{"id":274312,"date":"2026-09-13T12:48:16","date_gmt":"2026-09-13T10:48:16","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312"},"modified":"2026-09-13T13:07:00","modified_gmt":"2026-09-13T11:07:00","slug":"musanze-barashinja-pasiteri-kubagambanira-bakimwa-imihanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312","title":{"rendered":"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda"},"content":{"rendered":"<p>Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barashinja umupasiteri uyobora ishuri riri muri ako gace kubakorera akagambane bigatuma batagerwaho n&#8217;imihanda iri gucibwa.<\/p>\n<p>Ni ikibazo basaba inzego bireba kugira icyo zigikoraho, kugira ngo barenganurwe.<\/p>\n<p>Aba baturage bavuga ko bimwe imihanda bigizwemo uruhare na Pasiteri Tuyambaze Abel uyobora New Life School wabakomanyirije, kuko ngo yifuza ko ubutaka bwabo bwazagurirwaho ishuri rye.<\/p>\n<p>Ndayisaba Evariste, umwe muri aba baturage, avuga ko ikibazo cyabo cyabaye gikomeye ubwo babonaga imihanda iri gucibwa mu gace batuyemo, ariko bakisanga itageze aho batuye.<\/p>\n<p>Ati: \u201cNk\u2019abaturage duturiye ishuri ry\u2019inshuke rya New Life School twasanze dufite ikibazo cy\u2019imihanda. Hari imihanda iri gucibwa mu makaritsiye, ariko twe twasanze ngo itazatugeraho.\u201d<\/p>\n<p>Ndayisaba na bagenzi be bavuga ko Pasiteri Tuyambaze ari we ubangamira icibwa ry\u2019iyi mihanda, kuko ngo avuga ko ubutaka batuyeho buri mu mbibi z\u2019ishuri rye.<\/p>\n<p>Bavuga kandi ko hari aho ibyangombwa by\u2019ubutaka bwabo byagiye bigaragara ko byanditsweho ko bwaguzwe na Pasiteri Abel, nyamara bo bakavuga ko nta masezerano yo kubugurisha bagiranye na we.<\/p>\n<p>Ndayisaba ati: \u201cIbirenze ibyo twasanze ibyangombwa byacu by\u2019ubutaka Pasiteri yarabyiyanditseho avuga ko yatuguriye. Yadutwaye ubutaka bwacu tutabizi.\u201d<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko kuba batemera kugurisha ubutaka bwabo ku giciro batemeranyaho bidakwiye kubaviramo kubuzwa kugerwaho n\u2019ibikorwa remezo.<\/p>\n<p>Ati: \u201cMuri make arashaka ko ubutaka bwacu butakaza agaciro kuko twanze kubumugurisha.\u201d<\/p>\n<p>Uwitwa Michel Dukuzumuremyi we avuga ko ikibazo cyabo ari uko uriya muvugabutumwa ashaka gukoresha ubutaka bwabo mu bikorwa bye kandi nta masezerano bagiranye.<\/p>\n<p>Ati: \u201cIkibazo dufite mbere na mbere ni ukutagira uburenganzira ku butaka wiguriye, ukabona umuntu arashaka gushyiramo ibikorwa bye nta kintu yigeze aguha.\u201d<\/p>\n<p>Dukuzumuremyi yemera ko Pasiteri Abel hari ubutaka yaguze, ariko akavuga ko ikibazo ari uko ngo afata n\u2019ubutaka bw\u2019abandi akabuhuriza ku bwe, avuga ko nabwo buzagurirwaho ishuri.<\/p>\n<p>Ati: \u201cUwitwa Pasiteri Abel hari ubutaka yaguze turabyemera, ariko ikibabaje ni uko afata n\u2019ubutaka bwacu akabuhuza n\u2019ubwe avuga ngo hose yarangije kwemererwa ko hazagurirwa ishuri rye, ariko icyo kintu ntitukizi, ntabwo twigeze tukimenyeshwa.\u201d<\/p>\n<p>Aba baturage bavuga ko biteguye kugurisha ubutaka bwabo ku bushake, ariko ku giciro gikwiye.<\/p>\n<p>Dukuzumuremyi avuga ko Pasiteri Tuyambaze yagiye abasaba ko bamugurisha ubutaka bwabo, ariko akabaha amafaranga babona ko adahwanye n\u2019agaciro k\u2019ubutaka n\u2019ishoramari bamaze kuhakorera.<\/p>\n<p>Ati: \u201cWe ubwe yaratubungiye asaba ko twamugurisha, ariko noneho niba ubutaka warabuguze nka Frw miliyoni 5 we akumva ko yaguha miliyoni 2. Niba ufitemo igikorwa wumva ko kimaze kugutwara miliyoni 20 akumva ko yaguha 5. We yumva ko yakwagura ishuri rye twe akaduha intica ntikize.\u201d<\/p>\n<p>Mukeshimana Esther na we avuga ko yigeze kugirana ibiganiro na Pasiteri Tuyambaze ku bijyanye n\u2019ubutaka n\u2019inzu afite muri ako gace, ariko ko amafaranga yamuhaye ahabanye cyane n\u2019agaciro abona ko ibintu bye bifite.<\/p>\n<p>Ati: \u201cMfite inzu nujuje y\u2019amabati 99. Ni inzu nubatse ubuyobozi bwampaye ibyangombwa ndavugurura. Mu rugo hariyo annexe, hirya hakaba akandi gasambu kajyamo indi nzu nini.\u201d<\/p>\n<p>Mukeshimana avuga ko mu biganiro bagiranye Pasiteri Abel yamuhaye Frw miliyoni 23, mu gihe we avuga ko yari yasabye Frw miliyoni 60.<\/p>\n<p>Ati: \u201cTwicarana yaduhaye Frw miliyoni 15 z\u2019ikibanza, arongera aduha miliyoni 8 z\u2019inzu. Kandi iyo nzu maze kuyishoraho nka miliyoni 15, ariko we aravuga ngo nzajya gutura ahantu hitwa mu Gacuro ngo nanjye nimure abandi. Yaduhaye miliyoni 23 mu gihe twari twamusabye miliyoni 60.\u201d<\/p>\n<p>Aba baturage bahuriza ku kuba inzego bireba zikwiye kubarenganura, kugira ngo na bo bagerweho n&#8217;imihanda nk&#8217;abandi, kuko kuba umuntu atarigeze agurisha ubutaka bwe bidakwiye kumubuza kubona ibikorwa remezo biteganyijwe n\u2019ubuyobozi.<\/p>\n<p><strong>Pasiteri Abel: \u201cNta ruhare mfite mu kugena aho imihanda igarukira\u201d<\/strong><\/p>\n<p>Pasiteri Tuyambaze Abel ahakana ko yaba ari we ubuza imihanda kugera aho abaturage batuye.<\/p>\n<p>Yabwiye BWIZA ko igishushanyombonera cy\u2019Akarere ka Musanze ari cyo kigena imikoreshereze y\u2019ubutaka muri ako gace, kandi ko aho abaturage batuye hateganyijwe kwagurirwaho ishuri.<\/p>\n<p>Ati: \u201cAkarere gakora igishushanyombonera kagaragaje ko bariya bantu bateretse hagati mu mbibi z\u2019ishuri, aho hantu hose bahagira ubwagukiro bw\u2019ishuri ndetse bagena imihanda bateganyije ko iza ariko ikagarukira kuri cya kintu bateganyije ko kigomba kwagurirwaho ishuri.\u201d<\/p>\n<figure id=\"attachment_274314\" aria-describedby=\"caption-attachment-274314\" style=\"width: 1000px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-274314 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GoopWdCWgAAGfGM-1_copy_1000x750.jpg\" alt=\"\" width=\"1000\" height=\"750\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GoopWdCWgAAGfGM-1_copy_1000x750.jpg 1000w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GoopWdCWgAAGfGM-1_copy_1000x750-500x375.jpg 500w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GoopWdCWgAAGfGM-1_copy_1000x750-768x576.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GoopWdCWgAAGfGM-1_copy_1000x750-600x450.jpg 600w\" sizes=\"(max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-274314\" class=\"wp-caption-text\">Ishuri New Life School ngo rigomba kwagurirwa mu butaka bwa bariya baturage<\/figcaption><\/figure>\n<p>Tuyambaze avuga ko imihanda abaturage bamushinja gutuma itabageraho igarukira ku mbibi z\u2019ubutaka bwe, bityo ko atari we wagennye aho iyo mihanda igomba kunyura.<\/p>\n<p>Ati: \u201cNone njyewe hari uruhare mfite mu kugena aho imihanda igarukira mu gishushanyombonera cy\u2019Akarere? Nta n\u2019ubwo ari njye uri gukora iyo mihanda ahubwo ni engineer wapatanye gukora site z\u2019Akarere.\u201d<\/p>\n<p>Ku bijyanye no kugura ubutaka bw\u2019abaturage, Abel avuga ko yiteguye kubugura, ariko ko ikibazo kiri ku giciro bamubwira.<\/p>\n<p>Yavuze ko hari nk&#8217;umuturage usanzwe atuye ahagomba kwagurirwa umugezi wa Rwebeya wamuciye Frw miliyoni 80 we akemera kumuha 30, nyamara ubwo butaka bufite are 220 zonyine. Yavuze ko ubutaka bukubye ubwo inshuro zirenga 3 asanzwe azigura miliyoni 9.<\/p>\n<p><strong>Ubuyobozi bwijeje gukurikirana ikibazo<\/strong><\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Muhoza, Ntambara Allan, yabwiye BWIZA ko ikibazo cy\u2019amakimbirane hagati ya Pasiteri Abel n\u2019aba baturage atari akizi mu buryo burambuye, ariko ko agomba kugikurikirana.<\/p>\n<p>Yasabye abaturage kwitabaza inzego z\u2019ubuyobozi bakazigezaho ikibazo cyabo, kugira ngo gisuzumwe ndetse nibiba ngombwa gikemuke.<\/p>\n<p>Icyakora si ubwa mbere\u00a0 Pasiteri Abel Tuyambaze agirana amakimbirane n\u2019abaturage baturanye n&#8217;ishuri rye.<\/p>\n<p>Muri Mata 2025, umwe muri bo yamushinje kumwima inzira no kumubuza kugera iwe, biba ngombwa ko ikibazo gikemurwa n\u2019ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Musanze nk\u2019uko uwo muturage abivuga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barashinja umupasiteri uyobora ishuri riri muri ako gace kubakorera akagambane bigatuma batagerwaho n&#8217;imihanda iri gucibwa. Ni ikibazo basaba inzego bireba kugira icyo zigikoraho, kugira ngo barenganurwe. Aba baturage bavuga ko bimwe imihanda bigizwemo uruhare na Pasiteri Tuyambaze Abel uyobora [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":274313,"comment_status":"open","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-274312","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barashinja umupasiteri uyobora ishuri riri muri ako gace kubakorera akagambane bigatuma batagerwaho n&#8217;imihanda iri gucibwa. Ni ikibazo basaba inzego bireba kugira icyo zigikoraho, kugira ngo barenganurwe. Aba baturage bavuga ko bimwe imihanda bigizwemo uruhare na Pasiteri Tuyambaze Abel uyobora [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-09-13T10:48:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-09-13T11:07:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1000\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"666\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda\",\"datePublished\":\"2026-09-13T10:48:16+00:00\",\"dateModified\":\"2026-09-13T11:07:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312\"},\"wordCount\":879,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312\",\"name\":\"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg\",\"datePublished\":\"2026-09-13T10:48:16+00:00\",\"dateModified\":\"2026-09-13T11:07:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/09\\\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg\",\"width\":1000,\"height\":666},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=274312#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda - BWIZA","og_description":"Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barashinja umupasiteri uyobora ishuri riri muri ako gace kubakorera akagambane bigatuma batagerwaho n&#8217;imihanda iri gucibwa. Ni ikibazo basaba inzego bireba kugira icyo zigikoraho, kugira ngo barenganurwe. Aba baturage bavuga ko bimwe imihanda bigizwemo uruhare na Pasiteri Tuyambaze Abel uyobora [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2026-09-13T10:48:16+00:00","article_modified_time":"2026-09-13T11:07:00+00:00","og_image":[{"width":1000,"height":666,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda","datePublished":"2026-09-13T10:48:16+00:00","dateModified":"2026-09-13T11:07:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312"},"wordCount":879,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312","name":"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg","datePublished":"2026-09-13T10:48:16+00:00","dateModified":"2026-09-13T11:07:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=274312"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/09\/GridArt_20260913_121445255_copy_1000x666.jpg","width":1000,"height":666},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=274312#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Musanze: Barashinja Pasiteri kubagambanira bakimwa imihanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/274312","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=274312"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/274312\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/274313"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=274312"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=274312"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=274312"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}