{"id":3143,"date":"2016-09-28T10:35:55","date_gmt":"2016-09-28T10:35:55","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/09\/28\/sobanukirwa-n-imikorere-y-ubudehe-kuva-mbere-na-nyuma-y-abakoroni\/"},"modified":"2016-09-28T10:35:55","modified_gmt":"2016-09-28T10:35:55","slug":"sobanukirwa-n-imikorere-y-ubudehe-kuva-mbere-na-nyuma-y-abakoroni","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143","title":{"rendered":"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni"},"content":{"rendered":"<p>Ubusanzwe igikorwa cy\u2019Ubudehe Leta y\u2019 u Rwanda yimirije imbere yahozeho kuva na mbere mu gihe cy\u2019ingoma ya Cyami, gusa abakoroni bakimara kugera mu gihugu icyo gikorwa cyabaye nk\u2019igikendera.<br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-43183 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg\" alt=\"ubudehe\" width=\"600\" height=\"391\" \/><\/a><br \/>\nUbundi Ubudehe cyari igikorwa cyo gushyira hamwe kw\u2019Abanyarwanda mu kuzamurana by\u2019umwihariko mu buhinzi, aho umuhinzi yengaga amarwa cyangwa ubundi bwoko bw\u2019inzoga runaka agatumira bagenzi be bakaza kumuha umubyizi mbere y\u2019igihe kugirango igihe cy\u2019itera kizasange yariteguye hanyuma ku musozo bakaza gusangira bishimira igikorwa bakoze.<br \/>\nKera mu muco nyarwanda iyo abaturage bahuriraga hamwe bagamije gukemura ibibazo byabaga byugarije buri wese muri bo byitwaga Ubudehe.<br \/>\nIyo Ubudehe bwabaga burangiye bamaze guhingira buri wese bashoboraga no guha umusanzu ababaga batarashoboye kwitabira Ubudehe muri bo tukaba twavuga nk\u2019ababaga ari abakene cyane.<br \/>\nIyo abaturage babaga bamaze gusarura kandi umusaruro ukaba waragenze neza bahuriraga hamwe bakishimira umusaruro wabo akaba ari byo bitaga Umuganura.<br \/>\nMu kwizihiza uwo muganura buri wese yagombaga kugira icyo azana mu byo yejeje akenshi Umuganura washoboraga kwizihizwa abaturage baramaze gutangira kwenga ibigage.<br \/>\nUbudehe wari umuco uhuza Abanyarwanda bose baba abagabo, abagore ndetse n\u2019ibindi byiciro bitandukanye by\u2019Abanyarwanda. Bitewe n\u2019uko Ubudehe bwitabirwaga n\u2019abaturage hafi ya bose wasangaga abaturage barushaho gusabana, bakunga ubumwe, bakubahana kandi bakanizerana.<br \/>\nKuva aho abakoroni bagereye mu gihugu bakazana ubukungu bushingiye ku ifaranga byatumye umuco w\u2019Ubudehe ugenda ukendera kuberako bamwe mu Banyarwanda bashoboraga gukoresha abandi bakabishyura amafaranga.<br \/>\nNyamara ariko nubwo uwo muco mushya w\u2019ifaranga wari umaze gukwira hirya no hino mu gihugu hari uduce tumwe na tumwe twakomeje gushyira imbere umuco w\u2019Ubudehe kugeza mu myaka y\u20191980.<br \/>\nGusa ku rundi ruhande mu kugarura uwo muco no kwimakaza indangagaciro z\u2019Abanyarwanda, Leta y\u2019u Rwanda yongeye kuzahura iyo migenzereze yo kwimakaza umuco mu rwego rw\u2019iterambere rirambye hifashishijwe zimwe mu ngamba zirimo n\u2019Ubudehe.<br \/>\nUyu muco w\u2019Ubudehe wongeye kwibandwaho mu mwaka wa 2001 hagamijwe uburyo bunoze bwo gufasha Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ryabo hashyirwaho uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga zabo mu kwikemurira ibibazo no kwimakaza Demokarasi.<br \/>\nMbere ya byose twavugako Ubudehe ari uburyo bufasha abaturage guhurira hamwe bagasuzuma ibibazo bibugarije bakanarebera hamwe icyo bakora kugira ngo bagere ku iterambere nyaryo.<br \/>\nMuri iki gihe kandi usanga Ubudehe bugira akamaro kanini mu kwimakaza demokarasi, gushimangira iterambere abaturage bafitemo uruhare, kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibugarije no kongerera ubushobozi abaturage bari hirya no hino mu gihugu.<br \/>\nMu mwaka wa 2008 Ubudehe bwagenewe n\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye igikombe cy\u2019ubudashyikirwa mu itangwa rya serivisi (Public Service Award for excellence). Muri iki gihe Ubudehe ni imwe muri gahunda z\u2019iterambere z\u2019ibanze igihugu kiyemeje kugenderaho.<br \/>\nMu rwego rwo gusigasira imibereho y&#8217;abanyarwanda Ubudehe bwifashishwa mu kubungabunga ubuzima bwabo aho iyi gahunda ikoreshwa mu kugena ibyiciro by&#8217;abaturage barimo ngo habeho gufashanya ku mpande zombi binyuze mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante ndetse ubu n&#8217;abanyeshuri ba kaminuza boroherezwa kwiga bagahabwa inguzanyo izabafasha mu myigire hagendewe kuri iyo gahunda y&#8217;Ubudehe.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\nNdacyayisenga Fred@Bwiza.com<br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubusanzwe igikorwa cy\u2019Ubudehe Leta y\u2019 u Rwanda yimirije imbere yahozeho kuva na mbere mu gihe cy\u2019ingoma ya Cyami, gusa abakoroni bakimara kugera mu gihugu icyo gikorwa cyabaye nk\u2019igikendera. Ubundi Ubudehe cyari igikorwa cyo gushyira hamwe kw\u2019Abanyarwanda mu kuzamurana by\u2019umwihariko mu buhinzi, aho umuhinzi yengaga amarwa cyangwa ubundi bwoko bw\u2019inzoga runaka agatumira bagenzi be bakaza kumuha [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-3143","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka-numuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubusanzwe igikorwa cy\u2019Ubudehe Leta y\u2019 u Rwanda yimirije imbere yahozeho kuva na mbere mu gihe cy\u2019ingoma ya Cyami, gusa abakoroni bakimara kugera mu gihugu icyo gikorwa cyabaye nk\u2019igikendera. Ubundi Ubudehe cyari igikorwa cyo gushyira hamwe kw\u2019Abanyarwanda mu kuzamurana by\u2019umwihariko mu buhinzi, aho umuhinzi yengaga amarwa cyangwa ubundi bwoko bw\u2019inzoga runaka agatumira bagenzi be bakaza kumuha [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-28T10:35:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni\",\"datePublished\":\"2016-09-28T10:35:55+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143\"},\"wordCount\":508,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/ubudehe.jpg\",\"articleSection\":[\"amateka-numuco\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143\",\"name\":\"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/ubudehe.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-28T10:35:55+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/ubudehe.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/09\\\/ubudehe.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3143#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni - BWIZA","og_description":"Ubusanzwe igikorwa cy\u2019Ubudehe Leta y\u2019 u Rwanda yimirije imbere yahozeho kuva na mbere mu gihe cy\u2019ingoma ya Cyami, gusa abakoroni bakimara kugera mu gihugu icyo gikorwa cyabaye nk\u2019igikendera. Ubundi Ubudehe cyari igikorwa cyo gushyira hamwe kw\u2019Abanyarwanda mu kuzamurana by\u2019umwihariko mu buhinzi, aho umuhinzi yengaga amarwa cyangwa ubundi bwoko bw\u2019inzoga runaka agatumira bagenzi be bakaza kumuha [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-09-28T10:35:55+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni","datePublished":"2016-09-28T10:35:55+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143"},"wordCount":508,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg","articleSection":["amateka-numuco"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143","name":"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg","datePublished":"2016-09-28T10:35:55+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3143"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/09\/ubudehe.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3143#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Sobanukirwa n\u2019imikorere y\u2019Ubudehe kuva mbere na nyuma y\u2019abakoroni"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3143","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3143"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3143\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3143"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3143"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3143"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}