{"id":3146,"date":"2016-09-28T13:14:33","date_gmt":"2016-09-28T13:14:33","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/09\/28\/itangazamakuru-mu-rwanda-umwuga-wagiye-ukura-nk-039-isabune-kuva-kera\/"},"modified":"2025-02-12T17:55:48","modified_gmt":"2025-02-12T15:55:48","slug":"itangazamakuru-mu-rwanda-umwuga-wagiye-ukura-nk-039-isabune-kuva-kera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146","title":{"rendered":"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera"},"content":{"rendered":"<p> <em>U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo kugira impinduramatwara rusange yabashije kwera imbuto ifatika mu gihe usanga hari amahanga yatakaje igihe ahirimbanira ukwigobotora imigozi y&#8217;ibibazo yabaga iboshye benshi ariko bigasoza ibyo baharaniye batabigezeho!<\/em><br \/>\nImpinduramatwara y&#8217;u Rwanda kandi kabishywe inatanze umusaruro ni mu gihe kuko nubwo hari uwabyumva ukundi gutandukanye n&#8217;ukwanjye ariko yagize ibitambo byinshi nta n\u2019ukuntu yari gupfuba ngo rireme kuko njya mbona n&#8217;Imana Ruremabyose itari kubyemera ko u Rwanda ruba akajagari kandi ngo &#8220;Yirirwa ahandi igataha i Rwanda&#8221; .<br \/>\n <strong>1.Impande zose zateye imbere uretse hamwe gusa<\/strong><br \/>\nImpande zose mu gihugu cy&#8217;u Rwanda urebye zazamuye ibipimo bifatika (Quantity) ndetse n&#8217;ireme ryabyo (Quality) ririyongera mu ruhando mpuzamahanga amahanga arahurura karahava.<br \/>\nBarahurura baza kureba ahantu muri Afurika ruswa ibarizwa Ku bice zero n&#8217;utwitso twazo mu gihe ahandi usanga iyo kabutindi ari nk&#8217;icyayi banywa bakarenzaho gato.<br \/>\nBarahurura we, baraza kureba ahantu udashobora kubona ishashi ku mihanda kandi wagera ku kibuga cy&#8217;indege mpuzamahanga ugahita ubona isuku itandukanye n&#8217;ahandi wagiye uca haba muri Afurica cyangwa ahandi ku isi!<br \/>\nAmahanga yarahuruye araza areba uko u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga , kimwe n\u2019uko rucunga umutekano imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho u Rwanda ruri mu bihugu 5 Ku isi bitanga umubare munini w&#8217;ingabo za Loni zibungabunga Amahoro Ku isi yose!<br \/>\n <strong>2.Nta mwuga wasigaye inyuma uretse umwe rukumbi w&#8217;itangazamakuru!<\/strong><br \/>\nMuri ya mpinduramatwara twavuze mbere yafashe indi ntera ubuhinzi mu Rwanda ntibukiri amaburakindi !<br \/>\nKera uwaburaga umwuga bamwitaga &#8220;umuhinzi &#8221; nyamara ubu aho Leta ishyiriye imbaraga mu buhinzi ubu ubuhinzi bukora umugabo bugasiba undi !<br \/>\nUbutaka bwarahujwe , ibishanga  birakamurwa serivisi zo kuhira imisozi zirarimbanije ntiwareba .<br \/>\nMvuge iki se ndeke iki ko n\u2019 ababoshyi b&#8217;uduseke ubu bakirigita ifaranga bakagatwara muri Amerika ndetse amasoko akaba amaze kwaguka impande n&#8217;impande ?<br \/>\nUburezi bwarazamutse impinduramatwara iba irakomeje iyo no mu burezi, kabone n&#8217;ubwo urwego rw&#8217;uburezi bugicumbagira ariko karahanyuze ntawakwirengagiza intambwe yatewe igaragarira buri wese .<br \/>\n <strong>3.Uwarose nabi burinda bucya Itangazamakuru ryabaye nka ya shusho ya Mukaroti<\/strong><br \/>\nAbasoma Bibiliya bazabonamo amateka y&#8217;ishusho yuwo bita Mukaroti utarashoboye gukomeza urugendo yajyagamo kandi ntanashobore kugaruka inyuma iyo yavaga.<br \/>\nIyo shusho bavuga ko ari ishusho ikabije gutera impaka Ku bayibona kuko igihimba kimwe kiba kireba imbere n&#8217;umutwe mu gihe guhera mu rukenyerero hasi n&#8217;amaguru n&#8217;ibirenge biba bireba inyuma !<br \/>\nN\u2019itangazamakuru mu Rwanda hari ubwo urireba amacuri ukabona ryarakataje ariko wacurukura ugasanga rikizengurukaho ubwaryo ntiritsimbura!<br \/>\nMujya mwibaza mu Rwanda kugeza ubu, kugira uzabone umunyamakuru ushobora gukora inkuru icukumbuye kuri politiki mpuzamahanga n&#8217;imbere mu gihugu  wamubona bikugoye !<br \/>\nNiyo wamubona yakubwira ati &#8220;Nigirira agahanga gato nkakarinda uruguma&#8221; ubwo se uwo, cyokora numubaza abakinnyi ba England Premier Ligue azabamanuka bose wumirwe!<br \/>\nMu mikino baragerageza kuri za Radio hafi ya zose wagirango ruhago niyo buzima gusa !<br \/>\nUwagira atya (bibaye byakunda ) agasa nugarura ho gato bagenzi bacu bitahiye batakiri mu isi akabatambagiza mu bitangazakuru akareba uko bagowe bakumirwa!<br \/>\n <strong>4.Bimwe mu bintu basanga mu tubati tw&#8217; ibitangazamakuru<\/strong><br \/>\nA- Icya mbere hafi aho wabona mu tubati ni listi y&#8217;abanyamakuru bakora amanywa n&#8217;ijoro bakora badahembwa !<br \/>\nAba kandi biganjemo urubyiruko rumwe rukora kuri radio Na Televiziyo zigenga tutibagiwe n&#8217;Ibinyamakuru byandika ndetse n&#8217;ibikorera kuri internet bitasigaye inyuma mu ruhando rwo gupyinagaza ikiremwa-munyamakuru !<br \/>\n <strong>Ariko nta n&#8217;impuhwe ba Nyiribitangamakuru bagira!<\/strong><br \/>\nKoko ugafata umuntu ukamuhereza Micro akirirwa yisararanga nta n&#8217;agacupa k&#8217;amazi, inkweto ikamushiriraho ngw&#8217;aha wamuhaye ligne nta na cwa ngo nawe yisununure mu mibereho !<br \/>\nIkibabaje kandi ugaca ruhinga-nyuma ukaba wazana umukozi ukorera amafranga wa wundi ukora &#8220;Ubukorerabushake &#8221; ukamuvaniramo aho kandi iyo post warutanze nawe itari kumugwa nabi !<br \/>\nLeta cyangwa ibigo biyishamikiyeho bakwiye gushakira Umuti iki kibazo kabone n&#8217;aho ugenerwa ubusa abyemera ariko ntaho bihuriye n&#8217;iby&#8217;uko umuntu yakorera ubusa umwaka ugashira undi ugataha nta na tike imucyura muri karitsiye umuha!<br \/>\nB.Icya kabiri wasanga mu tubati, ni inkuru zidashinga aho usanga imitwe n&#8217;amashusho ari ku bifuniko yabyo usanga ari amafoto y&#8217;ibifaru n&#8217;amajenerali yo Ku isi yose wamara kwinjira mu birimo ugasanga nta kajyamo !<br \/>\nAha kandi ni naho ugera kuri bimwe mu bimenyeshamakuru bikorera kuri Internet usanga inkuru iherukaho yanditswe mu mezi 6 ashize!<br \/>\nWanitegereza ukabona ni byabindi biba byiganjemo amafoto y&#8217;urukozasoni ngw&#8217;aha niho isi igeze byahe byo kajya ukararanganyamo amaso ugaheba umutwe n&#8217;ikibuno .<br \/>\nIyo wegereye ba nyiri ibitangazamakuru bakwereka ko nta kundi iyo amakuru nyayo bayirukanseho bakayabura bahitamo kwandika ibibari hafi .<br \/>\n <strong>4 . Nakomye urusyo munyemerere nkome n&#8217;ingasire !<\/strong><br \/>\nUmugabo yarihoreye ati :&#8221;Urabona urwo rwasaya rw&#8217;inkoko ! Ariko se utagera ntagereranya yabura amenyo ikagira amabinga &#8220;!<br \/>\nNoneho ariko ndumiwe, iyi nyandiko inteye ikiniga amarira aratemba.<br \/>\nEse koko ubundi mwabonye he he umwuga kw&#8217;isi utagira Minisiteri iwuhagarariye ?<br \/>\n-Abanyonzi bafite Minisitiri ubashinzwe !<br \/>\n-Abadozi b&#8217;inkweto n&#8217;ab&#8217;icyarahani njya mbona Minisitiri abasanga bakaganira !<br \/>\n-Abagore n&#8217;abana n&#8217;abandi baribustwe mu kugenerwa ababashinzwe muri cabinet Ku  buryo n&#8217;ubwo yaba umuzunguzayi agira umuserukira ibukuru!<br \/>\n-Nigeze no kumva ko buriya Umuyobozi Mukuru Wa RDB aba ari ku rwego rwa Minisitiri mu Rwanda kandi byose nibyo gushima ..<br \/>\nAriko Itangazamakuru nta Minisiteri, nta Sekeratariya ya Leta ! Nta na mba !<br \/>\nUbu mbega ubuzima bw&#8217;Abanyamakuru bwahariwe ukwirwanaho nk&#8217;icyana cy&#8217;ingwe gicutse .<br \/>\nNgo Rwanda Media Commission ( RMC ) rwa rwego rw&#8217;Abanyamakuru bigenzura nirwo ruzazamura imbaga y&#8217;abanyamakuru rugakora ubuvugizi n&#8217;ikemurampaka rwonyine gusa koko ?<br \/>\nNarwo iyo uroye amakimbirane ajya aruvugwamo wasanga rutarashinga imizi &#8220;Ucisha hasi aba ariwe uramira indembe zicisha hejuru &#8220;?<br \/>\nUbwo ga ntimumvebe dawe ngo Leta yanashyizeho Rwanda Media High Council ( RMH ) noneho ndagagaye!<br \/>\nCyokora aba bo baragerageza uko ubushobozi bwabo bungana ariko uwababeshyera ko hari impungenge baterwa n&#8217;ukudatirimuka kw&#8217;iterambere ry&#8217;itangazamakuru mu Rwanda yaba ababeshyeye ndetse yanabihanirwa ahari !<br \/>\nIterambere si amahugurwa masa ya hato na hato ngo abantu baterere agati mu ryinyo gusa iyo uhumirije ukabayoboza inzira kandi benshi muri bo nabo bahumirije bakubwira ko  &#8220;amatunda ari imbere &#8220;!<br \/>\nWareba aho imbere bavuga ukibaza ko wenda ari mu mfuruka z&#8217;umuzenguruko w&#8217;imikandara y&#8217;ababivuga wenda ahari ntahandi cyokora ukaba iyo morali yatuma Umugabo aramba 2 yareba nabi akazategereza ko Kigali imusanga Ku Ruyenzi yarabuze ikimwambutsa Kamuhanda ya Nyabarongo !<br \/>\nRwose Rwanda Media High Council cyagwa Rwanda Media Commission nandi mazu y&#8217;abanyamakuru ( Maisons de Presse ) Na ba nyiri ibitangazamakuru nimuhaguruke muhagarare musobanure ikibazo cy&#8217;ubukene bwaba ubw&#8217;amafaranga bwaba ubushobozi mu bumenyi na tekinike murebe ko muramira utwari dusigaye .<br \/>\nU Rwanda nicyo gihugu ubu mu Karere kigira ikinyamakuru ubanza kimwe rukumbi gisohoka ku munsi mu icapiro!<br \/>\nN&#8217;ibisohoka 2 mu kwezi bibiri narinzi nabonye ejo bundi i Remera kuri gare babitera uwakajwiga nkuramo akanjye karenge kibuno mpa amaguru !<br \/>\nNabajije abana babicuruza nuko uwitwa Ndamage Gaston ( amazina yahinduwe ) ambwira ko ubu atazi uko aza kubaho kuko gucuruza ibinyamakuru byari bimutunze kandi ko uwo mwuga yabaga awufitiye ikarita ahabwa n&#8217;ishyirahamwe ribagenga .<br \/>\nGusa Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko ubu noneho bongeye ( aba basore bacuruza ibinyamakuru ) kurekurirwa gukora ariko badahawe ibisobanuro .<br \/>\n <strong>5.Isesengura ryose rigira icyerekezo nyamukuru<\/strong><br \/>\nIcyerekezo kiganisha ku cyifuzwa na benshi barimo nanjye wandika iyi nkuru ni uko Leta yakwigana ubushishozi ingingo 3 zikurikira :<br \/>\nKureba uko hashyirwaho Minisiteri y&#8217;Itangazamakuru cyangwa Ubunyamabanga burishinzwe umunsi ku wundi<br \/>\nIyi ngingo yatuma Inshingano zireberera Itangazamakuru zikurwa vuba na bwangu muri RGB ubona isa niyarengewe n&#8217;inshingano ( Ngayo amadini ya Shitani ngo asaba kwandikwa, ngaho imihigo , ngaho imiyoborere myiza &#8230;.)<br \/>\nWareba ugasanga inshingano zabaye imvange cyangwa agatogo aka ya mvugo y&#8217;abubu (mumbabarire ).<\/p>\n<ol>\n<li>Gushyiraho itsinda ryihariye ryashyiraho ingamba zikomeye itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagenderaho mu myaka nka 50 Iri imbere.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Kandi iri tsinda rikaba rigizwe n&#8217;abahanga Nyarwanda n&#8217;inzobere mpuzamahanga ku buryo umusaruro ryatanga watuma ishusho y&#8217;uyu mwuga mwiza wajya ureba ibikorerwamo ukumva koko biratuma abawukora bawubonamo ikintu gikomeye cy&#8217;ejo hazaza .<\/p>\n<ol>\n<li>Gusaranganya amasoko y&#8217;amatangazo ya Leta n&#8217;ibigo biyishamikiyeho ndetse n&#8217;abikorera Ku giti cyabo kuko bizatuma n&#8217;amanyanga afite isano n&#8217;inzara ivugwa muri uyu mwuga na za mpemuke ndamuke zinugwanugwa muri bamwe bakora mu itangazamakuru bigabanuka cyangwa bikavaho.<\/li>\n<li> <strong> Ariko reka nibarize abashobora kundusha imyunvire kuri iyi ngingo bazamfashe gusobanukirwa,  ni kuki&#8230; !<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>-Kuki usanga hari Minisiteri igira Ubunyamabanga bwa Leta ukongeraho ibigo bikaze by&#8217;ibikonyozi hafi ya zose biba bizishamikiyeho ni kubera iko Itangazamakuru ryabuze aho risesekwa nibura ariko rikagira urwego rufite igihagararo cya Ministeri ?<br \/>\n-Ese niba abahinzi batamera neza badafite MINAGRI na bya bigo uruhuri ruyishamikiyeho, itangazamakuru ryo ryamera rite?.<br \/>\nUgasanga buri mwuga wose ugira aho wawubariza muri za Minisiteri &#8230;<br \/>\n <strong> <em>Abanyamakuru bo bite ?<\/em> <\/strong><br \/>\n-Ukabona buri Minisiteri ifite ibigo 4 cyangwa 5 bitwara budget ya Leta ariko Itangazamakuru ryo ndorerwamo y&#8217;u Rwanda rikabura urishinzwe !<br \/>\n&#8211; Ese niba ziriya boards zose zikenera umu Minisitiri uzihuza kandi zinasanzwe zihagazeho , ni ukuvuga Se ko nazo uwazikuriraho Minisiteri zibashinzwe zabasha kwirwanaho nk&#8217;abanyamakuru barushye?<br \/>\n&#8220;Ariko murabona atari akaga gukora umwuga utagira umuvugizi muri cabinet, umuntu ushobora no kubwira inama y&#8217;abaminisitiri igihe umunsi w&#8217;abanyamakuru uzabera n&#8217;insanganyamatsiko yawo&#8221;!<br \/>\n&#8220;Ubona ngo nibura abarwayi bagire ubavugira umunsi wabo wizihizwa ku isi yose muri cabinet&#8221;<br \/>\n&#8220;Ubwirakabiri bukagira umuranga, Itangazamakaru rikamangara ariryo mucyo wa bose ku buryo byagorana kumenya uwabwira umunyakuru witsamuye ngo urakire hano mu Rwanda &#8220;!<\/p>\n<ol start=\"7\">\n<li> <strong> Nibiba ngombwa nyakubahwa Paul Kagame azihagurukira adufashe nk\u2019uko bisanzwe, turamwizeye<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Ese Imana yadufashije Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika akatuvuganira nk\u2019uko ubushize yatabarije abarimu n&#8217;abaganga &#8230;<br \/>\nNdibuka cyera muri za 2000 hashyirwaho itegeko ryo kujya babamba umunyamakuru wakoze ikosa agatandukira ariko Nyakubahwa Paul Kagame icyo gihe yabamaganiye kure ababwira ko &#8220;Umutimanama we utamurekurira kutubamba&#8221; ! Twari dushize!<br \/>\nUbu baba baratumanitse iyo (Paul Kagame ) ataza kureba kure kandi hari ubwo wanasanga abakatuvugiye ibukuru uyu munsi ari nabo baduciraga urwa Pirato ngo tubambwe muri cyo gihe ( nta gihamya mbifitiye).<br \/>\nUsanga nyine ubushobozi bubonetse n&#8217;ibindi byagenda neza ntakabuza .<br \/>\nIbi kandi mu mbumbe imwe byatuma imbaraga zashyirwa hamwe zishobora kuburizamo ibihuha byandikwa n&#8217;abasebya u Rwanda n&#8217;abaruvuga uko rutari kandi bikabera igihe nyacyo kuko abasebanya bo ntibagoheka.<br \/>\nMuze natwe twibaze nk&#8217;umuntu ashatse kuvuguruza igihuha ariko inkuru ye ikazaza mu byumweru 2 icyo gihuha gitambutse !<br \/>\nBirumvukana ko iyo nkuru yaza isanga wawundi uvuga ibitaribyo yaramaze guhindanya benshi cyane .<br \/>\nNdakangurira abanyamakuru bagenzi banjye kandi bimitse umuco w&#8217;ubunebwe batarira Amakuru kuri za mudasobwa n&#8217;imbugankoranyambaga gusa, gucika kuri iyo ngeso y&#8217;ubunebwe!<br \/>\nIbi rwose nta gaciro biduhesha kuvuga tutagera ku rubuga n&#8217;isoko y&#8217;amakuru ntabwo byazoroha.<br \/>\nNiduhaguruke dusange abaturage twese nibo dukorera , tubasange mu mirima  bahinga, tubasange Ku bikwa bubaka baduhe Amakuru tubahe ayandi !<br \/>\nTubasange mu bikuyu baragiye, tubasange mu birori bateranye !<br \/>\nTubasange iyo mu mahanga baharanira icyazamura isura nziza y&#8217;u Rwanda kandi tunabasangiza ibibera iwacu n&#8217;ahandi !<br \/>\nMuze kandi duhere impande n&#8217;impande duhuze ijwi tuvuge ibitagenda tunenge ariko tunashima ibyiza bigerwaho maze murebe ko uyu mwuga utaba nka paradizo.<br \/>\nGusa nta gihindutse uko ibintu bihagaze none mu myaka 5 iri imbere mwazasanga ibibanza byahozemo ibitangazamakuru bisigaye bicururizwamo amakara !<br \/>\nIbi ubirebera Ku bitangazamakuru bikomeje gufunga imiryango ibindi ugasanga imbuga za internet zabyo zarahumye burundu .<br \/>\n&#8220;Imana Itabare umwuga w&#8217;Itangazamakuru mu Rwanda ukure ujya mbere aho gushonga ushira nk&#8217;isabune ya Tembo&#8221;!<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em>  <\/strong><br \/>\n <em> <strong>Yanditswe na Eugene David\/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo kugira impinduramatwara rusange yabashije kwera imbuto ifatika mu gihe usanga hari amahanga yatakaje igihe ahirimbanira ukwigobotora imigozi y&#8217;ibibazo yabaga iboshye benshi ariko bigasoza ibyo baharaniye batabigezeho! Impinduramatwara y&#8217;u Rwanda kandi kabishywe inatanze umusaruro ni mu gihe kuko nubwo hari uwabyumva ukundi gutandukanye n&#8217;ukwanjye ariko yagize ibitambo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3146","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo kugira impinduramatwara rusange yabashije kwera imbuto ifatika mu gihe usanga hari amahanga yatakaje igihe ahirimbanira ukwigobotora imigozi y&#8217;ibibazo yabaga iboshye benshi ariko bigasoza ibyo baharaniye batabigezeho! Impinduramatwara y&#8217;u Rwanda kandi kabishywe inatanze umusaruro ni mu gihe kuko nubwo hari uwabyumva ukundi gutandukanye n&#8217;ukwanjye ariko yagize ibitambo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-28T13:14:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:55:48+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera\",\"datePublished\":\"2016-09-28T13:14:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:55:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146\"},\"wordCount\":1797,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146\",\"name\":\"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-09-28T13:14:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:55:48+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3146#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera - BWIZA","og_description":"U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo kugira impinduramatwara rusange yabashije kwera imbuto ifatika mu gihe usanga hari amahanga yatakaje igihe ahirimbanira ukwigobotora imigozi y&#8217;ibibazo yabaga iboshye benshi ariko bigasoza ibyo baharaniye batabigezeho! Impinduramatwara y&#8217;u Rwanda kandi kabishywe inatanze umusaruro ni mu gihe kuko nubwo hari uwabyumva ukundi gutandukanye n&#8217;ukwanjye ariko yagize ibitambo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-09-28T13:14:33+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:55:48+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera","datePublished":"2016-09-28T13:14:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:55:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146"},"wordCount":1797,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3146#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146","name":"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-09-28T13:14:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:55:48+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3146"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3146#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk&#039;isabune kuva kera"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3146","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3146"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3146\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3146"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3146"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3146"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}