{"id":39791,"date":"2021-09-04T21:14:05","date_gmt":"2021-09-04T21:14:05","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/09\/04\/urujijo-no-kutavuga-rumwe-ku-waba-yarishyuriye-ikipe-ya-uganda-amadeni-ya\/"},"modified":"2021-09-04T21:14:05","modified_gmt":"2021-09-04T21:14:05","slug":"urujijo-no-kutavuga-rumwe-ku-waba-yarishyuriye-ikipe-ya-uganda-amadeni-ya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791","title":{"rendered":"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo"},"content":{"rendered":"<p>Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y&#8217;igihugu ya Uganda y&#8217;umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y&#8217;uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n&#8217;umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye.<\/p>\n<p>The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y&#8217;ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera hano mu Rwanda, mbere yo gusezererwa muri 1\/4 cy&#8217;irangiza itsinzwe na Cap-Vert ku manota 79-71.<\/p>\n<p>Ni mu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu.<\/p>\n<p>Ni umukino wabaye mbere y&#8217;amasaha make Ishyirahamwe ry&#8217;Umukino wa Basketball muri Uganda (FUBA) rishimiye Umugaba w&#8217;Ingabo z&#8217;icyo gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, rivuga ko yishyuye fagitire yose y&#8217;ideni ikipe ya kiriya gihugu yari ibereyemo Hoteli yari icumbitsemo.<\/p>\n<p>Ishyirahamwe FUBA ribinyujije kuri Twitter ryavuze ko amashilingi Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ari miliyoni 188 (Frw miliyoni 45).<\/p>\n<p>Riti: &#8220;The Silverbacks (ikipe y&#8217;abagabo) iragira ngo ishimire Gen Muhoozi Kainerugaba ku kuba yatabaye ikipe y&#8217;igihugu ya Basketball i Kigali. Gen Muhoozi Kainerugaba yishyuye fagitire za hoteli zacu zose, kandi yakurikiranye ko tuva i Kigali nta mwenda dufite.&#8221;<\/p>\n<p>FUBA yanditse ubu butumwa ku rubuga rwayo rwa Twitter, nyuma y&#8217;amasaha agera kuri abiri isohoye itangazo rivuga ko yafashwe neza na Hoteli ya Park Inn Radisson yari icumbitsemo ndetse na FERWABA.<\/p>\n<p>Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Nasser Sserunjogi riragira riti: &#8220;Ikipe yari icumbitse muri Park Inn Radisson (Hoteli y&#8217;inyenyeri eshanu) aho twari dufashwe neza mu buryo budasanzwe. Ishyirahamwe ry&#8217;Umukino wa Basketball mu Rwanda ryatubereye ryiza cyane. Batwitayeho byo mu rwego rwo hejuru.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Kutumvikana ku wishyuye Fagitire ni byo byateje ikibazo<\/strong><\/p>\n<p>Cyakora cyo n&#8217;ubwo FUBA yashimiye u Rwanda kubera uko rwakiriye ikipe yabo, kutumvikana ku wishyuye Fagitire ya serivisi iriya kipe yahawe ni byo byabyaye byateje urujijo n&#8217;ikibazo.<\/p>\n<p>Byari nyuma y&#8217;uko Radisson Blu Hotels yacumbikiye iriya kipe itangarije ko amadeni yayo yishyuwe na FERWABA, mu butumwa busubiza ubwo umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS yari yanditse kuri Twitter avuga ko iriya kipe yangiwe gusohoka itishyuye umwenda irimo.<\/p>\n<p>BWIZA yifuje kumenya niba koko hari amafaranga FERWABA yaba yarishyuriye &#8216;The Silverbacks&#8217; mu rwego rwo kuyifasha kwigobotora ririya deni, gusa Mugwiza D\u00e9sir\u00e9 uyiyobora ayibwira ko ahuze cyane.<\/p>\n<p>Avugana n&#8217;umunyamakuru wacu yagize ati: &#8220;Ndi busy, ibyo ushaka uzabimbaze nyuma y&#8217;iyi competition [ya Afrobasket]&#8221;.<\/p>\n<p>Ni mu gihe hari amakuru avuga ko ejo ku wa Kane FERWABA yaba yarashatse kwishyurira iriya kipe amadeni yarimo, gusa bikarangira abayigize babyanze.<\/p>\n<p>Bivugwa ko FUBA yabwiye ubuyobozi bwa Hoteli kwihangana kuko ikibazo cy&#8217;ideni yarimo cyarimo gishakirwa umuti.<\/p>\n<p>Ngo FERWABA yasabye ubuyobozi bw&#8217;iriya Hoteli gukomeza gucumbikira iriya kipe, ariko itanga garanti y&#8217;uko ari yo igomba kwishyura ideni ry&#8217;ibyo yakoresheje, ari yo mpamvu ubuyobozi bwa Hoteli bwatangaje ko Federasiyo y&#8217;u Rwanda ari yo yishyuye ririya deni.<\/p>\n<p>Cyakora cyo hari andi makuru avuga ko mu ideni ry&#8217;abarirwa muri miliyoni 360 z&#8217;amashiringi ikipe ya Uganda yarimo, yishyuyeho miliyoni 180 yahawe na Gen Muhoozi andi yishyurwa na FERWABA nk&#8217;uko igihugu cyakiriye iyi mikino kibisabwa.<\/p>\n<p>Iri tegeko riravuga ko iyo igihugu cyakiriye imikino, cyishyura 50% by&#8217;igiciro cy&#8217;icumbi rya hoteli ku makipe yitabiriye, yo akiyishyurira asigaye.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y&#8217;igihugu ya Uganda y&#8217;umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y&#8217;uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n&#8217;umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye. The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y&#8217;ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-39791","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y&#8217;igihugu ya Uganda y&#8217;umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y&#8217;uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n&#8217;umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye. The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y&#8217;ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-09-04T21:14:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo\",\"datePublished\":\"2021-09-04T21:14:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791\"},\"wordCount\":542,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791\",\"name\":\"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-09-04T21:14:05+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=39791#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo - BWIZA","og_description":"Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y&#8217;igihugu ya Uganda y&#8217;umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y&#8217;uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n&#8217;umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye. The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y&#8217;ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-09-04T21:14:05+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo","datePublished":"2021-09-04T21:14:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791"},"wordCount":542,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=39791#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791","name":"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-09-04T21:14:05+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=39791"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=39791#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/39791","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=39791"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/39791\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=39791"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=39791"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=39791"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}