{"id":3170,"date":"2016-09-29T15:20:51","date_gmt":"2016-09-29T15:20:51","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/09\/29\/ubuhanga-n-icyubahiro-abavubyi-bagiraga-bagikomoraga-he\/"},"modified":"2016-09-29T15:20:51","modified_gmt":"2016-09-29T15:20:51","slug":"ubuhanga-n-icyubahiro-abavubyi-bagiraga-bagikomoraga-he","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170","title":{"rendered":"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he?"},"content":{"rendered":"<p>Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka.<br \/>\nUmuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk\u2019inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho mu Kinyaga watanze mu w\u20191923, n\u2019ab\u2019 I Tumba mu Busigi hateganye n\u2019Umusezero wa Kayenzi hakurya ya Rurinda. Abavubyi b\u2019I Busigi bagiraga amazina y\u2019icyubahiro.<br \/>\nMu gitabo inganji kalinga  cyanditswe na Mgr Alex Kagame dusangamo ko  abavubyi bakomokagaga akenshi mu bahinza. Kugirango twumve neza abo aribo ni uko twabanza kumenya abahinza icyo ari cyo. Mu bahinza habagamo  abatangaga uburumbuke aha hakaba ariho hashakirwa inkomoko y\u2019abavubyi kuko abami b\u2019 imyaka babaga barimo abatanga inzira n\u2019abavuma ibyonnyi.<br \/>\nGusa nanone mu mateka y\u2019abanyarwanda  bafataga umwami  nk \u2018 umuvubyi mukuru ushobora kumanurira  imvura rubanda bagahinga bakeza. Ibyo uwashaka kubimenya  yabisanga mu gisigo  urugumye  urukanga umwami.Mu myubahire  n\u2019 imitekerereze y\u2019abanyarwanda bo hambere  bemeraga ko igihugu kitagira  umwami giteramo amapfa. Ndetse  imvura yabura ugasanga bijujuta  ngo uyu mwami aribwira  iki? Aha ariko ukaba wakwibaza niba koko umwami yari umuvubyi  mukuru  impamvu  yagombaga kujya kubanza guhanuza ngo ashake insinzi y\u2019 amapfa.<br \/>\nMu mateka y\u2019 u Rwanda  umwami wimye hagatera  inzara  ni  Yuhi IV Gahindiro. Ayo mapfa yakurikiwe  n\u2019 inzara   ya Rukungugu mu gihugu cyose. Kubera ko yari yararwaniye  ingoma bavuga ko atari we  mwami imvura iguye Musare akura ubwatsi muri  iki gisigo avuga ko umwami ari we muvubyi mukuru.Undi mwami mu bitekerez by\u2019 abanyarwanda  ngo waba yaramanuye imvura  ni Ruganzu ubwo yari abundutse avuye I Karagwe. Icyo gihe ngo u Rwanda rwari rwaratewe n\u2019 amapfa aje imvura  iragwa.<br \/>\nUretse abavubyi abandi babangikanaga nabo  ni abavumyi b\u2019 ibyonnyi. Mu kingogo niho usanga abavubyi benshi aba bombi barubahanaga kandi  bakayobokana. Abavubyi baturaga ikora abavumyi  kugirango bazabavumire ibyonnyi abavumyi nabo bagatura amakoro  ngo bazabamanurire  imvura.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em>  <\/strong><br \/>\n <strong>Th<\/strong>  <strong>\u00e9og\u00e8ne U @Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka. Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk\u2019inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-3170","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka-numuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka. Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk\u2019inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-29T15:20:51+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he?\",\"datePublished\":\"2016-09-29T15:20:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170\"},\"wordCount\":345,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"amateka-numuco\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170\",\"name\":\"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-09-29T15:20:51+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3170#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he? - BWIZA","og_description":"Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka. Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk\u2019inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-09-29T15:20:51+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he?","datePublished":"2016-09-29T15:20:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170"},"wordCount":345,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["amateka-numuco"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3170#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170","name":"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-09-29T15:20:51+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3170"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3170#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubuhanga n\u2019icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3170","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3170"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3170\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3170"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3170"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3170"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}