{"id":3916,"date":"2016-12-13T21:09:18","date_gmt":"2016-12-13T21:09:18","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/13\/amwe-mu-masomo-y-ingenzi-dusanga-mu-ijambo-rya-perezida-kagame-ryafunguye-inama\/"},"modified":"2025-02-12T17:31:04","modified_gmt":"2025-02-12T15:31:04","slug":"amwe-mu-masomo-y-ingenzi-dusanga-mu-ijambo-rya-perezida-kagame-ryafunguye-inama","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916","title":{"rendered":"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu  ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016 nibwo abanyamuryango basaga 2000 bagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bahuriye mu nama yabereye mu cyumba cy\u2019inama cya Kigali Convention Center, aho perezida wa repubulika yabagejejeho ijambo twifuje gusesengura.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p> <strong>1.Inkuru yacu iribanda ku gusesengura intambwe ku yindi ku ngingo zikomeye kurusha izindi zibanzweho na Perezida wa Repubulika .<\/strong> <\/p>\n<p>Mu ijambo ry\u2019ikaze atangiza inama, Nyakubahwa Perezida wa Republika y\u2019u Rwanda akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi yagize impanuro atanga ku bitaragenze neza kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi kugeza magingo aya,anafata umwanya kandi wo gushima ibyagezweho nabyo bitari bike .<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50619\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\" alt=\"31455506021_ce6f7878a0_z\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><\/p>\n<p>Iri jambo kandi ryakurikirwaga no mu bitangazamakuru bya Leta na bimwe mu byigenga, ryongeye gusa n\u2019irikangura abantu ku mpamvu z\u2019ibihe by\u2019ingenzi kurusha ibindi byariranze, cyane ko ryose uko ryakabaye mu minota 57 ryamaze kubona aho umuntu yahera n\u2019aho yagarukira avuga ku mpanuro zibonekamo bitoroshye.<\/p>\n<p> <strong>Twagerageje ariko gusesengura byinshi byadushobokeye.<\/strong> <\/p>\n<p>Paul Kagame we ubwe yavuze ko n\u2019ikimenyimenyi ijambo  atari imbwirwaruhame yagiye aho ngo ategure ko ahubwo yahisemo kubabwira irimuri ku mutima nk\u2019abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi. Iri shyaka kandi rikaba rigereranywa na moteri ituma iyoboye imikorere n\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda .<\/p>\n<p>RPF-Inkotanyi yashinzwe mu 1987 ariko itangira urugamba rwo kubohoza u Rwanda ku mugaragaro kuya 1 Ukwakira 1990.<\/p>\n<p>Kuwa 4 Nyakanga 1994, nibwo RPF-Inkotanyi yafashe ubutegetsi ku ruhembe rw\u2019umuheto nyuma yo kumenesha ubutegetsi bw\u2019agahotoro bwari bumaze gukora ibara rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 na mbere yaho gato.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\" start=\"2\">\n<li> <strong>Iri jambo mu ntangiriro ryibanze ku mutekano wagezweho nk\u2019umusingi wa byose igihugu cyubakiraho.<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Muri iki gice niho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangiye yibutsa abantu ko mu kibahurije aho harimo kureba ibyagezweho mu kubaka u Rwanda rutekanye ku rwego buri muturarwanda yisangamo kandi bimunyuze.<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame yahamije ko uko byagenda kwose kugeza ubu nta Munyarwanda ubyuka akerakera yihishahisha inzego zakagombye kuba zimuha umutekano ,yaba Polisi y\u2019Igihugu n\u2019izindi bifatanya azira icyo aricyo cyangwa isura runaka ye.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31537844666_2204094e4a_z.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50618\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31537844666_2204094e4a_z.jpg\" alt=\"31537844666_2204094e4a_z\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><\/p>\n<p>Yibukije ko ubu Umunyarwanda abyuka ashishikajwe no gukora ashakisha icyamutunga kandi mu burenganzira bwe busesuye, akomeza nyamara yerekana ko ntawukwiye kwibwira ko umutekano ari nk\u2019impano yamanukiye Abanyarwanda ko ahubwo hari abitanze bakemera no kuwumenera amaraso kugirango uboneke.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yanibukije imbaga iteraniye aho ko hari ibihugu bimwe na bimwe mw\u2019Isi bigifata umutekano nk\u2019inzozi kuri byo mu gihe u Rwanda rwo rutekanye ku rwego rwo hejuru.<\/p>\n<p>Aha yatanze urugero ku kuba amakuru twumva aduha ukuri kw\u2019ibintu neza ko ariko natwe nk\u2019Abanyarwanda ubwacu twanyuze mu bihe by\u2019umutekano muke bihagije rero twakagombye kubyishimira no kuwubumbatira.<\/p>\n<p> <strong>2.Kuba ba nyamwigendaho kw\u2019abayobozi bahuzagurika badahuza.<\/strong> <\/p>\n<p>Aha Paul Kagame yakomeje abwira abari aho ko iyo umutekano usanzwe umaze kuboneka haba hagomba no kwitabwa ku miyoborere iboneye [ Good Governance ].<\/p>\n<p>Yasabye ko hakwibandwa ku Bukungu, Imibereho myiza , Uburezi ndetse no kureba ku bitunga abaturage tutibagiwe n\u2019ubuhahirane n\u2019abandi anaboneraho kandi gusaba ko imiyoborere myiza ikwiye kwibandwaho muri yi nama haba mu nzego za Leta yewe n\u2019izigenga.<\/p>\n<p>Ati : \u201c <em>Ntabwo byumvikana\u2026.uruhare runini tuzi ibyo tugomba gukora bigomba kuduteza intambwe mu majyambere, biranditswe biravugwa, birigwa, byagera mu bikorwa ikibazo kikavuka<\/em> \u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati : \u201c <em>Muzi imyaka tumaze tuvuga ibi ibintu bijyanye no kudahuza kw\u2019inzego, aho umuntu umwe atakubahiriza inshingano ze wenyine  ngo bibe bihagije agomba guhuza n\u2019inshingano z\u2019undi bagomba kuvugana kandi  hagomba kubaho coordination y\u2019ibyo bose bakora<\/em> \u201d.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Iki cyaje nk\u2019ikibazo mu bigaragara, cyari kibabaje Umukuru w\u2019Igihugu wanagaragazaga ko nta munsi w\u2019ubusa abantu badakangurirwa gukorera mu ikipe imwe ariko bikaba  bisa n\u2019ibyabaye agatereranzamba .<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>Ibi tubisubiyemo kenshi buri munsi ariko ugasanga intambwe iterwa ni ntoya<\/em> \u201d.<\/p>\n<p>Aha nahise nibaza ku muco ugenda wubakwa n\u2019abakozi bamwe baba aba Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo usanga aho gushishikazwa n\u2019icyazamura ibigo bakorera ahubwo birirwa mu matiku kakahava.<\/p>\n<p>Nkubu Bwiza.com twigeze kubaza impamvu Uturere tutashyira hamwe tukesereza imihigo hamwe yo gushyira amatara amurikira imihanda ihuza intara hamwe tukajya duhuriza ku mbibe zatwo akandi kagakomerezaho ariko na magingo aya nta kirakorwa kandi biri muri politiki ya Leta yihutirwaga.<\/p>\n<p>Ahubwo ugasanga buri Karere karashaka kwiyubakira uturongo tungahe ku mihanda ahegereye aho twubatse gusa bikakuyobera.<\/p>\n<p>Ni nayo soko yo kudakorera mu ikipe imwe , nabuze aho nakumva nibura Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo gafata urugendoshuri ngo kajye kureba ibyo akandi Karere kabaye aka mbere kagezeho.<\/p>\n<p>Bigaragaza ko hari uwishimira ko yahorana uyu mwanya n\u2019abaturage be abandi ntibamwigireho kandi nta tegeko rihana ko Uturere dushatse twanaba utwa mbere twose maze u Rwanda rugatengamara mu muhigo.<\/p>\n<p>Ahubwo usanga buri umwe atikura ngo \u201c <em>Meya uriya yara tekinitse bicamo sha\u2026. Natwe ubutaha tuzagerageze gucurika ibintu maze turebe<\/em> &#8221; ! Ngaho namwe murebe igitera Umukuru w\u2019Igihugu kwibaza igitera abayobozi kudakorera hamwe.<\/p>\n<p> <strong>3.Bamwe mu bayobozi barwaye indwara y\u2019agasuzuguro bafata ingamba n\u2019imigambi bakabigira amasigarakicaro byose.<\/strong> <\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31424607852_7892e7070c_z.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50617\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31424607852_7892e7070c_z.jpg\" alt=\"31424607852_7892e7070c_z\" width=\"640\" height=\"388\" \/><\/a><\/p>\n<p>Hano ho Paul Kagame yabaye nk\u2019utangazwa n\u2019ukuntu iteka ingamba zifatwa mu nama zitandukanye ngo zifashe abantu ariko agatangazwa nuko bamwe mu bayobozi usanga banazisiga ku ntebe kuko hari n\u2019uwo wabaza iby\u2019izo ngamba nyuma y\u2019akanya gato ugasanga nta na kimwe yitekerereza.<\/p>\n<p>Hano usesengura uhita wibaza niba atari wa muco w\u2019ikimenyane mu guhabwa akazi ugenda ucengera bucece aho abantu bahabwa akazi mu nzira zitanoze ku myanya bataba biyuhiye  akuya cyangwa ngo bayipiganirwe kuko hari naho ntatinya kuvuga ko ari ubujiji bukabije n\u2019ubushobozi buke kunanirwa gukora iby\u2019umuntu ashinzwe kandi yanatojwe akanabiherwa ingengo y\u2019imari yo kumufasha byongeye anahemberwa.<\/p>\n<p>Ni ya macabiranya abantu bahora bajujurira mu matamatama aho muntu asigaye ajya gupiganirwa umwanya ahantu agakora ibizami kandi uzahakora yaranatangiye akazi!<\/p>\n<p>Nicyo gitera aka gasuzuguro kuko Umukuru w\u2019Igihugu we ubwe arivugira ko nta n\u2019uwatekereza ko umuntu yakwibagirwa ibintu yabwiwe mu munsi umwe ,ntanasobanuze nibura niba hari ibyo atumvaga neza igihe byapangwaga.<\/p>\n<p>Perezida wa Repubulika yanenze abayobozi kumva ko aho gukorera abaturage ahubwo abaturage aribo basigaye babiruka inyuma babashakaho serivisi aho kugirango abayobozi babahe iyo serivisi nkuko biba biri mu nshingano zabo za buri munsi baba baranarahiriye.<\/p>\n<p>Perezida yumijwe ariko n\u2019ukuntu usanga aba bose ari bamwe mu bantu baba bafashe iya mbere mu kunenga ibintu batungana intoki na bagenzi babo ariko ntibamaze kurenga imiryango y\u2019ahasezeranirwaga imikorere myiza ya Leta ugasanga nibo bazambya ibintu ku mwanya wa mbere.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Uku kwibyibushya kwa bamwe Nyakubahwa Paul Kagame abinegura yibaza impamvu umuturage yarinda guhengama inkweto  talon zikamushiriraho yiruka ku muyobozi,udufaranga yari afite ngo tukazashirira mu ma bus ashaka umuyobozi wa wundi unezezwa no kwitwa Nyakubahwa gusa utabimwita ukaba wanabizira.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019igihugu kandi yibukije abayobozi ko aba baturage ari bo batanga aya mahirwe yo kuba abayobozi abantu ari abayobozi none.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31429098392_7afc430bfa_z.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50622\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31429098392_7afc430bfa_z.jpg\" alt=\"31429098392_7afc430bfa_z\" width=\"640\" height=\"409\" \/><\/a><\/p>\n<p> <strong>4.Ba \u201cUzi Ico Ndi Co Ga Mwa \u201c no gukingirana ikibaba byadutse <\/strong>  <strong> muri bamwe mu bayobozi nabyo byagarutsweho na Perezida wa Repubulika!<\/strong> <\/p>\n<p>Iki ni kimwe Umukuru w\u2019Igihugu yamaganiye kure aho yagize ati : \u201c <em>Ibyo kandi byarangira ,natwe tukisubiraniramo ,buri wese agashaka kwumvisha undi ko nawe amuruta cyangwa amusumba\u2026Ubwo byabanje hagati y\u2019ubuyobozi bwo hejuru n\u2019abaturage birangije bikaba horizontal\u2026. Umwe ashaka kwereka undi ko adakorwaho<\/em> \u201d.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yibukije ko RPF yitanze ikarwana ikagarura umutekano nta kuntu yagera kuri bene iyi mikorere mibi nkiyi ngo ibigireho ikibazo.<\/p>\n<p>Ati; \u201c  <em>Kuki ibi aribyo twagiraho ikibazo aribyo byoroshye , mu gihe hari ibirutaho byashobotse kandi byarimo no gutakaza ubuzima<\/em> &#8220;.<\/p>\n<p>Mu bigaragara nk\u2019ibintu biteye isoni Paul Kagame yanenze bamwe bakerensa urugamba rwarwanywe ndetse bamwe mu banengwa nabo bakaba bari mu barurwanaga ariko bakaba bashaka kuzambya ibintu basa n\u2019abaca amarenga yo kwihemba ku ntsinzi y\u2019urugamba barwanye bapfusha ubusa agaciro k\u2019ubuzima bw\u2019abatanze amaraso yabo mu kubohora u Rwanda, aho abantu bireba ubundi bagashukana bereka abandi ngo iminsi bamaze baharanira inyungu  z\u2019igihugu .<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>Gusa babikorana amayeri akomeye n\u2019ubwenge kuko bazi ko biteye isoni<\/em> \u201d<\/p>\n<p>Nyakubahwa Paul Kagame yakomeje akangurira abantu baharaniye kubohoza igihugu aho bari hose kudatinya kureba mu maso aba bose bazambya ibintu abasaba gushikama bagacyaha umwe wese uvanga ibintu kuko byo nibura ntawabitakarizamo ubuzima nkuko byari mu gihe cy&#8217;urugamba rw&#8217;amasasu .<\/p>\n<p>Nyakubahwa Paul Kagame ati abantu bakwiye kubwirwa gusigaho ibibi bakora nta kuzuyaza kuko utaratinye urugamba atanatinya kubuza umuntu ugoreka imikorere kubihagarika , ati ese hari uwo abantu bazi wishwe no kubuza abantu gukora nabi.<\/p>\n<p>Ibi bikaba ngo bigaragazwa naho buri muyobozi wadutsweho n\u2019imikorere mibi abandi babibona banga kumukoraho no kumubuza bagasa n\u2019abamukingira ikibaba kubera ko nabo ejo nibabikora  azabishyura akabakingira ikibaba ntabavemo.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31537838456_701864b83d_z.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50621\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31537838456_701864b83d_z.jpg\" alt=\"31537838456_701864b83d_z\" width=\"640\" height=\"435\" \/><\/a><\/p>\n<p> <strong>5.Abantu mbarwa bashaka kwikubira ubukungu bw\u2019igihugu bahawe gasopo.<\/strong> <\/p>\n<p> <strong><br \/>\n<\/strong> Aha niho Paul Kagame agera akibaza niba hataba hariho abashaka guhindura u Rwanda nk\u2019akarima kabo bibohoreje. Yanaciriye amarenga abantu abasaba kudahirahira ngo bigereranye na bimwe mu bihugu bya rutura usanga ubukire bwabyo 90% bwihariwe n\u2019abantu wabarira ku mitwe y\u2019intoki, ibintu abona nk\u2019ibigayitse cyane.<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>Ese mushaka ko abantu bubaka ubuzima nkubwo ?  Ati ubwo koko ubukungu bw\u2019u Rwanda bubarirwa mu mamiliyari angahe bugende bwihereranwe n\u2019abantu batarenga \u00bc cy\u2019abateraniye mu cyumba cy\u2019inama bivugwa ko bakabakaba 2000<\/em> !\u201d<\/p>\n<p>Perezida wa Repubulika yavuze ko ajya anabaza bamwe muri abo bakanga kugira icyo babivugaho ariko byajya mu bikorwa ugasanga nibyo bashaka gukora ahubwo.<\/p>\n<p> <strong>\u201cAha niho umuntu asesengura akibaza niba koko inyigo ya za Business zikorwa mu Rwanda ziba zasesenguwe neza bikakuyobera \u201c.<\/strong> <\/p>\n<p>Dufate urugero ku ma Hotels agenda yubakwa hose mu Rwanda ibyo kandi ntacyo bitwaye ariko ugasanga za mbaraga zashyizwe mu bwubatsi bwayo na Hotels ntibujyanye n\u2019izagombaga gushyirwa mu musaruro w\u2019ubuhinzi bw\u2019ibyo ayo ma Hotels azakoresha mu kwakira abazaba bayagana kugeza naho byavuzwe kenshi ko hari ama Hotels akomeye yahisemo kugura ibyo kurya byose mu mahanga .<\/p>\n<p>Niba se ya ma devize ba Mukerarugendo twashakaga yose azashirira mu kugura ibiribwa mu mahanga ubwo ubundi icyuho tuzaba twazibye mu kurinda ubukungu bw\u2019igihugu n\u2019agaciro k\u2019ifaranga ryacu kizaba kizibwe koko ?<\/p>\n<p>Ni nko gukaraba wamara ugasubira mu byondo ukidumbaguza .<\/p>\n<p>Ikindi tutabura kurebaho ni nk\u2019imishinga minini ikorwa iba izunguka mu myaka amagana ukibaza niba iba ariyo ya ngombwa bikayoberana cyangwa niba biba atari uko ahubwo aribwo buryo  byoroha kwibamo no gukuramo agatubutse ntawurabutswe.<\/p>\n<p>Nk\u2019ubu uwabaza umusaruro wavuye mu mazu yitwa  RSSB Pension Plaza iki Kigo cy\u2019Ubwiteganyirize mu Rwanda cyubatse ahantu hose hamwe akaba yaranatangiye gusatagurika koko RSSB yasubiza iki Abanyarwanda?<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RTRSSBMusanze.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-50615\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RTRSSBMusanze.jpg\" alt=\"rtrssbmusanze\" width=\"641\" height=\"323\" \/><\/a><\/p>\n<p> <strong>\u201cKugeza naho umurwayi wa RSSB yivuriza kuri 40 koko\u201d!<\/strong> <\/p>\n<p>Byajya gucika ukabona aho kuba umunyamuryango wa RSSB yungukira mu bikorwa nk\u2019ibi, usanga umuntu uhembwa Miliyoni y\u2019u Rwanda avurirwa ku mafaranga angana na wa wundi uhembwa 40.000 Frw. RSSB buriya yumva  atari bwa busumbane Nyakubahwa Paul Kagame yagarukagaho mu ijambo rye turi gusesengura aka kanya !?<\/p>\n<p>Muribaza nka Mwarimu ufite abana 4 babiri muri bo bakarwarira rimwe Malaria bakarwarira mu Bitaro, muribwira ko uyu Mwarimu bitazasoza afungiwemo kwa undi njya numva abandi bafungwa !<\/p>\n<p> <strong>\u201cAhubwo n\u2019abakozi bazahabwe ibyiciro by\u2019ubudehe hagati yabo\u201d!<\/strong> <\/p>\n<p>Murebe uburyo bwa Transport muri Kigali bwadutse bwo kwishyura ama Bus bita \u201cTap &#038; Go \u201c abasore n\u2019inkumi bwasize ku gasozi k\u2019ubushomeri bakoraga ubukomvuwayeri. Babanje kujijisha bashyiramo abandi bana b\u2019abasore n\u2019inkumi babasimbura, ariko ntawamenye aho bagiye hadateye kabiri.<\/p>\n<p>Kandi buriya wasanga hari harimo n\u2019abari bamaze imyaka bicaye bakiruhutsa bati: \u201c <em>wenda tuzagwe ku muryango wa Coaster ariko kwicara turabirambiwe<\/em> \u201d. Aba bashobora kuba yaranahungabanye!<\/p>\n<p>Ese koko aba bashoramari babikora bafite igihugu ku mutima kandi ko igihugu ari ba basore n\u2019inkumi babagaho bakinguye urugi banakase agatike ?<\/p>\n<p> <strong>\u201cMu gihe Rwandair yahomba kandi ko bijya bibaho ku Isi yose byagenda gute\u201d!<\/strong> <\/p>\n<p>Reka turebe nk\u2019imishinga yo kugura indege nshya Rwandair imaze iminsi igura. Turebe imishinga 2 yonyine mu mwaka umwe yatashywe itwaye amafaranga arenga gato \u00bd cy\u2019Ingengo y\u2019imari y\u2019igihugu, maze twibaze niba amafaranga nk\u2019aya atagasize akemuye ikibazo cy\u2019ibishanga byose byo mu Rwanda kandi na wa muturage akagerwaho n\u2019ibyiza by\u2019igihugu.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/artfichier_417104_6088033_201609024509549.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50611\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/artfichier_417104_6088033_201609024509549.jpg\" alt=\"artfichier_417104_6088033_201609024509549\" width=\"1593\" height=\"928\" \/><\/a><\/p>\n<p>Aha ariko ntidushaka gukerensa iri terambere rigenda ritekerezwaho gusa ntitwanabura kureba ingorane byateza imwe mu mishinga itabonywemo inyungu yari itegerejweho .<\/p>\n<p>Aya mafaranga agurwa izi ndege yavomerera imisozi ingahe maze mapfa tukayasezerera koko ? Ntawanze iterambere ariko hakwiye kuboneka ibyagakwiye kuza imbere kandi byose bizaterwa nuko abayobozi babwije ukuri Nyakubahwa Perezida wa Republika kuko nkeka ko hari byinshi abantu bateye nkuko we abyivugira batamubwiza ukuri.<\/p>\n<p>6 <strong>.Mu mahame ya RPF nta busumbane cyangwa umwijuto urimo.<\/strong> <\/p>\n<p>Mu ijambo rye Perezida yakomeje abwira abantu ko amasomo u Rwanda rufite ahagije ku buryo nta n\u2019umwe wakabaye aza guha amasomo u Rwanda kuko ibyo rwabayemo bihagije rwiyubake rube u Rwanda rwiza.<\/p>\n<p>Paul Kagame kandi yahishuriye abantu ko hari abajyaga baza guha amasomo u Rwanda basigaye baza gushaka aho  kwikinga mu Rwanda aho yanashimangiye ko ibyo avuga nta mashyengo  arimo.<\/p>\n<p>Aha hanagarutswe ku kuba nta muntu wagakwiye guhuzagurika kandi tureba ibintu bibera ahandi. Ati: \u201c <em>Ibi koko umuntu yabisobanura ate<\/em>  ?\u201d<\/p>\n<p>Ni naho Perezida Kagame yakomeje abwira abantu ko bakanakwiye kwigira ku mateka. \u201cntidutererane  u Rwanda kuko ntawaruteye umugongo ngo agire icyo yisumbura kuko yari asanzwe ameze\u201d.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201c <em>Ni iki cyatuma tutiga<\/em> ?\u201d Kimwe mu mpamvu zitera ibyo byose byo kwigira ukundi ni icyo yise umwirengwe ati ariko hari n\u2019ababa bijuta ubusa. Icyo yise kwijuta umwuka .<\/p>\n<p>Perezida Kagame yavuze ko imyaka RPF imaze ihagije kuyivanamo isomo kabone nubwo igaragara nk\u2019aho ari mikeya ku muntu wifuza kugera kubyo yifuza.<\/p>\n<p>Ati: \u201c <em>kuba abantu bagera kubyo bifuza mu gihe gito ni amahirwe gusa umuntu atagenderaho kubera ko amahirwe adahora ategereje abantu ngo bayakoreshe , rero hakwiye ko abantu bakorana umwete bakagera kubyo biyemeje kandi bagakora ibintu bizaramba<\/em> \u201d.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/30729904334_22cf8d7b48_z.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50620\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/30729904334_22cf8d7b48_z.jpg\" alt=\"30729904334_22cf8d7b48_z\" width=\"640\" height=\"480\" \/><\/a><\/p>\n<p> <strong>7.Kirazira umuntu kwishyira hejuru ya RPF-Inkotanyi cyangwa igihugu muri rusange.<\/strong> <\/p>\n<p>Umukuru w\u2019igihugu yavuze ko abantu bajya bitiranya ubuhangange bwabo n\u2019igihugu bakorera bibeshya kuko nta n\u2019umwe wigeze yubaka izina rye bwite ngo rikomere bidashingiye ku Rwanda aho atanatinye kuvuga ko abiyumva batyo ari ubusa.<\/p>\n<p>Perezida Kagame ariko ntiyumva impamvu abantu batabifatanya kuba ari ibihangange ariko n\u2019u Rwanda rukazamo kuko hari n\u2019abasinda gushimagizwa bakisama basandaye .<\/p>\n<p>Yabagiriye inama avuga ko ibyo bakabikoze ariko banazirikana u Rwanda na RPF, gusa yabaye nk\u2019usetsa abantu avuga ko hari abashimagizwa cyane nyamara abaziho kuzambya ibintu ariko we akabagirira ibanga ry\u2019uko abazi ko kandi ubuhamya abatangira ntacyo bwatwara mu gihe baba bashimwa mu nyungu z\u2019ibyagezweho bishingira ku gihugu.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/30732107824_f5be464be0_z.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-50616\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/30732107824_f5be464be0_z.jpg\" alt=\"30732107824_f5be464be0_z\" width=\"640\" height=\"426\" \/><\/a><\/p>\n<p>Mu ngingo zisoza, Paul Kagame yihanangirije abantu abasaba kutibagirwa igihugu bahugiye mu kwishakira ibyubahiro ahubwo u Rwanda rukava mu kudindira kuko kabone nubwo u Rwanda rwazamuka 7% buri mwaka ntawarubujije no kuba byazamuka bikaba 10% cyangwa kurenzaho.<\/p>\n<p>Aha ni naho Umukuru w\u2019u Rwanda yagiriye inama abayobozi b\u2019u Rwanda bakaba n\u2019abanyamuryango ba RPF ko batakagombye gusunikwa, kwibutswa, guhanwa, ahubwo bakwiye gukoresha ikirango [ Brand] cyo kuba Abanyarwanda mu nyungu za bose.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ku bwa Perezida Paul Kagame, ngo ntabwo ari uko RPF yakabaye ikora kuko abantu bagakwiye kuba bakorera mu mucyo badacengana kugirango hatagira uwabona icyuho cyo kumeneramo agasenya ibyagezweho cyane  cyane ko abashaka gusenya ibyagezweho nabo baba bahari.<\/p>\n<p>Uko byagenda kwose abakurikiranira ibintu hafi basanga hari ibintu byinshi bikwiye guhinduka cyangwa hagashakwa izindi ngamba zikaze zo kunyuzaho akanyafu abakora amakosa babigendereye kandi ntibashake no guhinduka.<\/p>\n<p>Nk\u2019ubu, harinubirwa ko mu kurengera imari n\u2019imitungo ya Leta nta mbaraga zifatika zishyirwa mu kugaruza imitungo iba yanyerejwe, aho usanga gahunda z\u2019Umugenzuzi Mukuru w\u2019Imari ya Leta na ya Komisiyo y\u2019Inteko ishinzwe kureba uko umutungo wa Leta bikoreshwa abantu basa nk\u2019abamaze kubica amazi.<\/p>\n<p>Hakaba hifuzwa ko muri ibi bice byombi hakongerwamo ubugenzacyaha kugirango abantu badakomeza kwifata nk\u2019abari mu mukino. Nyakubahwa Paul Kagame yanamaganye abibwira ko ibyo gukina biri muri gahunda za RPF-Inkotanyi.<\/p>\n<p>\u00a0<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\n\u00a0<br \/>\n<b>Njye wegeranije ibi  ndi Marshall E.David\/Bwiza.com<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016 nibwo abanyamuryango basaga 2000 bagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bahuriye mu nama yabereye mu cyumba cy\u2019inama cya Kigali Convention Center, aho perezida wa repubulika yabagejejeho ijambo twifuje gusesengura. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] 1.Inkuru yacu iribanda ku gusesengura intambwe ku yindi ku ngingo zikomeye kurusha izindi zibanzweho na Perezida wa Repubulika . [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3916","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016 nibwo abanyamuryango basaga 2000 bagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bahuriye mu nama yabereye mu cyumba cy\u2019inama cya Kigali Convention Center, aho perezida wa repubulika yabagejejeho ijambo twifuje gusesengura. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] 1.Inkuru yacu iribanda ku gusesengura intambwe ku yindi ku ngingo zikomeye kurusha izindi zibanzweho na Perezida wa Repubulika . [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-13T21:09:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:31:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"13 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi\",\"datePublished\":\"2016-12-13T21:09:18+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:31:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916\"},\"wordCount\":2521,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916\",\"name\":\"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-13T21:09:18+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:31:04+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3916#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi - BWIZA","og_description":"Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016 nibwo abanyamuryango basaga 2000 bagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bahuriye mu nama yabereye mu cyumba cy\u2019inama cya Kigali Convention Center, aho perezida wa repubulika yabagejejeho ijambo twifuje gusesengura. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] 1.Inkuru yacu iribanda ku gusesengura intambwe ku yindi ku ngingo zikomeye kurusha izindi zibanzweho na Perezida wa Repubulika . [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-13T21:09:18+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:31:04+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"13 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi","datePublished":"2016-12-13T21:09:18+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:31:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916"},"wordCount":2521,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916","name":"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg","datePublished":"2016-12-13T21:09:18+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:31:04+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3916"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/31455506021_ce6f7878a0_z-2.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3916#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amwe mu masomo y\u2019ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3916","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3916"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3916\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3916"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3916"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3916"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}