{"id":3821,"date":"2016-12-07T17:25:47","date_gmt":"2016-12-07T17:25:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/07\/tumenye-dipolomasi-n-udushya-tuba-muri-uyu-mwuga-utoroshye\/"},"modified":"2025-02-12T17:32:04","modified_gmt":"2025-02-12T15:32:04","slug":"tumenye-dipolomasi-n-udushya-tuba-muri-uyu-mwuga-utoroshye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821","title":{"rendered":"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya  tuba muri uyu mwuga utoroshye"},"content":{"rendered":"<p>Iyo witegereje  abatuye isi mu byiciro babamo  muri rusange, byumwihariko mu bihugu bitandukanye babarizwamo, byaba ibyo bavukamo, batemberamo ,bakuriyemo cyangwa  bagiyemo ku mpamvu z&#8217;imirimo, usanga buri kimwe cyose kigendera ku dipolomasi .<br \/>\nHari kandi n\u2019abajyayo kubera amasomo n&#8217;ubushabitsi busanzwe aho rero uhita wibaza ku ruhare rw&#8217;umwe wese mu guharanira kugaragaza isura y&#8217;igihugu cye , cyaba icy&#8217;amavuko hamwe  n&#8217;ikindi yakwitirirwa kubagira ubwenegihugu burenze bumwe .<br \/>\nMu gusesengura rero usanga abantu bakunda kumenya ibintu bitandukanye kenshi biba binateye amatsiko ibindi bamwe bakabifata nk&#8217;ibitanabareba burundu hamwe usanga rubanda rusanzwe rutanabyibazaho kenshi bagira bati &#8221; ibyo ni ibyaba  na bariya ntibindeba&#8221;.<br \/>\nUgasanga ku bakunda ruhago barara rwantambi bareba umupira abandi bakabetinga, abandi bakarara bakaraga imibyimba baruhura ubwonko.<br \/>\nIbyo kandi byose n&#8217;ingenzi hamwe umuturage w&#8217;i Buzinganjwiri hariya umubaza umusitari wa Arsenal na Barcelona ugasanga azi ninomero yambara!&#8230;<br \/>\nUbu mubona abantu birirwa mu mipira bareba amarushanwa bakamenya UEFA na Copa America, yewe Filime yasohotse uwo munsi ntibe yamucika habe na mba nyamara ugasanga izindi gahunda zibera mu gihugu cye ntazikozwa burya ni ya Dipolomasi turi kuvugaho iba yabigizemo uruhare zasigaye inyuma haba mu kuzimenya, kuzimenyesha hamwe no kuziganiraho harimo na dipolomasi benshi  batajya bita kubyayo kandi yigaragaza uko bwije n\u2019uko bukeye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Iyo bavuze Dipolomasi cyangwa ububanyi n&#8217;amahanga wowe wunva iki?<\/strong>  <strong> <\/strong><br \/>\nUbusanzwe Dipolomasi ni &#8220;Ubuhanga n&#8217;Uburyo ibihugu bibana bikanaganira ku mubano hagati yabyo hifashishijwe ababiserukira cyangwa intumwa runaka zagenwe mu gihe runaka&#8221;.<br \/>\nDipolomasi kandi inahuza ibihugu n&#8217;Imiryango mpuzamahanga itandukanye .<br \/>\n <strong>Ibi biganiro byibanda ku ngingo nyinshi zirimo nko :<\/strong><br \/>\na) Kubungabunga amahoro ku isi<br \/>\nb) Intambara hagati y&#8217;ibihugu<br \/>\nc) Uburenganzira bwa muntu hamwe no kubahiriza amazerano mpuzamahanga igihugu kiba cyarashyizeho umukono n&#8217;ibindi&#8230;.<br \/>\nIgihagararo ariko cy&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga uzakibwirwa n&#8217;uko buri gihugu usanga cyubaka ubudagangarwa gihereye ku by&#8217;ingenzi birimo na dipolomasi itajegajega .<br \/>\nHenshi rubanda rwa giseseka  rwayoberwa izina rya bamwe, nk&#8217;umuyobozi runaka mu gihugu ariko ntawayoberwa Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;amahanga w&#8217;igihugu cye  bisa naho iyi Minisiteri iba ariyo ndorerwamo y&#8217;ishushombumbe y&#8217;igihagararo cy&#8217;ubutegetsi mu ruhando mpuzamahanga!<br \/>\nUbusanzwe Umudipolomate wese agira icyo bita &#8220;Ubudahangarwa&#8221; buzwi mu rurimi rw&#8217;icyongereza nka &#8220;Diplomatic Immunity&#8221;.<br \/>\nKera ubu budahangarwa butaraza umudipolomate  yashoboraga kugaragarwaho n&#8217;amakosa agahutazwa cyangwa benshi bakicwa kubera amatati yashoboraga kubaho hagati y&#8217;ibihugu baturutsemo maze intambara yarota bakamanikwa.<br \/>\nKuva ubwo iyo intambara zirose ubu hakurikizwa amasezerano ibihugu byagiranye ahagana mu myaka 50 ishize maze hagakoreshwa agashya bita &#8220;Persona Non Grata&#8221; ko guhambiriza shishi itabona umudipolomate utifuzwa n&#8217;igihugu runaka ku butaka bwacyo mu masaha yagenywe,  uwahambirijwe ntabe agikoza akarenge ku butaka bw&#8217;icyo gihugu!<br \/>\nAbadipolomate kandi bagira inyandiko z&#8217;inzira bisangije bita &#8220;Diplomatic Pass&#8221; hiyongeraho icyo muri Dipolomasi bita &#8220;Diplomatic Bag cyangwa Diplomatic Pouch&#8221; bituma amashakoshi yabo adapfa gusakwa ku byambu banyuraho kereka hari impamvu zidasanzwe harimo no kwibeshya ku ishakoshi ye .<br \/>\nDipolomasi kandi ntitana ko kunekana hagati y&#8217;ibihugu&#8221;Espionage&#8221; gusa iyi ni serivisi ahanini ikurikiranwa n\u2019abandi bantu bakorera muri za Ambassades bita &#8220;Military Attach\u00e9s&#8221; usanga aho bari baba bagomba kuneka no kumenya ubushobozi bw&#8217;Ubwirinzi bw&#8217;Igihugu boherejwemo !<br \/>\n <strong>Uruhare rw\u2019ubutasi muri Dipolomasi.<\/strong><br \/>\nKubera iyo mpamvu rero baba banategetswe kwitabira imyiyereko ya Gisirikare hamwe utwarasisi tuba twateguwe mu gihugu barimo ariko ikibabaza niyo hari intasi batumye kuneka byimbitse maze zigafatwa zitarasohoza ubutumwa.<br \/>\nUbwo rero iyo bigenze gutyo zihura nagakoryo bita &#8221; Prison In Sito&#8221; umuntu bakamufunga infunguzo bakajugunya iherezo bikazamenyekana kera kabaye bikimenyekana  imishyikirano yo kumurekura rwihicwa cyangwa kumugaragaro<br \/>\nigitangira.<br \/>\nMuri Dipolomasi kandi habamo imyumvire ihuriweho ishingiye ku mikorere n&#8217;imitekerereze ivuga ngo &#8221; Incuti n&#8217;abanzi bacu bagomba iteka kwemera no gusobanukirwa ibyo tubibwirira ubwacu atari  ibyo bumvana abandi batuvuga&#8221;.<br \/>\nBishatse kuvuga ko Umudipolomate nyawe n\u2019ubwo byagenda gute agomba kukubwira ingamba ze wazumva utazumva ntagomba gucogora kandi niyo wazana impaka ubwo murashyidika  adategwa mu magambo ikindi  adacika intege kandi akirinda guhungabana mu maso he,   mu kazi ke kabone nubwo byagenda gute ntarakara imbonankubone .<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Dipolomasi mu gukemura impaka mpuzamahanga no guhuza abatavuga rumwe .<\/strong><br \/>\nIjambo &#8220;Arbitration&#8221; risobanura guhagarara  hagati y&#8217;abakimbiranye ukararama hanyuma hagakurikiraho irindi rizwi kandi rigakoreshwa cyane nka &#8220;Mediation&#8221; nyuma yo guhagarara hagati yabo ariko uranabahuza bakaganira .<br \/>\nGusa ibiganiro by&#8217;uhuza abakimbiranye hari ubwo biba baticaranye umuhuza agahura n\u2019umwe hanyuma akajya guhura n\u2019undi ukwe agahuza ibivuye mu mpande zombi mpaka igihe azashobora kubahuriza kumeza amwe ari nabwo buryo  Umuhuza mu kibazo cy&#8217;Abavandimwe b&#8217;Abarundi, Bwana Benjamin Mkapa arimo gukoresha i Arusha muri Tanzania .<br \/>\nNyamara Arbitration yo iniharira undi mwihariko wo gukora nk&#8217;umuhesha w&#8217;inkiko mpuzamahanga ku manza zaciwe hagati y&#8217;igihugu iki cyangwa kiriya .<br \/>\nKu bufatanye n&#8217;Urukiko  rw&#8217;Ubutabera Mpuzamahanga ( International Court Of Justice ) I.C.J mu magambo ahinnye y&#8217;icyongereza Dipolomasi ihaserukana ishema n&#8217;isheja mu ishyirwa mu bikorwa ry&#8217;ibyemezo byurwo rukiko ruba rwafashe kurubanza runaka rwaburanishije kandi abashinzwe iby&#8217;imibano n&#8217;amahanga bagakomeza kwibutsa iyo ngingo mu nama baba bagomba guha buri ruhande rurebwa nicyo kibazo.<br \/>\n <strong>Zimwe muri izo manza cyangwa impaka za kera na vuba aha harimo izi zikurikira :<\/strong><br \/>\nIhoshwa ry&#8217;amakimbirane ashingiye ku mipaka hagati ya Leta Zunze Ubumwe na Canada, mu maserezerano yitiriwe &#8220;Hay-Herbert Treaty&#8221; .<br \/>\nCongress of Vienna nk\u2019 amasezerano yasonaburaga uko abanyaburayi bagomba gutuzwa no guturana kw&#8217;amoko n&#8217;imipaka byabo , nyuma yo kuneshwa kwa Napoleon Bonaparte.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-50022\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg\" alt=\"kko\" width=\"678\" height=\"509\" \/><\/a><br \/>\nIkibazo cy&#8217;Ibirwa bya Bakassi byarwanirwaga hagati ya Cameron na Nigeria tutibagiwe n&#8217;impaka za ngo turwane hagati ya Ethiopia na Eritrea kabone nubwo hari aho bitararangizwa neza ariko nk&#8217;ikibazo cyari  Ku mipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n&#8217;u Rwanda yo yamaze kwerekanwa kandi dipolomasi ibigizemo uruhare.<br \/>\nDipolomasi tuvuga niyo yatumye uwahoze ari Perezida wa Amerika Jimmy Carter ahabwa Igihembo cy&#8217;Amahoro cyitiriwe Nobeli mu 1978 nyuma yo guhosha amakimbirane hagati ya Misiri ya Anuar El Sadate na Israel ya Menachem Begin.<br \/>\n <strong>Ibihugu kubana kimwe ari Leta yemewe ikindi kitemewe<\/strong>  <strong>[Diplomatic Recognition].<\/strong><br \/>\nUbu buryo buzwi nabwo nka &#8220;Diplomatic Recognition&#8221; cyangwa Kwemerana kw&#8217;ibihugu bibiri mu buryo bwihariye ariko kimwe kitemewe mu ruhando mpuzamahanga.<br \/>\nNiho uzabona Leta Zunze Ubumwe zibana na Taiwan ariko Isi itemera Taiwan nka Leta nyamara uwo mubano ntabwo ushingira kuri za Ambasade kuko nk&#8217;inyungu za Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika zihagarariwe n \u2018icyo bise &#8220;American Institute in Taiwan&#8221; guhera muli 1970 .<br \/>\nKuva ubwo Ubushinwa bwahise butangaza intambara ku gihugu cyose kiziha kugirana umubano na Taiwan yabwiyomoyeho, Taiwan nayo ikoresha icyo yita &#8220;Taipei Economic and Cultural Representative Office&#8221; kubayihagarariye mu mahanga bafitanye umubano aho gukoresha ijambo Ambassade.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Wari uzi ko nawe waba umudipolomate mu buryo ubu cyangwa buriya ?<\/strong><br \/>\n <strong> <em>Diplomasi igira amoko menshi akurikira:<br \/>\n<\/em> <\/strong><br \/>\nDipolomasi yo guhosha amakimbirane atarabyara intambara (Preventive Diplomacy )<br \/>\nDipolomasi yo guca i Kibungo kugirango igihugu kigeze <strong> <\/strong><br \/>\nku kindi ( Public Diplomacy ).<br \/>\nUbu buryo bukoreshwa n&#8217;abantu benshi batanabizi kuko niho hazamo uruhare rw&#8217;imbugankoranyambaga nka Facebook na Twitter.<br \/>\nNi kenshi abantu baganirira ku mbugankoranyambaga twavuze haruguru bagatsura umubano abandi bagacyocyorana bikunze no kugaragara ku bayobozi bakuru b&#8217;ibihugu.<br \/>\nNyamara burya niyo abaturage b&#8217;igihugu iki cyangwa kiriya bashyiditse ku mbuga nkorangambaga , burya nayo ngo ni dipolomasi kandi ikomeye ku rwego ruhanitse !<br \/>\n-Soft Diplomacy: Nabwo ni uburyo bwihariye bukoreshwa n&#8217;abantu bagaragara nk&#8217;abadafite aho bahuriye na Politiki nk&#8217;abahanzi mu ma filime , indirimbo , amakinamico n\u2019ibindi, gusa ugasanga ibi ni amayeri y&#8217;icengezamatwara ry&#8217;imico itandukanye.<br \/>\nUbu buryo bwifashishijwe cyane n&#8217;Abahinde n&#8217;Abanyamerika mu gusakaza imico karande yabo bayikwikwirakwiza ku isi . Bikava mu ndilimbo bikagera mu myambarire yemwe n&#8217;imvugo zigakwira hamwe umuntu wahantu runaka asigara azi imihana yibunaka atarahakandagira.<br \/>\nNugera mu madini n&#8217;amatorero uzasanga imisigiti izwi nka Medina, imihana nka Kandahar cyangwa California biri aho kandi ari hafi y\u2019 inzu z&#8217;imikino ziriranwa n&#8217;ama stades y&#8217;i Burayi.<br \/>\nIbyo bigaragaza uruhare rwa Soft Diplomacy mu kwamamaza ibihugu runaka kw&#8217;isi .<br \/>\nNinde Se utazi amakorali yitirirwa Imirenge imwe yo muri Israel kandi ukaba wanabaza umuririmbyi wayo Uturere tugize igihugu cye akabanza kwiyumvira?<br \/>\nDipolomasi itaziguye ( informal diplomacy cyangwa Track II Diplomacy )<br \/>\nNi uburyo bwifashishwa incabwenge ziba zigenderanira hagati y&#8217;ibihugu nka Abarimu mpuzamahanga, Abaganga b&#8217;Inzobere baba bagenda bakora akazi k\u2019igihe gito mu mahanga mu bikorwa byabo by\u2019ubwitange, Abasitari bamamaye , Abasirikare bari mu za bukuru n\u2019abandi bashobora gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza ubucuti bw&#8217;ibihugu byabo n&#8217;amahanga atandukanye.<br \/>\n <strong>Dipolomasi igamije kuburizamo imvururu.<\/strong><br \/>\nIyi ni inzira ikoreshwa n&#8217;abadipolomate baherekeza Ingabo z&#8217;Amahanga z&#8217;ibihugu byabo aho zitabaye kugirango bajye bafasha kwigisha abaturage bahasanze no kubabanisha na Leta izo ngabo ziba zigiyemo hiyongereyeho no gufasha kwiyegereza imitima y&#8217;abo izo ngabo ziba zigiye gutabara.<br \/>\nGusa abayobozi baba bateganijwe kuyobora ako gace nabo bagirwa inama zuko imiyoborere myiza imera bakabifashwamo na za nzobere muri ubu bwoko bwa dipolomasi iherekeza ingabo mu butumwa ziba zagiyemo.<br \/>\nUru ruhande nirwo rwatumye u Rwanda ruba icyogere mu kubungab<br \/>\nunga umutekano aho ziri hose kubera gufasha abo bahasanze, mu bikorwa biziranga haba mu buvuzi bw\u2019abaturage hamwe no kububakira amashuri n\u2019ibindi.<br \/>\nGusa hari n&#8217;abandi nk&#8217;abihaye Imana bakoresha ubu buryo bamamaza ibikorwa byaho babicishije mu mpano bahabwa na Leta zabo iyo batabona izo nkunga iyo dipolomasi ihindura inyito ikitwaTrack III .<br \/>\n <strong>Dipolomasi ya Gunboat<\/strong>  <strong> <\/strong>  <strong>cyangwa Dipolomasi ya gisirikare.<\/strong><br \/>\nIyi ni dipolomasi ya gisirikare yo kwerekana aho igihugu gihagaze mu by&#8217;ibitwaro byacyo na gisirikare!<br \/>\nUbu buryo bukoreshwa nko gutanga gasopo kuwashaka kugerereza kukigerereza ko yahita ahura n&#8217;uruva gusenya.<br \/>\nIgihugu kandi gishobora gutegura imyitozo ya gisirikare ihambaye, ku butaka, mu kirere no mu mazi hamwe no kurasa ibitwaro bikaze kandi kikabikorera Ku mupaka w\u2019ikindi gishaka guha gasopo cyangwa bikaba byanabera n\u2019ahandi hateguwe ariko bikerekwa imbaga.<br \/>\nGusa hajya habaho ikibazo iyo kimwe gisohoye ibitwaro n&#8217;Abasirikare n\u2019ikindi kiti sinatangwa nk\u2019uko byagendekeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru mu kiswe &#8220;Pueblo Incident&#8221;  byarangiye bitarwanye ariko Koreya ya Ruguru ikavuga ko yanesheje USA .<br \/>\n <strong>Dipolomasi igenga ibitwaro bya kirimbuzi [ Diplomatie nucleaire]<\/strong><br \/>\nDusoreze kuri ubu bwoko bwa dipolomasi bwitwararika kubuza ko ibihugu bidafite ubushobozi bwo gukora intwaro kirimbuzi byazigeraho.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/russe.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-50020\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/russe.jpg\" width=\"603\" height=\"335\" \/><\/a><br \/>\nNibwo buryo bwonyine bwahosheje intambara yari kurota hagati ya Israel na Iran nyamara Ibihugu by&#8217;ibihangange Ku isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Uburusiya , Ubudagi , Ubwongereza, Loni,\u2026 byasozaga amaserano yemeza ko Iran ihagarika gutunganya ubutare bwa Uranium ku kigero kibujijwe.<br \/>\nDipolomasi rero yatumye amaserano yasinywe i Lausanne kuwa 14\/07\/2015 ishobora kwigaragaza nka zimwe mu mbaraga ntayegayezwa zayo zatumye umuriro uhosha mu Karere k&#8217;uburasizuba kose mu Ntambara yari kuba mbi kuruta izabayeho zose .<br \/>\nMu nkuru zitaha tuzabagezaho abadipolomate bagiye bamamara cyane hamwe n&#8217;ibigo bikomeye byanditse amazina mu gukinirwaho uyu mukino mwiza ukinwa n\u2019abantu benshi ariko ukamenywa na bake.<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> <strong>Yandiswe na Marshall E.David \/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo witegereje abatuye isi mu byiciro babamo muri rusange, byumwihariko mu bihugu bitandukanye babarizwamo, byaba ibyo bavukamo, batemberamo ,bakuriyemo cyangwa bagiyemo ku mpamvu z&#8217;imirimo, usanga buri kimwe cyose kigendera ku dipolomasi . Hari kandi n\u2019abajyayo kubera amasomo n&#8217;ubushabitsi busanzwe aho rero uhita wibaza ku ruhare rw&#8217;umwe wese mu guharanira kugaragaza isura y&#8217;igihugu cye , cyaba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3821","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo witegereje abatuye isi mu byiciro babamo muri rusange, byumwihariko mu bihugu bitandukanye babarizwamo, byaba ibyo bavukamo, batemberamo ,bakuriyemo cyangwa bagiyemo ku mpamvu z&#8217;imirimo, usanga buri kimwe cyose kigendera ku dipolomasi . Hari kandi n\u2019abajyayo kubera amasomo n&#8217;ubushabitsi busanzwe aho rero uhita wibaza ku ruhare rw&#8217;umwe wese mu guharanira kugaragaza isura y&#8217;igihugu cye , cyaba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-07T17:25:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:32:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye\",\"datePublished\":\"2016-12-07T17:25:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:32:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821\"},\"wordCount\":1747,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/KKO-1024x768.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821\",\"name\":\"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/KKO-1024x768.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-07T17:25:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:32:04+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/KKO-1024x768.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/KKO-1024x768.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3821#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye - BWIZA","og_description":"Iyo witegereje abatuye isi mu byiciro babamo muri rusange, byumwihariko mu bihugu bitandukanye babarizwamo, byaba ibyo bavukamo, batemberamo ,bakuriyemo cyangwa bagiyemo ku mpamvu z&#8217;imirimo, usanga buri kimwe cyose kigendera ku dipolomasi . Hari kandi n\u2019abajyayo kubera amasomo n&#8217;ubushabitsi busanzwe aho rero uhita wibaza ku ruhare rw&#8217;umwe wese mu guharanira kugaragaza isura y&#8217;igihugu cye , cyaba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-07T17:25:47+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:32:04+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye","datePublished":"2016-12-07T17:25:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:32:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821"},"wordCount":1747,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821","name":"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg","datePublished":"2016-12-07T17:25:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:32:04+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3821"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/KKO-1024x768.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3821#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Tumenye dipolomasi n\u2019udushya tuba muri uyu mwuga utoroshye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3821","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3821"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3821\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3821"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3821"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3821"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}