{"id":25624,"date":"2020-07-06T14:55:10","date_gmt":"2020-07-06T14:55:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/07\/06\/byinshi-ku-gikorwa-cyo-gusomana-n-umunsi-mpuzamahanga-cyahariwe\/"},"modified":"2020-07-06T14:55:10","modified_gmt":"2020-07-06T14:55:10","slug":"byinshi-ku-gikorwa-cyo-gusomana-n-umunsi-mpuzamahanga-cyahariwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624","title":{"rendered":"Byinshi ku gikorwa cyo &#8216;Gusomana&#8217; n&#8217;umunsi mpuzamahanga cyahariwe"},"content":{"rendered":"<p><strong> <em>Buri wa 6 Nyakanga, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abantu benshi bagaragaza gusomana nk\u2019igikorwa kigaragaza urukundo umuntu aba afitiye uwo basomana. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 2006.  <\/strong> <\/p>\n<p>Ababyeyi benshi nabo bakunze gusoma abana babo nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ubwuzu n\u2019urukundo babafitiye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo gusomana, uburwayi bwandurira mu gusomana. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barengeje imyaka 45, bo mu bihugu by\u2019iburayi, byibura basomana inshuro zirenga 31 mu cyumweru.<\/p>\n<p>Hari uburyo butandukanye abantu basomanamo, akenshi bikanahurirana n\u2019ibisobanuro. Urubuga rwa Buzzle.com ruvuga ko gusomana byagiye bigira ibisobanuro ari uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n\u2019umuco w\u2019igihugu runaka.<\/p>\n<p><strong>Gusomana ku munwa:<\/strong> Igikorwa cyo gusomana ku munwa  iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n\u2019igikorwa cy\u2019imyitozo ngororamubiri ihagije.<\/p>\n<p>Ubushakashatasi bwakozwe bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana, buri munota batakaza nibura kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n\u2019izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.<\/p>\n<p>Iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za \u201cOcytocynes \u00bb yinjira mu muntu muri gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo. Ibi ngo mu gihe cya cyera byari byemerewe gukorwa n\u2019abashakanye gusa.<\/p>\n<p><strong>Ku itama:<\/strong> Ni indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye. Uru rubuga ruvuga ko gusomana ku itama mu bihugu by\u2019i Burayi binagaragaza icyubahiro umuntu afitiye undi, hamwe no kwereka umuntu mumaze kumenyana ko umwishimiye.<\/p>\n<p><strong>Ku ijosi:<\/strong> Gusoma umuntu ku ijosi ni ikimenyetso cy\u2019uko wifuza ko mukorana imibonano mpuzanitsina.<\/p>\n<p><strong>Ku kiganza:<\/strong> Bigaragaza icyubahiro uhaye uwo muntu, ashobora kuba ari umuntu ukuruta cyangwa umukunzi wawe ushaka kumugaragariza ko umwubashye. Ariko uko iminsi igenda isimburana ngo bikaba bigenda bikendera, kuko byakorwaga cyane ku ngoma z\u2019Abami bo mu bihugu by\u2019uburengerazuba bw\u2019Isi.<\/p>\n<p><strong>Gusomana ku rurimi:<\/strong> Ibi ngo ni ikimenyetso gikomeye cy\u2019ubwizerane hagati y\u2019abantu babiri. Kubera ingaruka zishobora guterwa n\u2019uku gusomana zirimo no kwandura indwara zitandukanye, ubu buryo nabwo bugenda bucika.<\/p>\n<p>Si abantu bose bapfa kwemera ko umuntu abasoma, rimwe na rimwe kubera imyizerere cyangwa se kubera ko bazi icyo bisobanura, kandi bakaba batiyumvamo umuntu ushaka kubibakorera.<\/p>\n<p><strong>Zimwe mu ndwara zandurira mu gusomana<\/strong><\/p>\n<p>Urubuga Buzzle.com, rukomeza rugaragaza indwara ziterwa no gusomana.<\/p>\n<p><strong>Kwangirika kw\u2019amenyo<\/strong><\/p>\n<p>Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y\u2019umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Ngo hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y\u2019umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw\u2019amenyo ye kigatangira ubwo.<\/p>\n<p>Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k\u2019ummwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y\u2019abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.<\/p>\n<p><strong>Indwara ya  Meningococcal<\/strong><\/p>\n<p>Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri, ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n\u2019urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n\u2019izindi ngingo z\u2019umubiri.<\/p>\n<p>Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).<\/p>\n<p><strong>Hepatite B<\/strong><\/p>\n<p>Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku Isi. Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y\u2019uwayanduye agahura n\u2019amatembabuzi yo mu kanwa k\u2019uwo bari gusomana.<\/p>\n<p>Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw\u2019amaraso n\u2019amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.<\/p>\n<p><strong>Imitezi yo mu kanwa<\/strong><\/p>\n<p>Imitezi  ni indwara ifata imyanya y\u2019ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n\u2019ubwo ifata igice cy\u2019akanwa hanyuma ikagitera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.<\/p>\n<p><strong>Uko umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa mu bihugu bitandukanye.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Mu Bufaransa<\/strong><\/p>\n<p>Abafaransa biganjemo abakundana bakunze kwizihiza uyu munsi ku buryo butandukanye, aho bafata umwanya bakajya ku bisenge by&#8217;amazu, bagashyira ikiganza ku munwa, bakakizamura mu kirere ( Kissing Air). Ibi ngo bituma bifatanya n\u2019abo bakunda kabone n&#8217;ubwo baba bari kure cyangwa baritabye Imana.<\/p>\n<p><strong>Mu Bugiriki no mu Butaliyani<\/strong><\/p>\n<p>Abagiriki n\u2019Abatariyani  bafite uburyo bahuriyeho bwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abagore n\u2019abagabo kuri uyu munsi bajya mu migi bagasomana ku minwa nk\u2019ikimenyetso cyo kwibutsa urukundo rwabo  kuva bashakana.<\/p>\n<p><strong>Ibirwa byo mu Nyanja ya Pacific<\/strong><\/p>\n<p>Uyu munsi bawita Eskimo, abakundana bahuza amazuru bakamara igihe kiri hagati y\u2019iminota 2 kugeza kuri 5. Ibi ngo nabo babikora bagamije kwiyibutsa urukundo baba bafitanye, aho bemeza ko iyo abakundana bizihije uyu munsi bari kumwe baba bagiranye irindi sezerano ry\u2019urukundo rudashira.<\/p>\n<p>Mu Rwanda, umuco wo gusomana ubusanzwe ntumenyerewe. Gusa nk&#8217;uko bigenda imico ikomeza kugenda yunguka byinshi ku buryo no mu Rwanda hari abatangiye kwizihiza uyu munsi.<\/p>\n<p><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Buri wa 6 Nyakanga, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abantu benshi bagaragaza gusomana nk\u2019igikorwa kigaragaza urukundo umuntu aba afitiye uwo basomana. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 2006. Ababyeyi benshi nabo bakunze gusoma abana babo nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ubwuzu n\u2019urukundo babafitiye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo gusomana, uburwayi bwandurira mu gusomana. Ubushakashatsi bwakorewe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":27,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-25624","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Byinshi ku gikorwa cyo &#039;Gusomana&#039; n&#039;umunsi mpuzamahanga cyahariwe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Byinshi ku gikorwa cyo &#039;Gusomana&#039; n&#039;umunsi mpuzamahanga cyahariwe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Buri wa 6 Nyakanga, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abantu benshi bagaragaza gusomana nk\u2019igikorwa kigaragaza urukundo umuntu aba afitiye uwo basomana. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 2006. Ababyeyi benshi nabo bakunze gusoma abana babo nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ubwuzu n\u2019urukundo babafitiye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo gusomana, uburwayi bwandurira mu gusomana. Ubushakashatsi bwakorewe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-07-06T14:55:10+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Ildephonse Dusabimana\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Ildephonse Dusabimana\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624\"},\"author\":{\"name\":\"Ildephonse Dusabimana\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/c159d927a93996cef296e8e8eb655ea5\"},\"headline\":\"Byinshi ku gikorwa cyo &#8216;Gusomana&#8217; n&#8217;umunsi mpuzamahanga cyahariwe\",\"datePublished\":\"2020-07-06T14:55:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624\"},\"wordCount\":780,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624\",\"name\":\"Byinshi ku gikorwa cyo 'Gusomana' n'umunsi mpuzamahanga cyahariwe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-07-06T14:55:10+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25624#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Byinshi ku gikorwa cyo &#8216;Gusomana&#8217; n&#8217;umunsi mpuzamahanga cyahariwe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/c159d927a93996cef296e8e8eb655ea5\",\"name\":\"Ildephonse Dusabimana\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=27\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Byinshi ku gikorwa cyo 'Gusomana' n'umunsi mpuzamahanga cyahariwe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Byinshi ku gikorwa cyo 'Gusomana' n'umunsi mpuzamahanga cyahariwe - BWIZA","og_description":"Buri wa 6 Nyakanga, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abantu benshi bagaragaza gusomana nk\u2019igikorwa kigaragaza urukundo umuntu aba afitiye uwo basomana. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 2006. Ababyeyi benshi nabo bakunze gusoma abana babo nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ubwuzu n\u2019urukundo babafitiye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo gusomana, uburwayi bwandurira mu gusomana. Ubushakashatsi bwakorewe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-07-06T14:55:10+00:00","author":"Ildephonse Dusabimana","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Ildephonse Dusabimana","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624"},"author":{"name":"Ildephonse Dusabimana","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/c159d927a93996cef296e8e8eb655ea5"},"headline":"Byinshi ku gikorwa cyo &#8216;Gusomana&#8217; n&#8217;umunsi mpuzamahanga cyahariwe","datePublished":"2020-07-06T14:55:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624"},"wordCount":780,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=25624#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624","name":"Byinshi ku gikorwa cyo 'Gusomana' n'umunsi mpuzamahanga cyahariwe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-07-06T14:55:10+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=25624"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25624#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Byinshi ku gikorwa cyo &#8216;Gusomana&#8217; n&#8217;umunsi mpuzamahanga cyahariwe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/c159d927a93996cef296e8e8eb655ea5","name":"Ildephonse Dusabimana","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=27"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/25624","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/27"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=25624"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/25624\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=25624"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=25624"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=25624"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}