{"id":3686,"date":"2016-11-30T08:59:03","date_gmt":"2016-11-30T08:59:03","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/11\/30\/muhanga-ni-nde-uzahoza-abaturage-amarira-bavuga-ko-batewe-no-kwamburwa-na-leta\/"},"modified":"2016-11-30T08:59:03","modified_gmt":"2016-11-30T08:59:03","slug":"muhanga-ni-nde-uzahoza-abaturage-amarira-bavuga-ko-batewe-no-kwamburwa-na-leta","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686","title":{"rendered":"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Nta rwego rw\u2019ubuyobozi bwo hejuru abaturage batuye mu dugudu wa Kigarama ho muri Muhanga batagejejemo  ikibazo cyabo kuko no mu biro bya perezida wa Repubulika bagejejeyo ikibazo cy\u2019ubutaka bwabo bwafatiriwe n\u2019akarere ariko kubona igisubizo gihamye byarananiranye kugeza ubwo ubu hashize imyaka irenga ine (4) batemerewe guhinga imyaka iyo ari yo yose uretse ibishyimbo<\/strong><br \/>\nAba baturage batuye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mubuga babariwe amafaranga y\u2019ingurane babwirwa ko akarere kazabishyura mu ngengo y\u2019imari ya 2013\/2014 none kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, gusa irimbi ry\u2019akarere babwiwe ko rizashyirwa ahari mwabo ntiriratangira gukoreshwa,<br \/>\nNi irimbi rizaba riri ku buso buyingayinga \u00bd cy\u2019umudugudu wa Kigarama wose, uharebye wese avuga ko n\u2019ubusanzwe hataberanye n\u2019irimbi kuko ari ku butaka bwiza bwakwera imyaka y\u2019ubwoko bwose, bwiza.com ikigera muri aka gace yakirijwe amarira y\u2019ababyeyi bakuze bitsa cyane ku kuvuga ko bashonjeshejwe n\u2019ubutegetsi bwababujije guhinga ntibunabishyure.<br \/>\n <strong>Kopi z\u2019amabaruwa zibitswe n\u2019aba baturage zigaragaza ko ntaho batagejeje ikibazo cyabo<\/strong><br \/>\n<figure id=\"attachment_49189\" aria-describedby=\"caption-attachment-49189\" style=\"width: 789px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49189\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg\" alt=\"bafite amabaruwa bandikiye inzego nyinshi\" width=\"789\" height=\"523\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49189\" class=\"wp-caption-text\">bafite amabaruwa bandikiye inzego nyinshi<\/figcaption><\/figure><br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\nMinisiteri y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu bagiyeyo bakirwa n\u2019uwitwa Jean Paul wari kuri reception mu mwaka ushize, uyu yahamagaye Meya Mutakwasuku amubaza impamvu batishyura abaturage amusubiza ko bazishyurwa mu ngengo yimari yari gukurikiraho, muri MINALOC kandi ngo bahasanze umuyobozi ushinzwe intara y\u2019Amajyepfo nawe uretse kubihanganisha no guhamagara ngo ntacyo byatanze.<br \/>\nMu biro bya Minisitiri w\u2019intebe (PRIMATURE) aha naho bagiyeyo bahasiga ibaruwa isaba kurenganurwa nabwo uwari kuri reception abizeza ko bizakurikiranwa.<br \/>\n<img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-49191\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2032.jpg\" width=\"743\" height=\"492\" \/><br \/>\nUmuvunyi mukuru we yabwiye aba baturage ko yakira ahanini ibirego mu gihe bo bashakaga kurenganurwa, icyakora naho bahasize ibaruwa isaba kurenganurwa gusa bababwira ko bafite ibirego byinshi ku buryo icyabo kizagerwaho mu mezi ari imbere.<br \/>\nKwa perezida Kagame naho bagiyeyo, nyuma yo gushaka uko bavugana na perezida ariko ntiboroherwe no kumubona, aba baturage bavuga ko bagiye aho akorera bakahasiga ibaruwa ndetse ngo perezidanse yaje kohereza intumwa zije gukurikirana ikibazo cyabo ariko zitaha zemerewe n\u2019umuyobozi w\u2019akarere ko kizakemuka mu kwezi kwa kabiri cyangwa mu kwa mbere 2017.<br \/>\n<figure id=\"attachment_49190\" aria-describedby=\"caption-attachment-49190\" style=\"width: 745px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-49190\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2029.jpg\" alt=\"Iyi yandikiwe Perezida wa Repubulika\" width=\"745\" height=\"494\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-49190\" class=\"wp-caption-text\">Iyi yandikiwe Perezida wa Repubulika<\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>Kuki bwiza.com yasuye abatuye muri Kigarama ya Muhanga?<\/strong><br \/>\nByabaye ngombwa ko iki kinyamakuru gisura aka gace nyuma y\u2019uko umwe muri aba baturage yinginze cyane umuyobozi mukuru amusaba kujya kureba akarengane n\u2019ubwigunge bashyizwemo n\u2019ubutegetsi,<br \/>\n <strong>Ibyangombwa by\u2019ubutaka bwabo byarafatiriwe<\/strong><br \/>\nIbyangombwa by\u2019ubutaka bari barahawe nyuma yo kubwibaruzaho ubu bibitse mu karere ka Muhanga kugirango aba baturage batagira aho bagwatiriza ubutaka bwabo kuko bemejwe ko butakiri ubwabo.<br \/>\n <strong>Hamaze kwishyurwa mbarwa<\/strong><br \/>\nAbantu batarenga 15 gusa nibo bamaze kwishyurwa mu gihe abaturage bagombaga kwishyurwa bose ari abatuye mu ngo 57, bivuze ko imiryango igera kuri 42 utuwe n\u2019abantu basaga 300 ari yo isigaye mu gihirahiro, aba basigaye banavuga ko kwishyura bishobora kuba byarabayemo amanyanga.<br \/>\n <strong>Kugirango abishyuwe nabo bishyurwe ngo byasabye kwitabaza minisiteri y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu na TV1, <\/strong><br \/>\nUwitwa Ndacyayisaba Faustin ati \u201cMeya yaratubwiye ati muri caisse y\u2019Akarere harimo amafaranga miliyoni 69 gusa, dukomeje gutabaza nibwo bapfuye kwishyura bamwe,&#8221;<br \/>\nMeya Mutakwasuku Yvone ngo yabwiye intumwa zari zivuye muri perezidansi ko hamaze kwishyurwa abaturage 15 ngo bahawe miliyoni 64 ngo hakaba habura miliyoni 270 nk\u2019uko Meya Mutakwasusuku ngo yabisobanuriye MINALOC akiyobora Muhanga<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n <strong>Kubera ko Ntawuburana n\u2019umuhamba  ngo banabariwe nabi <\/strong><br \/>\nByabaye ngombwa ko ngo babarirwa inshuro zigera kuri ebyiri, bwa mbere babariwe kuri 500Fr\/m<sup>2<\/sup>, hadaciye kabiri ubuyobozi buragaruka bubabwira ko ngo bwari bwibeshye bukabaha menshi buhita bubabarira kuri 250Fr\/m<sup>2<\/sup>, ibi ngo byatumye amafaranga bari babwiwe mbere bisanga agabanyutsemo kabiri,<br \/>\n<figure id=\"attachment_49193\" aria-describedby=\"caption-attachment-49193\" style=\"width: 717px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2039.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49193\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2039.jpg\" alt=\"Bereka umunyamakuru ukuntu isambu zabo zari nini ariko zigahendwa n'Abategetsi\" width=\"717\" height=\"475\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49193\" class=\"wp-caption-text\">Bereka umunyamakuru ukuntu isambu zabo zari nini ariko zigahendwa n&#8217;Abategetsi<\/figcaption><\/figure><br \/>\nNdacyayisaba Faustin ati \u201cNabanje kwanga utwo dufaranga bambwiraga bazampa kuko numvaga ari make cyane, umugore akomeza kumpatira gusinya ndanga barinda bagenda ariko bukeye umuntu umwe arambwira ngo bishobora kuzamviramo kuyabura yose kandi n\u2019ubutaka nkabwakwa ubwo mbwira umugore nti uzapfe kujya gusinya, nyine Ntawuburana n\u2019umuhamba\u201d<br \/>\nAti \u201cMeya naramubajije nti ese uwabaruye bwa mbere si umukozi wanyu? yaransubije ati no mu ishuri abana bari kwiga bose baba ari abanyeshuri ariko umwe birangira abaye umuswa\u201d<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\nkubera gutinda kwishyurwa aba baturage banafite impungenge ko amafaranga bazahabwa kuri ubu atakijyanye n\u2019ubutaka bwabo, ngo ahantu basabwaga kugura miliyoni 2 ubu zabaye enye nyamara akarere ko ntigashaka kongera kubabarira bijyanye n\u2019igihe<br \/>\n <strong>Ese kutishyurwa byabateje ingaruka zimeze zite?<\/strong><br \/>\n<figure id=\"attachment_49207\" aria-describedby=\"caption-attachment-49207\" style=\"width: 700px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2011.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49207\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2011.jpg\" alt=\"Abana ntibakiga\" width=\"700\" height=\"464\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49207\" class=\"wp-caption-text\">Abana ntibakiga<\/figcaption><\/figure><br \/>\nUwitwa Ntoragurwa Aloys yagize ati \u201cByatugizeho ingaruka, aho twakabonye ngo tuhashyire imikorere ubu twarabibujijwe, reba nk\u2019izi nsina kera zari nziza tuzikorera tugasarura ariko ubu ntitwemerewe kugira icyo dukora\u201d<br \/>\nAkomeza agira ati \u201cNkubu kuva aho batuburije, ISAR yazanye imbuto y\u2019insina nziza za \u2018fiya\u2019 iziha abaturage ubu none bari gutema ibitoki bameze neza, twe twagizengo dufate kuri izo nsina baratwiyama baradushishwuriza ngo ntitugomba gutera insina kuko tuzavamo, hashize imyaka kuko abazifashe ubu bari kuzisarura\u201d.<br \/>\nIkindi kibazo byakururiye ngo n\u2019icyabajura n\u2019 ibisambo byo ku ngufu, ubu ngo umuntu araza agatema igitoki cyangwa igiti wari uzi ko ari cyawe wavuga akakubwira ngo ni ibya leta mwe barababariye aha ntihakiri ahanyu.<br \/>\n<figure id=\"attachment_49194\" aria-describedby=\"caption-attachment-49194\" style=\"width: 771px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2071.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49194\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2071.jpg\" alt=\"uyu musozi uzagirwa irimbi\" width=\"771\" height=\"511\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49194\" class=\"wp-caption-text\">uyu musozi uzagirwa irimbi<\/figcaption><\/figure><br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\nUretse ibyo bibwa, aba baturage banavuga ko ubwabo hari ibikorwa remezo byabo biyangirije nk\u2019amashyamba basaruye ikubagahu ateze kuko bababwiye ngo nibasarure bazabimura, n\u2019ibindi byinshi  biyangirije ubu bari kwicuza.<br \/>\n <strong>Amadeni ngo ni impande zose naho abanyeshuri bo barabiretse<\/strong><br \/>\nKubera kwizera ko bazishyurwa bakabona amafaranga, ubu barimo amadeni y\u2019abaturanyi agahishyi, Musabyeyezu Vestine yagize ati \u201cKubera icyo kizere badushyizeho nafashe amadeni utabara, umuntu arasonza akaguza, umwana yakenera ishuri ukaguza, mbese ubu ndimo amadeni ntiwareba\u201d<br \/>\n <strong> <em>Bavuga ko batunzwe n&#8217;ubugari bwitwa\u201cShirumuteto\u201d batazi aho buturuka, ngo bugura 350Frs <\/em> <\/strong> ubundi ngo bakaburisha isombe n\u2019ubunyobwa cyangwa dodo n\u2019ubunyobwa hanyuma mu ijoro bakarara baruka umutwe wamenaguritse, ibi byose bemeza ko babitewe n&#8217;ubukene bwo kubuzwa guhinga amasambu yabo mu gihe cy&#8217;imyaka ine.<br \/>\n <strong>Abasore baragumiwe<\/strong><br \/>\nUbundi kugumirwa bizwi ku bakobwa, i Muhanga ho igumirwa ryabaye iry\u2019ab\u2019ibitsina byombi, abasore bari bagejeje igihe cyo kubaka ngo barongore barabibujijwe abandi bacika intege, bategereza uruzaza.<br \/>\nUmwe ati &#8220;Nanjye se ubu mba ntafite FIYA? abateye fiya ubu barenga bengura ariko twebwe barazitwimye&#8221;.<br \/>\nSi ukutubaka inzu nshyashya gusa bibujijwe kuko no gusana iyangiritse bitangirwa uburenganzira n\u2019akarere<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\n<figure id=\"attachment_49200\" aria-describedby=\"caption-attachment-49200\" style=\"width: 746px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2007.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49200\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2007.jpg\" alt=\"gusana inzu bisabirwa uburenganzira ku karere\" width=\"746\" height=\"494\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49200\" class=\"wp-caption-text\">gusana inzu bisabirwa uburenganzira ku karere<\/figcaption><\/figure><br \/>\n<figure id=\"attachment_49203\" aria-describedby=\"caption-attachment-49203\" style=\"width: 746px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2054.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49203\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2054.jpg\" alt=\"Abasore bubakaga amazu barabihagaritse\" width=\"746\" height=\"494\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49203\" class=\"wp-caption-text\">Abasore bubakaga inzu barabihagaritse<\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>None mwumva byagenda bite?<\/strong><br \/>\n<figure id=\"attachment_49204\" aria-describedby=\"caption-attachment-49204\" style=\"width: 694px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2052-1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-49204\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2052-1.jpg\" alt=\"Mwumva babakorera iki?\" width=\"694\" height=\"460\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-49204\" class=\"wp-caption-text\">Mwumva babakorera iki?<\/figcaption><\/figure><br \/>\nNyirayoboka Belancile yagize ati\u201cUko byagenda kurahari, icyakora rwose no mu kubitangaza uzabivuge neza, mu kuri ntituri kurega leta, ntidushaka guhangana n\u2019ubuyobozi, icyo dushaka ni ukurenganurwa, bakatwibuka kuko ubona ko abayobozi bo babifata nkaho bidakomeye, ntibabona akababaro kacu pe\u201d.<br \/>\nFaustin we ati \u201c Njye uko nari kubigenza kuva na kera nari kureka abantu bakikomereza imirimo mu butaka bwabo hanyuma nabona amafaranga nkahita mbabarira nkabishyura bakagenda, amafaranga yabuze imyaka ine yose tuba twarakoze byinshi\u201d.<br \/>\n[ad id=&#8221;44145&#8243;]<br \/>\nIki kibazo cyatangiye Muhanga iyoborwa na Meya Mutakwasuku Yvonne, kuri ubu iyoborwa na Uwamariya Beatrice, umunyamakuru wa Bwiza.com yageze ku biro bw\u2019Akarere ka Muhanga ku wa 29 Ugushyingo 2016 guhera saa tanu z\u2019amanywa kugeza saa kumi z\u2019igicamunsi (11h-16h00\u2019\u2019), muri iki gihe cyose yagerageje kuvugana na Meya Uwamariya ariko birananirana bitewe n\u2019akazi kenshi avuga ko yari arimo.<br \/>\nUmunyamakuru akihagera yahamagaye telefone ya Meya ntiyayitaba, amwoherereza ubutumwa bugufi amubwira aho ari n\u2019icyo ashaka, meya yamushubije ko ari mu nama n\u2019abakandida ku mwanya w\u2019uzasimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu amubwira ko bavugana saa munani (14h00), zigeze umunyamakuru yongeye guhamagara meya noneho amubwira ko yagiye kuri tere (Terrain) kwereka ibintu abashyitsi, aha yamuhaye gahunda ya saa cyenda ariko zigeze bwo yavuze ko ari mu yindi nama (Video conference) kandi ko atazi igihe irangirira.<br \/>\nKugeza saa kumi n\u2019ebyiri Meya Uwamariya yari akiri mu nama nk\u2019uko yakomeje kubibwira umunyamakuru kuri telefone.<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> <strong>Schadrack@bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nta rwego rw\u2019ubuyobozi bwo hejuru abaturage batuye mu dugudu wa Kigarama ho muri Muhanga batagejejemo ikibazo cyabo kuko no mu biro bya perezida wa Repubulika bagejejeyo ikibazo cy\u2019ubutaka bwabo bwafatiriwe n\u2019akarere ariko kubona igisubizo gihamye byarananiranye kugeza ubwo ubu hashize imyaka irenga ine (4) batemerewe guhinga imyaka iyo ari yo yose uretse ibishyimbo Aba baturage [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[18],"tags":[],"class_list":["post-3686","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-zicukumbuye"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nta rwego rw\u2019ubuyobozi bwo hejuru abaturage batuye mu dugudu wa Kigarama ho muri Muhanga batagejejemo ikibazo cyabo kuko no mu biro bya perezida wa Repubulika bagejejeyo ikibazo cy\u2019ubutaka bwabo bwafatiriwe n\u2019akarere ariko kubona igisubizo gihamye byarananiranye kugeza ubwo ubu hashize imyaka irenga ine (4) batemerewe guhinga imyaka iyo ari yo yose uretse ibishyimbo Aba baturage [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-30T08:59:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?\",\"datePublished\":\"2016-11-30T08:59:03+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686\"},\"wordCount\":1321,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/DSC_2028.jpg\",\"articleSection\":[\"Zicukumbuye\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686\",\"name\":\"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/DSC_2028.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-30T08:59:03+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/DSC_2028.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/11\\\/DSC_2028.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3686#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta? - BWIZA","og_description":"Nta rwego rw\u2019ubuyobozi bwo hejuru abaturage batuye mu dugudu wa Kigarama ho muri Muhanga batagejejemo ikibazo cyabo kuko no mu biro bya perezida wa Repubulika bagejejeyo ikibazo cy\u2019ubutaka bwabo bwafatiriwe n\u2019akarere ariko kubona igisubizo gihamye byarananiranye kugeza ubwo ubu hashize imyaka irenga ine (4) batemerewe guhinga imyaka iyo ari yo yose uretse ibishyimbo Aba baturage [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-11-30T08:59:03+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?","datePublished":"2016-11-30T08:59:03+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686"},"wordCount":1321,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg","articleSection":["Zicukumbuye"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686","name":"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg","datePublished":"2016-11-30T08:59:03+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3686"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/DSC_2028.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3686#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3686","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3686"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3686\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3686"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3686"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3686"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}