{"id":3993,"date":"2016-12-18T09:08:57","date_gmt":"2016-12-18T09:08:57","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/18\/ngororero-abanyeshuli-bari-mu-biruhuko-baganirijwe-ku-icuruzwa-ry-039-abantu\/"},"modified":"2025-02-12T17:30:12","modified_gmt":"2025-02-12T15:30:12","slug":"ngororero-abanyeshuli-bari-mu-biruhuko-baganirijwe-ku-icuruzwa-ry-039-abantu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993","title":{"rendered":"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu"},"content":{"rendered":"<div>\nUmuyobozi wa Polisi y\u2019u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa ku wa 15 Ukuboza yagiranye inama n\u2019abanyeshuri bo mu murenge wa Nyange bari mu biruhuko; abaganiriza ku icuruzwa ry\u2019abantu; kandi abasaba kwirinda kugwa mutego w\u2019abakora iki cyaha.\n<\/div>\n<div>\nIcyo kiganiro cyitabiriwe n\u2019abagera kuri 200; kikaba cyarabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange riri mu kagari ka Nsibo.\n<\/div>\n<div>\nSSP Gasangwa yabwiye urwo rubyiruko ko icuruzwa ry\u2019abantu ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe.<br \/>\nSSP Gasangwa yavuze ko  ucuruzwa akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n\u2019amategeko, mu bisa n\u2019ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk\u2019umuja n\u2019ibindi.\n<\/div>\n<div>\nUmuyobozi wa Polisi y\u2019u Rwanda muri aka karere yababwiye ko abakora ubu bucuruzi bahuma amaso abo babushoramo babizeza ko bazagirira imibereho myiza aho bashaka kubajyana, ariko ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose; hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, cyangwa bakabashora mu bikorwa by\u2019urukozasoni nk\u2019ubusambanyi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nYagize kandi ati,&#8221; Abakora iki cyaha bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira undi umenya ibikorwa byabo usibye uwo bashaka kujya gucuruza. Umuntu nk\u2019uwo ushaka kubajyana aho mutazi abatesheje ishuri nta cyiza aba abifuriza. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane; ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu cyangwa ababarera, cyangwa inzego z\u2019umutekano kugira ngo niba ari ushaka kujya kubacuruza afatwe.&#8221;\n<\/div>\n<div>\nUmwe muri abo banyeshuri witwa Uwimpuhwe Chantal yagize ati,&#8221;Ikiganiro twagiranye na Polisi ni ingirakamaro kubera ko cyatumye menya amayeri y\u2019abo bagizi ba nabi n\u2019uburyo nakwirinda kugwa mu mutego wabo.&#8221;<br \/>\nUwimpuhwe yasoje asaba bagenzi be gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y\u2019u Rwanda.\n<\/div>\n<div>\nNa none kuri uyu munsi, ubukangurambaga nk\u2019ubu bwabaye mu turere twa Bugesera na Huye; aho urubyiruko rugera kuri 250 rwiganjemo abanyeshuri rwaganirijwe ku icuruzwa ry\u2019abantu n\u2019ububi bwabyo; runasabwa  kutishora mu biyobyabwenge no kwirinda kugwa mu mutego w\u2019abacuruza abantu; ahubwo bakagira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyo byaha ndetse n\u2019ibindi muri rusange.Musanze: urubyiruko 52 rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha<br \/>\nUrubyiruko 52 rwo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze rwiyemeje kuba abanyamuryango b\u2019ihuriro ry\u2019urubyiruko rw\u2019abakorerabushake mu gukira no kurwanya ibyaha muri aka karere. Babyiyemeje ubwo bo na bagenzi babo 208 basanzwe bagize iri huriro bagiranaga inama na Polisi y\u2019u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]\n<\/div>\n<div>\nUbwo yaganiraga nabo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y\u2019u Rwanda, abaturage n\u2019izindi nzego muri aka karere Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira,  yongeye kubibutsa imikorere  n\u2019intego zabo; bigamije ubufatanye mu gukumira no kurwanya  ibyaha. IP Ntiyamira yababwiye ko bagomba gukomeza kurangwa n\u2019indangagaciro nyarwanda no kwitwara neza,  bityo bagafatanya n\u2019inzego z\u2019umutekano gukumira ibyaha bitaraba cyane cyane bazigezaho amakuru.<br \/>\nYakomeje kandi ababwira ku bubi bw\u2019ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n\u2019iryo mu ngo, icuruzwa ry\u2019abantu ndetse no kwirinda inda zitateguwe cyane cyane mu rubyiruko.\n<\/div>\n<div>\nUmuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019urubyiruko rw\u2019abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu karere ka Musanze Murangamirwa Theodore,  yasabye bagenzi be gukomeza kurushaho gukorana na Polisi y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019izindi nzego zo muri aka karere hagamijwe gusigasira ibyagezweho.<br \/>\nYashimiye urubyiruko rwo mu murenge wa Muhoza uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha,  cyane cyane ko uru rubyiruko rufite amatsinda ane ruhuriyemo yo gukumira ibyaha muri rusange, runafite kandi amatsinda atatu yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no muri buri kagari k\u2019uyu murenge, urubyiruko rufitemo itsinda ryo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <em> <strong>@Bwiza.com<\/strong> <\/em>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi wa Polisi y\u2019u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa ku wa 15 Ukuboza yagiranye inama n\u2019abanyeshuri bo mu murenge wa Nyange bari mu biruhuko; abaganiriza ku icuruzwa ry\u2019abantu; kandi abasaba kwirinda kugwa mutego w\u2019abakora iki cyaha. Icyo kiganiro cyitabiriwe n\u2019abagera kuri 200; kikaba cyarabereye mu Ishuri ryisumbuye rya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-3993","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuyobozi wa Polisi y\u2019u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa ku wa 15 Ukuboza yagiranye inama n\u2019abanyeshuri bo mu murenge wa Nyange bari mu biruhuko; abaganiriza ku icuruzwa ry\u2019abantu; kandi abasaba kwirinda kugwa mutego w\u2019abakora iki cyaha. Icyo kiganiro cyitabiriwe n\u2019abagera kuri 200; kikaba cyarabereye mu Ishuri ryisumbuye rya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-18T09:08:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:30:12+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu\",\"datePublished\":\"2016-12-18T09:08:57+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:30:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993\"},\"wordCount\":622,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993\",\"name\":\"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-12-18T09:08:57+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:30:12+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=3993#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu - BWIZA","og_description":"Umuyobozi wa Polisi y\u2019u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa ku wa 15 Ukuboza yagiranye inama n\u2019abanyeshuri bo mu murenge wa Nyange bari mu biruhuko; abaganiriza ku icuruzwa ry\u2019abantu; kandi abasaba kwirinda kugwa mutego w\u2019abakora iki cyaha. Icyo kiganiro cyitabiriwe n\u2019abagera kuri 200; kikaba cyarabereye mu Ishuri ryisumbuye rya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-18T09:08:57+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:30:12+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu","datePublished":"2016-12-18T09:08:57+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:30:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993"},"wordCount":622,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3993#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993","name":"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-12-18T09:08:57+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:30:12+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=3993"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=3993#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ngororero: Abanyeshuli bari mu biruhuko baganirijwe ku icuruzwa ry&#039;abantu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3993","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3993"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3993\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3993"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3993"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3993"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}