{"id":2822,"date":"2016-09-10T07:14:35","date_gmt":"2016-09-10T07:14:35","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/09\/10\/uko-nyakwigendera-gasasira-wakoreraga-cnlg-yafatwaga-na-bagenzi-be-bakoranaga\/"},"modified":"2025-02-12T18:07:42","modified_gmt":"2025-02-12T16:07:42","slug":"uko-nyakwigendera-gasasira-wakoreraga-cnlg-yafatwaga-na-bagenzi-be-bakoranaga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822","title":{"rendered":"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga"},"content":{"rendered":"<p>Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari  umukozi wa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye  mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi.<\/p>\n<p>Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi  mu murage w\u2019isi (patrimoine  mondial de l\u2019UNESCO).<\/p>\n<p>Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri Prefegitura ya Gitarama (Ubu ni akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina  mu ntara y\u2019amajyepfo).<\/p>\n<p>Yakoze mu Kigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (ORINFOR) aho yandikiraga Ikinyamakuru Imvaho Nshya, yanandikiye Ikinyamakuru Kinyamateka, yabaye sous-prefet muri Prefegitura ya  Butare, yakoze muri Minisiteri y\u2019Ubutabera akora mu by\u2019Inkiko Gacaca, nyuma abona kujya muri CNLG aho yagiye akora imirimo itandukanye irimo  gushingwa ibijyanye n\u2019itangazamakuru, kubika impapuro za Gacaca muburyo bw\u2019ikoranabuhnga (digitization) ubu akaba yakoraga muri gahunda yo gukurikirana no gushaka ibyangombwa bisabwa na UNESCO kugira ngo inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwe mu murage w\u2019isi (Patrimoine Mondial de l\u2019UNESCO).<\/p>\n<p>Yanamenyekanye  cyane kuri   radio na Televiziyo by\u2019u Rwanda mu biganiro byo \u2018kwibuka\u2019 Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p><b><i> Ni umuntu utazibagirana mu mitima y\u2019abakozi ba CNLG  <\/i><\/b><\/p>\n<p><b><i>Claver Gatabazi,<\/i><\/b> Umukozi wa CNLG ushinzwe ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  watangiye gukorana na Gasasira mu 2009 yemeza ko CNLG ihombye \u201cumukozi n\u2019umujyanama mwiza\u201d.<\/p>\n<p>Yagize ati:\u201durupfu rwe rwambabaje cyane, cyane ko n\u2019ejo twari hamwe mukazi ntakibazo afite. Kubyakira ntabwo byanyoroheye. Yari umukozi witanga kandi ugira initiatives (intego) kandi ukunda kuvugira Abarokotse. Yagiraga n\u2019udushya mumikorere ye kuko ari mubazanye bwambere igitekerezo cy\u2019urumuri rutazima rw\u2019icyizere ruzengurutswa muturere twose tw\u2019igihugu mu gihe hitegurwa Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Muri macye CNLG ibuze umukoze n\u2019umujyanama mwiza. Imana imwakire mubayo twifatanyije n\u2019umuryango we\u201d.<\/p>\n<p> <a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-41684\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg\" alt=\"gasasira-gaspard\" width=\"800\" height=\"533\" \/><\/a><\/p>\n<p><b><i>Jean Butoto<\/i><\/b> umukozi wa CNLG ushinzwe ibyo kwandikisha inzibutso za Jenoside mu murage w\u2019isi wanakoranaga bya hafi na nyakwigendera Gasasira avuga ko uyu yari \u201cumukozi w\u2019umunyamwete kandi wifuza gukorana n\u2019inzego zifata ibyemezo mu rwego rwo gushaka ibisubizo vuba kukibazo runaka\u201d.<\/p>\n<p>Ati: \u201c urupfu rwe nkimara kurwumva yanje mumutwe no mubitekerezo nibuka ijambo rya nyuma twaganiriye bwanyuma twungurana ibitekerezo. Nibutse imigambi myiza yari afite, aho yari buzinduke ajya kureba meya wa Kamonyi kubera urwibutso rwa Kamonyi.  Ntabwo nemeye ko yapfuye nabyemeye ari uko mbonye bigeze saa mbili ataraza, ariko kurubu kuri njye ntiyapfuye kuko ndamubona mumutima wanjye kandi n\u2019ibikorwa bye biriho. Sinabasha gusobanura \u00e9motions (amarangamutima) urupfu rwe rwanteye kuko ni icyuho gikomeye.<\/p>\n<p>Kugira ngo tubone undi muntu nka we, ntibyoroshye. Yakundaga kuvuga ngo \u2018reka dukore gipolisi ashaka kuvuga ngo reka dukore ibishoboka byose tubone igisubizo\u2019,mbese adusigiye icyuho kitazapfa gusibangana\u201d.<\/p>\n<p><b><i>Sandrine Ingabire<\/i><\/b> ushinzwe ibyo kubika kuburyo bw\u2019ikoranabuhanga impapuro za Gacaca wamenye Gasasira mu 2012 aje gukora imenyerezamwuga (stage)  avuga ko Gasasira yari umubyeyi n\u2019umuyobozi kuri we.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cnasanze ari team leader (umuyobozi w\u2019itsinda) ubwo nabonaga akazi ko kubika impampuro za Gacaca kuburyo bw\u00e0\u00adkoranabuhanga. Nabonye ko ari umuyobozi utera abantu umwete kandi ubashishikariza kwibwiriza ibyo bagomba gukora. Uretse kuba yari umuyobozi yari n\u2019 umubyeyi wacu kukazi kandi uzi gutetesha  kandi iyo yabonaga ufite ikibazo yakubaga hafi. Imana imwakire mubayo kandi imuhe iruhuko ridashira\u201d.<\/p>\n<p> <b><i>Louissa Esther Glathaar<\/i><\/b>, umaze igihe gisaga ukwezi  yimenyereza umwuga muri CNLG wakoranaga bya  hafi na  Gasasira we avuga ko yabonye Gasasira nk\u2019umukozi witanga, ukora cyane kandi ufitiye imigambi myiza umuryango we n\u2019igihugu muri rusange.<\/p>\n<p> <b><i>Dr Diog\u00e8ne Bideri<\/i><\/b>, umujyanama mukuru  wa CNLG mu by\u2019amategeko watangiriye rimwe na Gasasira gukora muri  CNLG mu 2009 avuga ko yari umukozi ugaragaza ubwitange n\u2019umurava bikomeye mukazi ke. \u201cYagize uruhare rukomeye mugutegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubaka imibanire myiza n\u2019ibitangazamakuru bitandukanye byo muRwanda no mumahanga\u201d.<\/p>\n<p> <b><i>Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we<\/i><\/b><\/p>\n<p> <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong> <\/p>\n<div><\/div>\n<div> <em> <strong>@bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari umukozi wa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi. Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w\u2019isi (patrimoine mondial de l\u2019UNESCO). Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-2822","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari umukozi wa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi. Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w\u2019isi (patrimoine mondial de l\u2019UNESCO). Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-10T07:14:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T16:07:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga\",\"datePublished\":\"2016-09-10T07:14:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T16:07:42+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822\"},\"wordCount\":629,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Gasasira-Gaspard.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822\",\"name\":\"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Gasasira-Gaspard.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-10T07:14:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T16:07:42+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Gasasira-Gaspard.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Gasasira-Gaspard.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2822#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga - BWIZA","og_description":"Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari umukozi wa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi. Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w\u2019isi (patrimoine mondial de l\u2019UNESCO). Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-09-10T07:14:35+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T16:07:42+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga","datePublished":"2016-09-10T07:14:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T16:07:42+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822"},"wordCount":629,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822","name":"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg","datePublished":"2016-09-10T07:14:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T16:07:42+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2822"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Gasasira-Gaspard.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2822#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2822","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2822"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2822\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2822"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2822"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2822"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}