{"id":29231,"date":"2020-10-19T06:53:56","date_gmt":"2020-10-19T06:53:56","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/10\/19\/amakuru-yihariye-yaranze-icyumweru-gishize\/"},"modified":"2020-10-19T06:53:56","modified_gmt":"2020-10-19T06:53:56","slug":"amakuru-yihariye-yaranze-icyumweru-gishize","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231","title":{"rendered":"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize"},"content":{"rendered":"<p><em>  <strong>Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w&#8217;Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k&#8217;aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere. <\/strong><\/p>\n<p>Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y&#8217;u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n&#8217;imibereho y&#8217;abaturage, akaba yaravuzweho cyane n&#8217;Abanyarwanda cyangwa se akaba afite ingaruka ku buzima rusange bw&#8217;igihugu.<\/p>\n<p>Amakuru yihariye yaranze iki cyumweru ni aya akurikira: <\/p>\n<p><strong>RURA ikomeje kotswa igitutu nyuma yo gushyiraho ibiciro by\u2019ingendo bishya<\/strong><\/p>\n<p>Uru rwego rwashyizeho ibi biciro tariki ya 14 Ukwakira 2020, bisimbura ibyo rwashyizeho muri Gicurasi, gusa rukomeje kotswa igitutu n\u2019abakoresha imbuga nkoranyambaga barushinja kubizamura, rutitaye ku nyungu za rubanda.<\/p>\n<p>Ni ibiciro RURA yashyizeho ishingiye ku cyemezo cy\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri yateranye tariki ya 12, cyahaye uburenganzira abatwara abagenzi mu modoka rusange gutwara abangana n\u2019ubushobozi bw\u2019imodoka zabo (100%).<\/p>\n<p>Abadepite babiri; Hon. Dr. Frank Habineza na Christine Mukabunani, Ingabire Marie Immaculee uyoboye Transparent International mu Rwanda ndetse n&#8217;ibindi byamamare, ntibahwemye kunenga icyemezo cya RURA ndetse bayisaba ko yakwisubiraho, ikagabanya ibiciro.<\/p>\n<p>Ubu haracyategerejwe icyo RURA izakurikizaho nyuma yo kugaragara ko uruhande runini rutishimiye ibi biciro by&#8217;ingendo.<\/p>\n<p><strong>Guverinoma y\u2019u Rwanda yemeje ubuhinzi bw\u2019urumogi<\/strong><\/p>\n<p>Mu nama y\u2019Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020 ni bwo byemejwe ko mu Rwanda hagiye kujya hakorwa ubuhinzi bw\u2019urumogi, ku mpamvu yo guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi.<\/p>\n<p>Umuyobozi Mukuru w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi yasobanuye uburyo ubuhinzi bw\u2019iki kimera buzakorwa, hirindwa impamvu yose yatuma giteza umutekano muke.<\/p>\n<p>Umusaruro w\u2019iki kimera uzajya woherezwa mu mahanga afite ubushobozi bwo kugitunganyamo umuti.<\/p>\n<p><strong>Nta musore wifite uzongera kugaragara ku cyiciro cy\u2019ababyeyi<\/strong><\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko mu byiciro by\u2019ubudehe bizatangira gukora muri Gashyantare 2021, ingaragu zizajya zihabwa ibyiciro bitandukanye n\u2019ibyababyeyi, hashingiwe ku byo zinjiza ku kwezi.<\/p>\n<p>Minisitiri Shyaka yabitangarije TV1 tariki ya 17 Ukwakira, nka zimwe mu mpinduka zizagaragara muri ibi byiciro bishya, aho bamwe mu batarashaka bazajya mu byiciro bitandukanye n&#8217;iby\u2019ababyeyi babo.<\/p>\n<p>Minisitiri Shyaka yifashishije urugero rw\u2019umusore yabwiwe na muganga, wagiye kwivuza atwaye imodoka ye yo mu Bwoko bwa Benz. Ngo uwo musore ugasanga na we yari mu cyiciro cya mbere cy&#8217;ubudehe, hamwe n\u2019umubyeyi we w&#8217;umukecuru.<\/p>\n<p><strong>Me Evode wari umaze amezi 8 yeguye muri Guverinoma, yagizwe Senateri<\/strong><\/p>\n<p>Tariki ya 16 Ukwakira 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Me Evode Uwizeyimana, amugira Senateri.<\/p>\n<p>Ni nyuma y\u2019aho muri Gashyantare, Me Evode wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera, yeguye kiri izi nshingano nyuma yo guhohotera umugore ukorera urwego rucunga umutekano.<\/p>\n<p>Gusa ubwo Me Evode yari amaze guhohotera uyu mugore, yabisabiye imbabazi, ajya no gusabira imbabazi ku cyicaro cy\u2019ikigo cya ISCO akorera. Kuba yaricujije akanasaba imbabazi, abenshi [na we ubwe] babishingaraho bavuga ko ari yo mpamvu yatumye Umukuru w\u2019Igihugu yongera kumugirira icyizere.<\/p>\n<p><strong> Leta y&#8217;u Burundi yasabye ko abavuga Ikinyarwanda bashakishwamo abahungabanya umutekano<\/strong><\/p>\n<p>Tariki ya 12 Ukwakira 2020 humvikanye ijwi ry&#8217;Umuvugizi wa Minisiteri y\u2019Umutekano w\u2019Imbere mu Burundi, Pierre Nkurikiye wasabaga abaturage gutungira ubuyobozi agatoki abavuga ururimi rw\u2019Ikinyarwanda, kuko ngo abateza umutekano muke ni rwo rurimi bavuga.<\/p>\n<p>Ijambo rya Pierre Nkurikiye byavuzwe ko yarivugiye mu Ntara ya Gitega, ryagize riti: \u201cAba bantu bose b\u2019abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mwumvise uvuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n\u2019abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.\u201d<\/p>\n<p>IMIKINO<\/p>\n<p><strong>Sadate wayoboye Rayon Sports yavuze ko inkoni yakubiswe n&#8217;abasirikare zatumye yanga APR FC<\/strong><\/p>\n<p>Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 16 Ukwakira 2020 yahishuye ko yanga APR FC, bitewe n&#8217;uko hari ubwo iyi kipe yayoboraga yigeze gutsinda iyi ngenzi yayo izwi nka mukeba; we n&#8217;abafana bajya kwishimira insinzi, abasirikare babakubitira aho ngaho.<\/p>\n<p>Icyo gihe [mu mwaka atibuka], we n&#8217;abandi bafana ba Rayon Sports bari bagiye kubyinira insinzi mu gace ka Biryogo, abasirikare barahabasanga barabakubita, ibyari ukwishimira insinzi bihinduka ibindi. Sadate na bagenzi be ngo bavuye aho ngaho biruka.<\/p>\n<p>Aya magambo Sadate yayatangaje ubwo yashakaga kunyomoza abamwita umufana wa APR FC wihishe muri Rayon Sports, avuga ko yanga iyi kipe y&#8217;ingabo bitewe n&#8217;izo nkoni bakubiswe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w&#8217;Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k&#8217;aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere. Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y&#8217;u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n&#8217;imibereho y&#8217;abaturage, akaba yaravuzweho cyane n&#8217;Abanyarwanda cyangwa se [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,132],"class_list":["post-29231","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-featured-post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w&#8217;Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k&#8217;aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere. Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y&#8217;u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n&#8217;imibereho y&#8217;abaturage, akaba yaravuzweho cyane n&#8217;Abanyarwanda cyangwa se [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-10-19T06:53:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize\",\"datePublished\":\"2020-10-19T06:53:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231\"},\"wordCount\":696,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"Featured Post\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231\",\"name\":\"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-10-19T06:53:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29231#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize - BWIZA","og_description":"Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w&#8217;Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k&#8217;aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere. Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y&#8217;u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n&#8217;imibereho y&#8217;abaturage, akaba yaravuzweho cyane n&#8217;Abanyarwanda cyangwa se [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-10-19T06:53:56+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize","datePublished":"2020-10-19T06:53:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231"},"wordCount":696,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","Featured Post"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=29231#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231","name":"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-10-19T06:53:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=29231"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29231#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/29231","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=29231"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/29231\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=29231"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=29231"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=29231"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}