{"id":4139,"date":"2016-12-25T10:51:20","date_gmt":"2016-12-25T10:51:20","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/25\/kwizihiza-iminsi-mikuru-gusesagura-imitungo-n-ubuzima\/"},"modified":"2025-02-12T17:16:13","modified_gmt":"2025-02-12T15:16:13","slug":"kwizihiza-iminsi-mikuru-gusesagura-imitungo-n-ubuzima","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139","title":{"rendered":"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Mu Rwanda kimwe n\u2019ahandi hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ushushanya kuvuka kwa Yesu. Uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka ndetse n\u2019umunzi mukuru w\u2019Ubunani uba mu ntangiriro za buri mwaka ku itariki ya mbere Mutarama.<\/em> <\/strong><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nKuri iyi minsi, usanga abantu benshi bakubiranye abandi bahuze cyane aho abenshi usanga barya ibya bataherukaga kurya cyangwa ibyo bataryaga mu rwego rwo kwishimisha ko umukiza yabavukiye abandi ko batangiye umwaka ari muzima.<br \/>\nNyamara iyi minsi ntabwo abantu bayivugaho rumwe kuko hari abayihuriramo n\u2019ingorane abandi bagasigara ammara masa nyuma yo kuyivamo.<br \/>\n <strong>Ibiribwa n\u2019ibinyobwa.<\/strong><br \/>\nImiryango myinshi haba mu byaro no mu mijyi, usanga barateganyirije iyi minsi mikuru kabone nubwo baba basanzwe barya rimwe ku munsi cyangwa mu minsi 2. Bamwe mu batuye mu byaro, bizihiza iyi minsi kugirango abaturanyi babo batabicisha umwuka w\u2019inkarango bityo nabo bagakora ibishoboka byose kuri iyi minsi bagakaranga.<br \/>\n <strong>Abantu benshi barya inyama<\/strong><br \/>\nHari aho usanga bamaze umwaka cyangwa amezi 6 barakoze ibimina bitanga amafaranga agenewe kuzagura inka, ihene, ingurube n\u2019andi matungo yo kuzabaga kuri Noheri n\u2019Ubunani. Ikibabaje nuko usanga iyi ariyo ntego gusa y\u2019ibi bimina cyangwa udushyirahamwe duto, kandi bakabikoze no mu buzima busanzwe mu rwego rwo kwwiteza imbere.<br \/>\nAbandi usanga baragiye babika udufaranga ducye two kuzanywera kuri iyo minsi mikuru aho bagira bati\u201dnzagera ku muhanda aho abandi bari,\u2026\u201d ugasanga amafaranga umuntu yakoreye mu kwezi kumwe cyangwa 2 ayanywereye umunsi umwe cyangwa 2 gusa.<br \/>\n <strong>Imyambaro<\/strong><br \/>\nHari abo usanga barabitse imyenda bateganyirije kuzambara kuri iyi minsi bafata nk\u2019idasanzwe, nyamara yarangira bagasubira ku kabo, abana bayiguriwe cyangwa bayihawe nk\u2019impano bagatangira bakayijyana mu mirimo, gukina n\u2019ibindi. Abenshi kuri uyu munsi Bambara imyenda ihenze kurusha ubusanzwe byumvikana agaciro baba bahariye iyi minsi.<br \/>\nNubwo iyi minsi abantu bayishimira bagasabana n\u2019inshuti n\u2019abavandimwe, abenshi mu banyarwanda bizihiza iyi minsi mikuru bahurira n\u2019ingorane muri bya byishimo.<br \/>\n <strong>Kurwana no gukomereka.<\/strong><br \/>\nIminsi mikuru ya Noheri n\u2019Ubunani, ni imwe mu minsi irangwa n\u2019urugomo kurita indi biterwa ahanini no kuba abantu baba bijuse bagatangira kubirwaniramo. Urugero mu mwaka washize wa 2015, \u2026\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026<br \/>\nKimwe n\u2019abandi benshi, babasha kujya kwa muganga cyangwa bakarembera mu ngo zabo, aho biba binagoye ko bajya kwa muganga kuko baba basigaye iheruheru kubera iminsi mikuru.<br \/>\n <strong>Amadeni<\/strong><br \/>\nIyo uganiriye n\u2019abakora muri za banki, bakubwira ko muri iyi minsi mikuru abantu benshi baba baratse imyenda abandi barabikuje udufaranga twose bari barabikije ngo bajye kwishimana n\u2019abo bakunda cyangwa bataherukanaga.<br \/>\nAbanyamabanki benshi banavuga ko nyuma y\u2019ukwezi kwa mbere haba hari ikibazo cy\u2019amafaranga kuko abenshi mu bagujije baba bataratangira kwishyura abandi bagatinda kongera kubitsa kuko baba barahungabanyije ikigega amafaranga aba abitsemo.<br \/>\n <strong>Inda z\u2019indaro<\/strong><br \/>\nMuri iyi minsi mikuru ya Noheli n\u2019Ubunani, abakobwa benshi batwara inda z\u2019indaro aho usanga abo mu ntara barashotse imijyi baje kwishimana n\u2019inshuti zabo baba badaherukana, abajya gutembera bakarara n\u2019abandi batandukanye baba basanganjwe ariko uko kwishimisha kwabo kukabasigira ibibazo bazigobotora bigoranye cyangwa rimwe na rimwe bikananirana nko mu gihe banduzanyije ibirwara byandurira mu mibonano mpuzabitsina.<br \/>\n<figure id=\"attachment_52037\" aria-describedby=\"caption-attachment-52037\" style=\"width: 768px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-52037 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"768\" height=\"512\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-52037\" class=\"wp-caption-text\">Imwe mu miryango iboneraho gutumira abaturanyi n\u2019incuti bagasangira, aha umuziki ukaba waracaga ibintu mu rugo rumwe rw\u2019i Nyamirambo 2015<\/figcaption><\/figure><br \/>\nUretse abakobwa batwara inda, hari n\u2019imiryango usanga yarahigiye kugirana ibihe byiza mu minsi mikuru aho usanga umugore n\u2019umugabo bateshuka ku nshingano yo kuboneza urubyaro bagaterana inda batari batenganyiriza kuko bari mu byishimo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Indwara<\/strong><br \/>\nUretse indwara ya Sida bamwe bashobora kwanduzanya kubera kwishimana muri iyi minsi mikuru, hari n\u2019abarwara kubera ibyo bariye batamenyereye, inzoga nyinshi zivangavanze n\u2019ibindi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNyuma y\u2019iminsi mikuru usanga abantu benshi baramenetse imitwe kubera inzoga z\u2019inkorano cyangwa zivangavanze ba baranyweyo n\u2019ibindi.<br \/>\n <strong>Ubujura n\u2019ibihano.<\/strong><br \/>\nMu duce tumwe na tumwe tw\u2019igihugu, iminsi mikuru isiga abantu batagira ingano mu bihome. Abajura baza ku mwanya wa mbere aho baba bashaka gusa n\u2019abandi kuri uyu munsi mukuru ariko batarabiteganyirije cyangwa ngo babe barakoze cyane bagahitamo kuyoboka iby\u2019abandi.<br \/>\n <strong>Ubusinzi n\u2019impanuka<\/strong><br \/>\nMuri iyi minsi usanga aribwo haba impanuka nyinshi ugereranyije no mu yindi minsi bitewe no kuba akenshi bamwe batwara ibinyabiziga basinze, abagendera ku mivuduko wenda bitabiriye ubutumoire n\u2019ibindi.<br \/>\nMu mwaka wa 2015, habaruwe impanuka 5 zo mu minsi mikuru, ariko uyu mubare ukaba ari muto ugereranyije n\u2019uko byagenze mu mwaka wa 2014, kuko icyo gihe kuri Noheli gusa habaye impanuka 12 zabaye kuri Noheli, zahitanye 2. Aya makuru aakaba yaratanzwe n\u2019izego za polisi y\u2019u Rwanda.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_ndenga1-1e4e0.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-52031\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_ndenga1-1e4e0.jpg\" alt=\"ubusinzi_ndenga1-1e4e0\" width=\"768\" height=\"461\" \/><\/a><br \/>\n <em>Uyu yari yiryamiye iruhande rw\u2019umuhanda i Remera ahagana saa moya za mu gitondo, bigaragara ko ari mu ishusho y\u2019urupfu kubera ubusinzi ndengakamere<\/em><br \/>\nImpanuka zagiye ziba ahanini zitewe n\u2019ikibazo cy\u2019ubusinzi, zatumwe inzego za Polisi y\u2019u Rwanda zifata umwanzuro wo kujya zicyura abantu basize zikabageza aho bataha mu rwego rwo gukumira impanuka ariko uyu mwaka ibyo bikorwa bikaba bitazabaho.<br \/>\nRuhango kuri Noheli ya 2015, Mbarubukeye Jean Bosco w\u2019imyaka 43 y\u2019amavuko, yishe umugore we Gahongayire Evelyne w\u2019imyaka 41 y\u2019amavuko amunize nyuma yo kwirirwa basangira Noheli.<br class=\"autobr\" \/>Mbarubukeye n\u2019umugore we Gahongayire bari basanzwe batabanye neza bageze mu rugo bavuye gusangira ibyishimo bya Noheli bagirana amakimbiranem nk\u2019uko Polisi yabitangaje.<br \/>\nAha Umuvugizi wa Polisi mu majyepfo yatangaje ko kwirirwa basangira bishobora kuba ari mu rwego rwo kuyobya uburari agira ngo yereke abaturage ko akunda umugore we, kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.<br \/>\nNi nayo mpamvu iyo iminsi mikuru yegereje usanga inzego z\u2019umutekano zarawukajije ari nako zitanga amabwiriza menshi n\u2019inama z\u2019uburyo abantu baba bagomba kwitwara muri iyi minsi dore ko iyo yegereje n\u2019abatekamutwe biyongera.<br \/>\nGusa ikibazo si ugusesagura imitungo ahubwo ikibazo kiremereye ni uko hari abo usanga banasesagura ubuzima bwabo nk\u2019uko byagaragaye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nHamwe n\u2019ibindi byinshi bibi cyangwa byiza biranga iyi minsi, birakwiye ko abantu bishimana n\u2019inshuti n\u2019abavandimwe ariko ntibiyibagize ko n\u2019umunsi w\u2019ejo ari uwabo kandi ko nawo bagomba kuvubamo mu bizima bwiza.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong>Nsengimana@Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Rwanda kimwe n\u2019ahandi hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ushushanya kuvuka kwa Yesu. Uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka ndetse n\u2019umunzi mukuru w\u2019Ubunani uba mu ntangiriro za buri mwaka ku itariki ya mbere Mutarama. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] Kuri iyi minsi, usanga abantu benshi bakubiranye abandi bahuze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4139","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu Rwanda kimwe n\u2019ahandi hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ushushanya kuvuka kwa Yesu. Uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka ndetse n\u2019umunzi mukuru w\u2019Ubunani uba mu ntangiriro za buri mwaka ku itariki ya mbere Mutarama. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] Kuri iyi minsi, usanga abantu benshi bakubiranye abandi bahuze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-25T10:51:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:16:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima\",\"datePublished\":\"2016-12-25T10:51:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:16:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139\"},\"wordCount\":986,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139\",\"name\":\"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-25T10:51:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:16:13+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4139#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima - BWIZA","og_description":"Mu Rwanda kimwe n\u2019ahandi hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ushushanya kuvuka kwa Yesu. Uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka ndetse n\u2019umunzi mukuru w\u2019Ubunani uba mu ntangiriro za buri mwaka ku itariki ya mbere Mutarama. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] Kuri iyi minsi, usanga abantu benshi bakubiranye abandi bahuze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-25T10:51:20+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:16:13+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima","datePublished":"2016-12-25T10:51:20+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:16:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139"},"wordCount":986,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139","name":"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg","datePublished":"2016-12-25T10:51:20+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:16:13+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4139"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Ubusinzi_Noheli-4ac3c.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4139#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n\u2019ubuzima"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4139","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4139"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4139\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4139"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4139"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4139"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}