{"id":29240,"date":"2020-10-19T08:33:33","date_gmt":"2020-10-19T08:33:33","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/10\/19\/rura-yavuze-ko-nta-gahunda-ya-vuba-ifite-yo-kuvugurura-ibiciro-by-ingendo\/"},"modified":"2020-10-19T08:33:33","modified_gmt":"2020-10-19T08:33:33","slug":"rura-yavuze-ko-nta-gahunda-ya-vuba-ifite-yo-kuvugurura-ibiciro-by-ingendo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240","title":{"rendered":"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#8217;ingendo"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Umuyobozi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko nta gahunda ya vuba RURA ifite yo kuvugurura ibiciro bishya by&#8217;ingendo biheruka gushyirwaho, ngo kuko inzego zitandukanye zabanje kubyigana ubushishozi mbere yo kubishyiraho.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Ku itariki ya 15 Ukwakira ni bwo RURA yatangaje ibiciro bishya by&#8217;ingendo ku modoka rusange zitwara abagenzi, gusa byakirwa nabi na benshi mu bagenzi.<\/p>\n<p>Impungenge zagaragajwe zishingiye ku kuba ibiciro bishya byashyizweho biri hejuru cyane y&#8217;ibyari bisanzweho mbere y&#8217;icyorezo cya COVID-19, hakibazwa icyo uru rwego rwashingiyeho rutangaza ko rwagabanyije ibiciro.<\/p>\n<p>Hari abaturage bo mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko mu gihe mu bice bitandukanye ibiciro byashyizweho bijya kwegera ibyari bisanzweho, bo ibyabo byaruse kure ibyo bari basanzwe bakoreraho ingendo.<\/p>\n<p>Hari benshi batatinye kuvuga ko RURA yagendeye ku nyungu z&#8217;abashoramari aho kwita ku z&#8217;abaturage mu kugena ibiciro by&#8217;ingendo, bakifuza ko byavugururwa.<\/p>\n<p>Depite mu nteko ishinga amategeko y&#8217;u Rwanda, Frank Habineza, yabwiye BWIZA ati: &#8220;Ibiciro RURA yatangaje bigaragara ko yabizamuye mu nyungu z\u2019abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.\u201d<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z\u2019iki cyorezo cya Covid-19, kabone n\u2019iyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya Covid-19 nk\u2019uko ibivuga. Iki si cyo gihe cyiza cyo kuzamura ibiciro.\u201d<\/p>\n<p>Madamu Ingabire Marie Immacul\u00e9e uyobora Umuryango Transparency International Ishami ry&#8217;u Rwanda, we yasabye abarimo Perezida wa Repubulika guhagurukira RURA, ngo kuko imikorere yayo ishobora kuzasenya Leta.<\/p>\n<p>Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: &#8220;Reka mbabwize ukuri. Ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n\u2019abaturage ku buryo buteye ubwoba kandi bose bakubwira ngo ni leta, ntabwo bishimye kubera biriya bibazo bya transports (ingendo).\u201d<\/p>\n<p>Umuyobozi wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema aganira na RBA, yavuze ko bumvise uburemere bw&#8217;ingaruka zatewe na COVID-19 ndetse bakaba bari kuganira n&#8217;inzego zitandukanye mu gushaka ubundi buryo bwafasha abaturage, gusa avuga ko nta gahunda ya vuba yo kuvugurura ibiciro by&#8217;ingendo ihari, ngo kuko byiganwe ubushishozi.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Icyo twarenzaho ni ugukomeza kuganira n&#8217;inzego zitandukanye kandi turi kubikora mu gushakisha uburyo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo yegukomeza kuremererwa cyane, ariko uyu munsi ntabwo navuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro, kuko nanone ibyo biciro tuba twarabyizeho, twarabigenzuye.&#8221;<\/p>\n<p>Yakomeje ati: &#8220;Tuba twarakoranye n&#8217;inzego zitandukanye, ari abo muri Minisiteri y&#8217;Imari, ari abo muri BNR; inzego zitandukanye tugasuzuma neza imibare tuba dukoresha, ntabwo ikibazo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo bihari muri rusange (ubushobozi buke), ndumva twakomeza kuganira n&#8217;inzego zitandukanye mu gushaka uburyo bwafasha umuturage kutaremererwa cyane.&#8221;<\/p>\n<p>Umuyobozi wa RURA yavuze ko ibiciro bishya byashyizweho byari bigomba gutangira gukurikizwa muri Werurwe uyu mwaka bisimbura ibyo muri 2018, ariko bigahurirana nuko hahise haza gahunda ya Guma mu Rugo.<\/p>\n<p>Nyirishema yavuze ko RURA itagennye buriya biciro mu nyungu z&#8217;abashoramari, ngo kuko iyo biza kuba ibyo igihe imodoka zitari zemerewe gutwara umubare w&#8217;abagenzi zitwara wose ibiciro byakabaye byarikubye inshuro ebyiri, agashimangira ko mu kugena ibiciro bareba ku nyungu z&#8217;abagenzi n&#8217;ababaha serivisi.<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko nta gahunda ya vuba RURA ifite yo kuvugurura ibiciro bishya by&#8217;ingendo biheruka gushyirwaho, ngo kuko inzego zitandukanye zabanje kubyigana ubushishozi mbere yo kubishyiraho. Ku itariki ya 15 Ukwakira ni bwo RURA yatangaje ibiciro bishya by&#8217;ingendo ku modoka rusange zitwara abagenzi, gusa byakirwa nabi na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-29240","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#039;ingendo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#039;ingendo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuyobozi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko nta gahunda ya vuba RURA ifite yo kuvugurura ibiciro bishya by&#8217;ingendo biheruka gushyirwaho, ngo kuko inzego zitandukanye zabanje kubyigana ubushishozi mbere yo kubishyiraho. Ku itariki ya 15 Ukwakira ni bwo RURA yatangaje ibiciro bishya by&#8217;ingendo ku modoka rusange zitwara abagenzi, gusa byakirwa nabi na [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-10-19T08:33:33+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#8217;ingendo\",\"datePublished\":\"2020-10-19T08:33:33+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240\"},\"wordCount\":508,\"commentCount\":6,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240\",\"name\":\"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by'ingendo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-10-19T08:33:33+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=29240#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#8217;ingendo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by'ingendo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by'ingendo - BWIZA","og_description":"Umuyobozi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko nta gahunda ya vuba RURA ifite yo kuvugurura ibiciro bishya by&#8217;ingendo biheruka gushyirwaho, ngo kuko inzego zitandukanye zabanje kubyigana ubushishozi mbere yo kubishyiraho. Ku itariki ya 15 Ukwakira ni bwo RURA yatangaje ibiciro bishya by&#8217;ingendo ku modoka rusange zitwara abagenzi, gusa byakirwa nabi na [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2020-10-19T08:33:33+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#8217;ingendo","datePublished":"2020-10-19T08:33:33+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240"},"wordCount":508,"commentCount":6,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=29240#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240","name":"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by'ingendo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-10-19T08:33:33+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=29240"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=29240#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by&#8217;ingendo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/29240","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=29240"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/29240\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=29240"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=29240"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=29240"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}