{"id":3840,"date":"2016-12-09T10:34:37","date_gmt":"2016-12-09T10:34:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/09\/padiri-thomas-nahimana-yagiye-kurega-u-rwanda-ku-bwongereza\/"},"modified":"2025-02-12T17:31:51","modified_gmt":"2025-02-12T15:31:51","slug":"padiri-thomas-nahimana-yagiye-kurega-u-rwanda-ku-bwongereza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840","title":{"rendered":"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka ishema ritanditse mu Rwanda aherutse kugerageza kuza kwandikisha iryo shyaka rye kugirango atangire ibikorwa byo kwiyamamariza kuzaba perezida w\u2019u Rwanda ariko abura ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda, kuri ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cy\u2019u Bwongereza aho ngo yagiye kuganira n\u2019abategetsi b\u2019icyo gihugu kiyobora umuryango wa commonwealth.<\/strong><br \/>\nNahimana yatangaje ko ari mu Bwongereza aho ari kugirana ibiganiro n\u2019abategetsi baho kugirango bemeze u Rwanda kugirango rumureke agere ku butaka bwarwo abashe gukinira politiki ku butaka bw\u2019igihugu cye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNahimana yatangaje ko ngo mu buryo budakuka agomba kuzaba ari mu Rwanda bitarenze ku itariki ya 28 Mutarama 2017 agatangira ibikorwa bye byo kwandikisha ishyaka \u201cIshema\u201d.<br \/>\nMu kiganiro uyu mu padiri yagiranye na Radio BBC yo mu Bwongereza akigerayo yagize ati \u201cNatangiye ingendo zo kureba ibihugu bikunze gufasha u Rwanda kugirango tugerageze kubasobanurira ubushake rwose dufite bwo kugira uruhare mu kubaka kiriya gihugu cyacu no kugirango badufashe guverinoma y\u2019u Rwanda ifungure amarembo ireke kutubuza uburenganzira bwacu bwo kwinjira mu gihugu\u201d<br \/>\nUyu mugabo akomeza avuga ko ashaka kwinjirira ibihugu byose bifitanye umubano n\u2019u Rwanda kugirango bimufashe kumvisha leta y\u2019u Rwanda kumureka akinjira akandikisha ishyaka rikazanagira uruhare mu matora yegereje.<br \/>\nPadiri Nahimana yavuze ko mu Bwongereza yabonanye n\u2019ubunyamabanga bwa commonwealth, umuryango uhuriwemo n\u2019ibihugu bikoresha ururimi rw\u2019icyongereza, ubarizwamo n\u2019u Rwanda,<br \/>\nAti \u201cCommonwealth, niyo y\u2019ingenzi tuba dukeneye kureba hanyuma na guverinoma y\u2019u Bwongereza na minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga, ariko ndi kubonana n\u2019Abanyarwanda bahari badushyigikiye kuko Ubwongereza ni igihugu gishyigikira cyane, cyagiye gishyigikira leta y\u2019u Rwanda kinifuza ko rwakomeza gutera imbere cyane cyane muri demokarasi.\u201d<br \/>\nNahimana yanavuze ko we n\u2019abamushyigikiye basanzwe baganira n\u2019ubutegetsi bw\u2019ibihugu bifitanye umubano n\u2019u Rwanda, ko byanamushishikarije kuza mu Rwanda yaza agahera muri Kenya.<br \/>\nKuri ubu yasubiye muri ibyo bihugu kubiha raporo y&#8217;uko byaba byaramubeshye, ko leta y&#8217;u Rwanda idafite demokarasi iboneye.<br \/>\nAti \u201cUbu rero ni ikibazo gikomeye tugomba kuganiraho tukavuga tuti byabindi mwavugaga se ntimubona uko bigenda? ntimubona ko leta y\u2019u Rwanda ititeguye kwakira neza abandi banyapolitiki cyane cyane abo muri Oposistion ikaba ishaka kugumana ubutegetsi mu buryo bw\u2019igitugu?&#8221;<br \/>\nUyu mupadiri ngo afite gahunda yo kurega u Rwanda ku bihugu byose bicuti byarwo kugeza ubwo ruzamureka akinjira mu gihugu kuko ngo ibyangombwa bavuga abura byose abifite.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNahimana yagerageje kuza mu Rwanda ageze ku kibuga cy\u2019indege cyo muri Kenya abura ibyangobwa byo kwinjira mu Rwanda, uyu mugabo byagaragaye ko yari afite ibyangombwa bw\u2019ubukerarugendo muri Afurika y\u2019Uburasirazuba mu gihe we yashakaga kwinjira mu Rwanda nk\u2019umunyapolitiki, ibi byatumye abura uburenganzira bwo kwinjira asubira i Burayi atageze mu Rwanda.<br \/>\nNahimana  n\u2019Ishyaka rye anayobora ngo bafite gahunda yo kuzaza mu Rwanda ndetse bakazaniyamamaza mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu azaba mu kwezi kwa karindwi 2017. kugeza ubu Leta y\u2019u Rwanda nta kintu na kimwe yari yatangaza kuva aho Nahimana atangiriye ibikorwa byo gushaka kuza mu Rwanda.<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> <strong>Schadrack@bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka ishema ritanditse mu Rwanda aherutse kugerageza kuza kwandikisha iryo shyaka rye kugirango atangire ibikorwa byo kwiyamamariza kuzaba perezida w\u2019u Rwanda ariko abura ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda, kuri ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cy\u2019u Bwongereza aho ngo yagiye kuganira n\u2019abategetsi b\u2019icyo gihugu kiyobora umuryango wa commonwealth. Nahimana yatangaje ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3840","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka ishema ritanditse mu Rwanda aherutse kugerageza kuza kwandikisha iryo shyaka rye kugirango atangire ibikorwa byo kwiyamamariza kuzaba perezida w\u2019u Rwanda ariko abura ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda, kuri ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cy\u2019u Bwongereza aho ngo yagiye kuganira n\u2019abategetsi b\u2019icyo gihugu kiyobora umuryango wa commonwealth. Nahimana yatangaje ko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-09T10:34:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:31:51+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza\",\"datePublished\":\"2016-12-09T10:34:37+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:31:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840\"},\"wordCount\":512,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840\",\"name\":\"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-12-09T10:34:37+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:31:51+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3840#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza - BWIZA","og_description":"Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka ishema ritanditse mu Rwanda aherutse kugerageza kuza kwandikisha iryo shyaka rye kugirango atangire ibikorwa byo kwiyamamariza kuzaba perezida w\u2019u Rwanda ariko abura ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda, kuri ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cy\u2019u Bwongereza aho ngo yagiye kuganira n\u2019abategetsi b\u2019icyo gihugu kiyobora umuryango wa commonwealth. Nahimana yatangaje ko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-09T10:34:37+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:31:51+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza","datePublished":"2016-12-09T10:34:37+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:31:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840"},"wordCount":512,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3840#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840","name":"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-12-09T10:34:37+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:31:51+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3840"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3840#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Padiri Thomas Nahimana yagiye kurega u Rwanda ku Bwongereza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3840","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3840"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3840\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3840"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3840"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3840"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}