{"id":33321,"date":"2021-02-08T08:17:46","date_gmt":"2021-02-08T08:17:46","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/02\/08\/perezida-kagame-yakomoje-kuri-direde-za-kalisa-rashid-yihanangiriza-amavubi-ku\/"},"modified":"2021-02-08T08:17:46","modified_gmt":"2021-02-08T08:17:46","slug":"perezida-kagame-yakomoje-kuri-direde-za-kalisa-rashid-yihanangiriza-amavubi-ku","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321","title":{"rendered":"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Kalisa Rashid uheruka kogosha umusatsi wa direde (dreadlocks) yari afite, ashimangira ko kuvanaho imisatsi nk&#8217;iriya ari imwe mu nzira ziganisha kuri disipulini.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;igihugu yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n&#8217;ikipe y&#8217;igihugu &#8216;Amavubi&#8217; ikubutse muri Cam\u00e9roun, aho yari yitabiriye irushanwa rya CHAN.<\/p>\n<p>Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro ryakeye, Maroc yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Mali ibitego 2-0.<\/p>\n<p>Ikiganiro cya Perezida Kagame n&#8217;Amavubi kuri Hoteli La Palisse i Nyamata, cyari mu rwego rwo kuyishimira uko yitwaye muri iriya mikino yasezerewemo muri 1\/4 cy&#8217;irangiza.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yashimangiye ko ukurikije uko Amavubi yateguwe mbere yo kwitabira ririya rushanwa n&#8217;uburyo yasezerewemo (imisifurire), nta wutayashima uko yitwaye.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Abantu bose bari gushima uko mwitwaye.&#8221;<\/p>\n<p>Ku wa Gatandatu mbere y&#8217;uko abagize Ikipe y&#8217;igihugu babonana n&#8217;umukuru w&#8217;igihugu, hamenyekanye amakuru y&#8217;uko bamwe mu bakinnyi bari bafite imisatsi myinshi babanje kuyiyogishesha kugira ngo bahure na we basa neza.<\/p>\n<p>Uwagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ni Kalisa Rashid ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali no mu kipe y&#8217;igihugu.<\/p>\n<p>Amashusho yagiye hanze yagaragazaga myugariro w\u2019ibumoso, Rutanga Eric wari umaze kogoshwa avuga kuri Kalisa agira ati: &#8220;Umusore wari ufite \u2018dreads\u2019 hano, bikaba byagenze gutya.\u201d<\/p>\n<p>Rutanga watebyaga, yakomeje agira ati: &#8220;Ariko ndabona wabaye aka-jeune [umusore muto] wana. Ubu ndabona ibintu bimeze neza.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame aganira n&#8217;abakinnyi yabwiye Kalisa ko umusatsi we uzagaruka igihe azashakira, gusa ashimangira ko kuwogosha biri mu nzira ya disipulini yariho aganiriza abagize ikipe y&#8217;igihugu.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ejo ngira ngo nasomye kuri social media, hari umuntu wanditse avuga ku ikipe; avuga ko ngo hari umuntu bogoshe aha ngaha. Arahari? Hari umuntu bavanyeho wari ufite, bazita diredi (dreadlocks)? Hari uwo bogoshe muri mwe?&#8221;<\/p>\n<p>Kalisa Rashid yahise avuga ko ari we, Perezida Kagame avuga ko atari abizi mbere y&#8217;uko abisoma ku mbuga nkoranyambaga.<\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;igihugu aseka cyane yakomeje agira ati: &#8220;Hari umuntu wabyanditse kuri media sinzi uwo ari we, yakubabariye rwose mbese wapfuye bakuvaniyeho umusatsi!&#8221;<\/p>\n<p>Nyuma yo kubaza nyirubwite niba na we byamubabaje cyangwa hari icyo yatakaje, umukuru w&#8217;igihugu yumubwiye ko &#8220;Zizagaruka aho uzabishakira handi, byaba bifite impamvu ubishaka byaba bitayifite ni uburenganzira bwawe. Ariko ku rundi ruhande njye nabishimye n&#8217;ubwo ntabonye uko nsubiza uwo muntu, kuko ni we bifite ahantu byafashe kurusha wowe.&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Wenda uwabikoze we afite impamvu urumva, ariko biriya icyo bivuga birajya muri ya nzira ya disipulini, imyifatire.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame kandi yihanangirije Amavubi ku bijyanye no gukoresha amarozi, asobanura ko kuyakoresha ari umuco w&#8217;ubujiji bugayitse n&#8217;ubuginga.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ikindi nkeka cyacitse ntekereza ko ari ubujiji bugayitse, ntabwo nshaka kubyita ubunyacyaro, kuba umunyacyaro ntabwo ari icyaha. Abantu bajyaga bafata kimwe cya kabiri cy\u2019amikoro yagombaga kugenda ku mipira, cyagendaga mu bintu byo kuraguza, ibintu byo kuroga, abantu bakajya mu izamu, bagapfurikamo ibintu, biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukazimira, ntimuzabikore, ntimukabijyemo.<\/p>\n<p>\u201cNimujye mukina mwigirire icyizere, umenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe, yajya mu kibuga igakina igatsinda, igatsindwa, ibyo birasanzwe. Ariko mujye mwibaza, ari ababikora, ari ababikoraga, batsindaga umukino wose? Ubikoze, utabikoze, byose birasa. Uratsinda cyangwa uratsindwa, iyaba rero byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, nagutega amatwi nkakumva, nti ngaho mbwira ubigenza ute?\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati \u201cAriko igihe ubikora ugahora uba uwa nyuma, kuko ikipe zacu zajyaga zibikora kuva kera, ugasanga zigiye muri za CECAFA bakavamo ari aba nyuma, ariko bakoze ibyo ngibyo. None se wabikoraga ngo ube uwa nyuma cyangwa wabikoraga ngo ube uwa mbere? Ukareba mu myaka itanu, ubaye uwa mbere ka ngahe? Icyo ni ikikwereka ngo ibi ni amanjwe, nta kintu bivuze, ni ukwandavura. Muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.\u201d<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Kalisa Rashid uheruka kogosha umusatsi wa direde (dreadlocks) yari afite, ashimangira ko kuvanaho imisatsi nk&#8217;iriya ari imwe mu nzira ziganisha kuri disipulini. Umukuru w&#8217;igihugu yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n&#8217;ikipe y&#8217;igihugu &#8216;Amavubi&#8217; ikubutse muri Cam\u00e9roun, aho yari yitabiriye irushanwa rya CHAN. Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-33321","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Kalisa Rashid uheruka kogosha umusatsi wa direde (dreadlocks) yari afite, ashimangira ko kuvanaho imisatsi nk&#8217;iriya ari imwe mu nzira ziganisha kuri disipulini. Umukuru w&#8217;igihugu yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n&#8217;ikipe y&#8217;igihugu &#8216;Amavubi&#8217; ikubutse muri Cam\u00e9roun, aho yari yitabiriye irushanwa rya CHAN. Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-02-08T08:17:46+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi\",\"datePublished\":\"2021-02-08T08:17:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321\"},\"wordCount\":609,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321\",\"name\":\"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-02-08T08:17:46+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33321#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi - BWIZA","og_description":"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Kalisa Rashid uheruka kogosha umusatsi wa direde (dreadlocks) yari afite, ashimangira ko kuvanaho imisatsi nk&#8217;iriya ari imwe mu nzira ziganisha kuri disipulini. Umukuru w&#8217;igihugu yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n&#8217;ikipe y&#8217;igihugu &#8216;Amavubi&#8217; ikubutse muri Cam\u00e9roun, aho yari yitabiriye irushanwa rya CHAN. Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-02-08T08:17:46+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi","datePublished":"2021-02-08T08:17:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321"},"wordCount":609,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=33321#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321","name":"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-02-08T08:17:46+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=33321"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33321#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/33321","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=33321"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/33321\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=33321"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=33321"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=33321"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}