{"id":35940,"date":"2021-05-08T15:34:58","date_gmt":"2021-05-08T15:34:58","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/05\/08\/bwa-mbere-museveni-asura-u-rwanda-yasize-anenze-umwami-kigeli-iv-rwabugiri\/"},"modified":"2021-05-08T15:34:58","modified_gmt":"2021-05-08T15:34:58","slug":"bwa-mbere-museveni-asura-u-rwanda-yasize-anenze-umwami-kigeli-iv-rwabugiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940","title":{"rendered":"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Uganda, yasize anenze umwami Kigali IV Rwabugiri kubera Politiki ye yo gushaka kwigarurira ibihugu uduhugu twose twahanaga imbibi n&#8217;u Rwanda.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Mu 1987 Museveni amaze hafi umwaka umwe ku butegetsi yahiritseho umunyagitugu Milton Obote, ni bwo yagiriye uruzinduko rw&#8217;amateka mu Rwanda.<\/p>\n<p>Uru ruzinduko rw&#8217;iminsi itatu rwatangiriye i Gatuna mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, aho Museveni yakiriwe na Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana n&#8217;ibihumbi by&#8217;Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nyuma yo gusuhuza Abanyarwanda, Museveni na Habyarimana cyo kimwe n&#8217;abantu bake mu bo bari kumwe na bo, bavuye i Gatuna na kajugujugu ibabagusha i Kanombe mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>Perezida Museveni ari mu Rwanda yanasuye icyahoze ari Perefegitura ya Butare yafatwaga nk&#8217;igicumbi cy&#8217;uburezi icyo gihe, na bwo yakiranwa ubwuzu n&#8217;ibihumbi by&#8217;Abanyarwanda bari bateraniye kuri Stade ya Huye.<\/p>\n<p><strong>Museveni yanenze umwami Rwabugiri<\/strong><\/p>\n<p>Perezida Museveni ageza ijambo ku Banyabutare, yashimangiye ko abaturage bo mu bihugu by&#8217;u Rwanda, Uganda, Tanzania na Zayire (RDC y&#8217;ubu) ari umwe.<\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;igihugu cya Uganda yifashije ingero z&#8217;amazina y&#8217;ibimera biboneka mu karere k&#8217;ibiyaga bigari usanga ajya gusa, mu kugaragaza ubumwe bw&#8217;ababituye.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Amazina y&#8217;ibimera mukoresha hano usanga akoreshwa mu Burengerazuba bwa Uganda, mu gace ka Ankole. Urugero hano hari icyo mwita Rwiziringa twe tucyita Rweziringa. Icyo mwita umuravumba twe tucyita omuravunga, icyo mwita umuburizi natwe tucyita omubirizi.&#8221;<\/p>\n<p>Museveni asa n&#8217;unenga umwami Rwabugiri yavuze ko akarere gakeneye ubufatanye aho kugira ngo hagire urwana no kukigarurira nk&#8217;uko uriya wahoze ari umwami w&#8217;u Rwanda yabigenje.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Mu ijoro ryakeye nakoresheje ijambo &#8216;Waringa [Baringa]&#8217;. Muzi waringa? Impamvu ni ukubera ko yakoze izindi Politiki mu mutwe we, ni nkaho umutwe we wamubwiraga uti &#8216;genda muri Ankole uyigarurire unayitegeke'&#8221;.<\/p>\n<p>&#8220;Ariko iyo aza kuba azi ko byoroshye kugira ubufatanye nta byo kwigarurira, yari kubikora. Kuri twe rero uyu munsi ntitumeze nka Rwabugiri, dufite amakuru kumusumbya, dushobora gufatanya, tukaba umwe, tugakoresha ubumenyi dufite tutarwanye ubwacu.&#8221;<\/p>\n<p>Museveni yanenze umwami Kigeli IV Rwabugiri, mu gihe abenshi mu Banyarwanda bamufata nk&#8217;intwari ikomeye yitangiye igihugu.<\/p>\n<p>Amateka agaragaza ko uyu mwami aza ku isonga mu bami b&#8217;u Rwanda bagabye ibitero byinshi mu bihugu by&#8217;amahanga, mu rwego rwo kwagura imbibi z&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Mu bitero karundura umwami Rwabugiri yagabye harimo ikizwi nk&#8221;Igitero cy&#8217;Imigogo&#8221; ari na cyo cya nyuma yagabye mu gace ka Ankole (muri Uganda yubu) kigasiga kikayogoje ndetse n&#8217;uwari umwami wako, Ntare V Rugingiza rwa Migereka bikarangira afashe iy&#8217;ubuhungiro.<\/p>\n<p>Amateka avuga ko umwami Rwabugiri yagabye iki gitero kuri Ntare, mu rwego rwo kumwihoreraho kubera ko na we yari yarahenze yarateye mu Bunyabungo, birangira ateye u Rwanda arunyaga inyambo ndetse asiga anatwitse ingoro y&#8217;umwami.<\/p>\n<p>Igitero cy&#8217;imigogo Rwabugiri yagabye muri Ankole mu 1894 (muri Mbarara y&#8217;ubu n&#8217;ibice biyikikije), cyasize yigaruriye kiriya gice, gusa u Rwanda ruza kugitakaza cyo kimwe n&#8217;ibindi bice byinshi kubera ingaruka z&#8217;inama ya Berlin yo mu 1884 yasize hafashwe umwanzuro wo gucamo Afurika imipaka mishya y&#8217;ibihugu, mu rwego rwo kuyikoroniza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Uganda, yasize anenze umwami Kigali IV Rwabugiri kubera Politiki ye yo gushaka kwigarurira ibihugu uduhugu twose twahanaga imbibi n&#8217;u Rwanda. Mu 1987 Museveni amaze hafi umwaka umwe ku butegetsi yahiritseho umunyagitugu Milton Obote, ni bwo yagiriye uruzinduko rw&#8217;amateka mu Rwanda. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,132],"class_list":["post-35940","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-featured-post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Uganda, yasize anenze umwami Kigali IV Rwabugiri kubera Politiki ye yo gushaka kwigarurira ibihugu uduhugu twose twahanaga imbibi n&#8217;u Rwanda. Mu 1987 Museveni amaze hafi umwaka umwe ku butegetsi yahiritseho umunyagitugu Milton Obote, ni bwo yagiriye uruzinduko rw&#8217;amateka mu Rwanda. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-05-08T15:34:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri\",\"datePublished\":\"2021-05-08T15:34:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940\"},\"wordCount\":512,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"Featured Post\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940\",\"name\":\"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-05-08T15:34:58+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=35940#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri - BWIZA","og_description":"Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Uganda, yasize anenze umwami Kigali IV Rwabugiri kubera Politiki ye yo gushaka kwigarurira ibihugu uduhugu twose twahanaga imbibi n&#8217;u Rwanda. Mu 1987 Museveni amaze hafi umwaka umwe ku butegetsi yahiritseho umunyagitugu Milton Obote, ni bwo yagiriye uruzinduko rw&#8217;amateka mu Rwanda. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-05-08T15:34:58+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri","datePublished":"2021-05-08T15:34:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940"},"wordCount":512,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","Featured Post"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=35940#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940","name":"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-05-08T15:34:58+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=35940"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=35940#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/35940","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=35940"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/35940\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=35940"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=35940"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=35940"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}