{"id":3250,"date":"2016-11-04T09:56:04","date_gmt":"2016-11-04T09:56:04","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/11\/04\/bomboribombori-mu-bitaro-bya-kibagabaga-gukoresha-telefone-ku-mukozi-byagizwe\/"},"modified":"2025-02-12T17:54:40","modified_gmt":"2025-02-12T15:54:40","slug":"bomboribombori-mu-bitaro-bya-kibagabaga-gukoresha-telefone-ku-mukozi-byagizwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250","title":{"rendered":"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa"},"content":{"rendered":"<p>Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu bitaro 2 byo ku rwego rw\u2019akarere ka Gasabo kamwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali.<br \/>\nIbi Bitaro bifite uburambe bukabakaba imyaka 10, byubatswe ahagana mu 2006 ku nkunga ya Leta y\u2019Ububiligi bubinyujije mu kigo mpuzamahanga cy\u2019Ububiligi gishinzwe gutera  inkunga mu bya tekiniki BTC [ Coop\u00e9ration T\u00e9chnique Belge ] ku bufatanye na Leta y&#8217;u Rwanda.<br \/>\nNk\u2019ibindi bitaro byinshi mu Rwanda usanga hari serivisi zidatangwa neza ku mpamvu zitandukanye kimwe na byinshi umuntu atabura kwishimira cyane ko burya baca umugani mu Kinyarwanda ko nta byera ngo de!<br \/>\nKo kandi ngo \u201cUmukobwa aba umwe agatukisha bose\u201d no kwa muganga naho si mu ijuru ku buryo umuntu yahabura ikosa rimwe cyangwa abiri \u201c ikingenzi ni uko bishakirwa umuti mu nzira zuzuzanya n\u2019amategeko.<br \/>\nIbi nk\u2019umwanditsi ndabivuga nkurikije ko serivisi zo kwa muganga ari serivisi ziba zisaba kwitanga birenze kabone n\u2019ubwo amategeko n\u2019amabwiriza agenga umwuga w\u2019ubuganga yakurikizwa gute ibikorerwa kwa muganga bisaba ubwihangane butareberwa mu mushahara.<br \/>\nIbi nyakubahwa Perezida wa Repubulika aherutse kubigarukaho aho yibukije abashinzwe abakozi bo muri serivisi z\u2019ubuzima ko bakwihutisha kuvugurura imibereho n\u2019ubuzima bwa Muganga  kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza nabo badasigaye inyuma mu mibereho usanga ibabaje.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>1.Kirazira kikaziririzwa kubonana umukozi wa Kibagabaga telefoni ngendanwa mu masaha y\u2019akazi<\/strong><br \/>\nInkuru yabaye kimomo ubwo ku mbuga nkoranyambaga hafi ya zose mu Rwanda hacicikanagaho itangazo ryashyizweho umukono n\u2019Umuyobozi w\u2019agateganyo w\u2019ibitaro bya Kibagabaga, Bwana Dr Mbitse Semanza Vianney, ryiyama umukozi uwo ari we wese uzafatanwa telefoni mu masaha y\u2019akazi  atayibikije mu tubati tw\u2019umuyobozi ko azahita yirukanwa nta mpaka.<br \/>\nMuri make uyu muyobozi asa nushaka kugira inama abakozi b\u2019ibitaro ko bajya basiga telefoni zabo mu rugo kuko kwitwaza ko bazajya bazifata mu karuhuko ka saa sita asa n\u2019uwirengagiza ko kwa Muganga bidashoboka [nubwo bitabujijwe ].<br \/>\nKuko hari abashobora kubibona nkaho abakozi bajya babona saa sita zigeze maze bagasohokera rimwe bajya muri pause no kuvugira ku ma telefoni yabo, aha uhita wibaza niba n\u2019uzaba ari kubaga cyangwa kubyaza azabihagarika akajya kureba uko abana n\u2019urugo biriwe!<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>2.Ikitwa customer care abakoresha bamwe bakitiranya no gusuzugura amategeko n\u2019abakozi<\/strong><br \/>\nUbwo umunyamakuru wa Bwiza.com yavuganaga n\u2019uyu muyobozi wungirije w\u2019ibitaro, Bwana Dr Mbitse Semanza Viannye yemeje iby\u2019aya mabwiriza akakaye ariko ahita abihirikira kuri Minisitiri w\u2019Ubuzima.<br \/>\nAvuga ko itangazo ubwaryo rivuga ko ari amabwiriza Minisitiri w\u2019Ubuzima, Madame Dr Diane Gashumba yasize abahaye ubwo yaremeshaga inama abakozi b\u2019ibi bitaro ku wa 26 Ukwakira 2016.<br \/>\nIbi kandi ngo byaje guhabwa umugisha n\u2019akanama k\u2019ubuyobozi [ Conseil d\u2019Administration ] hamwe n\u2019akanama gashinzwe imari [ Maganement Committee ] y\u2019ibitaro, gusa uyu muyobozi nawe wumva asa nusobanura ibyo nawe atemera kuko yahise adusaba kuzaza mu cyumweru gitaha akatuganiriza birambuye kuri iyi ngingo kandi twamwemereye kuzajyayo.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-46532\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg\" alt=\"kibaga-waiting\" width=\"583\" height=\"390\" \/><\/a><br \/>\n <strong>Iyo uganiriye n\u2019abakozi bafatiwe izi ngamba usanga bamwe bibaza ibibazo byinshi birimo ibi bikutikira:<\/strong> <\/p>\n<ul>\n<li>Ese na Minisitiri Madame Diane twari twizeye ko aje guhindura ibintu tugakorera mu mwuka w\u2019ubwisanzure no kutwubaha nk\u2019abaganga nawe n\u2019uku aje koko?<\/li>\n<li>Ese bararebye basanga ibipfa byose hano mu bitaro byicwa na terefoni y\u2019abakozi bakoramo?<\/li>\n<li>Ese umwana wanjye niyangizwa n\u2019umukozi cyangwa umwana wanjye agakora impanuka ari ku ishuri nkuko yanarwarirayo, ubwo amaherezo azaba ayahe ngo nanjye ndaha mu bitaro nk\u2019infungwa iwanjye bidogera !<\/li>\n<li>Ese ubundi uwajya muri pause ko yaba agiye kuruhuka yaba agiye gusakuriza abantu muri Canteen cyangwa!<\/li>\n<li>Ese abaganga bo ntibarebwa n\u2019Itegekonshinga ryemerera buri munyarwanda ubwisanzure ku buzima bwe bwite cyangwa abakozi bo kwa muganga ntibagengwa na status igenga abakozi n\u2019umurimo mu Rwanda ifata abakozi kimwe kuko ibi bibaye byakabaye ku Rwanda rwose bitibasiye bamwe?<\/li>\n<\/ul>\n<p>.None se Umukuru w&#8217;Igihugu yaba ashaka ko abaganga barushaho kumererwa neza ariko bakaguma inyuma mu iterambere ry&#8217;igihugu ? Ariko abantu ntibazi ko ikoranabuhanga ari ikintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ?<br \/>\nEse umukozi wo kwa muganga agiye mu bwiherero agasangamo umuntu akamuhohotera akabura uko atabaza byagenda gute ko kwa muganga hagenda benshi kandi bagenzwa na twinshi ,tuvuge se ko ntawaza ashaka no kugirira nabi umukozi iyo telefoni bamubuza gutwara ikamutabara cyangwa ikamuburira?<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>4.Icyo ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Gasabo bubivugaho<\/strong><br \/>\nMu kiganiro Bwiza.com yagiranye n\u2019umuyobozi w\u2019akerere ka Gasabo, Bwana Stephen Rwamurangwa yabajijwe iby\u2019iyi nkuru maze atangaza ko ari twe ayumvanye bwa mbere  ngo cyane ko abanyamakuru aribo bajyaga bakunda kumuha amakuru.<br \/>\nAti \u201cAhubwo musigaye muntenguha ntimumpe amakuru  ku gihe\u201c !<br \/>\nAsa nutangajwe n\u2019icyo cyemezo ariko nawe yabaye nkuwibaza koko niba imikoreshereze ya telefoni mu buryo budakwiye mu kazi n\u2019ubwo hataba  kwa muganga itatera ikibazo, ko ariko kuzibambura byaba ari ugukabya.<br \/>\nGusa kimwe n\u2019ahandi imitangire ya serivisi itanoze ikwiye kuganirwaho mu rwego rwa disipiline no guhana ba gatozi babonetseho amakosa.<br \/>\nMayor Rwamurangwa yamaganiye kure kubuza abantu gutunga amatelefoni yabo mu kazi kandi asezeranya ko agiye gukurikirana icyo kibazo mu maguru mashya.<br \/>\nIbi rero bisa nibitumvikana ukuntu umuntu yakwakwa telefoni ye ngo nuko ari mu kazi mu gihe telefoni isa niyahujwe n\u2019ubuzima busanzwe bwa rubanda nkaho bivugwa  ko byatera umutekano muke mu bakozi mu gihe batajya bamenya amakuru yo mu rugo n\u2019ibindi bisa n\u2019ibyo bijyanye n\u2019imibereho yabo bwite ndetse nabo bashinzwe kuvura.<br \/>\nMu gihe twandikaka iyi nkuru twashatse kumenya icyo Minisitiri w\u2019Ubuzima Madame Dr Diane Gashumba wigeze no kuyobora ibi bitaro bya Kibagabaga abivugaho, cyane ko iyi myanzuro yose nawe imwitirirwa ntiyafata telefoni yacu ndetse ntihanabayeho gusubiza ubutumwa bugufi SMS yohererejwe.<br \/>\nUwari Minisitiri w\u2019ubuzima Madame Agnes Binagwaho yari azwiho udushya twinshi, gusa benshi bakamushimira kuba yari mu bayobozi bake bakoreshaga Twitter cyane aganira n\u2019abaturage n\u2019abakozi, umusimbuye we akaba ahereye kuri aba baganga ba Kibagabaga ababuza uburenganzira bwabo kuri telefone.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>5.Birakwiye ko Leta ihaguruka ikigisha abayobozi b\u2019ibigo kubaha abo bayobora <\/strong><br \/>\nIyo urebye akababaro ka bamwe mu bakozi bakorera ibigo bya Leta bahorana kubera gukandamizwa n\u2019ababayobora wibaza koko niba Minisiteri y\u2019abakozi n\u2019umurimo hari icyo ijya ikora kuri iki kibazo bikakuyobera .<br \/>\nLeta kandi ihora yiyama abakoresha bashora Leta mu manza zidashinga nkaho uyu muyobozi azirukana umukozi kubera ngo amusanganye telefoni hakibazwa aho uru rubanza azarukwepera cyangwa aho azahera aburana hakayoberana.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-46533\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-1024x577.jpg\" alt=\"kibaga\" width=\"591\" height=\"333\" \/><\/a><br \/>\n <strong>6.Bibiliya iravuga ngo \u201cBahekesha abandi imitwaro nabo batatinyuka gukozaho imitwe y\u2019intoki\u201d<\/strong><br \/>\nIbi ni ibyagiye byibazwaho na benshi nyuma yo kubona iri tangazo bavuga ko nawe ubwe atabasha gukora akazi umunsi wose telefone yayifunze cyangwa yayisize muri ako kabati.<br \/>\nKo bita ku bidasobanutse aho kwita ku bakozi babaha uduhimbazamusyi baba bakoreye, hamwe na hamwe abayobozi b\u2019ibitaro ngo usanga batanashaka kuvuga kuri iki kibazo, ko ukibajije usanga akomye rutendero, bakamukangisha kumwirukana.<br \/>\n <strong>Hibazwa ibi kibazo?<\/strong>  Ese ubu uwajya mu biro by\u2019uyu muyobozi w&#8217;ibitaro yasanga za mudasobwa zizimije cyangwa smartphone ye yayishyize mu kabati?<br \/>\nMu kabati cyangwa amadosiye y&#8217;abakozi se yasangamo amabaruwa angahe yihanangiriza abakozi kubera kurangarana abarwayi bitewe na telefoni ngendanwa?<br \/>\nEse uwazareka uyu muyobozi nawe agatanga urugero akajya asiga telefoni ye kuri reception maze abandi nabo bagakurikiraho ?<br \/>\nGusa nta byacitse kuko ibi bibaye ku bitaro bya Kibagabaga ariko bizabe isomo abantu bayobora abakozi bahabwe amahugurwa y\u2019uko ubuyobozi bwiza bugomba kugera kuri bose nkuko u Rwanda ruhora rutsinda ibitego by\u2019imiyoborere myiza nabayobora abakozi bajye bamenya ko abakozi mbere ya byose ari abanyarwanda cyangwa se ari n\u2019abantu kandi bigenga.<br \/>\n <strong>6.Uwakomye urutso akoma n\u2019ingasire kandi wa mukobwa uba umwe&#8230;yamaganirwe kure<\/strong><br \/>\nInshingano zacu nk&#8217;itangazamakuru si ukuvuga byacitse byakozwe n&#8217;abaganga gusa aho bibaye ngombwa tunarengera abaganga ariko nabo bajye bisubiraho uko batanga serivisi, bamenye ko igihugu kibategerejeho byinshi kandi aho u Rwanda rugeze nta ko abatuvura badakora ngo tumererwe neza !<br \/>\nNyamara nubwo twandika ibi byose ntawabura kunegura abakozi bo kwa muganga ubona kenshi baba bakorana umwete muke kandi bagomba kubungabunga ubuzima bw\u2019abantu.<br \/>\nYego usanga n\u2019ababagana atari shyashya kenshi usanga hari ubwo aba bakozi nabo bahohoterwa ariko na none nta nduru ivugira ubusa.<br \/>\nHari ubwo usanga uyu muyobozi nawe yaravuze aya sarukondo abakozi barigize intakoreka nkaho batazi ikiba cyabajyanye ku kazi.<br \/>\nGusa ibi byose ntibyaba intandaro y\u2019imyanzuro rukukumbasayo yatuma abantu babangamirwa kugeza aka kageni kuko no hirya y\u2019akazi k&#8217;ubuganga ubuzima bushobora gukomeza kandi isi turimo irihuta sinumva rero niba abaganga bazibera kuri Mars ya Kibagabaga ntibamenye ibibera ku isi.<br \/>\nUyu muyobozi ubw\u2019abandi bari kujyana n\u2019igihe bubaka ibikorwa remezo birimo no kuzana za murandasi zihuta ku kazi no gushyiraho Cybernet-rooms hamwe n&#8217;amasomero abakozi bakiyungura ubumenyi we aracyahuzagurika abuza abakozi no kwirwanaho bamenya ibibera ahandi ku gihe ku bushobozi bwabo buke baba bishatsemo.<br \/>\nIbyo wakora byose jyumenya ko kunezeza umukozi aribyo bizatuma yakira na wa mukiliya neza.<br \/>\nKereka niba abayobozo babo bashaka ko stresses zibamarira ku icumu kandi icyo nacyo cyaba ari ikibazo, kuko habaho n\u2019indwara ziterwa no kwigunga.<br \/>\nAriko umwana azatunga Telefoni igendanwa ku ishuri muganga abe ariwe usigara inyuma ! Koko ibi si agahomamunwa (ibi ni ibikomeje kwibazwaho na benshi).<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><\/em> <\/strong>  <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <em> <strong>David E.Marshall \/Bwiza.com (Kigali)<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu bitaro 2 byo ku rwego rw\u2019akarere ka Gasabo kamwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali. Ibi Bitaro bifite uburambe bukabakaba imyaka 10, byubatswe ahagana mu 2006 ku nkunga ya Leta y\u2019Ububiligi bubinyujije mu kigo mpuzamahanga cy\u2019Ububiligi gishinzwe gutera inkunga mu bya tekiniki BTC [ Coop\u00e9ration T\u00e9chnique Belge ] [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3250","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu bitaro 2 byo ku rwego rw\u2019akarere ka Gasabo kamwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali. Ibi Bitaro bifite uburambe bukabakaba imyaka 10, byubatswe ahagana mu 2006 ku nkunga ya Leta y\u2019Ububiligi bubinyujije mu kigo mpuzamahanga cy\u2019Ububiligi gishinzwe gutera inkunga mu bya tekiniki BTC [ Coop\u00e9ration T\u00e9chnique Belge ] [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-04T09:56:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:54:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa\",\"datePublished\":\"2016-11-04T09:56:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:54:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250\"},\"wordCount\":1480,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/kibaga-waiting-1024x685.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250\",\"name\":\"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/kibaga-waiting-1024x685.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-04T09:56:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:54:40+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/kibaga-waiting-1024x685.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/kibaga-waiting-1024x685.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3250#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa - BWIZA","og_description":"Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu bitaro 2 byo ku rwego rw\u2019akarere ka Gasabo kamwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali. Ibi Bitaro bifite uburambe bukabakaba imyaka 10, byubatswe ahagana mu 2006 ku nkunga ya Leta y\u2019Ububiligi bubinyujije mu kigo mpuzamahanga cy\u2019Ububiligi gishinzwe gutera inkunga mu bya tekiniki BTC [ Coop\u00e9ration T\u00e9chnique Belge ] [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-11-04T09:56:04+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:54:40+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa","datePublished":"2016-11-04T09:56:04+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:54:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250"},"wordCount":1480,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250","name":"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg","datePublished":"2016-11-04T09:56:04+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:54:40+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3250"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kibaga-waiting-1024x685.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3250#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bomboribombori mu bitaro bya Kibagabaga, gukoresha telefone ku mukozi byagizwe ikizira kikaziririzwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3250","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3250"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3250\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3250"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3250"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3250"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}