{"id":3545,"date":"2016-11-21T13:28:01","date_gmt":"2016-11-21T13:28:01","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/11\/21\/mu-gihe-trumpism-yashinga-imizi-mu-bihugu-by-ibihangange-isi-yahinduka-umuyonga\/"},"modified":"2025-02-12T17:37:45","modified_gmt":"2025-02-12T15:37:45","slug":"mu-gihe-trumpism-yashinga-imizi-mu-bihugu-by-ibihangange-isi-yahinduka-umuyonga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545","title":{"rendered":"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga"},"content":{"rendered":"<p> <em>Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye.<\/em><br \/>\nBitandukanye n\u2019uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye!<br \/>\nMu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n\u2019umugambi witiriwe BREXIT, ya gahunda yari iyo gukura Ubwongereza mu muryango w\u2019Ubumwe bw\u2019Uburayi, Abanyamerika nabo bahise barundamo irindi hurizo ry\u2019Isi .<br \/>\nIhurizo tuvuga ni iryabonetse mu kwamamaza no gutora umutegetsi ufite imigambi itarigeze itekerezwa mbere ko yagerwaho [ Trumpism ] ubwo batoraga umukandida w\u2019ishyaka ry\u2019aba Republicans, Bwana Donald Trump wahabwaga amahirwe make ugereranije n\u2019uwo bari bahanganye mu matora wo mu ishyaka ry\u2019aba Democrats, Madamu Hillary Rodham Clinton.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>1.Iki ni igihe isi igomba guhindura imitegekere n\u2019imitekerereze<\/strong><br \/>\nImpinduka abaturage b\u2019Ubwongereza bagaragarije mu matora ya Referendum yo ku wa 23 Kamena 2016, ubwo abashyika kuri 51.9% bivanaga mu bihugu bigize Umuryango w\u2019Ubumwe bw\u2019Uburayi, abandi na 48.2% bakabihakana.<br \/>\nIzo mpinduka kandi zagombaga kwereka amahanga  ko harubwo abaturage bashobora gutekereza uku, naho abategetsi bagatekereza ukundi bihabanye kuko nkeka ko David Cameron wari Minisitiri w&#8217;Intebe w&#8217;Ubwongereza wateguye iriya Referendum atizeraga cyane ko abaturage be batora Yego ku bwinshi ukwivana muri mu Muryango w\u2019Ubumwe bw\u2019Uburayi.<br \/>\nNtibukeye 2 Abanyamerika nabo baba batoye Bwana Donald Trump ku buryo nabo basaga n\u2019abatemera ko ibyo bishoboka.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48336\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg\" alt=\"trump1\" width=\"596\" height=\"397\" \/><\/a><br \/>\nHibazwaga ukuntu umuntu uvuga ibimuri ku mutima byose uko abyumva harimo no kuba we ku bwe kugira arengere imirimo y\u2019urubyiruko rw&#8217;Abanyamerika yazahita yirukana abimukira batujuje ibyangombwa baje muri Amerika bakigabiza imirimo yari ibagenewe bigatuma Abanyamerika babura akazi, ibyo kandi abantu bagatinda kubyumva ko ari ingingo ikomeye Donald Trump yatangaga yamuhesha gutsinda.<br \/>\nN\u2019izindi zasaga n\u2019izihabanye n\u2019imitekerereze ya bamwe bibwiraga ko bafite mu biganza imitekerereze yose y\u2019abanyamerika, bifashishije uburyo bo bari basanzwe bayobora bwiganjemo uburyarya bukabije bukandamiza abaturage mu cyayenge ,nkaho bo [ abaturage batagira ubwenge].<br \/>\nUmuntu wavugaga ko yakubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique abandi bakajyaho bakamuha urwamenyo gusa batazi ko hari abantu babiha agaciro.<br \/>\nIbi rero byari bikwiye guha abantu isomo ko nta kidashoboka kw\u2019Isi cyane ko byagaragaye ko ibyo kumva ko hari abantu badasanzwe batekerereza abandi, imbaga n\u2019imbaga maze bakabagotomeza ibitekerezo byabo ko bikwiye kugenda bicika.<br \/>\nHarI ubwo njya mbona ko n\u2019ibigo bitegura integanyanyigisho mu mashuri amaherezo byagakwiye kujya bijyisha inama abanyeshuri kuko abo banyeshuri nibo baba baziga aya masomo mu gihe abayategura bo baba barakuyemo akabo [kari agaciyemo ariko gaturanye hafi n\u2019ingingo turiho ].<br \/>\nTubijyanishije n\u2019inkuru yacu ni nko kuvuga ko Abategetsi kwicara bagapangira ubuzima budahwitse abaturage nkaho bazi ibyo batekereza byose ari ukugosorera mu rucaca ,ahubwo hagakwiye kurebwa icyo rubanda rushaka kabone n\u2019ubwo cyaba gisharira ariko bo bakibonamo inyungu zabo.<br \/>\nNicyo Leta ihora yiyama abayobozi b\u2019uturere bategura imihigo batagishije inama abo bayobora. Buriya hari imihigo abo bategetsi bahiga abaturage bo bumva iri kubatera ikizibakanwa.<br \/>\nUkabaturaho iki kandi bo bashaka kiriya, nawe ukagirango bayakiriye . Erega na Hillary Clinton yahigaga neza, ariko agahiga ibidakora ku buzima bwa rubanda rusanzwe ari narwo rwinshi mu batora kabone n\u2019ubwo muri Amerika imitorere yabo itandukanye niyo tujya twumva ahandi,\u2026<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>2.Ese isi yiteze iki ku bategetsi bakarishye batorerwa kuyobora ibihugu by\u2019ibihangange?<\/strong><br \/>\nTukiri aha turebere hamwe igihe isi yaba iyobowe itya kandi birashoboka:<\/p>\n<ul>\n<li>United Kingdom :Theresa May ugendera nawe ku matwara akaze!<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Russia Federation: Vladimir Putin gashozantambara karundura ku isi yose ukurikije ko atavugirwamo !<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>State of Israel: Benjamin Netanyahu na Minisitiri w\u2019Ingabo we Avigdor Liberman batoroshye ku butagondwa no gukunda intambara!<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>USA na Donald Trump: Ari nawe umutwe w\u2019inkuru yacu ushingiyeho! Mundebere iyi kipe nukuri. Yemwe n\u2019uwabagira abakinnyi b\u2019indi mikino itari politiki, bajya bahondagura abasifuzi, ubwo murumva aho nganisha!<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ubwo rero twongereho ko no mu gihe amatora yo muri France yakorwa vuba aha mu mwaka utaha tukajya kubona tukabona :<\/p>\n<ul>\n<li>France : iyobowe n\u2019umwe muri gashozantambara ukaze uhatanira kuzatorwa mu ishyaka ry\u2019aba Republicans ryo mu Bufaransa ariwe Alain Jupp\u00e9, kuri ubu uyobora umujyi wa Bordeaux unahabwa amahirwe n\u2019abashaka impinduka mu Bufaransa cyane ko nawe Trumpism yayimize bunguri.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Uko byagenda kose ntawamenya uko byagenda mu gihe abategetsi bakaze nkaba kandi b\u2019abanyamahane bakwigarurira ubuyobozi bw\u2019ibihugu byabo by\u2019ibihangange ku isi.<br \/>\n<figure id=\"attachment_48334\" aria-describedby=\"caption-attachment-48334\" style=\"width: 604px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Benjamin.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-48334\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Benjamin.jpg\" alt=\"benjamin\" width=\"604\" height=\"340\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-48334\" class=\"wp-caption-text\"><em> <strong>Benjamin Netanyahu, Minisitiri w&#8217;Intebe wa Israel<\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure><br \/>\nIbihugu usanga kimwe cyose cyaba gishaka kuba igihangange nk\u2019uko Slogan ya Donald Trump ari nawe shingiro ry\u2019iyi nkuru yabivugaga ngo \u201cMake America Great Again\u201d nko kuvuga ngo \u201cMureke duhindure Amerika igihangange na none\u201d.<br \/>\nUgahita wibaza niba hatagiye gukurikiraho amarushanwa atazaburana no gushotorana kwa hato na hato cyangwa intambara zikomeye kuko ndemeza ko Amerika itazahinduka igihangange bisumbye uko twari tuyizi binyuze mu mudiho cyangwa amashyi.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>3.Intambara ya 3 y\u2019Isi ntizabura kurota kabone n\u2019ubwo isi yabyihunza gute<\/strong><br \/>\nKuva aho imenyeye ko Donald Trump yatorewe kuyobora White House,Leta ya Israel yahise ikeza uyu mu Perezida utarigeze na rimwe akozwa iby\u2019amasezerano Amerika n\u2019andi mahanga akomeye yagiranye n\u2019igihugu cya Iran ku bijyanye n\u2019ihagarikwa ryo gutunganya ubutare bwa Uranium hamwe n\u2019icurwa ry\u2019intwaro za kirimbuzi icyo gihugu cyavugwagaho gucura ku bwinshi.<br \/>\nGuhera kera Leta ya Yerusalemu ntiyigeze yemera aya masezerano yahaga uburyo  Iran bwo kureka gucura ibyo bitwaro nta ntambara ibayeho kugeza naho Israel bivugwa ko yari yaramaze kwitegura gutera Iran, n\u2019ibikoresho yari yararangije kubitegura ariko ubutegetsi bwa Barack Obama bukayibera intambamyi kubera ko bwo bwifuzaga ko iki kibazo cyarangira mu buryo bwa dipolomasi.<br \/>\nRep.Mike Pompeo uherutse gushingwa amabanga yo kuyobora ikigo cy\u2019Amerika cy\u2019Ubutasi CIA [ Central Intelligence Agency ] ejo bundi kuwa 17 Ugushyingo 2016 akimara kumenya ko ahawe uwo mwanya yahise yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ati :<br \/>\n\u201c Nta kabuza icyo nzashyira imbere n\u2019ugusesa amasezerano y\u2019agahomamunwa twagiranye na kimwe mu bihugu bya mbere ku isi mu gutera inkunga imitwe  y\u2019ibyihebe\u201d.<br \/>\nMike Pompeo kandi kuva na kera ntiyahwemye kubwira Barack Obama ko ari gutanga Amerika mu maboko y\u2019abanzi karundura ba Amerika ari we Iran, aho mu gihe yari imbere y\u2019akanama gashinzwe ubutasi ka Amerika hari mu 2013 atajijinganije mu kwerekana ko Iran aricyo gihugu kibangamiye umutekano wa Amerika n\u2019incuti zayo kurusha ibindi kuva aho habereye Revolusiyo ya Iran mu 1979.<br \/>\nUbwo Perezida Donald Trump yahuraga bwa mbere n\u2019itsinda rimufasha gushyiraho abazamufasha gutegeka mu nyubako ye ndende Trump Tower, iri Manhattan i New York, uhagarariye Israel muri Loni, Bwana Ron Dermer nawe yagiyeyo nk\u2019indorerezi maze aboneraho gusaba Donald Trump kutazahirahira ngo atabe mu nama Israel maze ngo akorane na Iran.<br \/>\nUyu mugabo Rep.Mike Pompeo kandi yanarahiriye kuzivugana Edward Snowden wihaye kumena amabanga y\u2019ubutasi bwa Amerika, namwe munyumvire aba bategetsi isi iri kugwiza nta funi nta mujyojyo!<br \/>\nBukaba ari ubwa mbere nyuma y\u2019intambara ya 2 y\u2019isi yose isi yongeye kuyoborwa n\u2019abategetsi bakaze ba gashozantambara.<br \/>\nUbu se murabona muri aba bose arinde warebera wa mugabo wo muri Korea ya Ruguru Kim Jong-Un agerageza ibitwaro bya kirimbuzi akamureka badakozanyijeho koko ?<br \/>\nAba bagabo nta numwe wareka kurasa kuri Iran kwa kundi ijya yiha gufata aba Marines ba Amerika bibeshye ku mipaka y\u2019amazi mu mato yabo kenshi iyo baba bari mu bikorwa bya gisirikare byabo bya buri munsi.<br \/>\nAba kandi ndeba aha, ntibazareka gukozanyaho n\u2019Ubushinwa mu gihe bagonganira mu mazi mpuzamahanga akikije Ubushinwa mu gace kitwa The Chinese Black Sea dore ko umunsi ku wundi amato y\u2019intambara ya Amerika ahora acakirana n\u2019ay\u2019Abashinwa,  Imana igakinga ukuboko.<br \/>\nNta n\u2019umwe muri aba bategetsi wazihanganira ko Korea ya Ruguru igerageza ibindi bisasu kabiri cyangwa gatatu batarakozanyaho, bazarwana ivumbi ritumuke.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\nNta kabuza imyaka 10 aba ba Republicans bo muri Amerika n\u2019Ubufaransa bashobora kuzamara ku butegetsi ntibashobora kureka kuzateza intambara kandi batayishoje kuri Iran bazahangana n\u2019Abarusiya kimwe mu mpamvu izatuma isi yose izisanga mu rugamba n&#8217;intambara ikaze byazayisiga ihindutse umuyonga.<br \/>\nBa bandi basenga rero mupfukame musenge kuko iyo amahanga ategekwa n\u2019abanyamahane natwe abaturage basanzwe ntitugira ituze.<br \/>\nHari uwakwibwira ko ibi bitamureba ariko isi yabaye nk\u2019umudugudu hamwe amakimbirane yavuka aha cyangwa hariya bitabura kutugiraho ingaruka zikomeye aho twaba turi hose.<br \/>\nEse imiyoborere n\u2019imitekerereze ya gitrump [ Trumpism ] wowe uyumva ute muri iyi minsi bigaragara ko hari byinshi byibazwa ku bitekerezo bikakaye iyi mitekerereze n&#8217;imiyoborere igenda ikwiragiza ku Isi?<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <strong> <em>Marshall E.David \/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye. Bitandukanye n\u2019uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye! Mu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n\u2019umugambi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3545","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye. Bitandukanye n\u2019uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye! Mu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n\u2019umugambi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-21T13:28:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:37:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga\",\"datePublished\":\"2016-11-21T13:28:01+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:37:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545\"},\"wordCount\":1385,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Trump1.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545\",\"name\":\"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Trump1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-21T13:28:01+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:37:45+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Trump1.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Trump1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3545#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga - BWIZA","og_description":"Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye. Bitandukanye n\u2019uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye! Mu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n\u2019umugambi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-11-21T13:28:01+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:37:45+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga","datePublished":"2016-11-21T13:28:01+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:37:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545"},"wordCount":1385,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545","name":"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg","datePublished":"2016-11-21T13:28:01+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:37:45+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3545"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Trump1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3545#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by\u2019ibihangange, Isi yahinduka umuyonga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3545","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3545"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3545\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3545"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3545"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3545"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}