{"id":3778,"date":"2016-12-04T21:27:41","date_gmt":"2016-12-04T21:27:41","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/04\/yahya-jammeh-ubwe-yari-azi-ko-yarangiye-adama-barrow\/"},"modified":"2016-12-04T21:27:41","modified_gmt":"2016-12-04T21:27:41","slug":"yahya-jammeh-ubwe-yari-azi-ko-yarangiye-adama-barrow","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778","title":{"rendered":"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow"},"content":{"rendered":"<p>Ese waba ujya utekereza ko uzigera ukenera inama za Jammeh? Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y\u2019ubutabera ?, Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu? Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo?  <em>Ibyo ni bimwe mu bibazo 14 Adama witeguye kuyobora Gambia yasubije<\/em><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nGambia ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Africa giherutse mu matora ya Perezida wa Repubulika ku wa 01\/12.2016, byatunguye benshi kubona inkuru yabaye kimomo kw\u2019isi yose ivuga ko umukandida w\u2019impuzamashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi witwa Adama Barrow yatsinze aya  amatora ahigitse Bwana Yahaya Jammeh wari umaze imyaka 22 ku butegetsi abantu benshi bafataga nkumwe mu ba Perezida b\u2019abanyagitugu muri Africa.<br \/>\nKuri uyu wa 3 Ukuboza rero Adama Barrow yahaye ikiganiro bimwe mu bitangazamakuru bikomeye byo mu burengerazuba bw\u2019isi birimo France 24, Radio France Internationale [ RFI ],Jeune Afrique hamwe na TV5 byose bikorera mu Bufaransa.<br \/>\nBwiza.com yifuje kugeza ku basomyi bayo icyo kiganiro ku buryo burambuye cyahinduwe kuva mu rurimi rw\u2019Igifaransa kigashyirwa mu Kinyarwanda mu mwimerere wa Jeune Afrique,<br \/>\n <strong>Isomere ikiganiro cyose ku buryo burambuye.<\/strong><br \/>\n <strong>1.Jeune Afrique : Ni ibihe byemezo mwimirije imbere nyuma yo kwimikwa nka Perezida wa Repubulika mu kwezi gutaha kwa Mutaram<\/strong> a ?<br \/>\n <em>Adama Barrow<\/em> : \u201cIcyemezo cyanjye cya mbere ni ukuzihutira gushyiraho Leta nifuza ko tuzahita dutangirana imirimo. Ni Leta izaba ihurijwemo imitwe ya politiki 8 ihuriye mu Mpuzamashyaka itavuga rumwe n\u2019ubutegetsi. Twiteguye rero gukorana.\u201d<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>2.Jeune Afrique: Nyakubahwa Perezida mwaba mushidikanya ku kuba muri iki gihe mutegereje kurahizwa hashobora kwaduka imidugararo ?<\/strong><br \/>\nNtabwo mpagaritse umutima ku bw\u2019 ibyo. Byadusabye urugendo rurerure kugirango tugere aho tugeze none.<br \/>\nMpora mbwira abo dufatanije ko buhoro buhoro ari rwo rugendo. Twibutsa ko kandi intambwe isumba izindi ari iyo twateye ejo hashize, kandi bisobanuke ko nta gitutu iki cyangwa kiriya nkoreraho.Nizeye kimwe cyose ku bijyanye nuko ibintu bitegerezwa kugenda.<br \/>\n <strong>3.Jeune Afrique : Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu ?<\/strong><br \/>\nNkurikije ibyo yanyibwiriye we ubwe, Yifuza gukomeza kwibera muri Gambie no kwisubirira  mu kirwa cye aho ateganya kwibera hamwe n\u2019ibikorwa bye by\u2019ubuhinzi, ubworozi n\u2019ibindi bijyanye nabyo. Tugomba kumugenera ibyangombwa byose bikibazwaho.<br \/>\n <strong>4.Jeune Afrique : Ibi  nta kidobya mwumvamo ?<\/strong><br \/>\nNta kibazo na gito mbyumvamo. Ni umunya-Gambia, ashobora kuba aho ashatse muri Gambia . Ni umuturage nk\u2019abandi kandi ikitonderwa  yanabayeho umukuru w\u2019igihugu ,nta handi afite ho kuba hatari aha.<br \/>\n <strong>5.Jeune Afrique : Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo? <\/strong><br \/>\nUbu sinashobora kwemeza igihe, ariko bazarekurwa. Ni abantu bahatanye ku bwo gukunda igihugu cyabo, Bashakaga impinduka bituma bajugunywa mu mabohero. Rero kuri ubu nabo bagomba kugira uruhare mu kubaka  impinduka tubayemo twese  .<br \/>\n <strong> 6.Jeune Afrique : Mwigeze mutinya ko Yahya Jammeh  yagenza uko ashaka imigendekere y\u2019aya matora yo kuwa 01 Ukuboza ?<\/strong><br \/>\nNta bwoba na mba nigeze ngira ku bw\u2019ibyo. Kabone n\u2019ubwo kwiyamamaza mu matora ku muntu wari usanzwe ku mwanya wa Perezida  muri Africa byifitemo amahirwe adasanzwe ubwabyo, ariko urwego twari dushyigikiwemo n\u2019abaturage byari bigoye ko watumeneramo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNi nacyo cyaduhaga icyizere ko ibyo abantu bafataga nk\u2019ibidashoboka byari gushobokaga ku gihe icyo aricyo cyose .<br \/>\n <strong>7.Jeune Afrique : Mwatekerezaga ko nimutsinda amatora  azahita yemera ibyavuye mu matora gutyo? <\/strong><br \/>\nMwebwe abanyamakuru mpora mbabwira ko ubutegetsi bwose buturuka ku baturage. Ntabwo ibi ari ibintu by\u2019icyuka gusa. Niba rubanda rwisobanuye ugomba kubyubaha uko. Iyo kandi ubitesheje agaciro uba ugomba kwirengera inkurikizi zabyo.<br \/>\nJammeh ni indyarya. Yari umuntu usobanukiwe rubanda yayoboraga cyane uburyo rudukunze , anazi bihebuje ukwiyemeza kudasanzwe kwabo hamwe n\u2019uburakari bakoranaga ibyo byose.<br \/>\n <strong>8.Jeune Afrique : Hari uruhare igitutu cya dipolomasi ya bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw\u2019isi ,nka Amerika cyangwa Ubwongereza  rwabigizemwo ?<\/strong><br \/>\nNibyo koko barafashije, nyamara ntekereza ko ataribyo byagize uruhare runini mu kwemera ugutsindwa kwe. Erega yategetse imyaka 22, azi neza ko rero yari arambiranye muri Gambia. Abantu bari bariteguye bihagije kandi ikitwa ubwoba kitabariho .Jammeh we ubwe yari azi ko yarangiye.<br \/>\n <strong>9.Jeune Afrique : Wari kwemera ko ikiganiro wagiranye na Yahya Jammeh kuri telephone gicishwa kuri televiziyo y\u2019igihugu ?<\/strong><br \/>\nHoya ntacyo nari mbiziho, Ariko sinendaga no kubitambamira, kubera ko hari hekenewe ko ibintu bijya ahagaragara kandi mu mucyo.<br \/>\n <strong>10.Jeune Afrique : Murasa n\u2019abashaka kugaragaza ko mwaba mwagukiye kugumana igitekekerezo cyo kugirana imibanire nawe [ Yahya Jammeh ] . Hari naho mwivugiye ko hari ubwo mwajya mukenera inama ze\u2026<\/strong><br \/>\nUyu mugabo mutekereze ko amaze imyaka 22 ku butegetsi. Sinshidikanya ko hari ibintu bihambaye utamenya ku mitegekere y\u2019igihugu utamubajije. Umuntu agomba kumubaza ku bintu bimwe na bimwe. Ni ikintu utakumira. Ugusubiza hamwe no kunga igihugu ni ikintu gihambaye.<br \/>\nHari abantu benshi bamutoye erega , Ni ngombwa ko mu byo dukora nabo batekerezwaho hamwe no kubashyira mu nyungu za Gambia hejuru ya byose.<br \/>\n <strong>11.Jeune Afrique : Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y\u2019ubutabera ?<\/strong><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNabisubiyemo kenshi, Ntawe twihongaho numwe . Ni haba hari dosiye yo kugezwa imbere y\u2019ubutabera, tuzabikora rwose. Tuzubahiriza icyo Itegekonshinga rizaba riteganya ndetse hubahirizwa n\u2019uburenganzira bwa buri wese, kandi itegeko rizubahirizwa kuri bose.<br \/>\n <strong> 12.Jeune Afrique : Mutekereza iki ku rubyiruko isinzi rw\u2019abanya Gambia bagerageje cyangwa bahorana inyota yo kugerageza \u201c Backway\u201d kwa guhoza agatima ku kwimukira ku mugabane w\u2019Uburayi mu buryo bunyuranije n\u2019amategeko?<\/strong><br \/>\nAbanya-Gambia bahorana agatima ko kugerageza \u201cBackway\u201d kubera ko bataye icyzere. Bagahera aho biyemeza kwiroha mu kaga nk\u2019ako. Mu gihe guverinoma yacu izaba itangira imirimo,ibintu bizahita bihinduka.Twiyemeje kugarura ikizere mu banyagihugu.<br \/>\n <strong>13.Jeune Afrique : Mu gihe mwimikwagwa ku mwanya w\u2019umukandida w\u2019impuzamashyaka ataravugaga  rumwe n\u2019ubutegetsi, mwashyize umukono ku masezerano atsindagira ko nuramuka utowe, uzahita utegura andi matora mu gihe kitarenze imyaka 3 ko kandi utazahirahira wongera kwiyamamaza. Waba witeguye kubahiriza ayo masezerano?<\/strong><br \/>\nNzabyubahiriza. Ntana rimwe njya nibonamo umunyapolitiki njyewe. ntekereza ko Imana yanyimitse kugirango mbohore Gambia kandi ntangize impinduka. Nyuma y\u2019iyo mpinduka ,abanyapolotiki bazakomerezaho uwo murongo. Ishyaka ryanjye rizakomeza, ariko njye sinzaba ndimo.<br \/>\nNdi umushabitsi ,nzakomeza ibyo nikorera ku giti cyanjye.<br \/>\n <strong>14.Jeune Afrique : Mwaba mwarigeze mugira inzozi zo kuba uwo muri we none kuri uyu mwanya mu gihe cy\u2019ameze 6 atambutse Nyakubahwa Perezida?<\/strong><br \/>\nMba nkuroga. Byarantunguye bidasanzwe. Abantu baranyegereye, baranshyigikiye. Kuri ubu nshyiriweho kuzuza inshingano z\u2019igihugu kandi ngomba kuzuzuza uko zakabaye.<br \/>\nAdama Barrow nawe yadutse avuga ko Imana yamutumye gucungura Gambia wagirango ni uwaroze abategetsi b\u2019iki gihugu kwiyita intumwa z&#8217;Imana dore ko n\u2019uwo asimbuye yigambaga ko Imana ibishatse yategeka n&#8217;imyaka 1000!<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <strong> <em>Byahinduwe na Marshall E.David \/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ese waba ujya utekereza ko uzigera ukenera inama za Jammeh? Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y\u2019ubutabera ?, Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu? Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo? Ibyo ni bimwe mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[18],"tags":[],"class_list":["post-3778","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-zicukumbuye"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ese waba ujya utekereza ko uzigera ukenera inama za Jammeh? Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y\u2019ubutabera ?, Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu? Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo? Ibyo ni bimwe mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-04T21:27:41+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow\",\"datePublished\":\"2016-12-04T21:27:41+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778\"},\"wordCount\":1075,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Zicukumbuye\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778\",\"name\":\"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-12-04T21:27:41+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3778#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow - BWIZA","og_description":"Ese waba ujya utekereza ko uzigera ukenera inama za Jammeh? Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y\u2019ubutabera ?, Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu? Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo? Ibyo ni bimwe mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-04T21:27:41+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow","datePublished":"2016-12-04T21:27:41+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778"},"wordCount":1075,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Zicukumbuye"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3778#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778","name":"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-12-04T21:27:41+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3778"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3778#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u201cYahya Jammeh ubwe yari azi ko yarangiye\u201d Adama Barrow"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3778","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3778"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3778\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3778"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3778"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3778"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}