{"id":34211,"date":"2021-03-09T14:56:15","date_gmt":"2021-03-09T14:56:15","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/03\/09\/afite-igitekerezo-cy-uko-ibyangombwa-byatakaye-byajya-biboneka-mu-buryo\/"},"modified":"2021-03-09T14:56:15","modified_gmt":"2021-03-09T14:56:15","slug":"afite-igitekerezo-cy-uko-ibyangombwa-byatakaye-byajya-biboneka-mu-buryo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211","title":{"rendered":"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Hari benshi basiragira ku byangombwa by\u2019ingenzi baba barataye cyangwa barabyibwe: nk\u2019ikarita ndangamuntu, impamyabumenyi n&#8217;ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permits de conduire), bikabatwara igihe kirekire n\u2019amafaranga menshi babishakisha, hakaba ubwo babibuze burundu, Leta ikabakorera ibindi.<\/strong><\/p>\n<p>Ibyangombwa nk\u2019amakarita ndangamuntu n\u2019ibyo gutwara ibinyabiziga byo kugira ngo bibone ba nyirabyo; hifashishwa uburyo burimo kubimanika ahantu hahurira abantu benshi biba byatakariye nko: ku biro by&#8217;imirenge, kuri banki, ku biro bya za gare n&#8217;ahandi, ariko ugasanga nabwo hari abatabibona.<\/p>\n<p>Umusore w\u2019imyaka 25 y\u2019amavuko witwa Mugenwa Mark Abel utuye mu Karere ka Gasabo k\u2019Umujyi wa Kigali afite igitekerezo cy\u2019uko iki kibazo cyabonerwa igisubizo, ibi byangombwa bikajya biboneka mu buryo bworoshye.<\/p>\n<p>Mugenwa ashingiye ku kamaro k\u2019urubuga Irembo mu koroshya imitangire ya serivisi ndetse n\u2019uburyo zitangirwaho, avuga ko hagashyizweho n\u2019urundi n\u2019iyo rwaba ruri ku Irembo, rukajya rwandikwaho ibyangombwa byatoraguwe, bigashakishirizwaho.<\/p>\n<p>Yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, ati: \u201cAkamaro k&#8217;Irembo mu gutanga service ndetse no kuzoroshya twarakabonye, none iyo umuntu ageze mu isoko rya Kimironko na za Nyabugogo akahabona amarangamuntu amanitse mu madirishya yarabuze ba nyirayo, ukongera ukareba uburyo ibyangombwa byatakaye bigora kubona ibibisimbura bigoye, usanga hakwiye kubaho Urubuga (Portal) niyo yaba iri ku Irembo, aho ibyangombwa byatoraguwe byandikishwa, ubwo akaba ari naho bishakishirizwa. Ku buryo umuntu ajyaho kurebaho icyangombwa.\u201d<\/p>\n<p>Mugenwa yakomeje avuga ko kuri uru rubuga hanashyirwaho umwanya umuntu ubonye icyangombwa cye yajya yishyuriraho amafaranga y\u2019iyi service. Ati: \u201cHakabaho Business Modal y\u2019uko umuntu usanzeho icyangombwa cye yishyura nka 5000Frw ya service aho gusiragira akanakibura, leta igakora ikindi, muri make ni ikusanyirizo ry&#8217;ibyangombwa byatakaye (Official documents) kuko izindi nzira bicamo ziragoye (Lost and found service).\u201d<\/p>\n<p>Uyu musore kandi yavuze ko mu gihe Leta yashyigikira iki gitekerezo, yayifasha mu kugikuza no kugishyira mu bikorwa. <\/p>\n<p><strong>Ni igitekerezo amaranye imyaka ine<\/strong><\/p>\n<p>BWIZA yagiranye ikiganiro na Mugenwa, atangaza ko iki gitekerezo cyamujemo ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye mu 2016 ndetse we na bagenzi be biganye bari barakoze urubuga bise \u2018Ibyangombwa\u2019 (ntibari bakarumuritse) rwagombaga kujya rukusanyirizwaho ibyangombwa byatoraguwe, gusa baje kurukuraho nyuma yo kubwirwa ko rutakora batabiherewe uburenganzira n\u2019inzego za Leta zibifite mu nshingano.<\/p>\n<p>Ati: \u201cAhubwo twari twaranakoze n\u2019urubuga, gusa ngo byasabaga kujya muri MINALOC, MINIJUST na Police, turukuraho.\u201d<\/p>\n<p>Baje gufata icyemezo cyo gushakisha uburyo izi nzego za Leta zabafasha gushyira mu bikorwa iki gitekerezo, binyuze mu nzira iteganywa n\u2019amategeko, ariko baje gucika intege ubwo bamwe muri aba bagenzi be bajyaga mu yindi mirimo, guhuza ibitekerezo ntibyongera gushoboka.<\/p>\n<p>Iki gitangazamakuru cyabajije Mugenwa niba amafaranga y\u2019u Rwanda 5000 yavuze mu gitekerezo cye ataba ari menshi ku Munyarwanda waba abonye icyangombwa cye kuri uru rubuga mu gihe rwaba rwarakozwe, avuga ko atari menshi. Ati: \u201cAmatike yo yonyine yo kuzenguruka ujya za Minisiteri, Police n\u2019ahandi, ikindi ugatakaza umwanya\u2026Ibaze kuba wakwicara kuri computer yawe cyangwa ugakoresha telefone ugahita ubona icyangombwa wataye.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko ashingiye ku bushobozi bw\u2019Abanyarwanda, cyane cyane abakunze guta ibyangombwa, batabura 5000 Rwf yo kwishyura iyi serivisi. Ati: \u201cUko byagenda kose burya Abanyarwanda bata ibyangombwa ni abagenda.Akenshi bitakara muri za gare n\u2019ahandi, kandi umuturage uri dynamic (ukora ingendo) burya aba yanabasha kwishyura amafaranga nka 5000 Frw.\u201d <\/p>\n<p>Polisi y&#8217;u Rwanda nka rumwe mu nzego za Leta zirebwa n&#8217;ikibazo cy&#8217;ibyangombwa bitakara, yasubirije Mugenwa ku rubuga rwa Twitter ko izafatanya n&#8217;inzego zibishinzwe igitekerezo cye kikigwaho. Iti: &#8220;Muraho, Murakoze ku gitekerezo mutanze. Dufatanyije n&#8217;inzego zibishinzwe bizigwaho.&#8221;<\/p>\n<p>Mugenwa yize Imibare n&#8217;Ubugenge muri Kaminuza y&#8217;u Rwanda ishami rya Nyarugenge gusa yagarukiye mu mwaka wa nyuma atarangije amasomo bitewe n&#8217;uburwayi. Ubu ari kwigira kuri interineti amasomo y&#8217;ishoramari (business) muri Kaminuza yo muri Amerika, akaba ateganya kuyarangiza mu mwaka w&#8217;2022. Ntabwo yize ibyo gukora no gutunganya imbuga (websites) gusa ngo abifiteho ubumenyi bw&#8217;ibanze.<\/p>\n<p><strong>Kurikira ibiganiro n\u2019amavidewo binyura kuri Bwiza TV<\/strong><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/VJSMHyXG5V8\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/QhWHkynNhSU\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/bBI-Ua2_8y4\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/y8lMppk-ghM\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Qu4XD3-LI1U\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p> <\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari benshi basiragira ku byangombwa by\u2019ingenzi baba barataye cyangwa barabyibwe: nk\u2019ikarita ndangamuntu, impamyabumenyi n&#8217;ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permits de conduire), bikabatwara igihe kirekire n\u2019amafaranga menshi babishakisha, hakaba ubwo babibuze burundu, Leta ikabakorera ibindi. Ibyangombwa nk\u2019amakarita ndangamuntu n\u2019ibyo gutwara ibinyabiziga byo kugira ngo bibone ba nyirabyo; hifashishwa uburyo burimo kubimanika ahantu hahurira abantu benshi biba byatakariye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-34211","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari benshi basiragira ku byangombwa by\u2019ingenzi baba barataye cyangwa barabyibwe: nk\u2019ikarita ndangamuntu, impamyabumenyi n&#8217;ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permits de conduire), bikabatwara igihe kirekire n\u2019amafaranga menshi babishakisha, hakaba ubwo babibuze burundu, Leta ikabakorera ibindi. Ibyangombwa nk\u2019amakarita ndangamuntu n\u2019ibyo gutwara ibinyabiziga byo kugira ngo bibone ba nyirabyo; hifashishwa uburyo burimo kubimanika ahantu hahurira abantu benshi biba byatakariye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-03-09T14:56:15+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye\",\"datePublished\":\"2021-03-09T14:56:15+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211\"},\"wordCount\":629,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211\",\"name\":\"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-03-09T14:56:15+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=34211#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye - BWIZA","og_description":"Hari benshi basiragira ku byangombwa by\u2019ingenzi baba barataye cyangwa barabyibwe: nk\u2019ikarita ndangamuntu, impamyabumenyi n&#8217;ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permits de conduire), bikabatwara igihe kirekire n\u2019amafaranga menshi babishakisha, hakaba ubwo babibuze burundu, Leta ikabakorera ibindi. Ibyangombwa nk\u2019amakarita ndangamuntu n\u2019ibyo gutwara ibinyabiziga byo kugira ngo bibone ba nyirabyo; hifashishwa uburyo burimo kubimanika ahantu hahurira abantu benshi biba byatakariye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2021-03-09T14:56:15+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye","datePublished":"2021-03-09T14:56:15+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211"},"wordCount":629,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=34211#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211","name":"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-03-09T14:56:15+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=34211"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=34211#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Afite igitekerezo cy\u2019uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/34211","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=34211"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/34211\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=34211"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=34211"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=34211"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}