{"id":3976,"date":"2016-12-16T18:08:24","date_gmt":"2016-12-16T18:08:24","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/16\/guterana-amagambo-hagati-ya-kiliziya-na-leta-y-039-u-rwanda-mu-mushyikirano\/"},"modified":"2025-02-12T17:30:29","modified_gmt":"2025-02-12T15:30:29","slug":"guterana-amagambo-hagati-ya-kiliziya-na-leta-y-039-u-rwanda-mu-mushyikirano","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976","title":{"rendered":"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda  mu mushyikirano"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Kiliziya Gatulika yateranye amagambo n&#8217;ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda ku kibazo cyo kuba iri dini ryasaba imbabazi ku ruhare rwaryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asubiza Musenyeri Filipo Rukamba ati &#8220;Ikibazo ni uko tutemera ko kiliziya gatulika yakoze Jenoside, Jenoside ntabwo ari kiliziya yayiteguye, ntabwo ari kiliziya yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, Abakirisitu bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twebwe bisa n&#8217;ibigarukira aho&#8221;<\/strong><br \/>\n <strong>Kagame ntiyiyumvisha impamvu Papa adasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994<\/strong><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nByagarutsweho nyuma y&#8217;ikiganiro cyatanzwe na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG ku kurwanya Jenoside, uyu yavuze ko hakiri imbogamizi ku kurwanya Jenoside mu gihe bimwe mu bihugu birimo n&#8217;Ubufaransa bikikomeza mu kwemera no gusaba imbabazi ku ruhare rwabyo muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni.<br \/>\nIkibazo cyo kuba kiliziya Gatulika yasaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyagarutsweho mu nama y&#8217;umushyikirano 14, Guverinoma y&#8217;u Rwanda yifuza ko iz mbabazi zasabwa n&#8217;umuyobozi wa kiliziya ku rwego rw&#8217;isi Papa, nk&#8217;uko byagiye bikorwa n&#8217;ahandi nk&#8217;uko perezida Kagame yabisobanuye<br \/>\nAti  &#8220;Hari aho Kiliziya Gatulika y&#8217;i Vaticani yasabye imbabazi,m ndetse ahandi itanga n&#8217;impozamarira, ntabwo byagiye ku muntu umwe gusa, cyangwa ngo abantu batatu gusa bishyire hamwe bavuge ngo baranditse basabye imbabazi, niba ahandi n&#8217;ubundi kiliziya yaraabye imbabazi ntabwo byasobanutse impamvu mu Rwanda kiliziya itarasaba imbabazi<br \/>\n <strong>&#8220;Abemera serivise mbi ni bo bafite ikibazo&#8221; Perezida Kagame<\/strong><br \/>\nPerezida Kagame yabivuse asubiza Musenyeri Filipo Rukamba nk&#8217;umuvugizi wa Kiliziya mu Rwanda wari umaze kwemeza ko kiliziya ntawe yatumye gukora Jenoside bityo ko ngo itabazwa ibyo gusaba imbabazi<br \/>\nMu ijambo risoza inama y\u2019igihugu y\u2019umushyikirano ya 14, umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku bayobozi bagifite umuco wo kwirata ibyo bagezeho abasaba kubicikaho, yanagarutse ku kibazo cya serivise mbi bagitanga serivise mbi abasaba kwikosora ariko avuga by\u2019umwihariko ko abahabwa bene izo serivise bakazakira nabo bafite ikibazo<br \/>\nYagize ati \u201cNta nubwo njye nza kwibanda kuri bariya navuze abo badatanga serivise uko bikwiriye, njye ndanabishyira no ku bahabwa serivise, cyane cyane ndetse, abo barimo twebwe b\u2019ababayobozi ndetse, muri twe aabayobozi harimo abatanga serivise ariko harimo n\u2019abazihabwa\u201d<br \/>\nAkomeza agira ati \u201cIyo ukorerwa ikintu akenshi kandi uri bunishyure amafaranga umuntu akaguha ikintu uko ashatse uko ari ko kose, uko giteye kose ukakira, ukishyura, ukagenda uba ufite ikibazo nawe, niba tudashoboye gusaba serivise nziza nk\u2019uko tuyikwiye natwe dufite ikibazo\u201d<br \/>\n <strong>Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bihimbaza<\/strong><br \/>\nIkindi umukuru w\u2019igihugu yagarutseho ni ukwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kwiyibuka kugirango mu gihe abayobozi hari ibyo batari kubagezaho neza bage ubwabo babyishyuza.<br \/>\nUmukuru w\u2019igihugu yanagarutse ku mbwirwa ruhame za bamwe mu baturage n\u2019abayobozi abagaya guhora bavuga ibyiza bakora cyangwa bakoze mu rwego rwo kwitaka<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAti \u201cNagumye ndwana no kubyihorera kubivuga riko reka mbivuge kandi si bwo bwa mbere mbivuze, kuvuga ibyiza ukora, njye nakabaye mvuga ngo mureke twishimire ibyiza twagezeho, ariko ntabwo nakongeraho na rimwe ngo ariko turi ibitangaza, ngo twageze kuri ibi abantu baza no kutureba, iyo mvugo imfata ahantu ikandya, ibyiza jya ureka abandi babikuvugeho ariko ntukabyivugire,\u201d<br \/>\nPerezida Kagame yasobanuye ko atari ngombwa ko abantu bivuga bitaka kuko niyo bakoze nabi batajya bibuka nabyo kubivuga, ati \u201cIbyo ukora nabi se nabyo baza kukwigiraho?\u201d<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong><a href=\"mailto:Scadrack@bwiza.com\">Schadrack@bwiza.com<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kiliziya Gatulika yateranye amagambo n&#8217;ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda ku kibazo cyo kuba iri dini ryasaba imbabazi ku ruhare rwaryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asubiza Musenyeri Filipo Rukamba ati &#8220;Ikibazo ni uko tutemera ko kiliziya gatulika yakoze Jenoside, Jenoside ntabwo ari kiliziya yayiteguye, ntabwo ari kiliziya yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, Abakirisitu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3976","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kiliziya Gatulika yateranye amagambo n&#8217;ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda ku kibazo cyo kuba iri dini ryasaba imbabazi ku ruhare rwaryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asubiza Musenyeri Filipo Rukamba ati &#8220;Ikibazo ni uko tutemera ko kiliziya gatulika yakoze Jenoside, Jenoside ntabwo ari kiliziya yayiteguye, ntabwo ari kiliziya yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, Abakirisitu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-16T18:08:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:30:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano\",\"datePublished\":\"2016-12-16T18:08:24+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:30:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976\"},\"wordCount\":562,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976\",\"name\":\"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-12-16T18:08:24+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:30:29+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3976#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano - BWIZA","og_description":"Kiliziya Gatulika yateranye amagambo n&#8217;ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda ku kibazo cyo kuba iri dini ryasaba imbabazi ku ruhare rwaryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asubiza Musenyeri Filipo Rukamba ati &#8220;Ikibazo ni uko tutemera ko kiliziya gatulika yakoze Jenoside, Jenoside ntabwo ari kiliziya yayiteguye, ntabwo ari kiliziya yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, Abakirisitu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-16T18:08:24+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:30:29+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano","datePublished":"2016-12-16T18:08:24+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:30:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976"},"wordCount":562,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3976#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976","name":"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-12-16T18:08:24+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:30:29+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3976"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3976#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y&#039;u Rwanda mu mushyikirano"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3976","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3976"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3976\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3976"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3976"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3976"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}