{"id":26019,"date":"2020-07-20T11:16:22","date_gmt":"2020-07-20T11:16:22","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/07\/20\/nyiramandwa-wahindutse-nyiramana-afite-ishimwe-kuri-perezida-kagame\/"},"modified":"2020-07-20T11:16:22","modified_gmt":"2020-07-20T11:16:22","slug":"nyiramandwa-wahindutse-nyiramana-afite-ishimwe-kuri-perezida-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019","title":{"rendered":"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Nyiramandwa Rachel, umutegarugori w&#8217;i Nyamagabe uzwi nk&#8217;umukecuru wa Perezida wa Repubulika, ahamya ko na we ari mu bakibyiruka kubera ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho bigizwemo uruhare n&#8217;ubuyobozi bwiza rufite, akemeza ko uwari Nyiramandwa asigaye yarahindutse Nyiramana.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p> Nyiramandwa kuri ubu ufite imyaka 110 y&#8217;amavuko, atuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Ubwo BWIZA yasuraga uyu mukecuru aho atuye, yavuze ko ubu asigaye ari Nyiramana, ngo kuko yabonye &#8220;Imana y&#8217;i Rwanda&#8221; yamuhaye abantu beza bahuje umutima, ndetse ikanamuha Kagame wamwise &#8220;Iryinyo ryiza.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mukecuru ukunze kumvikana avuga imyato umukuru w&#8217;Igihugu, ahamya ko mu mabyiruka ye bategaga bakanategura amasunzu banambaye inkanda, bambara ubutega, abantu bahingirana bagasangira inzoga, mu buzima bwabo batabona umuntu ugirira undi nabi.<\/p>\n<p>Ku bwa Nyiramandwa, ngo umudamararo bari bamaze igihe babamo wahindutse ubwo umwami Yuhi IV Musinga yameneshwaga n&#8217;Abakoloni bakajya kumwicira ishyanga.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Aho bajyaniye Musinga wa Rwabugiri, ni ho ibyago byatangiriye gutera u Rwanda. Hanyuma ibyo ngibyo bizaho bamwohereza ishyanga, umuhungu we Rudahigwa na we baramwica, hanyuma haza abandi.&#8221;<\/p>\n<p>Nyiramandwa avuga ko ibihe u Rwanda rwarimo icyo gihe bitandukanye n&#8217;iby&#8217;ubu, ngo kuko ubu igihugu giteye imbere, mu mpande zose z&#8217;ubuzima bwacyo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ubu tumeze neza, umwana w&#8217;uruhinja ameze neza, umwana w&#8217;inkumi ameze neza, umusore ameze neza, isuku n&#8217;isukura ryaraje twagize umutima ukeye, twagize abagiraneza, Imana itugororera umutware; itugororera umuyobozi, itugororera abaturage ubu duhura tukaganira.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Ikiganiro cyose<\/strong><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/w-ZgtZ2AxHM\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p>Umukecuru Nyiramandwa avuga ko bahawe ubuyobozi bwiza kandi bubarwanirira, ibyatumye urubyiruko ruhabwa imirimo nyamara kera rwarahungaga abatware.<\/p>\n<p>Umukecuru wa Perezida wa Repubulika ahamya kandi ko ubuyobozi bwiza igihugu gifite bwatumye abageze mu zabukuru bahinduka beza, akemeza ko ari mu bakibyiruka atitaye ku myaka ye.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ndashima abaturage turi kumwe mpereye ku mudugudu, guhera ku kagari, ku murenge kugeza ku ntara, kuko ariho araduteza imbere. Nanjye ubwanjye ndiho ndabyiruka ndiho ndatera imbere, aho nzajya nzahajya meze neza kandi azamperekeza.&#8221;<\/p>\n<p>Kuri Perezida wa Repubulika, Nyiramandwa avuga ko iyo aza nta rukundo afite nk&#8217;uko abamubanjirije bari bameze ubu igihugu kiba cyararimbutse, agasaba abagituye gukomeza kurangwa n&#8217;urukundo ngo kuko rutingingwa.<\/p>\n<p>Avuga kandi ko azahora ashima amanywa n&#8217;ijoro Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabohoye igihugu, ngo kuko zamukuye ahabi zikamushyira aheza hamugize Nyiramana.<\/p>\n<p>Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ukunze kugaragara ari kumwe na Perezida Kagame baganira iyo yasuye Akarere ka Nyamagabe.<\/p>\n<p>Tariki ya 26 Gashyantare 2019 ubwo Umukuru w&#8217;Igihugu yari yasuye akarere ka Nyamagabe, yamugaragarije ko imwe mu nka ebyiri yari yarahawe yapfuye indi ikaba itamuha umukamo, Perezida Kagame ahita amwizeza ako azamuha indi ikamwa yaje gushyikiriza nyuma yaho.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyiramandwa Rachel, umutegarugori w&#8217;i Nyamagabe uzwi nk&#8217;umukecuru wa Perezida wa Repubulika, ahamya ko na we ari mu bakibyiruka kubera ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho bigizwemo uruhare n&#8217;ubuyobozi bwiza rufite, akemeza ko uwari Nyiramandwa asigaye yarahindutse Nyiramana. Nyiramandwa kuri ubu ufite imyaka 110 y&#8217;amavuko, atuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Ubwo BWIZA yasuraga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-26019","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyiramandwa Rachel, umutegarugori w&#8217;i Nyamagabe uzwi nk&#8217;umukecuru wa Perezida wa Repubulika, ahamya ko na we ari mu bakibyiruka kubera ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho bigizwemo uruhare n&#8217;ubuyobozi bwiza rufite, akemeza ko uwari Nyiramandwa asigaye yarahindutse Nyiramana. Nyiramandwa kuri ubu ufite imyaka 110 y&#8217;amavuko, atuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Ubwo BWIZA yasuraga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-07-20T11:16:22+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame\",\"datePublished\":\"2020-07-20T11:16:22+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019\"},\"wordCount\":426,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019\",\"name\":\"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-07-20T11:16:22+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=26019#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame - BWIZA","og_description":"Nyiramandwa Rachel, umutegarugori w&#8217;i Nyamagabe uzwi nk&#8217;umukecuru wa Perezida wa Repubulika, ahamya ko na we ari mu bakibyiruka kubera ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho bigizwemo uruhare n&#8217;ubuyobozi bwiza rufite, akemeza ko uwari Nyiramandwa asigaye yarahindutse Nyiramana. Nyiramandwa kuri ubu ufite imyaka 110 y&#8217;amavuko, atuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Ubwo BWIZA yasuraga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2020-07-20T11:16:22+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame","datePublished":"2020-07-20T11:16:22+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019"},"wordCount":426,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=26019#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019","name":"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-07-20T11:16:22+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=26019"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=26019#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/26019","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=26019"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/26019\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=26019"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=26019"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=26019"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}