{"id":32438,"date":"2021-01-14T13:05:39","date_gmt":"2021-01-14T13:05:39","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/01\/14\/ibisubizo-ku-bibazo-13-byibazwa-ku-ishyirwa-mu-myanya-ry-abarimu-bashya_reb\/"},"modified":"2021-01-14T13:05:39","modified_gmt":"2021-01-14T13:05:39","slug":"ibisubizo-ku-bibazo-13-byibazwa-ku-ishyirwa-mu-myanya-ry-abarimu-bashya_reb","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438","title":{"rendered":"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu bashya_REB"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Ikigo cy&#8217;Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatanze ibisubizo ku bibazo 13 biri mu byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu, icyiciro cya gatatu.<\/strong><\/p>\n<p>Ni ibikurikira:<\/p>\n<p><strong>1. Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw\u2019abategereje kubona  umwanya (Wait list).  Muri iki gikorwa, ntabwo  nashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye imyanya. Ubwo byagenze bite?<\/strong><\/p>\n<p>Muri iki gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya, habanje  gushyirwa mu myanya  abakoze ibizamini muri 2019 bari kuri \u2018wait  lists\u2019 zatanzwe n\u2019Uturere ndetse n\u2019abakoze ibizamini muri 2020.<\/p>\n<p>Mu cyiciro cya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya aho harebwaga abatanze  \u2018trancsripts\u2019, abari bakiri kuri \u2018wait  list\u2019 batabonye imyanya mu cyiciro cya mbere n\u2019icya kabiri ni bo bahereweho bahabwa imyanya. Gusa hari amasomo amwe   n\u2019amwe usanga imyanya ari mike ugereranyije n\u2019abakoze ikizamini bakagitsinda bamwe bakaba bakiri kuri \u2018wait list\u2019.<\/p>\n<p>Amwe muri aya masomo afite abakandida benshi bakiri kuri \u2018wait  list\u2019 ni nka  Geography (A0), Economics (A0) na History (A0). Ikindi usanga hari amosomo  yigishwa gusa mu mashuri nderabarezi (TTCs), ugasanga na ho hari abakandida  benshi kandi imyanya muri TTCs ari mike. Ayo masomo ni nka   \u2018Foundation of Education\u2019, na \u2018Special Needs and Inclusive Education\u2019.<\/p>\n<p>Iyo urebye usanga abatanze transcripts basabye akazi ku masomo ahuye<br \/>\nn\u2019ay\u2019abasigaye kuri \u2018wait list\u2019 batarahawe imyanya mu cyiciro cya gatatu.<\/p>\n<p><strong>2. Muri iki cyiciro cy\u2019abatanze indangamanota (transcripts) abantu twize UR-CE  ntabwo twahawe amahirwe yo kubona akazi  nk\u2019abandi kubera ko twakoze      \u2018majoring\u2019 mu isomo rimwe. Twumva twarenganyijwe.<\/strong><\/p>\n<p>Mu gutanga imyanya, hagendewe ku isomo umuntu yasabye  kwigisha (Post applied  for) hagaherwa ku wagize amanota menshi hitawe na none ku Karere umuntu yasabyemo akazi.<\/p>\n<p>Urugero: Hari aho umukandida yasabye \u2018History\u2019 na \u2018Geography\u2019 ku rwego rwa A0,  undi agasaba \u2018History\u2019 ku rwego rwa A0.   N\u2019ubwo abo bakandida baba barize bimwe, hitabwaga ku mwanya uhuye neza n\u2019ibyo umukandida yasabye. <\/p>\n<p><strong>3. Nasabye akazi mu Karere mbarizwamo none mwampaye akazi mu kandi   Karere kari kure y\u2019urugo rwanjye. Birashoboka ko umuntu yafashwa  agahabwa  akazi mu Karere abarizwamo?<\/strong><\/p>\n<p>Mu gikorwa cyo gushyira mu myanya abarimu (placement), hitawe ku Karere   umukandida yasabyemo akazi, hagaherwa kandi ku manota menshi muri buri somo, muri buri Karere.<\/p>\n<p>Mu gihe hari umukandida usigaye atabonye akazi mu Karere yasabyemo, yashakirwaga umwanya w\u2019akazi mu kandi Karere kagifite imyanya, ariko bigakorwa  hagendewe ku bakandida bafite amanota yo hejuru kuri buri somo\/umwanya.<\/p>\n<p>Ni yo mpamvu hari abakandida bisanze babonye imyanya mu Turere twa kure y\u2019aho basabye akazi.  Bityo rero, guhindurirwa aho umuntu yabonye umwanya\/akazi mu gihe ari mu Turere dutandukanye bikorwa mu buryo busanzwe (mutation).<\/p>\n<p><strong>4. Ese ko nagize amanota menshi mu Karere nakoreyemo ikizamini, none  nkaba  mbona hari uwo mwahaye umwanya mu kandi Karere kandi murusha amanota,  ubwo hagendewe ku  ki?<\/strong><\/p>\n<p>Muri bimwe mu byagendeweho mu gushyira mu myanya abakandida harimo ibi bikurikira:<\/p>\n<p>-Harebwaga Akarere umuntu  yasabyemo akazi, akaba ari ho ahabwa amahirwe ya   mbere yo kubona umwanya\/akazi mu gihe uhari,  ibi kandi byakozwe mu Turere twose;<\/p>\n<p>-Umukandida utabonye umwanya mu Karere yasabyemo akazi, harebwaga  niba  hari utundi Turere twasigaranye imyanya ku isomo runaka, bityo abakandida   basigaye batabonye imyanya mu turere basabyemo, bagashyirwa mu myanya muri  utwo Turere, haherewe na none ku bafite amanota yo hejuru.<\/p>\n<p><strong>5. Ese kuki abantu twize \u2018History\u2019 na \u2018Geography\u2019 tutabona imyanya, haba hari  umwihariko kuri twe?<\/strong><\/p>\n<p>Nta mwihariko uhari, imyanya iratangwa ku masomo yose,  ariko  hari amasomo afite imyanya mike kandi hari abakandida benshi basabye akazi kuri ayo masomo. <\/p>\n<p><strong>6. Ese ko nari ku rutonde rw\u2019abatanze indangamanota (transcripts) none nkaba  mbona mutampaye umwanya, byagenze bite?<\/strong><\/p>\n<p>Abatanze indangamanota \u2018transcripts\u2019 bose ntabwo babonye imyanya kubera ko  byaterwaga n\u2019imyanya ikenewemo abakozi yatanzwe n\u2019Uturere, hagendewe kuri buri somo.<\/p>\n<p><strong>7. Hari bamwe mu barimu batangiye akazi 01\/12\/2020, bakaba batarahembwa.  Byagenze bite?<\/strong><\/p>\n<p>Iki  kibazo kirazwi, kiri  gukurikiranwa. Hari aho habaye kubanza kunoza<br \/>\nibijyanye n\u2019amadosiye y\u2019abakozi bashya bajya mu myanya\/akazi bituma bamwe mu  barimu babona amabaruwa abashyira mu kazi bitinze. Hari n\u2019abandi batatanze ku gihe ibyangombwa byasabwaga kugira ngo abarimu bose bahemberwe icyarimwe.   Ku bufatanye n\u2019Uturere n\u2019izindi nzego bireba, imishahara izaba yabonetse bitarenze   ukwezi kwa Mutarama 2021.<\/p>\n<p><strong>8. Ese ko ku rutonde mwatangaje hari abantu bahawe umwanya urenze umwe?<\/strong><\/p>\n<p>Ni byo; iri ni ikosa ryabaye. Ryarakosowe imyanya ihabwa abandi bakandida hagendewe ku byasabwaga (Criteria).<\/p>\n<p><strong>9. Kuki hari abakandida bashyizwe mu myanya batarize uburezi kandi abize  uburezi bose batarahabwa akazi ?<\/strong><\/p>\n<p>Mu gutanga akazi harebwaga abakandida basabye akazi ko kwigisha isomo  haherewe ku bize uburezi. Hari  aho  byagaragaye ko abize uburezi ari benshi  ugereranyije n\u2019imyanya  ihari. Icyo gihe abize uburezi bamwe ntibabonaga imyanya.  Ku rundi ruhande, hari igihe hari isomo ryabaga rifite imyanya myinshi, bikaba  ngombwa ko n\u2019abatarize uburezi bahabwa akazi.<\/p>\n<p><strong>10. Ni iyihe gahunda ihari yo gufasha abarimu batize uburezi kandi bahawe akazi  ko kwigisha?<\/strong><\/p>\n<p>Abarimu  batize uburezi bahawe akazi mu byiciro byose by\u2019amashuri bazakorera ku  masezerano y\u2019umwaka umwe ushobora kongerwa inshuro imwe.  Muri icyo gihe,  uyu mukozi asabwa kwiga amasomo ajyanye n\u2019iby\u2019uburezi mu gihe kitarenze imyaka ibiri (2) ndetse hakaba hari na gahunda y\u2019amahugurwa yo kubongerera    ubushobozi mu bijyanye n\u2019imyigire n\u2019imyigishirize. <\/p>\n<p><strong>11. Ese mwamfasha iki kugira ngo ngere aho mwanyohereje ko ingendo zitemewe?<\/strong><\/p>\n<p>Minisiteri y\u2019Uburezi iri kuganira n\u2019inzego zitandukanye bireba mu rwego rwo    gufasha abarimu bashyizwe mu myanya kugera mu Turere bazakoreramo, haba mu buryo bw\u2019ingendo ndetse n\u2019impushya zo kuva mu Karere kamwe ujya mu kandi muri iyi gahunda ya \u2018Guma mu Karere\u2019.<\/p>\n<p><strong>12. Ese ababonye imyanya tuzatangira akazi ryari?<\/strong><\/p>\n<p>Ababonye imyanya\/akazi bose barasabwa kuba bageze ku mashuri bahawemo      akazi tariki ya 18\/01\/2021. Abazaba bataruzuza ibyangombwa bisabwa ku Karere  kugira ngo umuntu ahabwe ibaruwa y\u2019akazi, na bo barasabwa kugera ku ishuri   bitarenze itariki yavuzwe haruguru ariko bakihutira gutanga ibyangombwa muri icyo cyumweru cya mbere, uhereye ku itariki ya 18\/01\/2021.<\/p>\n<p><strong>13. Ese abacikanywe no gutanga ibyangombwa bisaba akazi, hari andi mahirwe  ahari yo kuzinjira mu mwuga wo kwigisha ?<\/strong><\/p>\n<p>Amahirwe arahari, amakuru ajyanye n\u2019akazi ko kwigisha azakomeza<br \/>\ngutangazwa uko imyanya izajya igenda iboneka.<\/p>\n<p>REB iramenyesha uwaba afite ikindi kibazo, ko yayandikira kuri email teacherplacement@reb.rw bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2021 kugira ngo gisuzumwe, gisubizwe.<\/p>\n<p> <\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ikigo cy&#8217;Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatanze ibisubizo ku bibazo 13 biri mu byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu, icyiciro cya gatatu. Ni ibikurikira: 1. Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw\u2019abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, ntabwo nashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-32438","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#039;abarimu bashya_REB - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#039;abarimu bashya_REB - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ikigo cy&#8217;Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatanze ibisubizo ku bibazo 13 biri mu byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu, icyiciro cya gatatu. Ni ibikurikira: 1. Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw\u2019abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, ntabwo nashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-01-14T13:05:39+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu bashya_REB\",\"datePublished\":\"2021-01-14T13:05:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438\"},\"wordCount\":1000,\"commentCount\":18,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438\",\"name\":\"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry'abarimu bashya_REB - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-01-14T13:05:39+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32438#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu bashya_REB\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry'abarimu bashya_REB - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry'abarimu bashya_REB - BWIZA","og_description":"Ikigo cy&#8217;Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatanze ibisubizo ku bibazo 13 biri mu byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu, icyiciro cya gatatu. Ni ibikurikira: 1. Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw\u2019abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, ntabwo nashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2021-01-14T13:05:39+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu bashya_REB","datePublished":"2021-01-14T13:05:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438"},"wordCount":1000,"commentCount":18,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=32438#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438","name":"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry'abarimu bashya_REB - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-01-14T13:05:39+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=32438"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32438#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry&#8217;abarimu bashya_REB"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/32438","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=32438"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/32438\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=32438"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=32438"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=32438"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}