{"id":33322,"date":"2021-02-08T12:28:20","date_gmt":"2021-02-08T12:28:20","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/02\/08\/ababyeyi-mu-rujijo-nyuma-yo-kumenya-ko-hari-inkunga-ya-leta-ku-banyeshuri\/"},"modified":"2021-02-08T12:28:20","modified_gmt":"2021-02-08T12:28:20","slug":"ababyeyi-mu-rujijo-nyuma-yo-kumenya-ko-hari-inkunga-ya-leta-ku-banyeshuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322","title":{"rendered":"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Nyuma y\u2019aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y\u2019Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by\u2019amashuri bya Leta n\u2019ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y&#8217;inyongera, abandi barakomorewe.<\/strong><\/p>\n<p>Inkunga ya Guverinoma nk\u2019uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y\u2019Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri mu minsi yiyongereye ku yari isanzwe igira igihembwe, aho buri munyeshuri ucumbikirwa muri ibi bigo azagenerwa amafaranga y\u2019u Rwanda 25,000.<\/p>\n<p>Iyi Minisiteri yabitangaje mu gihe hari bimwe mu bigo by\u2019amashuri mu bice bitandukanye by\u2019igihugu byari byaramaze kwishyuza ababyeyi babirereramo amafaranga y\u2019inyongera yo gutunga aba bana, bishingiye ku kuba iki gihembwe cya kabiri cyararenzeho amezi agera kuri abiri. <\/p>\n<p>Amakuru BWIZA ifite ni uko bimwe mu bigo by\u2019amashuri byatangiye gusaba aya mafaranga y\u2019inyongera mu Kwakira 2020, nyuma y\u2019iminsi mike iyi Minisiteri ishyize hanze ingengabihe y\u2019uko amasomo azakomeza.<\/p>\n<p>Aya makuru yemeza ko hari ababyeyi bari baramaze kwishyura iyi nyongera yose (nk\u201930,000, 40,000 RWF, 53,000 RWF na 62,000RWF). Hari abishyuye ibice ndetse n\u2019abandi batari bishyura na make, bamwe muri bo bakaba bari ku nkenke z\u2019abayobozi b\u2019ibigo by\u2019amashuri, ngo bayishyure bidatinze.<\/p>\n<p><strong>Impaka no guceceka kw&#8217;abayobozi b&#8217;ibigo by&#8217;amashuri<\/strong><\/p>\n<p>Iki gitangazamakuru cyavuganye n\u2019umubyeyi urerera mu ishuri ry\u2019imyuga n\u2019ubumenyingiro rya Kabutare (Kabutare TVET School) riherereye mu Karere ka Huye, acyereka ibaruwa ababyeyi bandikiwe n\u2019umuyobozi w\u2019ishuri tariki ya 29 Mutarama 2021 igaragaza ko abarera abana biga mu mashami ya Animal Health, Crop Production na Forestry basabwa kwishyura amafaranga 47,900 RWF y\u2019inyongera, naho aba Food Processing na Football bo bakaba basabwa kwishyura 53,100 RWF y\u2019inyongera.<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma y\u2019itangazo ry\u2019inkunga ya Guverinoma, babajije ubuyobozi bw\u2019iri shuri niba ari ngombwa ko bishyura aya mafaranga y\u2019inyongera; bwifatanyije n\u2019ubuyobozi bw\u2019Inteko Rusanye y\u2019ababyeyi baharerera, bubasobanurira ko iyi nkunga ari iyo kugaburira abana gusa, idashobora gukemura ibindi bibazo.<\/p>\n<p>Perezida w\u2019Inteko rusange y\u2019ababyeyi barerera muri iri shuri, Dr. Karera Claudine mu itsinda rya WhatsApp ahuriyemo n\u2019abandi babyeyi yagize ati: \u201cNyuma yo kuganira n\u2019ubuyobozi bw\u2019ishuri bukatugaragariza ibibazo bitandukanye bihari bidashobora gukemurwa n\u2019ariya mafaranga Leta yatanze kuko yo ari ayo kugaburira abana gusa, nyuma yo kumva impamvu yo kongera uruhare rw\u2019umubyeyi kugira ngo imyigirire y\u2019abana bacu igende neza, twasanze ari ngombwa ko buri mubyeyi atanga amafaranga yasabwe. Abayatanze barakoze cyane, abatarayatanga nabo babyihutishe bikorwe vuba, bityo ubuzima bw\u2019ishuri bukomeze nta nkomyi.\u201d<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi uvuga ko adafite ubushobozi bwo kwishyura aya mafaranga yose, yatangarije iki gitangazamakuru ko nyuma y\u2019ubutumwa bwa Dr. Karera, bahise bamburwa ububasha bwo gutangira ibitekerezo kuri uru rubuga bahuriyeho. Ati: \u201cRwa rubuga twahuriragaho barufunze bamaze gutanga rya tangazo.\u201d Akomeza ati: \u201cKubera ko ababyeyi batangaga ibitekerezo bibatsinda.\u201d<\/p>\n<p>Undi mubyeyi wavuganye n&#8217;iki gitangazamakuru, arerera mu Rwunge rw&#8217;Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette ruherereye mu Murenge wa Save w&#8217;Akarere ka Gisagara (G.S St Bernadette Save), aho umuyobozi warwo yandikiye ababyeyi tariki ya 20 Mutarama 2021 abasaba kwishyura amafaranga y&#8217;inyongera 62,500 RWF.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi (Sr. Marie Grace Mukashyaka) yagize ati: &#8220;Babyeyi dufatanyije kurera, nk&#8217;uko bigaragazwa n&#8217;ingengabihe y&#8217;amashuri y&#8217;umwaka wa 2020-2021, igihembwe cya 2 ni kirekire ugereranyije n&#8217;igisanzwe. Bityo, inama ya komite yemeje ko buri mubyeyi yatanga 62,500 RWF mu gihe cy&#8217;amezi abiri (Gashyantare, Werurwe) [&#8230;] bitarenze mu mpera z&#8217;ukwezi kwa 2.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi wamaze kwishyura aya mafaranga nk&#8217;uko bigaragara muri kopi y&#8217;inyemezabwishyu (borderaux), yagize ati: &#8220;Twe baduciye ay&#8217;umurengera kandi ntacyo bashaka kuvuga ku bijyanye n&#8217;itangazo rya Minister. Bamwe banatangiye kuyishyura ariko twebwe byaratugoye cyane.&#8221;<\/p>\n<p>Mu ishuri ry&#8217;imyuga n&#8217;ubumenyingiro, APAPEGI Cyuru TVET School riherereye mu Karere ka Gicumbi, tariki ya 1 Gashyantare 2021 ubuyobozi bwaryo bwandikiye ababyeyi bubasaba kwishyura inyongera y&#8217;amafaranga 50,000 RWF ku bw&#8217;impamvu y&#8217;uburebure bw&#8217;iki gihembwe. <\/p>\n<p>Umubyeyi uharerera yandikiye iki gitangazamakuru, akimenyesha ko nyuma y&#8217;itangazo rya Minisiteri y&#8217;Uburezi, ubuyobozi bw&#8217;ishuri ahubwo bwo bwakajije umurego mu kuyishyuza ababyeyi. Ati: &#8220;Ikigo cya APAPEGI Cyuru muri Gicumbi ahubwo cyo cyashyizeho umurego mu kuyaka ababyeyi.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Hari amashuri yahagaritse kwishyuza ababyeyi aya mafaranga, andi abizeza kuyagabanya<\/strong><\/p>\n<p>Nk&#8217;uko tubikesha inkuru ya Kigali Today, bigaragara ko nyuma y&#8217;itangazo ry&#8217;inkunga ya Guverinoma, hari abayobozi b&#8217;amashuri bafashe icyemezo cyo guhagarika kwishyuza ababyeyi aya mafaranga, abandi babizeza kuyagabanya.<\/p>\n<p>Iki gitangazamakuru mu kiganiro cyagiranye n&#8217;Umuyobozi w&#8217;ishuri rya Coll\u00e8ge ADEC riherereye mu Karere ka Ngororero, yagitangarije ko nk&#8217;ubuyobozi bari bafite gahunda yo gusaba ababyeyi inyongera y&#8217;amafaranga 41,000, gusa nyuma y&#8217;itangazo rya Minisiteri y&#8217;Uburezi, bahise babisubika.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi yagize ati: &#8220;Ni ukuvuga ko njyewe ngiye guhita mbona 50% by&#8217;amafaranga yagombaga gutangwa n&#8217;ababyeyi kandi n&#8217;ubundi ntibari kuzarenza 205 by&#8217;abari kuyabona. Leta ni umubyeyi, ntabwo ngihamagariye ababyeyi kwishyura ayo mafaranga. <\/p>\n<p>Umuyobozi w&#8217;ishuri rya TVET Gatumba muri Ngororero n&#8217;uw&#8217;Urwunge rw&#8217;Amashuri (G.S) rwa Saint Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga rwari rwarasabye 60,000 RWF, bo bafashe icyemezo cy&#8217;uko amafaranga y&#8217;inyongera bari barasabye ababyeyi, azakurwaho aya 25,000 rwf y&#8217;inkunga ya Leta, bakishyura asigaye. <\/p>\n<p>Umuyobozi wa G.S Saint Joseph yagize ati: &#8220;Ababyeyi bari baragowe no kubona ayo mafaranga ariko ubu birakemutse, tugiye guhita tubandikira bishyure bakuyemo ayo Leta yabunganiye.&#8221;<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;itangazo ry&#8217;iyi nkunga ya Leta kandi, Ubuyobozi bw&#8217;Akarere ka Gisagara tariki ya 5 Gashyantare 2021 bwandikiye ibigo by&#8217;amashuri birebwa n&#8217;iri tangazo, bubisaba gusubiza ababyeyi aya mafaranga y&#8217;inyongera cyangwa se biyazayabarira ku gihembwe cya gatatu. <\/p>\n<p>Icyo gihe bwagize buti: &#8220;Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiter, Ubuyobozi bw&#8217;Akarere ka Gisagara buramenyesha abayobozi b&#8217;amashuri acumbikira abanyeshuri ko ntawemerewe kwaka amafaranga ababyeyi y&#8217;inyongera yo gutunga abana. Abayatse bayasubize cg ahazaherwaho mu gihembwe cya 3.&#8221;<\/p>\n<p>Bamwe mu babyeyi bakomeje kwishyuzwa aya mafaranga y&#8217;inyongera, barifuza ko byahagarara, abamaze kuyishura bakayasubizwa nk&#8217;uko Akarere ka Gisagara kabisabye cyangwa se bakayishyura akuweho iyi nkunga ya Guverinom nk&#8217;uko byagenze ku mashuri nka TVET Gatumba, G.S Saint Joseph na Coll\u00e8ge ADEC.<\/p>\n<p>Mu gushakira igisubizo aba babyeyi, BWIZA yabajije Minisitiri w&#8217;Uburezi igikurikiraho nyuma yo kumenya iby&#8217;izi mpaka, ariko ntabwo arasubiza. Gusa mu kuri iyi ngingo, aherutse kugaragaza ko atazi niba hari ibigo by&#8217;amashuri byishyuje aya mafaranga y&#8217;inyongera bishingiye ku burebure bw&#8217;igihembwe cya kabiri, abwira iki gitangazamakuru ko agiye kubanza kubishakaho amakuru. <\/p>\n<p><strong>Inkuru bifitanye isano http:\/\/www.bwiza.com\/?Leta-yageneye-buri-munyeshuri-wiga-acumbikirwa-25-000-rwf-yo-kumutunga<\/strong><br \/>\n <\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y\u2019Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by\u2019amashuri bya Leta n\u2019ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y&#8217;inyongera, abandi barakomorewe. Inkunga ya Guverinoma nk\u2019uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y\u2019Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-33322","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y\u2019Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by\u2019amashuri bya Leta n\u2019ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y&#8217;inyongera, abandi barakomorewe. Inkunga ya Guverinoma nk\u2019uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y\u2019Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-02-08T12:28:20+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa\",\"datePublished\":\"2021-02-08T12:28:20+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322\"},\"wordCount\":1045,\"commentCount\":10,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322\",\"name\":\"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-02-08T12:28:20+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33322#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa - BWIZA","og_description":"Nyuma y\u2019aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y\u2019Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by\u2019amashuri bya Leta n\u2019ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y&#8217;inyongera, abandi barakomorewe. Inkunga ya Guverinoma nk\u2019uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y\u2019Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2021-02-08T12:28:20+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa","datePublished":"2021-02-08T12:28:20+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322"},"wordCount":1045,"commentCount":10,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=33322#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322","name":"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-02-08T12:28:20+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=33322"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33322#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/33322","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=33322"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/33322\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=33322"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=33322"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=33322"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}