{"id":270773,"date":"2026-07-11T12:15:16","date_gmt":"2026-07-11T10:15:16","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773"},"modified":"2026-07-11T12:15:41","modified_gmt":"2026-07-11T10:15:41","slug":"iperereza-ryemeje-icyishe-kabuga-felicien","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773","title":{"rendered":"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;amezi hafi abiri Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y&#8217;Insigarira y&#8217;Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rutangaje urupfu rwa Kabuga F\u00e9licien, raporo y&#8217;iperereza ryihariye yashyizwe ahagaragara igaragaza uko amasaha ye ya nyuma yagenze n&#8217;ibyashingiweho hafatwa umwanzuro ko yazize urupfu rusanzwe.<\/p>\n<p>Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari mu kigo cy&#8217;imfungwa cya Loni kiri i La Haye mu Buholandi, aho yari afungiye by&#8217;agateganyo.<\/p>\n<p>Urupfu rwe rwabaye nyuma y&#8217;imyaka hafi itatu urubanza rwe ruhagaritswe kubera uburwayi bukomeye bwaterwaga n&#8217;izabukuru, bwatumaga atagishobora gukurikirana iburanisha.<\/p>\n<p>Nyuma yo gutangaza urwo rupfu, IRMCT yahise ishyiraho iperereza ryigenga, riyobowe n&#8217;Umucamanza Alphons Orie, kugira ngo hamenyekane niba hari ikidasanzwe cyaba cyaratumye Kabuga apfa.<\/p>\n<p>Raporo yagejejwe kuri Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, ku wa 6 Nyakanga 2026, igaragaza ko mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, abakozi b&#8217;ibitaro bya gereza ya Haaglanden binjiye mu cyumba Kabuga yabagamo kugira ngo bamusukure kandi bamuhe ifunguro rya mu gitondo.<\/p>\n<p>Nta kibazo kidasanzwe cyari cyagaragaye icyo gihe.<\/p>\n<p>Ahagana saa tanu n&#8217;iminota 13, Kabuga yafashijwe n&#8217;umukozi wa gereza guhamagara umwe mu bakobwa be kuri telefone. Bombi baganiriye iminota igera kuri irindwi, nyuma ubuzima bukomeza nk&#8217;uko byari bisanzwe.<\/p>\n<p>Ku isaha ya saa sita z&#8217;amanywa, umukozi wa gereza yamugejejeho ifunguro rya saa sita ryari rigizwe n&#8217;umuceri, karoti, inyama, icyayi na yogourt. Nyuma yo kurimushyira, yasohotse mu cyumba aragifunga.<\/p>\n<p>Hashize iminota hafi 50, undi mukozi wa gereza yahengereje mu kadirishya kari ku rugi rw&#8217;icyumba kugira ngo arebe uko ameze.<\/p>\n<p>Yabonye Kabuga yicaye mu kagare k&#8217;abafite ubumuga, umutwe wunamye. Mu ntangiriro yatekereje ko ashobora kuba asinziriye.<\/p>\n<p>Nyuma yafunguye urugi rw&#8217;icyumba, yinjirana n&#8217;umukozi ushinzwe isuku.<\/p>\n<p>Bakimara kugera imbere basanze ifunguro yari yahawe ritakozweho, ndetse n&#8217;ibyo kurya byari biherekeje ifunguro bitarakorwaho.<\/p>\n<p>Bamwegereye basanga atagihumeka. Bahise bihutira guhamagara muganga wari uri ku kazi.<\/p>\n<p>Raporo igaragaza ko saa sita n&#8217;iminota 51 umuforomo yahise amenyesha muganga wari mu nyubako.<\/p>\n<p>Mu gihe kitageze ku munota umwe muganga yageze mu cyumba, asuzuma Kabuga, yemeza ko yamaze gupfa.<\/p>\n<p>Icyo gihe ubuyobozi bwa gereza bwahise butegeka ko icyumba gifungwa, kandi ko umuntu wese wagira impamvu yo kukigeramo yandikwa, hagashyirwaho n&#8217;igihe yahageze.<\/p>\n<p>Ibi byari bigamije kurinda ibimenyetso byose bishobora gukenerwa mu iperereza.<\/p>\n<p>Ku mugoroba, muganga w&#8217;inzobere mu gusuzuma imirambo yinjiye mu cyumba aherekejwe n&#8217;abaganga, abaforomo n&#8217;abacungagereza.<\/p>\n<p>Yabanje gusuzuma icyumba cyose kugira ngo arebe niba hari ibimenyetso byerekana ko habaye urugomo cyangwa ko hari uwinjiye mu buryo budasanzwe.<\/p>\n<p>Nta kintu na kimwe cyagaragaye. Nyuma bakuye umurambo wa Kabuga mu kagare, bawuryamisha ku buriri maze batangira kuwusuzuma.<\/p>\n<p>Basuzumye umutwe, ijosi, amaso, umunwa, amaboko, amaguru n&#8217;ibindi bice by&#8217;umubiri.<\/p>\n<p>Raporo ivuga ko nta gikomere, nta kimenyetso cyo kunigirwa, gukubitwa cyangwa ubundi buryo bwose bw&#8217;urugomo cyabonetse.<\/p>\n<p>Ibyo byatumye abaganga banzura ko nta gihamya igaragaza ko yishwe.<\/p>\n<p>Nubwo mu cyumba Kabuga yararagamo nta kamera zicunga umutekano zari zihari, abakoze iperereza bakoresheje amashusho yafashwe na camera zo hanze y&#8217;icyumba.<\/p>\n<p>Ayo mashusho yagaragaje ko nyuma yo guhabwa ifunguro rya saa sita nta wundi muntu winjiye mu cyumba cye kugeza igihe abakozi bamusangaga atakiri muzima.<\/p>\n<p>Ibi byafashije gukuraho amakenga y&#8217;uko hari umuntu washoboraga kuba yaramugiriye nabi.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;isuzuma ry&#8217;inyuma ku murambo, abaganga banzuye ko nta mpamvu yo kubaga umurambo ngo hakorwe isuzuma ry&#8217;imbere.<\/p>\n<p>Basobanuye ko nta kimenyetso cyagaragazaga uburozi, urugomo cyangwa ikindi cyatuma hakorwa iryo suzuma.<\/p>\n<p>Tariki ya 20 Gicurasi 2026, ishami rishinzwe isuzuma rya gihanga muri Haaglanden na ryo ryatanze raporo yemeza ko urupfu rwa Kabuga rwatewe n&#8217;indwara z&#8217;umutima n&#8217;ibindi bibazo by&#8217;ubuzima yari amaranye igihe bitewe n&#8217;izabukuru.<\/p>\n<p>Nyuma yo gutangwa kw&#8217;icyemezo cy&#8217;urupfu n&#8217;inzego z&#8217;u Buholandi, umuryango wa Kabuga wemerewe gufata umurambo we.<\/p>\n<p>Tariki ya 28 Gicurasi 2026, umurambo we wakuwe mu Buholandi.<\/p>\n<p>Nubwo raporo ya IRMCT itatangaje aho wajyanywe, amakuru yaje kumenyekana nyuma yemeje ko yashyinguwe mu ibanga rikomeye mu gace ka Waterloo mu Bubiligi.<\/p>\n<p>Mu mwanzuro wa nyuma, Umucamanza Alphons Orie yatangaje ko nta kimenyetso na kimwe cyabonetse cyerekana ko Kabuga yaba yarishwe cyangwa yagiriwe nabi.<\/p>\n<p>Yasobanuye ko ibimenyetso byose byakusanyijwe, ubuhamya bw&#8217;abakozi ba gereza, raporo z&#8217;abaganga ndetse n&#8217;isuzuma ryakorewe umurambo, byerekanye ko yazize urupfu rusanzwe rwatewe n&#8217;uburwayi yari amaranye igihe, cyane cyane uburwayi bw&#8217;umutima n&#8217;ingaruka z&#8217;izabukuru.<\/p>\n<p>Ibyo byatumye IRMCT ifata umwanzuro wo gusoza burundu iperereza, ivuga ko nta zindi nzego z&#8217;ubugenzacyaha zari zikenewe kuri uru rupfu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;amezi hafi abiri Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y&#8217;Insigarira y&#8217;Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rutangaje urupfu rwa Kabuga F\u00e9licien, raporo y&#8217;iperereza ryihariye yashyizwe ahagaragara igaragaza uko amasaha ye ya nyuma yagenze n&#8217;ibyashingiweho hafatwa umwanzuro ko yazize urupfu rusanzwe. Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":50,"featured_media":270774,"comment_status":"open","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-270773","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y&#8217;amezi hafi abiri Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y&#8217;Insigarira y&#8217;Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rutangaje urupfu rwa Kabuga F\u00e9licien, raporo y&#8217;iperereza ryihariye yashyizwe ahagaragara igaragaza uko amasaha ye ya nyuma yagenze n&#8217;ibyashingiweho hafatwa umwanzuro ko yazize urupfu rusanzwe. Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-07-11T10:15:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-07-11T10:15:41+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/07\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"359\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/webp\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773\"},\"author\":{\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\"},\"headline\":\"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien\",\"datePublished\":\"2026-07-11T10:15:16+00:00\",\"dateModified\":\"2026-07-11T10:15:41+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773\"},\"wordCount\":726,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/07\\\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773\",\"name\":\"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/07\\\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp\",\"datePublished\":\"2026-07-11T10:15:16+00:00\",\"dateModified\":\"2026-07-11T10:15:41+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/07\\\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/07\\\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp\",\"width\":640,\"height\":359},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=270773#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\",\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=50\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien - BWIZA","og_description":"Nyuma y&#8217;amezi hafi abiri Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y&#8217;Insigarira y&#8217;Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rutangaje urupfu rwa Kabuga F\u00e9licien, raporo y&#8217;iperereza ryihariye yashyizwe ahagaragara igaragaza uko amasaha ye ya nyuma yagenze n&#8217;ibyashingiweho hafatwa umwanzuro ko yazize urupfu rusanzwe. Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2026-07-11T10:15:16+00:00","article_modified_time":"2026-07-11T10:15:41+00:00","og_image":[{"width":640,"height":359,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/07\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp","type":"image\/webp"}],"author":"Olivier NTANTURO","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Olivier NTANTURO","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773"},"author":{"name":"Olivier NTANTURO","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715"},"headline":"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien","datePublished":"2026-07-11T10:15:16+00:00","dateModified":"2026-07-11T10:15:41+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773"},"wordCount":726,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/07\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773","name":"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/07\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp","datePublished":"2026-07-11T10:15:16+00:00","dateModified":"2026-07-11T10:15:41+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=270773"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/07\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/07\/25aaa340-3faf-11ed-9870-81cf332d717a.jpg.webp","width":640,"height":359},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=270773#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Iperereza ryemeje icyishe Kabuga\u00a0F\u00e9licien"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715","name":"Olivier NTANTURO","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=50"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/270773","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/50"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=270773"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/270773\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/270774"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=270773"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=270773"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=270773"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}