{"id":3643,"date":"2016-11-27T10:38:56","date_gmt":"2016-11-27T10:38:56","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/11\/27\/nta-ntore-irebera-nta-ntore-itekinika-mwitangire-umurimo-aho-muri-hose-kdi-muhe\/"},"modified":"2025-02-12T17:36:50","modified_gmt":"2025-02-12T15:36:50","slug":"nta-ntore-irebera-nta-ntore-itekinika-mwitangire-umurimo-aho-muri-hose-kdi-muhe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643","title":{"rendered":"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye &#8211; Murekezi"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry\u2019Abayobozi b\u2019Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk&#8217; <strong>Intore z\u2019Imbamburiramihigo<\/strong> , itorero ryasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Insanganyamatsiko yahawe iri torero ry\u2019abayobozi b\u2019amashami muri leta ikaba igira iti: \u201cGutanga Serivisi zishingiye ku Muturage ni Intego Duhuriyeho.\u201d<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48925 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\" alt=\"15281124_1233480450043967_1335621028_n\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><\/p>\n<p>Mu ijambo rye yagejeje ku bari muri iri torero, Minisitiri w\u2019Intebe yatangiye avuga ko mu izina rya Guverinoma y\u2019u Rwanda yishimiye kujya gusoza ku mugaragaro iri torero ry\u2019abayobozi b\u2019amashami mu nzego zose za leta.<\/p>\n<p>Yavuze ko iri torero ryatangiye kuwa 18 Ugushyingo 2016 ryari rigamije kubaka indangagaciro z\u2019Umuco Nyarwanda no kongerera abaryitabiriye ubumenyingiro bwo kuyobora. Yavuze ko perezida Kagame yamutumye kubabwira ko abashimira akazi bakora n\u2019ubwitange bagira mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta. umukuru w&#8217;igihugu kandi yamusabye kubasaba kuzashyira mu bikorwa imihigo yose biyemeje kandi ko abasezeranya inkunga ihoraho.<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Yabwiye aba bayobozi ko nyuma yo gusoza iri torero icyo Abanyarwanda  babategerejeho ari ugushyira mu bikorwa imihigo yose bahize. Yagize ati: \u201cMuzarusheho kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki na gahunda bya leta bigamije kuzana impinduka nziza mu bukungu no mu mibereho myiza y&#8217;Abanyarwanda.\u201d<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019Intebe yakomeje asaba aba bayobozi kuzaba umusemburo w\u2019igenamigambi rinoze kandi rigamije impinduka nziza ku banyarwanda mu Cyerekezo cya 2020 gishyira 2050. Yabasabye kandi kuzarangwa n\u2019Umuco w\u2019Imihigo, kwihuta mu kazi no kunoza ibyo bakora, ndetse bagakunda igihugu bakanaharanira Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15204017_1233480193377326_654528113_o.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48926 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15204017_1233480193377326_654528113_o.jpg\" alt=\"15204017_1233480193377326_654528113_o\" width=\"640\" height=\"366\" \/><\/a><\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019Intebe kandi yagarutse kuri ruswa asaba aba bayobozi kuyirinda no kugira ubupfura n\u2019ubudakemwa mu mikorere no mu myitwarire yabo aho bazaba bari hose mu kazi. Yabibukije kujya bazirikana ko ari amashami akomeye ubuyobozi bwose bwa Leta y\u2019u Rwanda bwubakiyeho.<\/p>\n<p>Yababwiye ko ari bo kiraro gikomeye gihuza Abayobozi bakuru, abakozi n\u2019abaturage, akaba ari bo batoranywamo abayobozi bakuru b\u2019igihugu. Yakomeje abasaba kujya batanga serivisi nziza agira ati: \u201cNdabasaba guha ababagana bose serivisi nziza, kandi mukanabitoza abo muyobora bose.\u201d<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8221; <em>Mujye muhora mwibuka ko Abayobozi twese tubereyeho gukorera Abaturage no kubakemurira ibibazo. Ariko kandi Abayobozi mushinzwe no guhwitura abakererwa mu iterambere. Nimufashe Abaturage gukora cyane batera imbere. Nimufashe Abanyarwanda bose kurushaho kugira isuku ku mubiri, isuku aho batuye, isuku aho bari hose. Nimukurikirane ko buri rugo rufite ubwiherero nta rwitwazo rundi. Abana bakarabe buri munsi, kandi bambare imyenda ifite isuku<\/em> &#8220;.<\/p>\n<figure id=\"attachment_48927\" aria-describedby=\"caption-attachment-48927\" style=\"width: 960px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15209210_1233481093377236_2016901994_n.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-48927 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15209210_1233481093377236_2016901994_n.jpg\" alt=\"15209210_1233481093377236_2016901994_n\" width=\"960\" height=\"640\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-48927\" class=\"wp-caption-text\">Minisitiri w&#8217;abakozi ba leta n&#8217;umurimo, Judith Uwizeye<\/figcaption><\/figure>\n<p>Yabibukije kandi ko nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, abasaba kwitangira umurimo aho bari hose kandi bagaha abaturage neza serivisi bakeneye. Yabasabye kandi gucunga neza umutungo wa leta, abasaba kutazajya batuma ibintu bidasobanutse bibacaho bigakomeza hejuru.<\/p>\n<p>Yavuze ko serivisi nziza zihutisha iterambere kandi u Rwanda rukaba rwariyemeje ko nyuma ya EDPRS ya 2, serivisi nziza zizaba zitangwa ku rugero ruri hejuru ya 85%. yakomeje agira ati: &#8221;<br \/>\n <em>Nyamara, ibipimo dufite uyu munsi ntabwo bishimishije. Muri rusange, mu ntangiriro z\u2019umwaka wa 2016, imibare yagaragazaga ko imitangire ya serivisi mu Rwanda yari ku gipimo cya 67.7% mu Nzego z\u2019Ibanze, 57.4% mu Nzego Bwite za Leta na 64.30% mu Nzego z\u2019Abikorera<\/em> &#8220;.<\/p>\n<p>Yavuze ko kugira ngo tuzese uyu muhigo wo gutanga serivisi nziza ku gipimo cya 85% rero, bisaba imbaraga nyinshi. &#8221; <em>Birasaba gukorera hamwe no kumvikana.  Birasaba kwumva neza ko guha serivisi nziza abatugana atari ukubagirira impuhwe, ahubwo ni inshingano zacu<\/em> &#8221;<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/CyQAierXcAAPVQH.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-48886 size-large\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/CyQAierXcAAPVQH-1024x684.jpg\" alt=\"cyqaierxcaapvqh\" width=\"1024\" height=\"684\" \/><\/a><\/p>\n<p>Bimwe mu byo abitabiriye iri torero bavuyemo biyemeje harimo; kwirinda kuba indangare mu mirimo ya leta, no mu bibazo by\u2019abaturage, kwirinda imikorere ihombya leta no kuyishora mu manza zidafite ishingiro, kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mubyo bakora byose no kubishishikariza abo bakorana mu rwego rwo kwihutisha itangwa rya serivisi inoze, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry\u2019imishinga no gutanga raporo zinoze kandi ku gihe, kwikorera isuzuma bikorwa badategereje inzego zibayobora, gusigasira ibyagezweho babungabunga kandi bacunga neza umutungo wa leta n\u2019ibindi<\/p>\n<p>Muri kirazira bazitwararika harimo kugambanira igihugu, kuba inkundamugayo, kwakira ruswa no kuyitanga, kushyira inyungu zabo imbere aho kuhashyira iza rubanda n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>[ad id=&#8221;44145&#8243;]<\/p>\n<p>Naho minsitiri w\u2019umurimo, Judith Uwizeye, yavuze ko hari byinshi intore zatojwe bikwiye kuranga imyitwarire yazo no kunoza imikorere n\u2019imikoranire, igisigaye kikaba ari ugusubira aho bakorera bakabishyira mu bikorwa kandi bikabaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi.<\/p>\n<p>Minisitiri Uwizeye yakomeje yizeza Minisitiri w\u2019Intebe ko bagiye kubona umusaruro uzava muri iri torero asaba ko ubwitange n\u2019umurava byaranze abari mu itorero bakwiye kubikomeza aho bazaba bari mu mirimo yabo.<\/p>\n<p> <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><\/em> <\/strong>  <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry\u2019Abayobozi b\u2019Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk&#8217; Intore z\u2019Imbamburiramihigo , itorero ryasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. [ad id=&#8221;44145&#8243;] Insanganyamatsiko yahawe iri torero ry\u2019abayobozi b\u2019amashami muri leta ikaba igira iti: \u201cGutanga Serivisi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3643","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye - Murekezi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye - Murekezi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry\u2019Abayobozi b\u2019Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk&#8217; Intore z\u2019Imbamburiramihigo , itorero ryasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. [ad id=&#8221;44145&#8243;] Insanganyamatsiko yahawe iri torero ry\u2019abayobozi b\u2019amashami muri leta ikaba igira iti: \u201cGutanga Serivisi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-27T10:38:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:36:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye &#8211; Murekezi\",\"datePublished\":\"2016-11-27T10:38:56+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:36:50+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643\"},\"wordCount\":765,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643\",\"name\":\"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye - Murekezi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-27T10:38:56+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:36:50+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3643#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye &#8211; Murekezi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye - Murekezi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye - Murekezi - BWIZA","og_description":"Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry\u2019Abayobozi b\u2019Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk&#8217; Intore z\u2019Imbamburiramihigo , itorero ryasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. [ad id=&#8221;44145&#8243;] Insanganyamatsiko yahawe iri torero ry\u2019abayobozi b\u2019amashami muri leta ikaba igira iti: \u201cGutanga Serivisi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-11-27T10:38:56+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:36:50+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye &#8211; Murekezi","datePublished":"2016-11-27T10:38:56+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:36:50+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643"},"wordCount":765,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643","name":"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye - Murekezi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg","datePublished":"2016-11-27T10:38:56+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:36:50+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3643"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/15281124_1233480450043967_1335621028_n.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3643#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye &#8211; Murekezi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3643","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3643"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3643\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3643"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3643"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3643"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}