{"id":270012,"date":"2026-06-26T12:34:59","date_gmt":"2026-06-26T10:34:59","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012"},"modified":"2026-06-26T12:35:19","modified_gmt":"2026-06-26T10:35:19","slug":"bujumbura-umukobwa-udafite-ihene-ntarongorwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012","title":{"rendered":"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa"},"content":{"rendered":"<p>Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w&#8217;ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w&#8217;umukobwa usabwa gutegurira umukwe n&#8217;umuryango we impano n&#8217;ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk&#8217;umutwaro uremereye ku babyeyi b&#8217;umukobwa.<\/p>\n<p>Nk&#8217;uko uwo muco ubiteganya, iwabo w&#8217;umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini y&#8217;ifu y&#8217;imyumbati, ku buryo irobe rimwe riterurwa n&#8217;abagabo babiri kubera uburemere bwaryo. Banatanga ihene nzima itatse icyuma, ibitunguru n&#8217;inyanya mu ijosi, amakara ndetse n&#8217;ibikoresho hafi ya byose bikenewe mu rugo rushya.<\/p>\n<p>Mu gihe ibyo bitangwa, abavandimwe n&#8217;inshuti z&#8217;umukobwa babiherekeza baririmba, babyina, bavuza ingoma n&#8217;imwironge kugeza bageze kwa sebukwe.<\/p>\n<p>Ku munsi w&#8217;ubukwe, abatumirwa basangizwa amafunguro inshuro ebyiri. Babanza kurya umuceri n&#8217;ibindi biribwa, nyuma bagasubizwa ku meza bagahabwa ubugari bw&#8217;imyumbati bufatanije n&#8217;inyama, isambaza cyangwa imboga. Uzana ibisindisha nk&#8217;urwagwa cyangwa byeri ahabwa kimwe cya kabiri cy&#8217;ibyo yazanye, ibisigaye akabinywera aho cyangwa akabitahana.<\/p>\n<p>Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko inkwano z&#8217;umukobwa zishobora kugera hagati y&#8217;ibihumbi 500 n&#8217;ibihumbi 1,500,000 by&#8217;Amafaranga y&#8217;u Burundi, cyane cyane iyo umukobwa yize amashuri makuru. Nubwo bimeze bityo ariko, umuryango we ni wo usabwa kugura hafi ibikoresho byose byo mu rugo, usibye uburiri n&#8217;intebe.<\/p>\n<p>Bamwe mu babyeyi bavuga ko kugira umukwe ari ishema, ariko gushyingira umukobwa bishobora kubashyira mu bibazo bikomeye by&#8217;amikoro. Hari abemera inguzanyo cyangwa bakagurisha imitungo yabo kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa n&#8217;umuco, kuko amafaranga y&#8217;inkwano bakira aba ari make ugereranyije n&#8217;ayo bashora.<\/p>\n<p>Umwe mu babyeyi yabwiye Jimbere ati: &#8220;Tekereza kwakira inkwano ya miliyoni imwe cyangwa munsi yayo, hanyuma ugasabwa kugura ibikoresho byose byo mu gikoni, umufuka munini w&#8217;amakara, ibinyobwa byinshi, ihene nzima itatse ibitunguru n&#8217;inyanya, ndetse n&#8217;amarobe ane manini y&#8217;ifu. Iyo ibyo bituzuye, umuryango uranengwa, kandi hari n&#8217;ubwo umukobwa ashobora gufatwa nabi kuko bavuga ko iwabo batubahishije abakwe.&#8221;\u00bb<\/p>\n<p>Uyu muco kandi ushyiraho inshingano ku mukwe. Nyuma y&#8217;ubukwe, iyo abavandimwe b&#8217;impande zombi basuye abashyingiranywe, bakirwa hifashishijwe ibyazanywe n&#8217;umuryango w&#8217;umukobwa. Nyuma yaho, umukwe asabwa kohereza irobe rinini ry&#8217;ifu y&#8217;imyumbati kwa sebukwe nk&#8217;ikimenyetso cy&#8217;uko anyuzwe n&#8217;umugore we. Mu muco gakondo, kutabikora byafatwaga nk&#8217;ikimenyetso cy&#8217;uko umugeni atari akiri isugi mbere yo gushyingirwa.<\/p>\n<p>Nubwo iyi mihango igikurikizwa n&#8217;abatari bake, hari impinduka zitangiye kugaragara. Bamwe mu bagore bafite ubushobozi bw&#8217;ubukungu, cyane cyane abacuruza amavuta yo guteka, imbuto n&#8217;ibindi bicuruzwa, bahisemo kwiyishyurira inkwano no kwikorera amafaranga yose y&#8217;ubukwe. Hari ababikora nyuma yo kumara imyaka myinshi batarashaka, bavuga ko bashaka kubaka urugo badategereje ubufasha bw&#8217;ababyeyi.<\/p>\n<p>Iyi mihango ikomeje gutera impaka hagati y&#8217;abayibona nk&#8217;igice cy&#8217;indangagaciro z&#8217;umuco w&#8217;Abarundi n&#8217;abayifata nk&#8217;umutwaro ukabije ushobora kubangamira imiryango ifite ubushobozi buke.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w&#8217;ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w&#8217;umukobwa usabwa gutegurira umukwe n&#8217;umuryango we impano n&#8217;ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk&#8217;umutwaro uremereye ku babyeyi b&#8217;umukobwa. Nk&#8217;uko uwo muco ubiteganya, iwabo w&#8217;umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":50,"featured_media":270013,"comment_status":"open","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-270012","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w&#8217;ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w&#8217;umukobwa usabwa gutegurira umukwe n&#8217;umuryango we impano n&#8217;ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk&#8217;umutwaro uremereye ku babyeyi b&#8217;umukobwa. Nk&#8217;uko uwo muco ubiteganya, iwabo w&#8217;umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-06-26T10:34:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-06-26T10:35:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/1782469731786.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1080\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"916\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012\"},\"author\":{\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\"},\"headline\":\"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa\",\"datePublished\":\"2026-06-26T10:34:59+00:00\",\"dateModified\":\"2026-06-26T10:35:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012\"},\"wordCount\":468,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/06\\\/1782469731786.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012\",\"name\":\"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/06\\\/1782469731786.jpg\",\"datePublished\":\"2026-06-26T10:34:59+00:00\",\"dateModified\":\"2026-06-26T10:35:19+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/06\\\/1782469731786.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/06\\\/1782469731786.jpg\",\"width\":1080,\"height\":916},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270012#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\",\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=50\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa - BWIZA","og_description":"Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w&#8217;ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w&#8217;umukobwa usabwa gutegurira umukwe n&#8217;umuryango we impano n&#8217;ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk&#8217;umutwaro uremereye ku babyeyi b&#8217;umukobwa. Nk&#8217;uko uwo muco ubiteganya, iwabo w&#8217;umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2026-06-26T10:34:59+00:00","article_modified_time":"2026-06-26T10:35:19+00:00","og_image":[{"width":1080,"height":916,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/1782469731786.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Olivier NTANTURO","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Olivier NTANTURO","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012"},"author":{"name":"Olivier NTANTURO","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715"},"headline":"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa","datePublished":"2026-06-26T10:34:59+00:00","dateModified":"2026-06-26T10:35:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012"},"wordCount":468,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/1782469731786.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012","name":"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/1782469731786.jpg","datePublished":"2026-06-26T10:34:59+00:00","dateModified":"2026-06-26T10:35:19+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=270012"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/1782469731786.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/1782469731786.jpg","width":1080,"height":916},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270012#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715","name":"Olivier NTANTURO","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=50"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/270012","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/50"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=270012"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/270012\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/270013"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=270012"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=270012"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=270012"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}