{"id":39303,"date":"2021-08-19T19:45:00","date_gmt":"2021-08-19T19:45:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/08\/19\/musanze-umukire-yateye-ibyuma-uwamutukiye-umugore-none-aracyidegembya\/"},"modified":"2021-08-19T19:45:00","modified_gmt":"2021-08-19T19:45:00","slug":"musanze-umukire-yateye-ibyuma-uwamutukiye-umugore-none-aracyidegembya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303","title":{"rendered":"Musanze: &#8216;Umukire&#8217; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari &#8216;umukire&#8217;.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w&#8217;imyaka 25 y&#8217;amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo mu mbavu no mu mutima mbere yo kujyanwa igitaraganya ku bitaro bya Ruhengeri, ayo yaje kuvanwa akajya kuvurirwa mu rugo kuko nta bwisungane mu kwivuza yari afite.<\/p>\n<p>Mukuru w&#8217;uwatewe ibyuma witwa Niyonsaba Jean de Dieu ashyira mu majwi Nsakanyarenze usanzwe ari umukozi wa RDB (ni umurinzi muri Parike y&#8217;Igihugu y&#8217;Ibirunga) kuba ari we wateye ibyuma murumuna we, amuhora kuba yari yaramutukiye umugore.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Uwamuteraguye ibyuma yitwa Nsakanyarenze Jean Christophe ariko Murwanashyaka yari yaratonganye n&#8217;umugore we hari hashize hafi amezi abiri, ubwo yamuteraguye ibyuma ngo kubera ko yari yaratutse umugore we.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu muturage yavuze ko inzego zitandukanye zirimo iz&#8217;ibanze n&#8217;urwa DASSO zinjiye muri kiriya kibazo, gusa zikingira ikibaba uwateye umuvandimwe we ibyuma kuko ari umukire.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Aba DASSO baraje ariko kubera ko uwo Nsakanyarenze ari umukozi, ari umukire, banze kumufata ahubwo baraganira bakoresha anketi (enqu\u00eate), ahubwo bati &#8216;ntitwamufata, RIB ni yo izaza kumwishakira&#8217;, ariko abo ba DASSO umwe ni mubyara we undi ni muramu we.&#8221;<\/p>\n<p>Niyonsaba yakomeje avuga ko nyuma y&#8217;uko DASSO zanze gufata uriya yita umukire, byabaye ngombwa ko batabaza inzego zirimo Polisi, zije kumufata arahunga mbere y&#8217;uko yongera kugaragara agakomeza akazi ke gasanzwe.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w&#8217;Umurenge wa Gataraga, KABERA Canisius, yemereye BWIZA koko ko Murwanashyaka Innocent yatewe ibyuma, ndetse we ubwe akaba ari mu bamusuye kwa muganga aho yari arwariye.<\/p>\n<p>Gitifu wa Gataraga avuga ko Murwanashyaka yavuze ko Nsakanyarenze ari we wamuteze akamutera ibyuma, gusa akavuga ko banze gufata ushyirwa mu majwi kuko bamubajije niba ari we wateye uriya muturage ibyuma akabihakana.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ukekwa yarahamagajwe, ahageze baramubaza bati &#8216;uyu muntu ni wowe wamuteye icyuma?&#8217;, na we ati &#8216;ndakababura!&#8217; Ati &#8216;Njyewe natashye kare, abo bantu ntaho nahuriye na bo.&#8221;<\/p>\n<p>KABERA avuga ko batagombaga gufata Nsakanyarenze ngo bamushinje gutera ibyuma uwo bivugwa ko yahoye kumutukira umugore, mu gihe atemeraga ko ari we wabikoze cyangwa ngo hagire uwaba yari yamubonye abikora.<\/p>\n<p>Yavuze ko inzira ishoboka kwari ukugira inama uwakomerekejwe akiyambaza Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha, kuko ari rwo rufite uburenganzira busesuye bwo gukora iperereza ryimbitse.<\/p>\n<p>Ku bijyanye no kuba Nsakanyarenze yaba akikingirwa ikibaba kubera ko ari umukire, uyu muyobozi yavuze ko atari byo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Njye ubwanjye umushahara mpembwa ntabwo uwo nguwo n&#8217;ubwo yaba ari ikinani kingana iki, ntabwo yabona umushahara mpembwa. Urumva njye nta cyenewabo tunafitanye, n&#8217;umushahara ntabwo mvuga ko yampemba umushahara, cyangwa ngo ampe ruswa yatuma ntamufata.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu muyobozi cyakora cyo yabwiye BWIZA ko icyamutangaje ari uko umugore w&#8217;uwatewe ibyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yamubwiye ko biyunze n&#8217;uwabimuteye, ngo kuko yemeye kuzishyura ibizamugendaho byose kwa muganga ndetse akanamufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ibyo avuga ko nk&#8217;ubuyobozi bamaganye kuko byenyegeza umuco wo kudahana.<\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/qNNn_7fs36A\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/EoC54Goj3lc\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/XPM6islHWh4\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p><strong>Kurikira ibiganiro n\u2019amavidewo binyura kuri Bwiza TV<\/strong>->https:\/\/www.youtube.com\/channel\/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari &#8216;umukire&#8217;. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w&#8217;imyaka 25 y&#8217;amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[132],"class_list":["post-39303","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-featured-post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Musanze: &#039;Umukire&#039; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Musanze: &#039;Umukire&#039; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari &#8216;umukire&#8217;. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w&#8217;imyaka 25 y&#8217;amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-08-19T19:45:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Musanze: &#8216;Umukire&#8217; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya\",\"datePublished\":\"2021-08-19T19:45:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303\"},\"wordCount\":520,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Featured Post\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303\",\"name\":\"Musanze: 'Umukire' yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-08-19T19:45:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39303#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Musanze: &#8216;Umukire&#8217; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Musanze: 'Umukire' yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Musanze: 'Umukire' yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya - BWIZA","og_description":"Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari &#8216;umukire&#8217;. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w&#8217;imyaka 25 y&#8217;amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-08-19T19:45:00+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Musanze: &#8216;Umukire&#8217; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya","datePublished":"2021-08-19T19:45:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303"},"wordCount":520,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Featured Post"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=39303#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303","name":"Musanze: 'Umukire' yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-08-19T19:45:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=39303"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39303#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Musanze: &#8216;Umukire&#8217; yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/39303","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=39303"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/39303\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=39303"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=39303"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=39303"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}