{"id":33818,"date":"2021-02-25T15:01:31","date_gmt":"2021-02-25T15:01:31","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/02\/25\/abanyamahanga-ntibakwiriye-kugura-ubutaka-mu-rwanda-dr-frank-habineza\/"},"modified":"2021-02-25T15:01:31","modified_gmt":"2021-02-25T15:01:31","slug":"abanyamahanga-ntibakwiriye-kugura-ubutaka-mu-rwanda-dr-frank-habineza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818","title":{"rendered":"Abanyamahanga ntibakwiriye  kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank  Habineza"},"content":{"rendered":"<p><strong>Umuyobozi w&#8217;Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yanenze ishingiro ry\u2019umushinga w\u2019Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b\u2019abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by\u2019ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura.<em><\/h2>\n<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y\u2019ubukode burambye bw\u2019ubutaka bwo guturaho  izongerwa ikagera kuri 99 ndetse hemerwe n\u2019igabana ry\u2019ubutaka buri munsi ya Hegitari. Umushinga w\u2019iri tegeko wagejejwe mu nteko ishingamategeko umutwe w\u2019Abadepite.<\/p>\n<p>Habineza usanzwe ari n&#8217;Umudepite avuga ko \u201cTugavuga duti n\u2019ubundi se ko bari bemeye gutera intambwe  bakava ku myaka 20 bakagera kuri 99 ishobora no kongerwa n\u2019ubundi byose byabaye icyangombwa cya burundu. Ni icyo gitekerezo cyacu nicyo natanze no mu Nteko kuko nicyo kifuzo cy\u2019Abanyarwanda benshi bavuga bati ubutaka ni ubwacu ni gakondo yacu.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati &#8221; Twebwe igitekerezo dufite kuriyo ngingo ni uko abanyamahanga  bagombye gutizwa kuko uko tugenda dufungurira abanyamahanga kugura ubutaka  tuzasanga abanyarwanda babuze aho batura. Kubera iki? Hari abanyamahanga bafite amafaranga bazaza bavuye muri Amerika, mu Bwongereza n\u2019ahandi ndetse na hano mu baturanyi, akaza agasanga umuturage yikeneye akaba aguhaye miliyoni imwe umuhaye ubutaka bwawe kandi wowe kugira ngo ububone ari ikibazo, ugatangira kugenda wandara ushaka aho kuba bikaba ari ikibazo.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho ngo  \u201c Hari ingingo ndumva ari iya 13 muri uyu mushinga w\u2019itegeko ibisobanura bavuga ko  hazajyaho n\u2019iteka rya perezida rishobora kugereranya uburyo n\u2019umunyamahanga  haramutse hari imishinga ikomeye cyane  afite mu gihugu bashobora kumuha cya cyangombwa cya burundu ariko n\u2019ubundi n\u2019abanyamahanga bakagombye kubaha ibyangombwa by\u2019ubutaka by\u2019ubukode ndumva bitarengeje imyaka 49 niko byari byagaragaye.\u201d<\/p>\n<p>Umushinga w\u2019itegeko rishya ry\u2019ubutaka wagejejwe mu nteko ishingamategeko uteganya ko imyaka y\u2019ubukode burambye bw\u2019ubutaka bwagenewe guturaho izava kuri 20 igere kuri 99.<\/p>\n<p>Igabanya ry\u2019ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi n\u2019amashyamba ryari ribujijwe ku butaka buri munsi ya hegitari imwe ariko umushinga w\u2019itegeko rishya ugaragaza ko bizemerwa hagamijwe kugabanya ihererekanya ry\u2019ubutaka ryakorwaga muburyo bunyuranyije n\u2019amategeko. <\/p>\n<p>Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe na Leta ryanakunze kunenga amategeko agenga ubutaka mu Rwanda, ryavuze ko kuba imyaka  y\u2019ubukode burambye bw\u2019ubutaka igiye kongerwa ari intambwe nziza, ariko ko byari kuba byiza kurushaho umuturage yeguriwe ubutaka burundu ntakomeze kubutunga nk\u2019ubukodeshanyo.<\/p>\n<p>Inkuru ya Flash FM ivuga ko Minisitiri w\u2019Ibidukikije Dr. Jeane D\u2019Arc Mujawamaliya we yabwiye abadepite ko umushinga witegeko rishya rigenga ubutaka wateganyije uburyo Abanyarwanda n\u2019Abanyamahanga bazajya bahabwa icyangombwa cya burundu cy\u2019ubutaka Ibizwi  nk\u2019inkondabutaka mu buryo asobanura.<\/p>\n<p>Minisitiri Mujawamaliya  ati \u201cUyu mushinga w\u2019itegeko utenganya ko inkondabutaka izajya itangwa ku butaka bwa Leta no kubutaka butunzwe  n\u2019abanyarwanda, kandi ubwo butaka ntibugomba kurenza hegitari Ebyiri ku muntu. Icyakora  iteka rya Perezida  rishobora kwemeza itangwa ry\u2019inkondabutaka  ku munyamahanga  ku mpamvu zidasanzwe z\u2019inyungu z\u2019igihugu.\u201d<\/p>\n<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda nyuma y\u2019igenzura ku ishyirwamubikorwa ry\u2019itegeko rigenga ubutaka rya 2013, bikagaragara ko ririmo icyuho kuko hari ibibazo by\u2019ingutu ridakemura.<\/p>\n<p><strong>Kurikira ibiganiro n\u2019amavidewo binyura kuri Bwiza TV<\/strong><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/uxcjXQIMplU\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/9BAwH0uvER4\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/-arNJh9YFcM\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/-ojTJjp4qTg\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi w&#8217;Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yanenze ishingiro ry\u2019umushinga w\u2019Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b\u2019abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by\u2019ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura. Guverinoma y\u2019u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y\u2019ubukode burambye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-33818","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuyobozi w&#8217;Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yanenze ishingiro ry\u2019umushinga w\u2019Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b\u2019abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by\u2019ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura. Guverinoma y\u2019u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y\u2019ubukode burambye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-02-25T15:01:31+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza\",\"datePublished\":\"2021-02-25T15:01:31+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818\"},\"wordCount\":521,\"commentCount\":8,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818\",\"name\":\"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-02-25T15:01:31+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=33818#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza - BWIZA","og_description":"Umuyobozi w&#8217;Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yanenze ishingiro ry\u2019umushinga w\u2019Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b\u2019abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by\u2019ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura. Guverinoma y\u2019u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y\u2019ubukode burambye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2021-02-25T15:01:31+00:00","author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza","datePublished":"2021-02-25T15:01:31+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818"},"wordCount":521,"commentCount":8,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=33818#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818","name":"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-02-25T15:01:31+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=33818"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=33818#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/33818","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=33818"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/33818\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=33818"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=33818"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=33818"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}