{"id":3509,"date":"2016-11-19T16:15:37","date_gmt":"2016-11-19T16:15:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/11\/19\/abo-mu-muryango-wa-kigeli-v-ndahindurwa-amaherezo-barakizwa-n-inkiko\/"},"modified":"2025-02-12T17:38:04","modified_gmt":"2025-02-12T15:38:04","slug":"abo-mu-muryango-wa-kigeli-v-ndahindurwa-amaherezo-barakizwa-n-inkiko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509","title":{"rendered":"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko"},"content":{"rendered":"<p>Ese koko umuco nyarwanda uvuga ko iyo umwami w\u2019igihugu atangiye ishyanga ari naho atabarizwa umugogo we udashobora gucyurwa mu Rwanda? Ibi ni bimwe mu byatangajwe na mushiki wa Kigeli Ndahindurwa witwa Speciose Mukabayojo uba muri Kenya ubwo yabazwaga n\u2019umwishywa we, Gerald Rwigemera, ibijyanye n\u2019aho umwami azatabarizwa, ariko akaba yaraje kwisubira nyuma avuga ko we icyo ashaka ari amahoro.<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Ibi byatangarijwe mu kiganiro Imvo n\u2019Imvano cyanyuze kuri BBC kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 ugushyingo aho Gerald yavuze ko yahamagaye nyirasenge akamubaza icyo atekereza ku hantu umugogo w\u2019umwami washyingurwa.<\/p>\n<p>Uyu Mukabayojo ngo yamusubije ko bidashoboka ko umwami waguye ishyanga yagarurwa gutabarizwa mu Rwanda, aho ngo yanamuhaye urugero rwa Musinga amubwira ko Rudahigwa yari agiye kumugarura ariko abiru bakamuhakanira. Yongeyeho ko impamvu umugogo wa Rudahigwa wagaruwe mu Rwanda ari uko ari abazungu bategekaga u Rwanda.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aha, ngo Rwigemera yaje guhura n\u2019undi witwa Christine, Mukabayojo abereye nyina, amubwira ko yamutumye ngo bafatanye kurangiza icyo kibazo.<\/p>\n<p>Uyu ariko noneho ngo yaje avuga ko Mukabayojo yamubwiye ko yemeye ko umwami azashyingurwa mu Rwanda. Uyu yahise yibaza impamvu yisubiye aramuhamagara amubaza impamvu, undi amusubiza ko we icyo ashaka ari amahoro.<\/p>\n<p>Abandi bari aho ngo usibye uyu Christine nta wemeraga ko umwami yazatabarizwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019icyo abandi bo mu muryango bari mu Rwanda bavuga, uyu Rwigemera avuga ko bahari, ndetse baje muri Amerika barangajwe imbere na Mpyisi, ariko we ngo sibabonanye ndetse nta n\u2019uwamuterefonnye.<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho, ngo uyu witwa Christine yashatse no gutwara umugogo w\u2019umwami ashaka kuwujyana mu Rwanda afite ibyangombwa byo muri Kenya ariko umuzungu utegeka ahari umugogo w\u2019umwami arabahakanira kuko yari azi ko aba bo mu muryango wa Kigeli batavuga rumwe ku hantu azatabarizwa ababwira ko abazi ariko bagomba kugaragaza inyandiko bose zigaragaza ko hari icyo bapfana n\u2019umwami, nyuma bakazakiranurwa n\u2019inkiko.<\/p>\n<p>Uwahoze ari umujyanama w\u2019umwami, Benzige, nawe yabajijwe icyo ibiganiro bagiranye n\u2019aba bantu bavuye mu Rwanda byagezeho, asubiza ko yongeye gusubiriramo Pasitoro Mpyisi ko bidashoboka ko umwami yatabarizwa mu Rwanda Mpyisi nawe amusubiza ko ari cyo bari baje gusaba, Benzige asobanura ko nta mwanzuro bafashe.<\/p>\n<p>Ibi bintu byo gutabariza umwami aho yaguye ariko ntabwo byemerwa n\u2019umunyapolitiki, Faustin Twagiramungu uvuga ko bidakwiye ko umwami yashyingurwa ishyanga kandi ko na Rudahigwa yaguye hanze y\u2019igihugu ariko agatabarizwa mu Rwanda kandi nta ngaruka byagize ku gihugu.<\/p>\n<p>Itangazo ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu, ryashyize ahagaragara, rikaba rigira riti: \u201cIshyaka RDI-Rwanda Rwiza rirasaba rikomeje ubuyobozi bw\u2019u Rwanda gukora ibishoboka byose kugirango Umwami Kigeli V Ndahindurwa azashyingurwe mu Rwanda nta yandi mananiza, kandi ahabwe icyubahiro kimukwiriye nk\u2019umuntu wigeze kuba Umukuru w\u2019igihugu. Birakwiye ko yashyingurwa I Mwima na Mushirarungu, I Nyanza, iruhande rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa\u201d.<\/p>\n<p>Iri tangazo ryakomeje risaba leta y\u2019u Rwanda no kwegera leta y\u2019u Bubiligi ahubwo n\u2019umugogo w\u2019umwami Musinga ukazacyurwa ugatabarizwa mu cyubahiro iruhande rw\u2019abana be.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro, Imvo n\u2019imvano cyanatumiwemo Twagiramungu, yakomeje avuga ko abo bireba bagomba kwicara bakumvikana bagacyura umugogo w\u2019umwami ariko bakareka kubeshyera umwami ngo yavuze ko adashaka gutaha kuko ngo icyo yanze ari uburyo yagombaga gutahamo.<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Benzige yabajijwe impamvu byageze aho bitabaza abanyamategeko, asubiza ko byatewe n\u2019amagambo yivuguruza yavuzwe na Mukabayojo aho ngo umwami amaze gutanga yamubwiye ko amwoherereje Christine ngo azamufashe gutegura uko bazatabariza umwami.<\/p>\n<p>Nyuma rero ngo yaramwihereranye kuri telephone amubwira ko ikintu agomba kumenya ari uko umugogo w\u2019umwami udashobora kugaruka mu Rwanda akaba agomba kubimenya ariko nyuma akaza kwisubira ndetse umukobwa we Christine ashaka kwiba umugogo ngo akaba ari yo mpamvu bazakizwa n\u2019inkiko.<\/p>\n<p> <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em> <\/p>\n<p> <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ese koko umuco nyarwanda uvuga ko iyo umwami w\u2019igihugu atangiye ishyanga ari naho atabarizwa umugogo we udashobora gucyurwa mu Rwanda? Ibi ni bimwe mu byatangajwe na mushiki wa Kigeli Ndahindurwa witwa Speciose Mukabayojo uba muri Kenya ubwo yabazwaga n\u2019umwishywa we, Gerald Rwigemera, ibijyanye n\u2019aho umwami azatabarizwa, ariko akaba yaraje kwisubira nyuma avuga ko we icyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3509","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ese koko umuco nyarwanda uvuga ko iyo umwami w\u2019igihugu atangiye ishyanga ari naho atabarizwa umugogo we udashobora gucyurwa mu Rwanda? Ibi ni bimwe mu byatangajwe na mushiki wa Kigeli Ndahindurwa witwa Speciose Mukabayojo uba muri Kenya ubwo yabazwaga n\u2019umwishywa we, Gerald Rwigemera, ibijyanye n\u2019aho umwami azatabarizwa, ariko akaba yaraje kwisubira nyuma avuga ko we icyo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-19T16:15:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:38:04+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko\",\"datePublished\":\"2016-11-19T16:15:37+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:38:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509\"},\"wordCount\":622,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509\",\"name\":\"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-11-19T16:15:37+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:38:04+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3509#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko - BWIZA","og_description":"Ese koko umuco nyarwanda uvuga ko iyo umwami w\u2019igihugu atangiye ishyanga ari naho atabarizwa umugogo we udashobora gucyurwa mu Rwanda? Ibi ni bimwe mu byatangajwe na mushiki wa Kigeli Ndahindurwa witwa Speciose Mukabayojo uba muri Kenya ubwo yabazwaga n\u2019umwishywa we, Gerald Rwigemera, ibijyanye n\u2019aho umwami azatabarizwa, ariko akaba yaraje kwisubira nyuma avuga ko we icyo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-11-19T16:15:37+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:38:04+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko","datePublished":"2016-11-19T16:15:37+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:38:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509"},"wordCount":622,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3509#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509","name":"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-11-19T16:15:37+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:38:04+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3509"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3509#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa n\u2019inkiko"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3509","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3509"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3509\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3509"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3509"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3509"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}