{"id":2907,"date":"2016-09-15T10:05:20","date_gmt":"2016-09-15T10:05:20","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/09\/15\/ese-kirazira-ko-mu-rwanda-bimwe-mu-bikorwa-remezo-byahabwa-amazina-y-039-abantu\/"},"modified":"2025-02-12T17:59:21","modified_gmt":"2025-02-12T15:59:21","slug":"ese-kirazira-ko-mu-rwanda-bimwe-mu-bikorwa-remezo-byahabwa-amazina-y-039-abantu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907","title":{"rendered":"Ese kirazira ko Mu Rwanda  bimwe mu  bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka?"},"content":{"rendered":"<p>N\u2019ubwo ntari inzobere mu mateka y&#8217;isi n&#8217;abayituye ariko nyakurikiranira hafi.<br \/>\nUkunze kumva umuntu yihanukiriye ati ; &#8220;Ariko isi we &#8220;!<br \/>\nUkamubaza uti ese isi ni iki ?<br \/>\nIsi n&#8217;ibiyigaragiye rero tubonamo abantu n&#8217;ibindi biremwa byaba ku isi nyir\u2019izina , byaba ibigize isanzure nk&#8217;ibiyimurikira  nk&#8217;izuba , imibumbe n&#8217;ukwezi n&#8217;ibindi .<br \/>\nMu nyanja naho kandi n&#8217;inzuzi tuhasanga isi y&#8217;ibisimba bito n&#8217;ibya karundura yemwe n&#8217;ibimera bishibukayo !<br \/>\nKu isi nyirizina rero ho hamwe no mu nda yayo n&#8217;akarusho.<br \/>\nZahabu twumva, imiringa dukoresha mu tuntu utu cyangwa turiya , amazi y&#8217;inzuzi , imigezi mito , ibiyaga , inyanja za rutura n&#8217;ibindi ntarondora harimo ibyanya by&#8217;inyamaswa, ibirunga ,ubutayu n&#8217;ibindi ntiwareba .<br \/>\nMuri ibi byose ariko hari byinshi agace aka cyangwa kariya kiharira uba utapfa gusanga ahandi bitewe n&#8217;uko Imana yaremye aha cyangwa hariya bituma ahantu hatandukana n&#8217;ahandi .<\/p>\n<ol>\n<li> <strong> Iby&#8217;Imana yaremye bifite uruhare mu kwitirirwa ibihande by&#8217;iyi si dutuyemo<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Nta kundi ahari byari kugenda no kworohera abahanga mu bumenyi bw&#8217;isi n&#8217;amateka yayo [ Geography &#038; World History ].<br \/>\nIyo bataza kwifashisha ukwita ahantu amazina adahinduka kandi byatumye benshi basobanukirwa n&#8217;aho ariho mu ngendo babaga bashaka kuhagirira cyangwa ubushakashatsi babaga bashaka kuhakorera .<br \/>\nHamwe hitirirwa ibiyaga , imibumbe igaragiye isi , ahari ubutayu runaka, yewe nta na hamwe wasanga ku isi hatabatije!<br \/>\nKu buryo n&#8217;ibitabonwa n&#8217;amaso yacu byahawe amazina adasanzwe nka za Bacteries , imibumbe ihishwe n\u2019ibindi!<br \/>\n <strong>Dore tumwe mu duce tugize isi n&#8217;amazina yatwo :<\/strong><br \/>\nMbere na mbere turahera Ku migabane ariyo Africa, Amerika , Europe , Asia , Oceania, Antarctica.<br \/>\nHari udupande tw&#8217;isi kandi igabanijemo wumva amazina yatwo ugahita ubangukirwa no kumenya aho duherereye nkiyo bavuze bati :<br \/>\n-Ibiyaga bigari bya Afrika<br \/>\n-Munsi y&#8217;Ubutayu bwa Afrika<br \/>\n&#8211; Amerique Latine<br \/>\n&#8211; Uburasirazuba bwo hagati<br \/>\n&#8211; Afrique Maghreb<br \/>\n-Akarere k&#8217;Ihembe rya Afrika<br \/>\n&#8211; Akarere ka Balkan<br \/>\nBityo mu kuhumva ugahita woroherwa naho ariho utazungurukije ubwonko cyane .<br \/>\nTwagakurikijeho ibihugu, imigi , imigezi , ibiyaga , imihanda , inyubako n&#8217;ibiraro bihambaye, ibyambu karundura n&#8217;ibindi.<br \/>\nAriko kimwe cyo nta hantu ku isi hatagira izina cyangwa ngo usange hari umuntu utagira izina ryihariye rimutandukanya n&#8217;abandi kabone n&#8217;ubwo usanga hari abitiranwa .<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li> <strong> Ese hari imico rusange  ihurirwaho n&#8217;abatuye isi yose nta wuvuyemo ?<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p> <em>Yeeeee , igisubizo ni Yego .<\/em><br \/>\nDufate urugero ku bintu nka 5 abantu bahuriyeho yaba umuzungu , umwarabu , umwirabura n\u2019abandi .<br \/>\n&#8211; Gukoma amashyi mu gihe cy&#8217;ibyishimo<br \/>\n-Guseka mu gihe cy&#8217;amarangakutima y&#8217;umunezero<br \/>\n&#8211; Kurira mu gihe cy&#8217;imibabaro cyangwa ibyishimo bikabije<br \/>\n&#8211; Kuvuza induru mu gihe cy&#8217;intabara<br \/>\n-Kwita amazina abana no kubahiriza imihango yo gushyingura no gushyingira n\u2019ibindi&#8230;<br \/>\nNyamara hari n&#8217;imwe mu myihariko y&#8217;imico rusange  usanga ahandi hose ku isi ariko utapfa gusanga mu rw&#8217;imisozi 1000!<\/p>\n<ol>\n<li>A) Mu Rwanda niho hantu usuhuza umuntu avuye gushyingura nyina wamubaza uti bite akakubwira ngo ni &#8220;Sawa&#8221; !<\/li>\n<li>B) Mu Rwanda niho usanga umushyitsi atashobora kwisabira ifunguro aho yasuye mbega batakwakiriye ngo bakubaze \u2026na murenguzi yakwica. Benshi  baraceceka ndetse no muli Bar na Restaurant !<\/li>\n<\/ol>\n<p>Ntekereza ko cya gihe u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga abashyitsi bakabura ibiryo bihagije iyo biza kuba ari Abanyarwanda bagaburiwe intica ntikize bari kuruca bakarumira bakisekera bakarenzaho!<\/p>\n<ol>\n<li>C) Mu Rwanda niho hantu kenshi usanga usaba service ukeka ko ari impuhwe ari kugirirwa kandi ari uburenganzira bwe yemerewe .<\/li>\n<\/ol>\n<p>Ugasanga umuntu utwaye umusoro asiganwa n&#8217;amasaha ngo Banki iyakira idakinga!<br \/>\nConvoyeur cyangwa motar ati &#8221; Zana ibiceri Maman, iyo noti ya 5000 sinayisatura, ntayo mfite yo kugarura !<\/p>\n<ol>\n<li>D) Mu Rwanda niho wasanga umusore aguza  inkwano ukibaza niba gukwa ari umushinga cyangwa ubushabitsi bubyara amafranga bikakuyobera .<\/li>\n<\/ol>\n<p>Ubu abasore n&#8217;inkumi baraguza ama Banki bakamejeje ngo bakodeshe ama Conference Halls yo kwakiriramo abageni n&#8217;abakwe nyamara nta na Fanta 1 cyangwa Cakes 1 wabonamo !<br \/>\nUbukene bwabatera mu mezi 6 akurikiye ubukwe bakirukira mu nkiko gusaba gatanya yihuse !<br \/>\n3.Mu Rwanda ariko ni naho utasanga amazina y&#8217;abantu bakomeye bitirirwa ibikorwa remezo cyangwa ibindi bintu bihambaye kubera amateka n&#8217;uruhare bagize mu buzima bw&#8217;isi n&#8217;igihugu .<br \/>\nAriko noneho ni akumiro ku gihugu nk&#8217;u Rwanda by\u2019ukuri ushobora gusanga kitari kure y&#8217;umurongo w&#8217;ubukire.<br \/>\nIterambere ryihuta utasanga ahandi ndetse no guhanga udushya bituma amahanga ahururira kuza kureba ibihabera (mu Rwanda) aka wa Mwamikazi Wa Sheba muri Ethiopia wagiye kureba Urusengero rwa Yerusalemu Salomon yari imaze kubaka!<br \/>\n-Ubu koko tujye twirirwa tuvuga ngo George Washington yitiriwe Umuji Wa Washington muri Leta Zunze ubumwe za Amerika , amazina ye yitirirwa za Kaminuza &#8230;<br \/>\n&#8211; Tuzajye twumva ubwato kabuhariwe nka bwa bwato butwara indege zikanagwaho bwitiriwe Abraham Linkoln wahoze ayobora Amerika, twige ibyabwo , uko bushobora kurasa bya Nuclear n\u2019ibindi &#8230;.<br \/>\n-Tujye aho, twige tuminuze dusobanukirwe ,iyo ugeze Paris ushobora kwururukira kuri A\u00e9roport Charles De Gaulle!<br \/>\n-Iminara nka Eiffel i Paris !<br \/>\nMuzi kubona abaturage ba Malawi baradutanze kwita izina umuhanda wabo Avenue Paul Kagame kandi ari Perezida wacu!<br \/>\nEse badi iyo umunyarwanda awugendamo ageze Malawi nta tuntu yumva tw&#8217;udushagarira tw&#8217;ibyishimo tumwirukanka umubiri wose akumva ishema ati &#8221; Kagame Wacu , Perezida Wanjye &#8221; i Lilongwe cyangwa Brantyre !<br \/>\nKuki Se ibi bitaba mu Rwanda ? Kuki u Rwanda rwasigara rugaragara nk&#8217;agahugu katagira amateka cyangwa kituriye ku mugabane wa Mars.<br \/>\nNdabizi mu kwandika iyi nkuru hari abari bunjombe ibikwasi bati urandika ibiki sha ko mwasibye Gregory Kayibanda i Kanonbe mugasenya Stade ya Mbonyumutwa i Muhanga n\u2019ahandi  ( <em>Ndabyiteguye ariko kugusubiza biroroshye ntugire impungenge<\/em> ) .<br \/>\nKimwe cyo nakubwira ko niba unabyita ikosa ryakozwe ryizweho neza byakosorwa abantu bafite ubwenge bahora bari &#8220;Dynamic&#8221; Iki si ikintu gihambaye cyatuma igihugu nk&#8217;iki kibaho nk&#8217;ikitagira intwari zizwi kandi zakitangiye .<br \/>\n-Amateka y&#8217;intwari zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 ? akwiye kuvugwa, intwari z\u2019u Rwanda zikitirirwa ibikorwa remezo.<br \/>\nHamwe udashobora kubona ahantu na hamwe mu Rwanda hitirirwa Intwari Late Maj Gen Fred Rwigema koko ?<\/p>\n<ol start=\"4\">\n<li>Njye nk&#8217;umwanditsi hari inama natanga kandi zishoboka zitabangamiye uwo ari we wese .<\/li>\n<\/ol>\n<p> <strong>Inama ya mbere natanga :<\/strong><br \/>\nNasaba ko hajyaho Commission yihariye ishinzwe ibi bintu cyangwa iyo nshingano ( Prerogative ) nkayinjiza muri Commission ishinzwe imidende y&#8217;Intwari nkuko nanayitwara muri ya Commission y&#8217;Abantu basheshe Akanguhe b&#8217;Igihugu ( niba mbivuze neza ) bakaba aribo bagena ibyakurikizwa ngo kanaka uyu cyangwa uriya yitirwe Iki cyangwa kiriya.<br \/>\n <strong>Inama ya 2 nagira igihugu :<\/strong><br \/>\nNatanga uburenganzira Ku nteko rusange z&#8217;abaturage mu Turere n&#8217;Imirenge batuyemo maze Inama Njyanama zikajya zibyigaho maze Abaturage ba Remera babona ko kuba baturanye n&#8217;igituro cya Late Maj Gen Rwigema ntacyo byatwara no kumwitirira iyo Ground yose ihakikije bigakorwa .<br \/>\nNdumva ari izo nzira zombi kandi hakarebwa niba hari amategeko asanzweho abibuza yaba ahari agakosorwa yaba adahari hakibazwa impamvu bitashyirwa mu bikorwa .<br \/>\n <strong>Ariko ubundi mbaza nanjye nkubaze!<\/strong><br \/>\nBuriya General Major Habyarimana Juv\u00e9nal yajyaga kwita ikibuga cy&#8217;indege Gr\u00e9goire Kayibanda  kandi yari amaze kumuhitana abitewe Niki ? Ibi byo ntimunsubize ahubwo twikomereze.<br \/>\nCyokora nanzura iyi nyandiko sinabura gushimira abantu bake bagerageje kwitirira ibikorwa runaka abantu bagiye bagira uruhare mu buzima rusange bw&#8217;igihugu barimo aba bakurikira bashoboye kwitirira ibikorwa byabo amazina nka :<br \/>\n-Appartement Claude Dusaidi iherereye mu cyahoze ari KIST na KHI .<br \/>\nIyi ni inyubako yacumbikiye benshi mu banyeshuri bize cyangwa biga muri ayo mashuri iherereye ku rwinjiriro rugana kuri Ambassade y&#8217;Abarusiya Epfo .<br \/>\n&#8211; Muhabura Building ni Inzu ikomeye yirengeye imwe mu nzu ndende iri mu zigize icyahoze ari KIST benshi bayita KIST 3.<br \/>\n&#8211; Makuza Plaza nawe yarakoze Wenda yashoboraga kwita inyubako ye Jacaranda cyangwa Eucalyptus sinari kubitindaho ariko kuba yaratekereje ko iyi nzu imwitirirwa ni iby&#8217;agaciro, kuko ni amateka, ni umuturirwa n\u2019umwana uzavuka kera azasanga akibaza ku nkomoko y\u2019iryo zina Makuza .<br \/>\nNi kwa kundi, ni nk\u2019uko yari gusaba Umuryango w\u2019umusaza Rwagasana w&#8217;intwari ati : Mwamfasha mukanyemerera iyi nyubako ikitirirwa Mzee Rwagasana ? Kandi bari kwemera .<\/p>\n<ol start=\"5\">\n<li> <strong> Dore rero uwambwira ati batiza amazina ibikorwaremezo uko nabigenza<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>U Rwanda rwo rufite intore izirusha intambwe rwose nta na sentimetero ivuyeho , ibiruriho n&#8217;abarutuye , abarugenda , abarusura , abarukunda n&#8217;abandi .<br \/>\nNtabwo nabona uko mbivuga ubanza hari uwakumva naba nubahutse kandi nararezwe gitore uwo rero simuvuze ibyo yakoze , akora kandi akomeza gukora birivugira .<br \/>\nUmwe mu baturage ba Senegal we ubwo rubanda rwamusabaga ko yakwemera akazabemerera akazakomeza kubayobora yaravuze ati &#8221; UWAMUTWIHERA MULI S\u00e0\u2030N\u00e0\u2030GAL &#8220;!<br \/>\nAbaturage ba Malawi bati twatanzwe batadutanga tutamwitiriye umwe mu mihanda ikomeye muli Capital Yacu ( Iyoo muli Malawi )&#8230;<br \/>\n <strong>Bityo rero nagufatira ;<\/strong><br \/>\n-Kigali Convention Centre nkayitirira Menes Zenawi Kigali Convention Centre .<br \/>\nMenes Zenawi uyu wahoze ari Minisitiri w&#8217;Intebe Wa Ethiopia akaba yarabaye hafi u Rwanda akarubera incuti y&#8217;akadasohoka mu bihe bibi rwanyuragamo arinako aruhumuriza arwizeza kuzakomera .<br \/>\n-Bugesera Int&#8217;l Airport nayitirira Fred Rwigema Int&#8217;l Airport . Nabikora ntyo kandi nkabisobanura bikumvikana . Yewe nanatangira ahubwo ikibuga kikiri umushinga .<br \/>\n&#8211; Kigali Pension Plaza nayitirira Madame Inyumba Aloysia uyu mudamu utagereranywa nawe tukajya tumwibuka tureba iterambere ry&#8217;u Rwanda .<br \/>\nNkeka ko buri mwari cyangwa umugore yajya atambuka muli Car Free Zone abanje gutekereza Ku butwari n&#8217;uruhare by&#8217;abagore mu kubaka u Rwanda n&#8217;iterambere ryarwo .<br \/>\n-Niba bitaba bibangamye kandi nafata igikorwa runaka mu Rwanda nkakitirira Romeo Dallaire. Sinibaza ko hari ugushidikanya kuii kuri uyu mu General w&#8217;umunya Canada Ku nkundura ahora ahanganyemo n&#8217;abasize bahekuye u Rwanda maze nawe akinjizwa mu mateka y&#8217;u Rwanda .<br \/>\n&#8211; Wa mudugudu w&#8217;Ikitegererezo kandi wimuriwemo abaturage bavanywe Ku Kirwa  cya Mazane sinabura kuwitirira Tony Blaire wahoze ari Minisitiri w&#8217;Intebe wa Ubwongereza kuruhare rwe mu kubaka u Rwanda.<br \/>\nBenyamin Netanyahu mu marangamutina yanjye ku bucuti bukomeye n&#8217;imbaraga ashyira mu kubaka umubano utajegajega hagati ya Israel n&#8217;u Rwanda nawe kandi sinabura kuwumwitirira .<br \/>\nKaminuza zose zubakwa mu Rwanda kandi zimwe naziha amazina nkuko ahandi bigenda hamwe Na hamwe .<br \/>\n&#8211; Andrew Mwenda , Wa munyamakuru wo muli The Independant Uganda sinabura kumwitirira Radar ya Maranyundo i Bugesera kubera ukuntu iyo avuga u Rwanda ashyiramo umwete kugeza aho wumva ashobora gusobanura iterambere ryarwo adategwa kurusha benshi banarutuyemo !<br \/>\nNkuko Radars zireba kure abazegereye batareba niko n\u2019 Abagabo nka Andrew Mwenda w&#8217;Umugande , Generali Ulimwengu w&#8217;Umutanzania , Bernard Kouchner wabaye Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga w&#8217;u Bufaransa akaba arinawe washinze M\u00e9d\u00e9cins Sans Fronti\u00e8res MSF bahoza u Rwanda ku mutima.<br \/>\nIyi nkuru nk&#8217;igitekerezo cy&#8217;umwanditsi ariko yanakunganirwa n\u2019uwumva hari icyo yakwongeraho cyangwa yanenga .<br \/>\nUshobora gukoresha E-mail Editor@Bwiza.com cyangwa <a href=\"mailto:Greatlakesempirenewslimited@gmail.com\">Greatlakesempirenewslimited@gmail.com<\/a> tukungurana ibitekerezo .<br \/>\nTwese dukeneye Afrika ifite iterambere ariko Afrika inazirikana amateka yayo kabone nubwo yaba mabi gute ariko ni ayacu .<br \/>\nUbwo umunyamakuru wa Bwiza.com yatambagizaga Mikoro mu baturage batandukanye hari n&#8217;abataratinye kuvuga ko byazanaba byiza ahantu hagiye hagwa imbaga y&#8217;Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994, hatajya handikwa amazina y&#8217;abahaguye bamenyekanye gusa,<br \/>\nKo ahubwo kurundi ruhande hajya hanashyirwa amazina y&#8217;abagize uruhare ruziguye muri ubwo bwicanyi bwahabereye ariko urwo ruhare  rukemezwa n&#8217;inkiko zaba nka Gacaca ariko bakatiwe mu cyiciro cya 1 hamwe n&#8217;abakatiwe burundu n&#8217;inkiko zindi.<br \/>\nBikagaragaza ko nubwo habayeho intwari zo kwigana ko ariko hanabayeho ibigwari byo kwamaganwa iteka n&#8217;iteka .<br \/>\nMu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho imico n&#8217;imigenzo ndangabihugu aho usanga hari ibihugu Abaperezida barahira bafashe igikoresho Iki cyangwa kiriya mu ntoki,<br \/>\nAhandi ugasanga hari aho udashobora kurya inka , ahubwo bakayishyingura , hari n&#8217;aho abagabo bambara amajipo abandi bagakwa Imbwa nibindi .<br \/>\nMukomeze kuryoherwa n&#8217;inkuru ikipe y&#8217;abanyamakuru ba Bwiza.com ibagezaho, mugire Amahoro.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em>   <\/strong><br \/>\n <strong> <em>Yandiswe na Eugene David\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>N\u2019ubwo ntari inzobere mu mateka y&#8217;isi n&#8217;abayituye ariko nyakurikiranira hafi. Ukunze kumva umuntu yihanukiriye ati ; &#8220;Ariko isi we &#8220;! Ukamubaza uti ese isi ni iki ? Isi n&#8217;ibiyigaragiye rero tubonamo abantu n&#8217;ibindi biremwa byaba ku isi nyir\u2019izina , byaba ibigize isanzure nk&#8217;ibiyimurikira nk&#8217;izuba , imibumbe n&#8217;ukwezi n&#8217;ibindi . Mu nyanja naho kandi n&#8217;inzuzi tuhasanga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-2907","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"N\u2019ubwo ntari inzobere mu mateka y&#8217;isi n&#8217;abayituye ariko nyakurikiranira hafi. Ukunze kumva umuntu yihanukiriye ati ; &#8220;Ariko isi we &#8220;! Ukamubaza uti ese isi ni iki ? Isi n&#8217;ibiyigaragiye rero tubonamo abantu n&#8217;ibindi biremwa byaba ku isi nyir\u2019izina , byaba ibigize isanzure nk&#8217;ibiyimurikira nk&#8217;izuba , imibumbe n&#8217;ukwezi n&#8217;ibindi . Mu nyanja naho kandi n&#8217;inzuzi tuhasanga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-15T10:05:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:59:21+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka?\",\"datePublished\":\"2016-09-15T10:05:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:59:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907\"},\"wordCount\":1838,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907\",\"name\":\"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-09-15T10:05:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:59:21+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2907#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka? - BWIZA","og_description":"N\u2019ubwo ntari inzobere mu mateka y&#8217;isi n&#8217;abayituye ariko nyakurikiranira hafi. Ukunze kumva umuntu yihanukiriye ati ; &#8220;Ariko isi we &#8220;! Ukamubaza uti ese isi ni iki ? Isi n&#8217;ibiyigaragiye rero tubonamo abantu n&#8217;ibindi biremwa byaba ku isi nyir\u2019izina , byaba ibigize isanzure nk&#8217;ibiyimurikira nk&#8217;izuba , imibumbe n&#8217;ukwezi n&#8217;ibindi . Mu nyanja naho kandi n&#8217;inzuzi tuhasanga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-09-15T10:05:20+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:59:21+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka?","datePublished":"2016-09-15T10:05:20+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:59:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907"},"wordCount":1838,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2907#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907","name":"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-09-15T10:05:20+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:59:21+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2907"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2907#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese kirazira ko Mu Rwanda bimwe mu bikorwa remezo byahabwa amazina y&#039;abantu bazwi mu mateka?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2907","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2907"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2907\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2907"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2907"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2907"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}