{"id":3904,"date":"2016-12-13T10:13:29","date_gmt":"2016-12-13T10:13:29","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/13\/ibyo-bamwe-mu-baturage-bifuza-ko-inama-y-umushyikirano-14-yazagarukaho\/"},"modified":"2025-02-12T17:31:11","modified_gmt":"2025-02-12T15:31:11","slug":"ibyo-bamwe-mu-baturage-bifuza-ko-inama-y-umushyikirano-14-yazagarukaho","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904","title":{"rendered":"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>\u201cHari igihe abayobozi bafata ibyemezo umuntu yareba ukuntu bimubangamiye, wenda arebeye ku nyungu ze bwite akaba yavuga ko abangamiwe, ariko nibabivugaho mu nama y\u2019umushyikirano, bakabitindaho, perezida wacu akumva imbogamizi z\u2019abaturage maze akabifatira icyemezo ntakuka ndumva ikizabo gisigaye ari ugukurikiza gahunda ya Leta\u201d Umwe mu batumye ku nama y\u2019umushyikirano.<\/em> <\/strong><br \/>\nInama y\u2019umushyikirano ya 14 izaterana kuva ku wa 15 na 16 Ukuboza 2016, ni inama yitabirwa n\u2019abayobozi mu nzego zose za Leta kuva ku rwego rw\u2019igihugu kugeza ku rwego rw\u2019Akarere gusa n\u2019abandi bantu bose bemererwa gutanga ibitekerezo byabo muri iyi nama babinyujije mu buryo  butandukanye bw\u2019 ikoranabuhanga.<br \/>\nNk\u2019uko bisanzwe muri iyi nama hareberwamo ubuzima bwose bw\u2019igihugu hakanafatwa ingamba z\u2019imiyoborere myiza, hakemurwa bimwe mu bibazo by\u2019imbogamizi ku iterambere ry\u2019igihugu n\u2019abaturage muri rusange, muri iyi nama hatekerezwa kandi ku ngamba zigamije guteza imbere igihugu n\u2019ibindi.<br \/>\nInama y\u2019umushyikirano iteganywa n\u2019itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y\u2019168. Iy&#8217;uyu mwaka ifite nsanganyamatsiko igira iti \u201cShaping Together the Rwanda we Want\u2019\u2019 bisobanura ngo \u201cDuhe isura nyayo u Rwanda dukeneye.\u201d<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMu gihe iyi nama izaba iba ku nshuro yayo ya cumi na kane hari bimwe mu bibazo byagaragaye cyane mu buzima bwa buri munsi bw\u2019u Rwana n\u2019Abanyarwanda muri 2016, ku buryo buri Munyarwanda wese kuri ubu yaba ategereje ko igisubizo cya nyuma kuri ibyo bibazo kizagaragara mu myanzuro y\u2019inama y\u2019umushyikirano<br \/>\n <strong>Muzatubwirire perezida muti \u201cabayobozi barakabije ku bushinyaguzi\u201d.<\/strong><br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-50547\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg\" alt=\"iya-13\" width=\"782\" height=\"508\" \/><\/a><br \/>\nAbaturage bagarutse ku mbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi, bavuga ko muri uyu mwaka abayobozi bagize kwirara gukomeye, ibintu ngo byatumye badukana imvugo zikakaye, bamwe bazifata nko kubakina ku mubyimba cyane ko ababivuga bo baba bafite umushahara uhoraho.<br \/>\nImbwirwaruhame zikakaye zumvikanye muri uyu mwaka zose zavugaga ku kibazo cy\u2019inzara yavuzwe mu gihugu. Umudepite ati \u201cIcyabaye si inzara ahubwo ni ukutijuta nk\u2019uko byari bisanzwe\u201d minisitiri umwe ati \u201cAbagiye bagiye kunezerwa mu bihugu byo muri EAC,(Free movement) ngo Abasuhutse ni ababonye akazi mu bindi bihugu\u201d undi nawe ati \u201cAbayobozi ntibakeneye kwihangira imirimo kuko bafite akazi\u201d i Burasirazuba ho ngo bizasaba imirambo y\u2019abantu batatu kugirango byemezwe ko hakenewe ubufasha ku bugarijwe n\u2019icyo bo bita inzara.<br \/>\nUmwe mu baturage atuma bwiza.com yagize ati \u201cAriya magambo arakakaye, njye numva batakabaye bayakoresha mu gihe umuntu yimereye nabi, muzatutubwirire Perezida muti abayobozi barakabije ku bushinyaguzi\u201d.<br \/>\n <strong>Igishushanyo mbonera ni cyiza ariko cyongereye umubare w\u2019abanyagirwa<\/strong><br \/>\nAbatuye mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahazashyirwa ibikorwa bishya byo ku gishushanyo mbonera kuri ubu baheze mu gihirahiro, inzu batuyemo bamwe bavuga zashaje kuko bazituyemo kuva kera (Kavukire) nyamara gusana ntibyemewe.<br \/>\nUwitwa Mukiza ati \u201cHari abantu benshi batuye muri uyu mujyi batunzwe no gukodesha amazu yabo, urumva niba inzu yinjizaga ibihumbi 25 yavamo irangi cyangwa yenda kugwa sinemererwe kuyisana haba harimo igihombo, twifuza ko niba ari ukutwimura byakorwa vuba ariko igihe bitarakorwa bakareka umuntu agakoresha ibye uko ashaka\u201d.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nKubuzwa gusana ku baturage akenshi biterwa n\u2019uko ngo Leta iba irwanya ko izo nzu zasanwa zikongererwa agaciro bikazatuma itanga ingurane nyinshi.<br \/>\nAbabujijwe gusana kuri ubu bavuga ko bahisemo kwemera kunyagirwa bitewe n\u2019uko icyangombwa cyo gusana ngo kibona umugabo kigasiba undi, Umwe ati \u201cIgishushanyo cyo ni cyiza rwose ariko ikibazo kizatwicisha imbeho n\u2019imvura twe ba kavukire\u201d.<br \/>\nIki kibazo kandi kijya gusa n\u2019icy\u2019abandi baturage bo batuye mu duce twiswe amanegeka, aba bo ngo basabwa kwimuka bakahava nyamara ntibahabwe ingurane na nkeya, ibi bituma abavukiye muri utwo duce bisanga babuze ubushobozi bwo kwimuka.<br \/>\nKuri ubu umujyi wa Kigali warangije icyiciro cya mbere cyo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera, byitezwe ko icyiciro cya kabiri kizarangira muri 2025.<br \/>\n <strong>Igiciro cy\u2019ubukode mu miturirwa yo mu Rwanda nacyo kizigweho<\/strong><br \/>\nAbakorera ubucuruzi mu nyubako z\u2019ubucuruzi cyane cyane izo mu mujyi wa Kigali basaba ko mu mushyikirano 14 bazatabarizwa kuko ngo ibiciro by\u2019ubukode biri hejuru cyane mu gihe abaguzi bo bataka inzara n\u2019ibura ry\u2019amafaranga.<br \/>\nUmucuruzi ukodesha ati \u201cIzi nzu nizo dukorera, umuntu yuzuza inzu ye agashaka ko ayo yayubakishije ahari yayagaruza mu mwaka umwe. Ibiciro by\u2019ubukode twe twayobewe aho bishyirirwaho, simpamya ko Leta yaba izi ukuntu bihenze, biri hejuru kandi ubwo abaguzi bo intero yabaye imwe, ngo mujye mureka kuduhenda amafaranga yarabuze\u201d.<br \/>\nIgiciro cy\u2019ubukode mu miturirwa y\u2019i Kigali ngo kibarirwa mu madorali, $22\/m<sup>2<\/sup><br \/>\n <strong>Ese Abacuruzi bo mu kajagari (Abazunguzayi) n\u2019abasabiriza barenze ubushobozi bwa Leta?<\/strong><br \/>\n<figure id=\"attachment_50545\" aria-describedby=\"caption-attachment-50545\" style=\"width: 764px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-50545\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/13.jpg\" alt=\"13\" width=\"764\" height=\"512\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-50545\" class=\"wp-caption-text\">Abaminisitiri mu nama y&#8217;umushyikirano iheruka<\/figcaption><\/figure><br \/>\nGahunda za Leta zigamije guca ubucuruzi bwo mu kajagari zose zarananiranye, hibazwa impamvu ituma aba bacuruzi batabonerwa igisubizo gihamye.<br \/>\nBigaragara ko ntacyo ubuyobozi bw\u2019umujyi wa Kigali butakoze kugirango burangize ikibazo cy\u2019abacuruza mu kajagari ariko igisubizo gihamye cyo cyarabuze.<br \/>\nAbazunguzayi bubakiwe amasoko, bahawe inkunga kugirango bihurize mu mashyirahamwe, bashyiriweho gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere ariko byose bigaragara ko bitatanze igisubizo nyacyo kuri iki kibazo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMu baturage batandukanye baganiriye na Bwiza.com ku kibazo cy\u2019abazunguzayi hagaragaramo impande ebyiri, bamwe bemeza ko nta cyo ubu bucuruzi butwaye mu gihe abandi bo babubona nk\u2019ubuteza umutekano muke bukanabangamira abacuruzi bakuru batanga umusoro.<br \/>\nUmwe ati \u201cAho nagiye hose mu bihugu birenga icumi byo ku isi nta na hamwe nasanze hataba abazunguzayi\u201d undi ati \u201cOya ubuzunguzayi ntibujyanye n\u2019umujyi ucyeye nka Kigali\u201d.<br \/>\nUndi ati: \u201cmbona Leta yarashyizeho abambaye imyenda yanditseho ngo irondo, Dasso,umutekano,\u2026 ese aba bagore birirwa bahetse abana batanafite ubumuga koko amaherezo yabo ni ayahe, barasaba, bagasabiriza, rwose biteye isoni ndetse banateza umwanda, abanyamahanga bo babiruka inyuma bazi ko babonye Imana, ni isura mbi\u201d.<br \/>\n <strong>Njye muzambarize muti \u201cEse ubu bujura n\u2019ubwambuzi byemewe mu Rwanda ryari?<\/strong><br \/>\nHari umubare munini w\u2019Abaturage bemeje ko ikibazo cy\u2019ubujura n\u2019ubwambuzo gikabije.<br \/>\nNi ikibazo bavuga ko ahanini kihishwe inyuma n\u2019insoresore zinakoresha ibiyobyabwenge ku buryo umuntu akwaka ibyawe ku mbaraga akagenda ugatinya kugira icyo urenzaho kugirango atakwica cyane ko ngo abenshi baba bafite n\u2019ibyuma.<br \/>\nNta mugenzi witaba telefone mu nzira zo mu mirenge ya Nyakabanda, Muhima (de bandis), Kimisagara, Nyarugenge, Gatsata ku magaraje no ku kiraro, n\u2019ahandi.<br \/>\nMukamana watswe isakoshi ku mbaraga ati \u201cMuzatubabarize mu mushyikirano muti ese ubujura bwemewe ryari mu mategeko y\u2019u Rwanda?\u201d<br \/>\nMu bindi bibazo Abanyarwanda bifuje ko byazatangwaho inama mu nama y\u2019umushyikirano harimo kwegura kw\u2019abayobozi bidasobanutse mu nzego z\u2019ibanze, inzara ngo kuki u Rwanda rwumva ko kwemera ko ihari rubifata ahari nk\u2019igisebo kandi bwemera ko habayeho amapfa ndetse bakanahabwa ibiribwa? Abaturage biganjemo abo mu duce twavuzwemo ibura ry\u2019ibiribwa banasabye ko basobanurirwa uko biba byagenze kugirango mu gihugu habemo inyubako nziza n\u2019indege zihenze nyamara umubare wabataka inzara ukiyongera.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong><a href=\"mailto:Scadrack@bwiza.com\">Schadrack@bwiza.com<\/a><\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cHari igihe abayobozi bafata ibyemezo umuntu yareba ukuntu bimubangamiye, wenda arebeye ku nyungu ze bwite akaba yavuga ko abangamiwe, ariko nibabivugaho mu nama y\u2019umushyikirano, bakabitindaho, perezida wacu akumva imbogamizi z\u2019abaturage maze akabifatira icyemezo ntakuka ndumva ikizabo gisigaye ari ugukurikiza gahunda ya Leta\u201d Umwe mu batumye ku nama y\u2019umushyikirano. Inama y\u2019umushyikirano ya 14 izaterana kuva ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3904","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cHari igihe abayobozi bafata ibyemezo umuntu yareba ukuntu bimubangamiye, wenda arebeye ku nyungu ze bwite akaba yavuga ko abangamiwe, ariko nibabivugaho mu nama y\u2019umushyikirano, bakabitindaho, perezida wacu akumva imbogamizi z\u2019abaturage maze akabifatira icyemezo ntakuka ndumva ikizabo gisigaye ari ugukurikiza gahunda ya Leta\u201d Umwe mu batumye ku nama y\u2019umushyikirano. Inama y\u2019umushyikirano ya 14 izaterana kuva ku [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-13T10:13:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:31:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho\",\"datePublished\":\"2016-12-13T10:13:29+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:31:11+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904\"},\"wordCount\":1095,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Iya-13.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904\",\"name\":\"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Iya-13.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-13T10:13:29+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:31:11+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Iya-13.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Iya-13.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3904#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho - BWIZA","og_description":"\u201cHari igihe abayobozi bafata ibyemezo umuntu yareba ukuntu bimubangamiye, wenda arebeye ku nyungu ze bwite akaba yavuga ko abangamiwe, ariko nibabivugaho mu nama y\u2019umushyikirano, bakabitindaho, perezida wacu akumva imbogamizi z\u2019abaturage maze akabifatira icyemezo ntakuka ndumva ikizabo gisigaye ari ugukurikiza gahunda ya Leta\u201d Umwe mu batumye ku nama y\u2019umushyikirano. Inama y\u2019umushyikirano ya 14 izaterana kuva ku [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-13T10:13:29+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:31:11+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho","datePublished":"2016-12-13T10:13:29+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:31:11+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904"},"wordCount":1095,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904","name":"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg","datePublished":"2016-12-13T10:13:29+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:31:11+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3904"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Iya-13.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3904#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y\u2019umushyikirano 14 yazagarukaho"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3904","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3904"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3904\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3904"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3904"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3904"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}