{"id":32723,"date":"2021-01-23T10:13:00","date_gmt":"2021-01-23T10:13:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/01\/23\/amavubi-yongeye-gutaha-imitima-y-abanyarwanda-bitayasabye-gutsinda\/"},"modified":"2021-01-23T10:13:00","modified_gmt":"2021-01-23T10:13:00","slug":"amavubi-yongeye-gutaha-imitima-y-abanyarwanda-bitayasabye-gutsinda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723","title":{"rendered":"Amavubi yongeye gutaha imitima y&#8217;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Gutwara umutima Umunyarwanda ntibisaba kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kumukorera akantu gato kamuha ibyishimo ubundi akaguha n&#8217;ibyo atunze byose.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Amavubi ni urugero rwiza! Nta mikino itatu iyi kipe irakina muri CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Maroc, gusa bike ifite imaze guha Abanyarwanda byatumye bongera kuyizamurira igikundiro.<\/p>\n<p>Amavubi y&#8217;u Rwanda afite amanota abiri mu tsinda C aherereyemo, mu mikino ibiri yombi yanganyije 0-0 n&#8217;Imisambi ya Uganda cyo kimwe n&#8217;Intare zo mu misozi miremire ya Atlas muri Maroc.<\/p>\n<p>Amanota Amavubi afite arayemerera kurenga ijonjora ry&#8217;ibanze mu gihe yaba atsinze Togo bazahura mu mukino wa nyuma, ubundi agatangira guhigura ibyo yahigiye Abanyarwanda, n&#8217;ubwo mu byukuri Igikombe atari cyo kamara na cyane ko kugitwara bisaba kutitabira irushanwa byonyine.<\/p>\n<p>Iyi Togo yaraye itsinze Uganda ibitego 2-1, bituma ifata umwanya wa kabiri mu tsinda C n&#8217;amanota atatu.<\/p>\n<p>Imikino ibiri Amavubi amaze gukina yagaragaje uguhangana gukomeye ku basore ba Mashami Vincent, ndetse n&#8217;umwuka wo kurinda izamu ryabo kugeza ifirimbi ya nyuma ivuze. Abasore kandi nta washidikanya ko bashyize hamwe.<\/p>\n<p>Maroc yaraye iguye miswi n&#8217;Amavubi ni yo ifite CHAN ya 2018 yari yabereye ku butaka bwayo, ndetse mu myaka ine ishize yari yanyagiriye Amavubi kuri Stade Amahoro ibitego 4-1.<\/p>\n<p>Rutahizamu Eyoub watsinze ibitego 9 muri CHAN ya 2018, kunyuza ishoti rigana mu izamu hagati ya Manzi Thierry na Mutsinzi Ange byari nko kunyuza inzovu mu mwenge w&#8217;urushinge, n&#8217;ubwo nanone ku ruhande rwa barutahizamu by&#8217;Amavubi byari ingorabahizi.<\/p>\n<p><strong>Amavubi yongeye kuzamura amarangamutima y&#8217;Abanyarwanda<\/strong><\/p>\n<p>Abanyarwanda b&#8217;ingeri zitandukanye baraye bafashe iya mbere bashimira abasore b&#8217;Amavubi kubera uko bakomeje kwitwara.<\/p>\n<p>Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yabwiye abasore ati: &#8220;Mwakoze kwimana u Rwanda bana b\u2019u Rwanda! Tubizeyeho intsinzi ku rugamba rusigaye Togo ihura n&#8217;u Rwanda. Twese inyuma y&#8217;Amavubi.&#8221;<\/p>\n<p>Undi muri benshi banyuzwe n&#8217;uko Amavubi akomeje kwitwara, ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y&#8217;Umuco n&#8217;Urubyiruko, Bamporiki Edouard.<\/p>\n<p>Kuri Twitter yagize ati: &#8220;Uruburaburizo, Uguhiga ubutwari muratabarana. Mwakoze Amavubi kongera kwimana u Rwanda.&#8221;<\/p>\n<p>Uwitwa Justus Mucyo we yagaragaje ko anyuzwe n&#8217;inota Amavubi yakuye kuri Maroc, nk&#8217;ikipe ifite igikombe giheruka cya CHAN.<\/p>\n<p>Yunzemo ati: &#8220;Byiza cyane Mashami Vincent, reka tuzatsinde Togo ubundi twerekeze mu kiciro gikurikuyeho.&#8221;<\/p>\n<p>Kamusime Frank we yavuze ko Amavubi ari gutanga ibyikubye incuro 10 z&#8217;ibyo afite, gusa yibutsa ko iriya kipe imeze nk&#8217;inyubako ku buryo umwe mu bakinnyi agaragaje intege nke yahita isenyuka.<\/p>\n<p>Amavubi azakina na Togo mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Gutwara umutima Umunyarwanda ntibisaba kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kumukorera akantu gato kamuha ibyishimo ubundi akaguha n&#8217;ibyo atunze byose. Amavubi ni urugero rwiza! Nta mikino itatu iyi kipe irakina muri CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Maroc, gusa bike ifite imaze guha Abanyarwanda byatumye bongera kuyizamurira igikundiro. Amavubi y&#8217;u Rwanda afite amanota abiri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-32723","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amavubi yongeye gutaha imitima y&#039;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amavubi yongeye gutaha imitima y&#039;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Gutwara umutima Umunyarwanda ntibisaba kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kumukorera akantu gato kamuha ibyishimo ubundi akaguha n&#8217;ibyo atunze byose. Amavubi ni urugero rwiza! Nta mikino itatu iyi kipe irakina muri CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Maroc, gusa bike ifite imaze guha Abanyarwanda byatumye bongera kuyizamurira igikundiro. Amavubi y&#8217;u Rwanda afite amanota abiri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-01-23T10:13:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Amavubi yongeye gutaha imitima y&#8217;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda\",\"datePublished\":\"2021-01-23T10:13:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723\"},\"wordCount\":420,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723\",\"name\":\"Amavubi yongeye gutaha imitima y'Abanyarwanda bitayasabye gutsinda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-01-23T10:13:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=32723#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amavubi yongeye gutaha imitima y&#8217;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amavubi yongeye gutaha imitima y'Abanyarwanda bitayasabye gutsinda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amavubi yongeye gutaha imitima y'Abanyarwanda bitayasabye gutsinda - BWIZA","og_description":"Gutwara umutima Umunyarwanda ntibisaba kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kumukorera akantu gato kamuha ibyishimo ubundi akaguha n&#8217;ibyo atunze byose. Amavubi ni urugero rwiza! Nta mikino itatu iyi kipe irakina muri CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Maroc, gusa bike ifite imaze guha Abanyarwanda byatumye bongera kuyizamurira igikundiro. Amavubi y&#8217;u Rwanda afite amanota abiri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-01-23T10:13:00+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Amavubi yongeye gutaha imitima y&#8217;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda","datePublished":"2021-01-23T10:13:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723"},"wordCount":420,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=32723#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723","name":"Amavubi yongeye gutaha imitima y'Abanyarwanda bitayasabye gutsinda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-01-23T10:13:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=32723"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=32723#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amavubi yongeye gutaha imitima y&#8217;Abanyarwanda bitayasabye gutsinda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/32723","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=32723"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/32723\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=32723"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=32723"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=32723"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}