{"id":28618,"date":"2020-10-02T17:31:58","date_gmt":"2020-10-02T17:31:58","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/10\/02\/ibisubizo-bya-mineduc-ku-bibazo-30-byibazwa-mbere-y-itangira-ry-amashuri\/"},"modified":"2020-10-02T17:31:58","modified_gmt":"2020-10-02T17:31:58","slug":"ibisubizo-bya-mineduc-ku-bibazo-30-byibazwa-mbere-y-itangira-ry-amashuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618","title":{"rendered":"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#8217;itangira ry&#8217;amashuri"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Minisiteri y&#8217;Uburezi mu Rwanda ibicishije ku rubuga rwayo, yasubije ibibazo 30 bikomeje kwibazwa mbere y&#8217;isubukura ry&#8217;amashuri, yari amaze amezi atandatu afunzwe bitewe n&#8217;icyorezo cya Covid-19.<\/strong><\/p>\n<p>Ibibazo n&#8217;ibisubizo byabyo ni ibi bikurikira:<\/p>\n<p><strong>1. Imwe mu myanzuro y\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro. Ibi bisobanuye iki? <\/strong><\/p>\n<p> Guhera mu kwezi k\u2019Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko agende afungura mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye. Gusa nta tariki ihari yo gutangiraho kuberako n\u2019ubusanzwe amashuri makuru na kaminuza bidatangirira itariki imwe; ahubwo amashuri makuru na kaminuza azajya agaragaraza ko yiteguye kandi yujuje ibisabwa hanyuma yihitiremo itariki yo gutangiriraho inayimenyeshe abayigana.  <\/p>\n<p> Mu mezi azakurikiraho nibwo n\u2019ibindi byiciro by\u2019amashuri aribyo amashuri Abanza n\u2019Ayisumbuye ndetse n\u2019Amashuri y\u2019Imyuga n\u2019Ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro.     <\/p>\n<p> <strong>2. Kubera iki amashuri makuru na kaminuza aribo bazaherwaho mu gutangira?<\/strong><\/p>\n<p> Impamvu nyamukuru amashuri makuru na kaminuza aribyo bizaherwaho ni ukubera ko amashuri yafunze bamwe muribo bagiye gusoza umwaka; ndetse hashingiwe ku isesengura ryakozwe mu rwego rwo gusuzuma uko amashuri yiteguye gutangira. Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bafatwa nk\u2019abantu bakuru; birumvikana ko byakoroha kubahiriza amabwiriza, akaba ariyo mpamvu twifuje ko baba itangiriro n\u2019amarembo afungurira abandi. <\/p>\n<p><strong>3. Ni ibiki kaminuza zisabwa mu gihe zitegura gutangira?<\/strong><\/p>\n<p> Bimwe mu byo kaminuza zisabwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 hari ukubaka ibikorwa remezo by&#8217;isuku by\u2019umwihariko uburyo burambye bwo gukaraba intoki, gukaza ingamba zo kugabanya ubucucike mu ishuri no kubahiriza intera isabwa hagati y\u2019umuntu n\u2019undi, gushyiraho uburyo bwo guhererekanya amakuru ku cyorezo ndetse no gukaza uburyo buhari bwo kwiga hakoreshejwe  murandasi n\u2019iyakure.<\/p>\n<p><strong> 4.  Ese abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza basanzwe bahabwa amafaranga yo kubabeshaho (bourse) bazayahabwa mbere yuko batangira? <\/strong><\/p>\n<p> Iyi gahunda igirwamo uruhare n\u2019Inama y\u2019Amashuri Makuru (HEC), Kaminuza y\u2019u Rwanda (UR) , Ishuri Rikuru ry\u2019u Rwanda ry\u2019Imyuga n\u2019Ubumenyingiro (RP) na Banki y\u2019u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD). Mu gihe abanyeshuri bazaba basubiye mu masomo bafite uburenganzira ku nguzanyo yo kubatunga mu gihe bari ku ishuri ariko igihe izabonekera bizagenwa n\u2019ibigo tuvuze haruguru.<\/p>\n<p> <strong>5.  Ese bizagenda gute ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye ariko kaminuza zikaba zitaratangaza urutonde rw\u2019abemerewe?<\/strong><\/p>\n<p> Abanyeshuri bashya bashaka gutangira Kaminuza bazabanza bareke abari bari kwiga barangize umwaka hanyuma bazatangirane n\u2019abandi umwaka mushya w\u2019amashuri.<\/p>\n<p> <strong>6.  Ni ryari ingengabihe y\u2019umwaka izasohoka?<\/strong><\/p>\n<p> Ingengabihe y\u2019umwaka w\u2019amashuri iracyanozwa neza izasohoka mu minsi iri imbere ubwo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n\u2019ayisumbuye bazaba bemerewe kongera gutangira. Mu kubahiriza intera hagati y\u2019abanyeshuri nk\u2019uko Minisiteri y\u2019Ubuzima ibisaba, umubare w\u2019amasaha abanyeshuri biga uzagabanuka ndetse n\u2019abanyeshuri bazashyirwa mu byiciro bitandukanye (shifts) zo kwiga.<\/p>\n<p><strong> 7.  Ese abanyeshuri bose baziga bambaye udupfukamunwa?<\/strong><\/p>\n<p> Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye rishinzwe ubuzima (WHO) n\u2019ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) batanga inama zivuga ko abana bari munsi y\u2019imyaka itanu (5) badakwiriye kwambara agapfukamunwa ariko igihe bibaye ngombwa bitewe n\u2019impamvu zishingiye ku bwirinzi bakaba bakambara. Iyi miryango kandi ivuga ko abana bagejeje imyaka 12 kuzamura bagomba kwambara agapfukamunwa kandi bakubahiriza n\u2019andi mabwiriza agenga abantu bakuru. <\/p>\n<p>Iyo miryango igira inama Ibihugu kugena imyaka abana bato badakwiriye kwambara agapfukamunwa. Mu Rwanda, ikigero gifatirwaho ni imyaka ibiri.<\/p>\n<p><strong>8.  Ni ibiki amashuri agomba kuba yujuje ngo afungure? Bivuze ko atazabyubahiriza atazemerwa gufungura?<\/strong><\/p>\n<p> Ibintu by\u2019ingenzi Ishuri iryo ari ryose ryaba irya Leta, irifashwa na Leta cyangwa iryigenga rigomba kuba rifite ni ibikorwa remezo bigaragaraza ubwirinzi bw\u2019icyorezo cya Covid 19:  uburyo burambye bwo gukaraba intoki, kugaragaza uko bazagabanya ubucucike mu ishuri mu rwego rwo kubahiriza guhana intera, kugira uburyo bwo gupima umuriro, gushyiraho ibyumba bibiri (2) byihariye byo gushyiramo uwaketsweho uburwayi (aho baba bategerereje mbere y\u2019uko bajya kwa muganga), uburyo bw\u2019isuku ihagije mu kigo cy\u2019ishuri muri rusange, by\u2019umwihariko aho bafatira amafunguro, ubwihererero, n\u2019aho kuryama.<\/p>\n<p> <strong> 9. Ese hari ibizamini bya leta muri uyu mwaka wa 2020 bizakorwa?<\/strong><\/p>\n<p> Muri uyu mwaka wa 2020 nta bizamini bya Leta bizakorwa ahubwo ingengabihe izasobanura neza igihe bizakorerwa mu mwaka utaha wa 2021.<\/p>\n<p><strong>10. Birashoboka ko abanyeshuri bazaba benshi kurusha ibyumba by\u2019amashuri bihari, ese abanyeshuri baziga mu byiciro?<\/strong><\/p>\n<p>Ikigamijwe mu kunoza ingengabihe ni ukugabanya umubare w&#8217;abanyeshuri bagomba kuba bari mu ishuri cyane ko ubu ari ukwiga mu buryo budasanzwe, aho bikenerwa rero tuzakoresha gahunda yo kwiga mu byiciro bamwe bige mu gitondo abandi nimugoroba mu byiciro byose by&#8217;amashuri ariko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 zubahirizwe.<\/p>\n<p><strong>11. Ese uburyo bwo kwigira mu rugo binyuze kuri Radio na Televiziyo buzakomeza?<\/strong><\/p>\n<p> Ubu buryo buzakomeza kandi bunashyirwemo ingufu muri iki gihe tucyitegura gutangira amashuri. Abanyeshuri barasabwa kwitegura ko amashuri nafungura aya masomo atangwa kuri Radio na Televiziyo azaherwaho kugira ngo hasuzumwe aho abanyeshuri bazaba bahagaze mu masomo biga. Twifuza ko na nyuma y\u2019uko amashuri afunguye ubu buryo bwazakomeza kunganira ubwo mu ishuri ariko biracyanozwa.<\/p>\n<p><strong>12.  Haba hari uburyo bwihariye buzafasha abanyeshuri batabashije gukurikira amasomo yo kuri radiyo amashuri natangira?<\/strong><\/p>\n<p> Ni byo ubwo buryo burahari kubera ko tuzi neza ko muri iki gihe amashuri amaze afunze hari abanyeshuri batabashije kubona uburyo bwo kwigira kuri Radio na Televiziyo ndetse na murandasi. Hari gahunda rero yihariye yo gusubiramo ayo masomo ku batarabashije kuyiga ariko kandi tunakore isuzumabumenyi ku babashije kuyakurikira kugira ngo turebe urugero bari bagezeho.<\/p>\n<p><strong>13. Ese amashuri ari kubakwa muri iki gihe azaba yuzuye amashuri nafungura?<\/strong><\/p>\n<p> Igihe twari twihaye cyo kuba ibyumba by&#8217;amashuri biri kubakwa byuzuye kizarenga kubera imbogamizi zitandukanye  zishingiye ku bikoresho by\u2019ubwubatsi bitumizwa mu mahanga byagiye bitinda kubera ingaruka icyorezo cya Covid19 cyagize ku ngendo mpuzamahanga. Dufite ikizere ko hagati mu kwezi k\u2019Ugushyingo 70 % y\u2019ibyumba byubakwa bizaba byuzuye hasigare ibyumba bigeretse kuko byo bifata igihe cyisumbuyeho kugira ngo byuzure.<\/p>\n<p><strong>14. Harakorwa iki ngo abarimu bongerwe ko bigaragara ko bazakenerwa ari benshi?<\/strong><\/p>\n<p> Ku tariki 14 Nyakanga 2020, Minisiteri y\u2019Uburezi ibinyujije mu bigo byayo REB na RP yatangiye gahunda yo gushaka abarimu biyongera ku bari basanzwe mu murimo w\u2019Uburezi kandi gahunda iracyakomeje ndetse inafungurira amarembo abatarize uburezi ariko bafite ubushobozi bwo kwigisha kuba bajya mu burezi mu rwego rwo kugira ngo abarimu bakenewe baboneke.<\/p>\n<p><strong>15. Ese abarimu batsinze ibizamini by\u2019akazi bazashyirwa mu myanya ryari?<\/strong><\/p>\n<p>Abarimu batsinze ibizamini byo kwigisha bazashyirwa mu myanya mbere y\u2019uko amashuri atangira. Ababishinzwe ubu na bo bari mu myiteguro; mu minsi mike abatsinze ibyo bizamini bazamenyeshwa aho bazakorera.<\/p>\n<p><strong>16. Ese ibitabo by\u2019icyongereza birahari ku buryo buhagije cyane ko noneho no mu mashuri abanza abanyeshuri baziga mu rurimi rw\u2019icyongereza?<\/strong><\/p>\n<p>Yego ibitabo birahari.  Ibikiri mu icapiro byatindijwe n\u2019ihindurwa ry\u2019ururimi, amashuri azafungura byose byaragejejwe ku mashuri.<\/p>\n<p><strong>17. Ese ko ingaruka za COVID-19 zageze ku bukungu bw\u2019imiryango ya bamwe ndetse bikaba bishoboka ko bamwe mu babyeyi bari bafite abana biga baba ku ishuri (Boarding) batazabona ubushobozi bwo kubishyurira ikiguzi cyo kwiga (School fees) birashoboka ko abashaka mwaborohereza mu guhindura ibigo bakajya kwiga muri 9YBE &#038; 12 YBE?<\/strong><\/p>\n<p> Yego birashoboka ku bazabyifuza bitewe n\u2019imyanya izaboneka.<\/p>\n<p><strong>18. Harakorwa iki kugira ngo abanyeshuri n\u2019abarimu bari baragiye mu yindi mirimo kubera icyorezo cya Covid19 bagaruke mu mirimo y\u2019uburezi?<\/strong><\/p>\n<p>Turateganye gukora ubukangurambaga mu gihugu hose dufatanyije n\u2019abafatanyabikorwarwa mu burezi bugamije gushishikariza abanyeshuri ndetse n\u2019abarezi kugaruka ku ishuri no gushishikariza ababyeyi kohereza no gufasha abana babo kugaruka ku ishuri. Abarimu by\u2019ubwihariko bazasabwa kugaruka ku ishuri mbere y\u2019igihe kugira ngo batangire gutegura itangira ry\u2019amashuri; icyo gihe nib wo tuzanamenya umubare w\u2019abavuye mu kazi k\u2019ubwarimu kugira ngo hashakwe ababasimbura.<\/p>\n<p><strong>19. Birashoboka ko hari ibigo bitazuzuza ibisabwa ngo bifungure, abo banyeshuri baziga bate?<\/strong><\/p>\n<p> Birashoboka, nibigenda gutya ishuri rizabashakira aho bimurirwa k\u2019ubufatanye n\u2019ababyeyi ariko aho bizananirana Minisiteri y\u2019Uburezi yiteguye kuzabafasha.<\/p>\n<p><strong>20. Ni gute abarimu bazabasha kwigisha bambaye udupfukamunwa umunsi  wose?<\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019uko amabwiriza ya Minisiteri y\u2019Ubuzima abiteganya, buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa igihe ari ahateraniye abantu. Mwarimu nk\u2019umurezi nawe agomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose ari mu ishuri kugira ngo anabere urugero rwiza abanyeshuri.<\/p>\n<p><strong> 21. Ni izihe mpinduka zizagaragara amashuri natangira<\/strong><\/p>\n<p> Zimwe mu mpinduka zizagaragara mu mashuri harimo uburyo burambye bwo kunoza isuku nko gukaraba intoki, ibikoresho bihagije byo gupima umuriro, icyumba kihariye cyo kuvurirwamo, ibikorwa bihuriza hamwe abanyeshuri bizaba bihagaze,  kwambara agapfukamunwa ku munyeshuri, umwarimu n\u2019abandi bakozi ku ishuri, kudatizanya ibikoresho hagati y\u2019abanyeshuri ubwabo ndetse no hagati y\u2019abanyeshuri n\u2019abarimu, kwiga mu byiciro, guhagarika ibikorwa byo gusura abanyeshuri ku ishuri ndetse n\u2019ibindi byose byatuma habaho ikwirakwizwa ry\u2019indwara. <\/p>\n<p><strong>22. Ese abanyeshuri bazasubiramo igihembwe cya mbere cyangwa bazakomereza ku gihembwe cya kabiri ?<\/strong><\/p>\n<p> Amashuri ajya gufunga, amashuri abanza n\u2019ayisumbuye yari agiye gukora ibizamini birangiza igihembwe cya mbere cy\u2019umwaka wa 2020. Ibijyanye n\u2019uko bazakomereza aho bari bageze cg bazasubiramo umwaka bizatangazwa hagendewe ku ngengabihe ijyanye n\u2019ifungura ry\u2019amashuri izatangazwa mu minsi iri imbere. <\/p>\n<p><strong>23. Ese abana bagejeje igihe cyo gutangira umwaka wa mbere w\u2019amashuri bo bizagenda gute ? Ese bazigana n\u2019abari basanzwemo ?<\/strong><\/p>\n<p> Minisiteri y\u2019Uburezi izi ikibazo cy\u2019abana bagejeje imyaka yo gutangira umwaka wa mbere ndetse habayeho n\u2019igikorwa cyo kubabarura no kwiyandikisha ku bigo by\u2019amashuri bazigaho. Ibyerekeye uko baziga nabyo birimo gutegurwa mu ngengabihe y\u2019ifungurwa ry\u2019umwaka amashuri abanza n\u2019ayisumbuye azagenderaho. <\/p>\n<p><strong> 24. Ni abanyeshyuri bangahe bazaba bari mu ishuri amashuri natangira?<\/strong><\/p>\n<p> Umubare w\u2019abanyeshuri bazaba bari mu ishuri uzaterwa n\u2019ingano y\u2019icyumba cy\u2019ishuri ndetse n\u2019umubare w\u2019ibyumba by\u2019amashuri uri ku kigo. Uko bazicara bizakurikiza amabwiriza ya Minisiteri y\u2019Ubuzima agena intera ya Metero hagati y\u2019umuntu n\u2019undi.<\/p>\n<p> <strong>25.  Ni ryari gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri izatangira?<\/strong><\/p>\n<p> Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izatangira ikora nk\u2019uko byari bisanzwe. Ariko gahunda yo kubaka ibikoni nirangira mu mpera z\u2019umwaka, amashuri yose azatangira kugaburira abana bose.<\/p>\n<p><strong>26. Ese bizagenda gute ku mashuri yigenga yo atarongereye ibyumba by\u2019ishuri kandi nayo agomba kubahiriza intera?<\/strong><\/p>\n<p>Amashuri yigenga atarabashije kongera ibyumba by\u2019amashuri azakoresha ibyo asanganywe ariko hubahirizwa amabwiriza.<\/p>\n<p><strong>27.Abana bato ni bamwe mu busanzwe bagoye kubahiriza amabwiriza ni ubuhe buryo buzakoreshwa ngo ku ishuri kugira ngo bayubahirize?<\/strong><\/p>\n<p> Aha bizasaba ubushishozi mu gufungurira abana bato kuko na bo bari mu byiciro; ariko icya ngombwa ni uburyo buhamye buzashyirwaho mu kubayobora uko bitwara mu gihe bari ku ishuri.<\/p>\n<p> <strong>28. Ese ko Leta ariyo yafashije abanyeshuri gutaha ni na yo izabasubiza ku mashuri nibatangira?<\/strong><\/p>\n<p>Ikiguzi cy\u2019ingendo z\u2019abanyeshuri kizatangwa n\u2019ababyeyi ariko nk\u2019uko n\u2019ubundi bisanzwe bigenda, Minisiteri y\u2019Uburezi n\u2019izindi nzego bifatanya bazabategura uburyo bwizewe buzafasha abanyeshuri kugana ku mashuri mu bwirinzi n\u2019umutekano bihagije.<\/p>\n<p><strong>29.Ese mu mashuri acumbikira abanyeshuri nabo baziga mu byiciro igihe bakwiga gutyo se ababa basigaye baba barihe?<\/strong><\/p>\n<p> Ibi byose bizagenwa bitewe n\u2019imiterere y\u2019ishuri, umubare w\u2019abanyeshuri rifite ndetse n\u2019ibikorwa remezo iryo shuri rifite. Amabwiriza areba ibigo by\u2019amashuri bicumbikira abana azaba agaragaza neza uko amashuri azabitegura.<\/p>\n<p><strong>30. Ese ibikorwa by\u2019imyidagaduro n\u2019imikino mu mashuri bizaba bihagaritswe?<\/strong><\/p>\n<p>Tuzafatanya na Ministeri ya siporo mu kugena ibikorwa bya siporo byakorerwa ku mashuri ndetse dutegurire hamwe amabwiriza azabigenga. <\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisiteri y&#8217;Uburezi mu Rwanda ibicishije ku rubuga rwayo, yasubije ibibazo 30 bikomeje kwibazwa mbere y&#8217;isubukura ry&#8217;amashuri, yari amaze amezi atandatu afunzwe bitewe n&#8217;icyorezo cya Covid-19. Ibibazo n&#8217;ibisubizo byabyo ni ibi bikurikira: 1. Imwe mu myanzuro y\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro. Ibi bisobanuye iki? Guhera mu kwezi k\u2019Ukwakira 2020, Amashuri azafungura [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,132],"class_list":["post-28618","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-featured-post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#039;itangira ry&#039;amashuri - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#039;itangira ry&#039;amashuri - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Minisiteri y&#8217;Uburezi mu Rwanda ibicishije ku rubuga rwayo, yasubije ibibazo 30 bikomeje kwibazwa mbere y&#8217;isubukura ry&#8217;amashuri, yari amaze amezi atandatu afunzwe bitewe n&#8217;icyorezo cya Covid-19. Ibibazo n&#8217;ibisubizo byabyo ni ibi bikurikira: 1. Imwe mu myanzuro y\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro. Ibi bisobanuye iki? Guhera mu kwezi k\u2019Ukwakira 2020, Amashuri azafungura [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-10-02T17:31:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#8217;itangira ry&#8217;amashuri\",\"datePublished\":\"2020-10-02T17:31:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618\"},\"wordCount\":1773,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"Featured Post\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618\",\"name\":\"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y'itangira ry'amashuri - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-10-02T17:31:58+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=28618#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#8217;itangira ry&#8217;amashuri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y'itangira ry'amashuri - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y'itangira ry'amashuri - BWIZA","og_description":"Minisiteri y&#8217;Uburezi mu Rwanda ibicishije ku rubuga rwayo, yasubije ibibazo 30 bikomeje kwibazwa mbere y&#8217;isubukura ry&#8217;amashuri, yari amaze amezi atandatu afunzwe bitewe n&#8217;icyorezo cya Covid-19. Ibibazo n&#8217;ibisubizo byabyo ni ibi bikurikira: 1. Imwe mu myanzuro y\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro. Ibi bisobanuye iki? Guhera mu kwezi k\u2019Ukwakira 2020, Amashuri azafungura [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-10-02T17:31:58+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#8217;itangira ry&#8217;amashuri","datePublished":"2020-10-02T17:31:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618"},"wordCount":1773,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","Featured Post"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=28618#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618","name":"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y'itangira ry'amashuri - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-10-02T17:31:58+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=28618"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=28618#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibisubizo bya MINEDUC ku bibazo 30 byibazwa mbere y&#8217;itangira ry&#8217;amashuri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/28618","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=28618"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/28618\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=28618"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=28618"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=28618"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}