{"id":3576,"date":"2016-11-23T09:01:23","date_gmt":"2016-11-23T09:01:23","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/11\/23\/abana-babyawe-n-039-abaperezida-bo-muri-afurika-bamamaye-cyane-mu\/"},"modified":"2025-02-12T17:37:25","modified_gmt":"2025-02-12T15:37:25","slug":"abana-babyawe-n-039-abaperezida-bo-muri-afurika-bamamaye-cyane-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576","title":{"rendered":"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)"},"content":{"rendered":"<p>Iki gice cya Kabiri kije nyuma y\u2019icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y\u2019ubuzima bw\u2019abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu w\u2019uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>Abandi ni aba bakurikira:<\/strong><br \/>\n <strong>1.Saif Al-Islam Muammar Al-Gaddafi<\/strong><br \/>\nSaif Al-Islam Muammar al-Gaddafi ni umuhungu w\u2019ubuheta w\u2019uwahoze ari umuyobozi w\u2019ikirenga wa Jamahiriya ya Libya, Nyakwigendera Col.Muammar El-Gaddafi wategetse Libya guhera ku itariki ya 1 Nzeli 1969 kugeza itariki 20 Ukwakira 2011.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48482\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg\" alt=\"sarifu\" width=\"585\" height=\"366\" \/><\/a><br \/>\nSaif Al-Gaddafi yavukanaga n\u2019abandi bana 8 hiyongereyeho 2 se yareraga bisanzwe. Uyu mugabo akaba yari yarabyawe ku mugore wa kabiri wa Muammar Gaddafi witwaga Safia Farkash kuwa 25 Kamena 1972.<br \/>\nUretse undi musore witwaga Mutassim na Hannibal ndetse n\u2019umukobwa wa Gaddafi witwaga Ayesha Gaddafi usanga, abandi batari bazwi cyane, aba kandi barishwe mu ntambara.<br \/>\nUyu Ayesha akaba yari umusirikare ukaze kuko yari akuriye itsinda rya ba mudahusha[Elite Snipers Commando] barindaga se.<br \/>\nSaif al-Islam Muammar al-Gaddafi wari waraminuje iby\u2019ubukungu muri Kaminuza ya London School Of Economics, yibanze mu gukorera inzego za gisirikare za Libya kugeza igihe se yiciwe mu rugamba rwa Sirte ku wa 20 Ukwakira 2011, nk\u2019uko twabivuze haruguru.<br \/>\nAbana ba Gaddafi babaye intwari barwana umuhenerezo mpaka ku munsi wa nyuma ubwo se yicwaga n\u2019ingabo za OTAN hamwe n\u2019inyeshyamba za Free Libyan Army.<br \/>\nAmakuru dukesha urubuga Wikip\u00e9dia nkuko rwabitangarijwe na Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika avuga ko Saif Al-Islam Gaddafi ku ngoma ya se yafatwaga nk\u2019uwari numero ya 2 muri Libya.<br \/>\nKuri ubu twakamugereranyije na Minisitiri w\u2019Intebe akaba kandi yari yaratojwe kuba yasimbura se mu gihe byari kuba ngombwa cyane ko yari umuhanga kabuhariwe muri dipolomasi mpuzamahanga, igisirikare na politiki.<br \/>\nHabura umunsi umwe ngo se yicwe, Saif Al-Gaddafi yaguye mu gico cy\u2019inyeshyamba zimufata mpiri i Zentan mu Majyepfo ya Libya kugeza ubu akaba yarakatiwe igihano cy\u2019urupfu n\u2019inkiko za Libya zamukomeyeho zikamwima Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwahoraga rumusaba ariko Libya igatsemba ,ikemeza ko aburanishwa n\u2019inkiko z\u2019imbere mu gihugu cya Libya.<br \/>\nMu 2006, Saif Al-Islam kandi yavuzweho gukundana n\u2019umukobwa w\u2019umuyahudi witwaga Orly Weinerman, nkuko tubisanga mu binyamakuru Der Spiegel cyandikirwa mu Budage hamwe na La Voz de Galicia cyo muri Espagne.<br \/>\nUyu mukobwa mu 2012 byamwanze mu nda atakambira uwari Minisitiri w\u2019Intebe w\u2019Ubwongereza, Tony Blair ko yamufasha incuti ye ikarekurwa binavugwa ko uyu Tony Blair yari n\u2019incuti y\u2019akadasohoka ya Saif Al-Islam.<br \/>\nKugeza magingo aya Saif Al-Islam Muammar al-Gaddafi amaherezo y\u2019ubuzima bwe ntabonekera buri umwe wese gusa kubera inkurikizi mbi zakurikiye ubutegetsi bwa se.<br \/>\nAbahanga bemeza ko abanya Libya magingo aya basa n\u2019abashobora kwicuza no kwifuza ubutegetsi bwa se bikaba byanamuviramo kworoherezwa ibihano yahawe.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>2.Umuherwekazi, Isabel Dos Santos:<\/strong><br \/>\nUyu ni umukobwa wa Jos\u00e9 Eduardo Dos Santos wa Angola, uyu mukobwa w\u2019umukire unarusha amafranga Donald Trump magingo aya kuko abarirwa inoti zihwanye na Miliyari 3.4 z\u2019amadorali yavutse kuwa 20 Mata 1973 avukira muri Azerbaijan mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z\u2019Abasoviyeti ku mugore wa se witwa Tatiana Kukanova wabyaranye na se ubwo yigaga mu Burusiya.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/isabe.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48485\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/isabe.jpg\" alt=\"isabe\" width=\"627\" height=\"544\" \/><\/a><br \/>\nNk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru Forbes, mu 2013 byatangazwaga ko Isabel Dos Santos  ariwe wari umugore ukize ku mugabane wa Afurika yose!<br \/>\nBivugwa ko nyuma yo gusoza amashuri ye i King\u2019s London College yahise agaruka muli Luanda agatangira ishoramari muri za sosiyeti zitwara imyanda zinasukura umujyi wa Luanda.<br \/>\nMu gihe kandi ikoranabuhanga rya telefoni  zigendanwa ryari ritarogera, Isabel Dos Santos yatangije ikigo cy\u2019itumanaho rikoresha ibyombo [ Walkie Talkie System ] muri Angola byaje kumuha agatubutse.<br \/>\nUbu akaba afite imwe mu nzu y\u2019uburiro buhenze izwi nka Miami Beach Club i Luanda Island muri Angola.<br \/>\nMu mwaka wa 2014, ikinyamakuru cyo muri Togo kitwa The African Top Success Magazine cyahaye Isabel Dos Santos ikamba ry\u2019Umugore w\u2019Indashyikirwa w\u2019Umunyafurika.<br \/>\nAkaba yarahigitse abandi bagore bubatse izina nka Madame Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru w\u2019Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa The Hague n\u2019abandi bagore bazwi bakomeye kuri uyu mugabanewa Afurika.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>3.Joseph Kabila Kabange:<\/strong><br \/>\nKabila ni umunyapolitiki akanaba Perezida wa Rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yavutse ku wa 4 Kamena 1971, ubu akaba afite imyaka 45 y\u2019amavuko.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kabilaR.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48484\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/kabilaR.jpg\" alt=\"kabilar\" width=\"609\" height=\"344\" \/><\/a><br \/>\nKabila ni umwana wa Laurent D\u00e9sir\u00e9 Kabila wayoboraga iki gihugu (RDC) kinini kuri uyu mugabane wa Afurika kigahoramo intambara z\u2019urudaca ariko bitewe ahanini n\u2019ubukungu kibitseho.<br \/>\nKabila uretse no kuba ari perezida, yanavuzweho byinshi dore ko ari mu baperezida bafashe ubutegetsi bakiri bato cyane ku myaka 30, asimbuye se wari umaze kwicwa ariko uyu muhungu we agatungwa agatoki ko yaba yarabigizemo uruhare mu kumuhitana.<br \/>\nTariki ya 26 Mutarama 2001, nibwo Joseph Kabila yabaye Perezida wa RDC, muri 2006 yashakanye na Olive Lembe di Sita, manda ze 3 zagombaga kurangira uyu mwaka 2016, ubu akaba akiri ku butegetsi nyuma yo kwishyiriraho imyaka 2 y\u2019inzibacyuho izarangira 2018, gusa ibi bikaba bisesengurwamo ugushaka kugundira ubutegetsi dore ko andi mashya ya opozisiyo atanamworoheye.<br \/>\nMu nyandiko zacu zitaha tuzabagezaho noneho abagore ba baperezida bo muri Afurika banditse amateka yaba amateka mabi cyangwa meza mu gihe abagabo babo bategekaga ndetse kabone nubwo baba bakiri ku butegetsi magingo aya.<br \/>\nIcyo aba bana bavuka kuri baperezida bahuriyeho ni uko 3 kuri 5 twavuze bavutse mu kwezi kwa Mata.<br \/>\nNimusoma neza kandi murasanga kuvukira muri iyi miryango ntako bisa kuri bamwe. Gusa nk\u2019uko kandi hari n\u2019abo byaviriyemo ibirura nk\u2019umuravumba.<br \/>\nGusa iyi tuvugaho ni imiryango iba itarenze 200 ku Isi yose! Ubwo bamwe twikangura tugafata urugendo aho dushaka hose nkeka ko ahari aba bo bibasaba kubitegura neza igihe kirekire, ngabo abarinzi,protocol,&#8230;<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/abana-babyarwa-na-baperezida-bo-muri-afurika-bamamaye-cyane-mu-itangazamakuru-igice-ya-mbere\/\">Kanda hano usome igice cya mbere gifitanye isano n&#8217;iyi nkuru:<\/a><br \/>\nAriko mujya mwibaza ko iyi miryango y&#8217;aba Perezida ku Isi uyituje hamwe itanakuzura umudugudu utuwe cyane ariko ikaba iyobora isi yose, ari nayo mpamvu tuba tugomba kuyivugaho kuri byinshi abantu baba batayiziho kabone nubwo kugira icyo umenya ku mibereho y&#8217;iyi miryango biba bitoroshye!<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> <strong>Marshall E.David \/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iki gice cya Kabiri kije nyuma y\u2019icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y\u2019ubuzima bw\u2019abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3576","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri) - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri) - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iki gice cya Kabiri kije nyuma y\u2019icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y\u2019ubuzima bw\u2019abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-23T09:01:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:37:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)\",\"datePublished\":\"2016-11-23T09:01:23+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:37:25+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576\"},\"wordCount\":1009,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Sarifu.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576\",\"name\":\"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri) - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Sarifu.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-23T09:01:23+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:37:25+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Sarifu.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/Sarifu.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3576#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri) - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri) - BWIZA","og_description":"Iki gice cya Kabiri kije nyuma y\u2019icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y\u2019ubuzima bw\u2019abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-11-23T09:01:23+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:37:25+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)","datePublished":"2016-11-23T09:01:23+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:37:25+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576"},"wordCount":1009,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576","name":"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri) - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg","datePublished":"2016-11-23T09:01:23+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:37:25+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3576"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Sarifu.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3576#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abana babyawe n&#039;abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3576","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3576"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3576\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3576"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3576"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3576"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}