{"id":36132,"date":"2021-05-15T11:51:58","date_gmt":"2021-05-15T11:51:58","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/05\/15\/ibikorwa-bibiri-perezida-kagame-yakoze-bigashegesha-burundu-fdlr\/"},"modified":"2021-05-15T11:51:58","modified_gmt":"2021-05-15T11:51:58","slug":"ibikorwa-bibiri-perezida-kagame-yakoze-bigashegesha-burundu-fdlr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132","title":{"rendered":"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR"},"content":{"rendered":"<p><strong>Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati, avuga ko hari ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bishegesha bikomeye umutwe wa FDLR.<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Uyu mugabo w\u2019imyaka 38 y\u2019amavuko yatanze ubuhamya bw\u2019ubuzima yabayemo imyaka 18 ari muri uyu mutwe wa FDLR. Ni mu kiganiro yatanze ubwo yitabiraga Ihuriro ry\u2019Urubyiruko ryiswe \u2018Igihango cy\u2019Urungano\u2019, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.<\/p>\n<p>Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo we n\u2019ababyeyi be bahungiraga mu muri Congo-Kinshasa, we yari afite imyaka umunani baba mu Nkambi za Kibumba na Kayindo, ariko mu gihe abandi bahungukaga we n\u2019abandi bakomereje mu mashyamba ya Masisi. <\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cTwagezeyo dutangira gutekereza kugaruka mu Rwanda ariko bamwe bakatugira inama yo kudataha ahubwo bakatubwira ko bazatera igihugu bakongera bagafata ubutetetsi. Ubwo nibwo bamwe bagiye muri uyu mutwe wa FDLR\u201d.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati ariko ngo iyo we n\u2019abana bari mu kigero kimwe babazaga impamvu bari mu buhunguro, babwirwaga ko byaturutse ku Mututsi wabirukanye mu gihugu amaze kwica umubyeyi w\u2019igihugu (Habyarimana Juvenal).<\/p>\n<p>Ku ngingo yo gutunga intoki Abatutsi nka ba nyirabayazana, ati: \u201cHari igihe higeze kuza icyorezo cy\u2019indwara bita gapfura ahantu twari za Masisi, gapfura yishe abantu benshi, bahise babihindura ngo ni indobo 24 z\u2019uburozi Abatutsi bohereje ngo zirimbure Abahutu, nyuma yaho ibyari indobo z\u2019uburozi zihinduka gapfura. Mu ntambara y\u2019Abacengezi, twagezeyo hari mukuru wanjye ari umusirikare, yakundaga gufata abantu bari hirya no hino akabagarura mu gihugu\u201d.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati avuga ko uwo mukuru we yamusezeyeho amubwira ko agiye kubohoza igihugu ngo azagaruka kubatwara ariko ngo nyuma ntiyaje kugaruka ndetse amuheruka icyo gihe.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati avuga kandi ko inyigisho bahererwaga mu mashyamba ya Congo akenshi zabaga ari izibiba urwango zibumvisha uko bagomba kwanga Umututsi aho ava akagera.<\/p>\n<p>Uyu mugabo ati: \u201cIcya mbere kwari ukutwereka ko Umututsi atari umunyagihugu w\u2019u Rwanda ahubwo yavuye mu bihugu by\u2019amahanga aza mu Rwanda akurikira umugezi wa Nil ariko bigera ubwo noneho Abahutu bari basanzwe mu gihugu babujijwe uburenganzira ubuyobozi bujya mu maboko y\u2019Abatutsi. Bageze ubwo batubwira ko no gushakana n\u2019Abatutsi ari icyaha gikomeye\u201d.<\/p>\n<p>Hakizimana yavuze ko mu 2001, ari bwo haheruka ibitero by\u2019Abacengezi. Kuva icyo gihe ngo urugamba rwaje kubananira bamwe bizana mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe urugamba rw\u2019amasasu rusa nk\u2019aho rwabananiye binjira mu bucuruzi abandi batangira kwiba no gusahura imitungo y\u2019Abaturage bo muri Congo.<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo ati: \u201cBasahuraga bavuga ko amafaranga ari ayo gukoresha mu bikorwa byabo ariko icyagiye kigaragara ni uko amafaranga uwamaraga kuyashyira ku mufuka yahitaga agenda twe ba rubanda rugufi tugasigara tuyaryozwa\u201d.<\/p>\n<p>Avuga ko nyuma yo gutsindwa, abagize FDLR basigaye batega iminsi u Rwanda n\u2019Abanyarwanda, bavuga ko umunsi manda Perezida Kagame yemererwa n\u2019itegeko nshinga zizarangira bazongera bagasubiranamo.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cNdagira ngo urubyiruko rusobanukirwe intambara turwana nazo ndetse n\u2019uburyo basigaye bakoresha, bamaze kubona ko urugamba rw\u2019amasasu rubananiye, basigaye bateze u Rwanda kuri manda ya Perezida Kagame nirangira, ubundi bagasubiranamo natwe tukabona aho twinjirira\u201d.<\/p>\n<p><strong>Ibikorwa bya Perezida Kagame byashegeshe inyeshyamba za FDLR<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: \u201cImpamvu, Perezida wa Repubulika (Paul Kagame) ni we wabatsinze kuva na kera kuko iturufu y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge yazanye mu Banyarwanda, yahise ishegesha leta yakoze Jenoside\u201d.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati avuga ko abo muri FDLR batumva uburyo Perezida Kagame yashyizeho gahunda y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, ugasanga umwana ukomoka ku Mututsi ndetse n\u2019ukomoka ku Muhutu babanye mu mahoro kandi imiryango yabo yarahemukiranye.<\/p>\n<p>Bahati ati: \u201cAriko noneho batsindwa na politiki Perezida Kagame yari yarazanye y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda, icyabayeho ni ukumutegera kuri izo manda, babona abanyarwanda kuko bari bazi icyo bakeneye, basabye ko itegeko nshinga rihindurwa\u201d.<\/p>\n<p>Ugutsindwa kwa FDLR kandi kugaragarira mu mibare y\u2019abari abarwanyi bayo bagenda bashira urusorongo abandi bagafatwa mpiri bakazanwa mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera.<\/p>\n<p>Nko mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.<\/p>\n<p>Uyu mutwe kandi watakaje ibice byinshi wakoreragamo ibikorwa by\u2019ubucukuzi bw\u2019amabuye y\u2019agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati yavuze ko indi turufu abo muri FDLR bari bafite yari iyo guharabika u Rwanda n\u2019ubuyobozi bwarwo babwangisha abaturage. Icyo nacyo ngo cyaje gutsindwa kuko ibikorwa bya Perezida Kagame biri mu mitima y\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Yagize ati : \u201cYa turufu ya kabiri nayo iratsindwa, umusaruro bari bayitezeho nawo ntiwagenda neza. Uyu munsi rero ikintu cyabashegeshe, Ibiro bya Perezida ntabwo biri muri Village Urugwiro ahubwo iyo urebye ubona biri mu mitima y\u2019Abanyarwanda bose, icyo rero cyatumye batsindwa (FDLR) \u201d.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati yavuze ko abavuga ko barwanya Leta y\u2019u Rwanda uyu munsi, bakoresha urubyiruko batarufitiye urukundo ahubwo ari ugushaka kurushora mu byago. <\/p>\n<p>Atanga urugero, ati: \u201cUmugabo undwaza umutwe, Twagiramungu yaravuze ngo bashake ibitambo, arabwira urubyiruko n\u2019abandi b\u2019abandi ariko abe ntabashora ahubwo arajya gushora ab\u2019abandi [\u2026.] arabashora gutyo bidafite aho bishingiye, nabyo ntabwo byamukundiye\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: \u201cBamaze kumenya ko Perezida Kagame ari mu mitima y\u2019Abanyarwanda, niyo mpamvu uyu munsi bari gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho barema imitwe y\u2019inkuru idafite umutwe n\u2019ikibuno ngo Abanyarwanda bayisome, bange ubuyobozi n\u2019igihugu cyabo\u201d.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko gusigasira ibyiza byagezweho, barwanya ushaka kubiba urwango mu Banyarwanda.<\/p>\n<p>Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa n\u2019ibyo abanzi b\u2019u Rwanda batangaza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: \u201cNjye ndibuka baratubeshyaga kugeza ubwo batubwira ko umuntu ugeze mu Rwanda atabona uko abaho. Hari n\u2019abantu twabaga tuzi ko bapfuye nyuma tukazabumva kuri Radio Rwanda mu kiganiro \u2018Isange mu Banyu&#8217; barimo kudushishikariza gutaha\u201d.<\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko ibyo binyoma byatumye afata icyemezo cyo gutaha ndetse ageze mu gihugu yari azi ko azapfukamira abo asanze ariko ngo bamwakiranye urugwiro none ubu ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n\u2019umuhanzi ubayeho neza.<\/p>\n<p><strong>Kurikira ibiganiro n\u2019amavidewo binyura kuri Bwiza TV<\/strong><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/3bdfxKpPeW0\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/CnqvUqF5bfg\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/wh-he2m8S0s\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/AO7Z1myJnbw\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Xtr52HsxaoA\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati, avuga ko hari ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bishegesha bikomeye umutwe wa FDLR. Uyu mugabo w\u2019imyaka 38 y\u2019amavuko yatanze ubuhamya bw\u2019ubuzima yabayemo imyaka 18 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-36132","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati, avuga ko hari ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bishegesha bikomeye umutwe wa FDLR. Uyu mugabo w\u2019imyaka 38 y\u2019amavuko yatanze ubuhamya bw\u2019ubuzima yabayemo imyaka 18 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-05-15T11:51:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR\",\"datePublished\":\"2021-05-15T11:51:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132\"},\"wordCount\":959,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132\",\"name\":\"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-05-15T11:51:58+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=36132#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR - BWIZA","og_description":"Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati, avuga ko hari ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bishegesha bikomeye umutwe wa FDLR. Uyu mugabo w\u2019imyaka 38 y\u2019amavuko yatanze ubuhamya bw\u2019ubuzima yabayemo imyaka 18 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2021-05-15T11:51:58+00:00","author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR","datePublished":"2021-05-15T11:51:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132"},"wordCount":959,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=36132#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132","name":"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-05-15T11:51:58+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=36132"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=36132#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibikorwa bibiri Perezida Kagame yakoze bigashegesha burundu FDLR"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/36132","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=36132"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/36132\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=36132"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=36132"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=36132"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}