{"id":3125,"date":"2016-09-27T09:12:40","date_gmt":"2016-09-27T09:12:40","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/09\/27\/intangiriro-y-ubucuti-bwa-perezida-habyarimana-juvenal-na-marchal-mobutu-sese\/"},"modified":"2025-02-12T17:56:13","modified_gmt":"2025-02-12T15:56:13","slug":"intangiriro-y-ubucuti-bwa-perezida-habyarimana-juvenal-na-marchal-mobutu-sese","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125","title":{"rendered":"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Mbere na nyuma y\u2019urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana wari uw\u2019u Rwanda na Mobutu wari uwa Zayire (RDC), ibikorwa byabo byiza cyangwa bibi bibaranga byagiye bigaragara ko bari inshuti magara, biva muri politiki bigera mu gisirikare no mu miryango yabo.<\/em> <\/strong><br \/>\nAba baperezida bose bari n\u2019abasirikare bakomeye bavuzweho amateka mabi yo koreka imbaga, ibyagiye bibahuza byari byinshi nk\u2019uko amateka yabo abigaragaza by\u2019umwihariko ubucuti bwabo bukaba bwaratangiye ahagana mu myaka y\u20191962.<br \/>\nTugarutse inyuma gato mu mateka ya Habyarimana, bigaragara ko Juv\u00e9nal Habyarimana yinjiye mu ishuli rya gisirikare ry\u2019aba Officiers ry\u2019i Kigal tariki ya 10 Ugushyingo 1960 ari kumwe n\u2019abandi basore b\u2019abanyarwanda 6, aribo: Pierre Nyatanyi , Aloys Nsekalije, Sabin Benda, Epimaque Ruhashya, Alexis Kanyarengwe, na Bonaventure Ubalijoro.<br \/>\nHabyarimana niwe wasohotse muri iryo shuri ari uwa mbere afite nimero ya gisirikare imuranga (matricule 001), amaze kubona impamyabumenyi yo kumanukira mu mutaka (brevet parachutiste), Juv\u00e9nal Habyarimana yabonye ipeti rya Sous-Lieutenant ku itariki ya 23 Ukuboza 1961, ubwo aba abaye umusirikare wa mbere w\u2019Umunyarwanda wo mu rwego rwa officier.<br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-43089\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg\" alt=\"habyara\" width=\"615\" height=\"508\" \/><\/a><br \/>\nYabaye Lieutenant tariki ya 1 Nyakanga 1962, aba ariwe unahabwa ibyubahiro cyo gufata ibendera rya mbere rya Repubulika y\u2019u Rwanda ku munsi mukuru w\u2019ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962.<br \/>\nAkuriwe na Major Fran\u00e0\u00a7ois Vanderstraeten w\u2019Umubiligi, wari umugaba w\u2019Ingabo, Juv\u00e9nal Habyarimana yoherejwe gukorera kuva tariki ya 31 Kanama 1962 kugera muri Werurwe 1963, i Cyangugu ashinzwe ako karere ka gisirikare.<br \/>\nAka gace karebanaga na Bukavu muri Congo ahari hatangiye ibikorwa byo kurwanya Leta y\u2019i Kinshasa hakoresheje intwaro.<br \/>\nNi muri icyo gihe bivugwa ko yaba yarahuye bwa mbere na Joseph D\u00e9sir\u00e9 Mobutu wari Colonel akaba n\u2019umugaba mukuru w\u2019ingabo za Congo (arm\u00e9e nationale congolaise).<br \/>\nTariki ya 23 Kamena 1963, Capitaine Juv\u00e9nal Habyarimana amaze kugirwa umugaba mukuru w\u2019ingabo z\u2019u Rwanda zitwaga Garde nationale icyo gihe, yatanze amategeko ko Ingabo z\u2019u Rwanda (Garde Nationale) zitera inkunga ingabo za Congo (arm\u00e9e nationale congolaise). Yagizwe umugaba mukuru w\u2019ingabo afite imyaka 26 gusa kandi aribwo agihabwa ipeti rya Capitaine!<br \/>\nCapitaine Juv\u00e9nal Habyarimana na Colonel Joseph D\u00e9sir\u00e9 Mobutu bashyize hamwe bashoboye gutsinda inyeshyamba zari ziyobowe n\u2019uwitwa Pierre Mulele (Rebelles Mul\u00e9listes), muri Kamena 1964, mu rugamba rukomeye rwabereye ahitwa Kamanyola, icyo gihe abari bamukuriye bari Ministre w\u2019Ingabo Calliope Mulindahabi na Pr\u00e9sident Gr\u00e9goire Kayibanda.<br \/>\nTariki ya 23 Kamena 1964, Juv\u00e9nal Habyarimana, wari Capitaine, yagizwe Umukuru w\u2019Ingabo z\u2019igihugu (Garde Nationale).<br \/>\nYinjiye muri Guverinoma ya Perezida Gr\u00e9goire Kayibanda mu 1965 asimbuye Calliope Mulindahabi ku mwanya wa Ministre w\u2019Ingabo (Minist\u00e8re de la Garde Nationale). Icyo gihe yari Major.<br \/>\nYazamutse mu ntera ku buryo bukurikira: Lieutenant Colonel tariki ya 1 Mata 1967, Colonel tariki ya 1 Mata 1970, na G\u00e9n\u00e9ral-Major tariki ya 1 Mata 1973.<br \/>\nMu ijoro ry\u2019itariki ya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1973, afatanije n\u2019abasirikare bagenzi be 10: Aloys Nsekalije, Epimaque Ruhashya, Sabin Benda, Alexis Kanyarengwe, Jean N\u00e9po Munyandekwe, Laurent Serubuga, Bonaventure Buregeya, Aloys Simba, Bonaventure Ntibitura, na Fabien Gahimano, bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Gr\u00e9goire Kayibanda.<br \/>\nHabyarimana afata ubutegetsi, Mobutu we yari amaze imyaka 10 aburiho kuko yabufashe mu 1965, aho bose bafatiye ubuperezida, bagiranye ubucuti n\u2019ibihugu by\u2019amahanga ku isonga Ubufaransa bwa Fran\u00e0\u00a7ois Mitterrand wayoboyekuva mu 1981.<br \/>\n<figure id=\"attachment_43090\" aria-describedby=\"caption-attachment-43090\" style=\"width: 525px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-43090 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/habyara-NA-MITTERAND.jpg\" alt=\"habyara-na-mitterand\" width=\"525\" height=\"286\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-43090\" class=\"wp-caption-text\"><em>Habyarimana na Fran\u00e0\u00a7ois Mitterrand wari perezida w&#8217;Ubufaransa<\/em><\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>Mobutu yahungishije umurambo wa Habyarimana<\/strong>  <strong> <\/strong><br \/>\nNyuma y\u2019iraswa ry\u2019indege yari itwaye Juvena Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994, umubiri we,  ku mabwiriza y\u2019umugore we, Agatha Kanziga woherejwe iwabo ku Gisenyi kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro. Aha bakemeza ko byari ukugira ngo Kanziga n\u2019abari basigaye bayoboye u Rwanda barebe ko bagira agahenge.<br \/>\nAriko kandi ngo igitutu bashyirwagaho n\u2019abasirikare b\u2019Iinkotanyi  bihutaga mu gufata ibice by\u2019u Rwanda ngo nticyari gutuma babona uko bashyingura nyakwigendera uriya bitonze.<br \/>\nAmakuru yatangajwe nyuma n\u2019abazi ibya Habyarimana nyuma y\u2019urupfu rwe, ni uko Ibintu bikomeje gukomera, Agatha Kanziga n\u2019agatsiko ke ngo baba barasabye Perezida wa Zaire (icyo gihe) Mobutu Sese Seko ko yaba abafashije umubiri wa Habyarimana (wari inshuti ye) bakabanza bagakemura ibyari bibagoye, iki gihe nibwo Kanziga n\u2019agatsiko ke bari mu rugamba rwo gushishikariza Interahamwe n\u2019abandi kwica inzirakarengane z\u2019Abatutsi, umugambo wari warateguwe imyaka n\u2019imyaka.<br \/>\nKanziga yasabye Mobutu kuba yakiriye umurambo w\u2019umugabo we, hanyuma bakazawuzana kuwushyingura mu Rwanda dore ko biyumvishaga ko bazasubiza Inkotanyi inyuma, ibi ngo Mobutu yarabyemeye.<br \/>\nUbwo abasirikare ba Habyarimana bari bazengerejwe n\u2019Inkotanyi, nta yindi nzira bafashe uretse kugana iya Congo by\u2019umwihariko Perezida Mobutu arabareka binjirana intwaro bari bafite zose, bakambika mu biromtero bike uvuye ku mupaka w\u2019u Rwanda dore ko biyumvishaga ko bazagaruka gufata igihugu.<br \/>\nBagarutse inshuro irenze imwe ariko urugamba rurabananira, kugeza n\u2019ubu bakaba bakiri mu mashyamba ya Congo, aribo FDLR na n\u2019ubu ikomeje guhangayikisha Leta ya Kinshasa iyobowe na Joseph Kabila.<br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/mobutu-2.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-43092 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/mobutu-2.jpg\" alt=\"mobutu-2\" width=\"640\" height=\"423\" \/><\/a><br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em>  <\/strong><br \/>\n <em> <strong>Itangishatse Th\u00e9oneste\/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mbere na nyuma y\u2019urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana wari uw\u2019u Rwanda na Mobutu wari uwa Zayire (RDC), ibikorwa byabo byiza cyangwa bibi bibaranga byagiye bigaragara ko bari inshuti magara, biva muri politiki bigera mu gisirikare no mu miryango yabo. Aba baperezida bose bari n\u2019abasirikare bakomeye bavuzweho amateka mabi yo koreka imbaga, ibyagiye bibahuza byari byinshi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3125","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mbere na nyuma y\u2019urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana wari uw\u2019u Rwanda na Mobutu wari uwa Zayire (RDC), ibikorwa byabo byiza cyangwa bibi bibaranga byagiye bigaragara ko bari inshuti magara, biva muri politiki bigera mu gisirikare no mu miryango yabo. Aba baperezida bose bari n\u2019abasirikare bakomeye bavuzweho amateka mabi yo koreka imbaga, ibyagiye bibahuza byari byinshi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-27T09:12:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:56:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko\",\"datePublished\":\"2016-09-27T09:12:40+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:56:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125\"},\"wordCount\":804,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Habyara-1.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125\",\"name\":\"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Habyara-1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-27T09:12:40+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:56:13+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Habyara-1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/Habyara-1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3125#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko - BWIZA","og_description":"Mbere na nyuma y\u2019urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana wari uw\u2019u Rwanda na Mobutu wari uwa Zayire (RDC), ibikorwa byabo byiza cyangwa bibi bibaranga byagiye bigaragara ko bari inshuti magara, biva muri politiki bigera mu gisirikare no mu miryango yabo. Aba baperezida bose bari n\u2019abasirikare bakomeye bavuzweho amateka mabi yo koreka imbaga, ibyagiye bibahuza byari byinshi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-09-27T09:12:40+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:56:13+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko","datePublished":"2016-09-27T09:12:40+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:56:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125"},"wordCount":804,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125","name":"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg","datePublished":"2016-09-27T09:12:40+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:56:13+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3125"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/Habyara-1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3125#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Intangiriro y\u2019ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3125","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3125"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3125\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3125"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3125"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3125"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}