{"id":3834,"date":"2016-12-08T18:16:46","date_gmt":"2016-12-08T18:16:46","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/08\/abagiye-kuyobora-urwego-rw-039-abanyamakuru-bigenzura-bategerejwe-n-039-akazi\/"},"modified":"2016-12-08T18:16:46","modified_gmt":"2016-12-08T18:16:46","slug":"abagiye-kuyobora-urwego-rw-039-abanyamakuru-bigenzura-bategerejwe-n-039-akazi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834","title":{"rendered":"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye"},"content":{"rendered":"<p>Itangazamakuru mu Rwanda no ku isi hose ni inkingi ya mwamba yifashishwa mu miyoborere y\u2019abaturage ,haba mu kubahuza n\u2019abayobozi mu buryo ubu cyangwa buriya kimwe no kumenyekanisha ibyo buri ruhande rukora byaba ku ruhande rw\u2019abaturage kimwe no ku ruhande rw\u2019ubutegetsi.<br \/>\nUmurongo wo guhagarara hagati y\u2019impande zikorana umunsi ku wundi si ikintu cyoroshye kuko uko ikiremwamuntu kiremwe hari ubwo usanga kenshi na kenshi hajya habaho gushaka kwiharira urubuga .<br \/>\nLeta ikumva abanyamakuru bakwirirwa bayiririmba,bayisingiza amanywa n\u2019ijoro mbega umunyamakuru bikaba byarangira ameze nka wa mwami w\u2019i Bwidishyi aho umwami yari yaratoje abenegihugu be kujya basubiramo ibyo avuze nta na kimwe batekerejeho nkaho bo nta bwonko bahawe bwo kwitekerereza!<br \/>\nKu rundi ruhande nabwo ariko ugasanga abaturage bumva rya tangazamakuru ryakwirirwa muri byacitse ni hehe bitagenda ni hehe byivanze gusa itangazamakuru ntirikome mu gihe hari aho ba baturage nabo batujuje inshingano zabo bagombaga kuba bujuje.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nDufate nk\u2019urugero aho usanga abaturage birirwa batondagira amashyamba n\u2019imisozi bayitura kandi itangazamakuru rizi ko habujijwe kubakwa kubera impamvu iyi cyangwa iriya kimwe no kuhabungabunga ibidukikije cyangwa henshi ukanasanga hashyizwe mu kato kuko ari amanegeka.<br \/>\nUkabona haturwa nta kinyamakuru na kimwe cyahazamukanye camera (Ifata amashusho) na microphones (Zivugirwaho)  mu gusobanurira abo baturage nyamara Leta yazamanukana za Caterpillars gutunganya cyangwa gukuraho ha hantu hatuwe mu kajagari ugasanga byabaye inkuru yabaye kimomo ibintu bigacika sinakubwira.<br \/>\nAha ndashaka gusobanura ko yaba Leta cyangwa Itangazamakuru na wa muturage bose buri bamufasha banamuha serivisi nta numwe uba ukwiye kwigira nyoni nyinshi ngo atere amabuye undi byukuri mu gihe hari uruhande rutakoze ibikwiye haba hakwiye kwivugurura ariko ntibibe igikuba.<br \/>\n<figure id=\"attachment_50109\" aria-describedby=\"caption-attachment-50109\" style=\"width: 643px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-50109 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif\" alt=\"arton3259\" width=\"643\" height=\"426\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-50109\" class=\"wp-caption-text\"><em> <strong>Fred Muvunyi wabanje kuyobora RMC yeguye manda ye itarangiye, yegurira mu mahanga<\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong> <\/strong>  <strong>1.Niba ntagihindutse<\/strong>  <strong>  Amatora ya nyirarureshwa muri Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Itangazamakuru ntaho azageza Itangazamakuru!<\/strong><br \/>\nNiba hari ibintu bikunze kuvugisha abantu amagambo menshi mu matora y\u2019amakomisiyo atandukanye mu Rwanda ni amatora yo muri y\u2019urwego rw\u2019abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC).<br \/>\nIbi ariko bisa naho umuntu yagerageza kubyumva mu buryo bubiri :<\/p>\n<ul>\n<li>Icya mbere kugenwa nk\u2019uzayobora cyangwa uzavugira itangazamakuru mu gihugu si ikintu kiba cyoroshye gukorwa nkuko kandi uguhitamo ubuyobozi ubwabyo bitaburamo urusaku kenshi ushobora no gusanga aba biyamamariza imyanya iri ku isoko baba aribo benyegeza umuriro.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Icya kabiri ni aho usanga Leta nk\u2019umufatanyabikorwa mukuru w\u2019Itangazamakuru iba idashaka gukuramo akarenge iteka iba ishaka kumenya byose bikorerwamo ubundi bitanakagombye kuba ikibazo ,nyamara ugasanga aribwo buryo Leta ziba zidashaka ko hagira abamenya cyangwa abamenyesha ibyo akora kenshi Leta iyo iba idashaka ko bimenyekena.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Igisa n\u2019igihamya cy\u2019ibi nuko ushobora gusanga muri iyi minsi yegereje amatora aribwo ibigo bya Leta n\u2019ibiyishamikiyeho baba bahihibikana bashaka ama karita y\u2019Itangazamakuru kugirango mu bihe by\u2019amatora bazigwizeho imyanya myinshi ishoboka mu bazatorwa ,ukibaza impamvu bikakuyobera.<br \/>\nUgiye gukora imibare ukareba imibare y\u2019abanyamakuru bari gucicikana ku rwego rw\u2019abanyamakuru bigenzura (RMC) bose bashaka amarita wakwibaza niba ari demokarasi yabinjiye yo gukunda amatora bikakuyobera ,nyamara ahubwo ushobora gusanga bari guhabwa ubutumwa bwo kuzaza kuzambya ibintu mu matora.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMu gihugu nk\u2019iki cy\u2019u Rwanda kikiyubaka hari hakenewe abanyamakuru bitangira abandi kandi bagakunda umwuga wabo atari ukurwanira intebe hanyuma wajya kureba ugasanga umusaruro ni hafi ntawo. Ni ibibazo by\u2019ubukene bigikomeje kurangwa mu Itamgazamakuru mu Rwanda bitabonerwa umuti kandi byitwa ngo hari za amashyirahamwe y\u2019abanyamakuru mu Rwanda aharanira iterambere ry\u2019itangazamakuru.<br \/>\nUwatorwa wese azihutire kurwanya akarengane mu Itangazamakuru kandi kenshi usanga kanakorwa n\u2019abanyamakuru ubwabo cyangwa abayobozi ba bimwe muri ibyo bitangazamakuru. <strong> <\/strong><br \/>\n <strong>2.Mu Itangazamakuru mu Rwanda niho hantu wasanga abantu bakorera ubusa badahembwa nta n\u2019ikizere cyo guhembwa.<\/strong><br \/>\n <strong> <\/strong> Ariko wagirango hari n\u2019abantu basa nabadafite umutima koko ! Nibaza nk\u2019umuntu ujya aho akayobora abanyamakuru batanu cyangwa batandatu bakora amanywa n\u2019ijoro bataruhuka kandi atabahemba ubwo koko si aho hava cya cyuho cyo kurya ruswa, wa wundi udahembwa aramutse ayiciye icyuho bityo inkuru ye ikaba itakaje ubuziranenge?<br \/>\nNoneho RMC izagende ibaze abayobozi b\u2019ibitangazamakuru urutonde rw\u2019abakozi babikorera maze iyahuze n\u2019intonde bahemberwaho imishahara cyangwa uduhimazamutsi bazambwira. Ugasanga umuntu yarumye ntagira na Mutweli ngo ni umunyamakuru yirirwa mu ma Studios yubatswe  mu birahuri n\u2019ibyumba bitegurirwamo amakuru bitatse bishashagirana abanyamakuru baraho bahondobera ukubise impyisi inkoni agahabwa agashahara k\u2019intica nikize nako kaza 1 mu mezi 4!<br \/>\nAbazatorwa bose bajye bakora amagenzura ahamye (Supervisions) kuko nihaba gukomeza kwiyicarira mu ntebe zikaraga umuco wa birokarasi nkuyu twazisanga nta munyamakuru usigaye mu Rwanda .<br \/>\nImibereho myiza y\u2019umunyamakuru ni uburenganzira bwe si ikintu asabiriza cyangwa yingingira umukoresha cyangwa uwumva yamukoresha. Abantu bakwiye no gutera intambwe kabone nubwo umuntu yaba ari kwimenyereza umwuga ariko agahabwa agahimbazamusyi kuko nawe aba yakoze ,ntihabe kuvuga ngo narambirwa abireke hazaza undi.<br \/>\nNdababwiza ukuri ko nta gitangazamakuru mu Rwanda cyaterura ibuye ngo kiritere ikindi kuri iyi ngingo yo gukandamiza abanyamakuru ndetse na bya bindi bikoresha imisoro ya Leta urwishe ya nka ruracyayigendamo kabone nubwo ubabona basirimutse burya ni ubutore nkubundi bwose ariko amarira aba ari yose kuri bamwe .<br \/>\n<figure id=\"attachment_50110\" aria-describedby=\"caption-attachment-50110\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Barore-Cleophas-Umuyobozi-w\u2019agateganyo-w\u2019Urwego-rw\u2019abanyamakuru-bigenzura-IfotoIrakoze-R.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-50110 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Barore-Cleophas-Umuyobozi-w\u2019agateganyo-w\u2019Urwego-rw\u2019abanyamakuru-bigenzura-IfotoIrakoze-R.jpg\" alt=\"barore-cleophas-umuyobozi-wagateganyo-wurwego-rwabanyamakuru-bigenzura-ifotoirakoze-r\" width=\"800\" height=\"573\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-50110\" class=\"wp-caption-text\"><em> <strong>Umunyamakuru Cleophas Barore wayoboye manda y&#8217;agateganyo<\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>3.Abantu basoma cyangwa bakurikira Itangazamakuru mu Rwanda barambiwe inkuru zidashinga ntizinabyine!<\/strong><br \/>\nYaba Komisiyo y\u2019abanyamakuru bigenzura (RMC), cyangwa  Inama y\u2019Igihugu y\u2019Itangazamakuru ndetse n\u2019ibindi bigo bishamikiye ku mwuga w\u2019Itangazamakuru aba bose bakwiye kureba niba amakuru cyangwa inkuru zitangwa mu Itangazamakuru ziba zifite ireme .<br \/>\nNiba ikigo cy\u2019ubuziranenge kidashobora kwihanganira umuntu ucuruza ibintu bitemewe ku isoko ,sinumva n\u2019ukuntu ubu igitangazamakuru gikora kiba cyamara ukwezi kigakubita ukundi kiri mu nkuru:<\/p>\n<ul>\n<li>Z\u2019abantu bambaye ubusa gusa umunsi ugacya undi ukira reka sinakubwira.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Ugasanga amasaha 18 kuri 24 hari aho usanga bari mu mukino gusa ukibaza se koko u Rwanda rwabaye ikibuga rwose nuko twese turagenda tuba abakinnyi n\u2019abafana?<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Abandika ku mpapuro bo (Print Media) usanga ku mpapuro z\u2019imbere ari kuzuzaho amafoto y\u2019abasirikare bakuru maze niba barababwiye ko abanyarwanda bakunda simoko ntimumbaze!<\/li>\n<\/ul>\n<p>Uzatorwa bose bazahirimbanire ko ibyandikwa byahinduka niba ari n\u2019amahugurwa make cyangwa ubumenyi bizakorwe ariko abantu babone amakuru afite ireme .<br \/>\nIkindi abanyamakuru banakangurirwe kwishakamo ubuhanga bwo gukora bwisumbuye, ibi byo si uko bidahari ariko turacyari hasi ugereranije n\u2019ibihugu bidukikije byo mu karere turimo nk Kenya ,Tanzania ,Uganda yewe na Sudani y\u2019Epfo bafite byinshi twabareberaho.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nKoko kubona mu Rwanda nta binyamakuru birenga 5 byandika bisohoka nibura mu cyumweru ku gihugu gifite abantu basaga miliyoni 12.<br \/>\n <strong>4.Abazatorwa bazanatoze abanyamakuru ko mbere ya byose ari abanyarwanda <\/strong><br \/>\nBisa n\u2019ibibabaza kubona bamwe mu banyamakuru bakora basiganirwa kwisanisha n\u2019abazungu erega ugasanga bigira nk\u2019aho batazi ikinyarwanda umuntu akirirwa avangavanga amagambo ukareba ukumirwa.<br \/>\nAriko icyo sicyo ngendereye ahubwo ndibaza ni ryari tuzumva ko Itangazamakuru ryo mu Rwanda rigomba gukorera u Rwanda mbere y\u2019abandi bose nubwo ntawuhejwe kurikurikira?<br \/>\nKoko umuntu abaho atabona ibigenda habe na kimwe kandi wamubaza ikibimutera akarya indimi! Niba n\u2019abatorwa tuzabatora ngo mwigire intwari zo guhangana n\u2019ubutgetsi na rubanda ndababurira ko buzacya muri abayobozi ariko bukira mutakiri bo .<br \/>\nWazashyira imbere inda yawe ukibagirwa bagenzi bawe wakabaye ureberera, wakolonizwa n\u2019abashaka ibibi ku gihugu cyawe ,uzamenye ko nta na kimwe kizaguhira hatabayeho gukunda igihugu no kukitangira.<br \/>\n <strong>5.Ikintu cyo kugereranya <\/strong>  <strong> ikinyamakuru  cyatannyeho gato na za RTLM bikorwa na bamwe mu bategetsi bikwiye guharara kuko nabo nk\u2019abantu baribeshya<\/strong><br \/>\nAriko mbaze gato, ko itangazamakuru ryagize uruhare mu koreka u Rwanda; kuki barihimbiraho mu ncyuro ricyurirwa iyo hagize utandukira akantu gato (nubwo ntahakana gukeburwa) hamwe usanga wagirango niryo ryashenye igihugu ryonyine gusa cyangwa bigasa nk\u2019aho mu kucyubaka nta ruhare ryabigizemo?<br \/>\nEse hari uwigeze yumva RPF-Inkotanyi n\u2019Ingabo zayo barakotanaga ngo batabare u Rwanda noneho Radio Muhabura se yo yigeze isiba gufungura mu rugamba rwose rw\u2019inkundura abasore n\u2019abakobwa b\u2019u Rwanda bakotanagamo?<br \/>\n <strong> <em>Ariko agakomye kose mu Itangazamakuru ukumva go ngabo baraje nka RTLM cyangwa Kangura!<\/em> <\/strong><br \/>\nAbategetsi bo bamwe bajya bakosa ko ntawubacyurira ko baje nka ba Renzaho Tharcisse ,maze umu Jenerali ubaye ikigarasha ko ntawe ujya avuga ko aje nka Bizimungu Augustin boretse u Rwanda!<br \/>\nErega n\u2019abapadiri tujya tubabona batannye ariko ntitubita ba Kanaka na Kanaka nabo bagacishijeho mu gusenya igihugu.<br \/>\nErega aho hari nubwo intumwa ngo za rubanda (niba atari itegeko teka) zicaye zisabira umunyamakuru wakosheje kumanikwa!<br \/>\nIyo Nyakubahwa Paul Kagame atabyanga ubu izina umunyamakuru riba ryarasibanganye mu Rwanda, ntekereza ko rero ibisigisigi by\u2019abantu batumva itangazamakuru muri roho zabo bigihari.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nUzababona iyo ubatunze micro bakabebera ,wabahamagara bose ukumva bikije ijwi ngo \u201cTuri mu nama wongere mu kanya\u2019\u2019 maze nanayobewe icyo itegeko ryo gutanga amakuru [ Acces to information law ] ribakoraho,birirwa barihonyora umunsi ku wundi .<br \/>\n <strong> <em>Abazatorwa bazanaharanire ko Itegeko ryo kubona amakuru rishimangirwa utaryubahirije akabihanirwa kuko ntabwo ririho nk\u2019umutako.<\/em> <\/strong><br \/>\nNtitwasoza iyi nkuru tusadabye abazatorwa guhagurukira ikibazo cya ruswa yanze ikaba ndanze mu Itangazamakuru nubwo twari twabikomojeho hejuru,aho usanga nko mu gufasha abahanzi ,cyangwa kubona serivisi mu Bitangazamakuru hamwe usanga bisaba kubanza gutuga ukwaha .<br \/>\nNi ikibazo kandi kititondewe cyazabyara igisuzuguriro ku itangazamakuru ,kuko ibi ninabyo bivamo  <em>\u2018Gukangisha inkuru yakorwa ku muntu imusebya kugirango hatangwe ruswa ntitangazwe\u2019.<\/em>  Hagombye gutangazwa inkuru hisunzwe amahame agenga umwuga mwiza w\u2019itangazamakuru.<br \/>\nMu gusoza iyi nkuru twagerageje kuganira n\u2019abanyamakuru batandukanye badusaba ko twakwamagana ikintu cyo kwitwaza ko hari abazaba biyamamaza bakangisha ko ngo bashyigikiwe n\u2019abo bita abanyabubasha bo hejuru.<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> <strong>Marshall E.David \/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itangazamakuru mu Rwanda no ku isi hose ni inkingi ya mwamba yifashishwa mu miyoborere y\u2019abaturage ,haba mu kubahuza n\u2019abayobozi mu buryo ubu cyangwa buriya kimwe no kumenyekanisha ibyo buri ruhande rukora byaba ku ruhande rw\u2019abaturage kimwe no ku ruhande rw\u2019ubutegetsi. Umurongo wo guhagarara hagati y\u2019impande zikorana umunsi ku wundi si ikintu cyoroshye kuko uko ikiremwamuntu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-3834","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itangazamakuru mu Rwanda no ku isi hose ni inkingi ya mwamba yifashishwa mu miyoborere y\u2019abaturage ,haba mu kubahuza n\u2019abayobozi mu buryo ubu cyangwa buriya kimwe no kumenyekanisha ibyo buri ruhande rukora byaba ku ruhande rw\u2019abaturage kimwe no ku ruhande rw\u2019ubutegetsi. Umurongo wo guhagarara hagati y\u2019impande zikorana umunsi ku wundi si ikintu cyoroshye kuko uko ikiremwamuntu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-08T18:16:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye\",\"datePublished\":\"2016-12-08T18:16:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834\"},\"wordCount\":1526,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/arton3259.gif\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834\",\"name\":\"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/arton3259.gif\",\"datePublished\":\"2016-12-08T18:16:46+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/arton3259.gif\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/arton3259.gif\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3834#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye - BWIZA","og_description":"Itangazamakuru mu Rwanda no ku isi hose ni inkingi ya mwamba yifashishwa mu miyoborere y\u2019abaturage ,haba mu kubahuza n\u2019abayobozi mu buryo ubu cyangwa buriya kimwe no kumenyekanisha ibyo buri ruhande rukora byaba ku ruhande rw\u2019abaturage kimwe no ku ruhande rw\u2019ubutegetsi. Umurongo wo guhagarara hagati y\u2019impande zikorana umunsi ku wundi si ikintu cyoroshye kuko uko ikiremwamuntu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-08T18:16:46+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye","datePublished":"2016-12-08T18:16:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834"},"wordCount":1526,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834","name":"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif","datePublished":"2016-12-08T18:16:46+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3834"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/arton3259.gif"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3834#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abagiye kuyobora urwego rw&#039;abanyamakuru bigenzura bategerejwe n&#039;akazi katoroshye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3834","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3834"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3834\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3834"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3834"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3834"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}