{"id":273945,"date":"2026-09-07T08:23:12","date_gmt":"2026-09-07T06:23:12","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945"},"modified":"2026-09-07T08:23:37","modified_gmt":"2026-09-07T06:23:37","slug":"madamu-jeannette-kagame-ahangayikishijwe-nabadashaka-kurongora","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945","title":{"rendered":"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#8217;abadashaka kurongora\u00a0"},"content":{"rendered":"<p>Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n\u2019imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no gushyingiranwa, aho urubyiruko rwinshi rudashaka kurongora, abandi bagatinda gushyingirwa cyangwa bakabireka burundu.<\/p>\n<p>Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe n\u2019Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF).<\/p>\n<p>Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira ku ruhare rw\u2019imiryango ikomeye kandi ihamye mu kubaka abayobozi bafite inshingano.<\/p>\n<p>Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uko urubyiruko rubona gushyingirwa bigenda bihinduka, aho hari abahitamo kubitinza, abandi bakumva ko ari ikintu bashobora kudakora na gato.<\/p>\n<p>Ati: \u201cKu bayobozi bakiri bato, imyumvire ku gushyingiranwa ubwayo iri kugenda ihinduka. Abantu bake ni bo bakirongora\/barongorwe, benshi baratinda cyangwa ntibashake na gato.\u201d<\/p>\n<p>Yavuze ko hari abantu babona ko kwiyemeza kubaka urugo ari ikintu kigomba gutegereza kugeza igihe babanje kugera ku bintu byose bifuza, birimo kurangiza amashuri, kubona akazi gahamye cyangwa kwishyura imyenda.<\/p>\n<p>Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari igihe umuntu ashobora gukomeza gutegereza kugeza ibyo byose abigezeho, ariko uko imyaka igenda ishira, ubushake bwo kubaka urugo na bwo bukagenda bugabanuka.<\/p>\n<p>Yagarutse kandi ku mibanire imwe n\u2019imwe y\u2019urubyiruko imara igihe kirekire ariko idafite icyerekezo cyangwa umwanzuro usobanutse.<\/p>\n<p>Yavuze ko muri iki gihe hakunze gukoreshwa amagambo atandukanye asobanura ibyiciro by\u2019urukundo, nk\u2019abari kwigana, abari mu gihe cyo kuganira, abakundana cyangwa abafitanye umubano wihariye, ariko rimwe na rimwe ibyo byiciro bikaba bishobora kumara igihe kirekire nta cyemezo cyangwa inshingano bifite.<\/p>\n<p>Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku mibanire izwi nka &#8220;situationships&#8221;, aho abantu bagirana umubano w\u2019urukundo w\u2019igihe gito cyangwa udafite intego isobanutse y\u2019igihe kizaza.<\/p>\n<p>Yaburiye abantu bashaka inyungu zituruka ku kubaka urugo cyangwa kugira umuryango, ariko bakanga kwakira inshingano zijyana na byo.<\/p>\n<p>Ati: \u201cHari abashaka umusaruro, ariko ntibashake isezerano n\u2019inshingano biri inyuma yawo. Hari abashaka abana, ariko ntibashake inshingano za buri munsi zisabwa mu kubarera.\u201d<\/p>\n<p>Yavuze ko iyo abantu bananiwe gufata gushyingiranwa n\u2019umuryango nk\u2019inshingano zikomeye, ingaruka akenshi zigero no ku bana.<\/p>\n<p>Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ikibazo cy\u2019imyumvire ku gushyingiranwa gifitanye isano n\u2019imbaraga n\u2019ubudaheranwa bw\u2019imiryango.<\/p>\n<p>Yashimangiye ko abayobozi bakiri bato badakwiye kwita gusa ku bushobozi bw\u2019umwuga cyangwa ubumenyi bafite, ahubwo bagomba no kwita ku miterere yabo, amarangamutima ndetse n\u2019ubushobozi bwo kubaka umubano mwiza n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Yavuze ko u Rwanda rugenda ruha urubyiruko inshingano zitandukanye muri Guverinoma, mu bikorera no mu zindi nzego, ariko hakwiye kwibazwa niba hatari ibice by\u2019ingenzi bititabwaho bihagije.<\/p>\n<p>Ati: \u201cEse hari ibice bishobora kuba bitaritaweho? Ese twibanze ku bwenge n\u2019ubushobozi, ariko ntitwaha umwanya uhagije wo guteza imbere imico, amarangamutima n\u2019imibanire n\u2019abandi, kandi na byo ari ngombwa kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza haba mu rugo cyangwa ku kazi?\u201d<\/p>\n<p>Yashishikarije abayobozi bakiri bato kubona umuryango uhamye nk\u2019igice cy\u2019inshingano bafite mu kubaka igihugu.<\/p>\n<p>Madamu Jeannette Kagame yanashishikarije abashakanye kwita ku myitwarire ya buri munsi ishobora kugenda yangiza umubano buhoro buhoro.<\/p>\n<p>Yavuze ko rimwe na rimwe umubano udasenywa n\u2019ikintu kimwe gikomeye, ahubwo ushobora kwangizwa n\u2019ibikorwa bito bikomeza gusubirwamo.<\/p>\n<p>Yatanze urugero rwo guceceka nk\u2019uburyo bwo guhana uwo mubana, kwigunga no kwanga kuganira ku bibazo.<\/p>\n<p>Ati: \u201cGuceceka, kwigunga cyangwa kwanga kuganira bishobora gukoreshwa nk\u2019intwaro nk\u2019amagambo akomeretsa. Urugo rushobora kugaragara nk\u2019urufite amahoro inyuma, ariko imbere guceceka kukaba kwangiza icyizere n\u2019umubano.\u201d<\/p>\n<p>Yavuze kandi ko ukwizera gukwiye kuba umusingi rusange ufasha abashakanye gukemura kutumvikana no guhangana n\u2019ibibazo bahura na byo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n\u2019imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no gushyingiranwa, aho urubyiruko rwinshi rudashaka kurongora, abandi bagatinda gushyingirwa cyangwa bakabireka burundu. Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe n\u2019Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":50,"featured_media":273946,"comment_status":"open","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2,371],"tags":[],"class_list":["post-273945","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#039;abadashaka kurongora\u00a0 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#039;abadashaka kurongora\u00a0 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n\u2019imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no gushyingiranwa, aho urubyiruko rwinshi rudashaka kurongora, abandi bagatinda gushyingirwa cyangwa bakabireka burundu. Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe n\u2019Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-09-07T06:23:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-09-07T06:23:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1280\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945\"},\"author\":{\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\"},\"headline\":\"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#8217;abadashaka kurongora\u00a0\",\"datePublished\":\"2026-09-07T06:23:12+00:00\",\"dateModified\":\"2026-09-07T06:23:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945\"},\"wordCount\":559,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945\",\"name\":\"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n'abadashaka kurongora\u00a0 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg\",\"datePublished\":\"2026-09-07T06:23:12+00:00\",\"dateModified\":\"2026-09-07T06:23:37+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg\",\"width\":1280,\"height\":960},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=273945#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#8217;abadashaka kurongora\u00a0\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\",\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=50\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n'abadashaka kurongora\u00a0 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n'abadashaka kurongora\u00a0 - BWIZA","og_description":"Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n\u2019imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no gushyingiranwa, aho urubyiruko rwinshi rudashaka kurongora, abandi bagatinda gushyingirwa cyangwa bakabireka burundu. Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe n\u2019Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2026-09-07T06:23:12+00:00","article_modified_time":"2026-09-07T06:23:37+00:00","og_image":[{"width":1280,"height":960,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Olivier NTANTURO","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Olivier NTANTURO","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945"},"author":{"name":"Olivier NTANTURO","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715"},"headline":"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#8217;abadashaka kurongora\u00a0","datePublished":"2026-09-07T06:23:12+00:00","dateModified":"2026-09-07T06:23:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945"},"wordCount":559,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg","articleSection":["Amakuru","iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945","name":"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n'abadashaka kurongora\u00a0 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg","datePublished":"2026-09-07T06:23:12+00:00","dateModified":"2026-09-07T06:23:37+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=273945"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/HRiKKYkbIAAVurJ.jpg","width":1280,"height":960},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=273945#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n&#8217;abadashaka kurongora\u00a0"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715","name":"Olivier NTANTURO","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=50"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/273945","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/50"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=273945"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/273945\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/273946"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=273945"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=273945"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=273945"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}