{"id":4221,"date":"2016-12-30T11:13:14","date_gmt":"2016-12-30T11:13:14","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/30\/abanyapolitiki-5-bo-muri-afurika-bifuje-kuba-abaperezida-ariko-amaso-akaba\/"},"modified":"2025-02-12T17:15:28","modified_gmt":"2025-02-12T15:15:28","slug":"abanyapolitiki-5-bo-muri-afurika-bifuje-kuba-abaperezida-ariko-amaso-akaba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221","title":{"rendered":"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere"},"content":{"rendered":"<p>Ku mugabane wa Afrika ni hamwe mu hantu ku isi usanga akajagari mu gusimburana ku butegetsi kurenza ahandi, bituma umuntu yibaza impamvu ibitera ikakuyobera.<br \/>\nDufashe nk\u2019urugero rwa hafi turahasanga bamwe mu bagabo bahirimbanye bubi na bwiza kuzicara muri za Perezidansi z&#8217;iwabo nyamara kugeza magingo aya izo nzozi zikaba zigenda ziyoyoka.<br \/>\nAba bagabo  hamwe na hamwe ubasanga mu bihugu hafi ya byose kuri uyu mugabane kabone n\u2019ubwo iyo usesenguye neza usanga umwe cyangwa uriya bataranganije amahirwe.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nHari abagiye bahanyanyaza ndetse bikananyura mu nzira y\u2019amatora ariko bikanga, hakaba n\u2019abandi batabuze gutangaza intambara babinyujije mu mitwe ya politiki na gisirikare ariko bikarangira byose biyoyotse.<br \/>\nReka tugerageze gusesengura umuntu umwe ku wundi , mu nkuru yacu turagerageza kureba 5 bagerageje kurusha abandi n\u2019ubwo uwajya gucukumbura yasanga urutonde rwaba rurerure kurenza uko abantu babitekerezaga!<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong> <\/strong>  <strong>1.Bwana Laila Odinga wo muri Kenya.<\/strong><br \/>\nLaila Odinga ni umwe mu banyapolitiki bamaze kubaka izina kuri uyu mugabane wa Africa . Uyu mukambwe bakunze guhimba akazina ka Agwambo [ Umuntu w\u2019igitangaza ] yizihiza isabukuru ye y\u2019amavuko kuwa 07 Mutarama buri mwaka kuko ubu ayingayinga imyaka 71 y\u2019amavuko .<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52601 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg\" alt=\"rao-rao\" width=\"676\" height=\"380\" \/><\/a><br \/>\nUshobora kandi no kumwita Tinga nk\u2019ijambo risobanura bya bi Machines bitengura imisozi tumenyereye nka Tinga Tinga .<br \/>\nLaila Odinga akaba kandi umuhungu wa Jaramoji Oginga Odinga wabaye Minisitiri w\u2019Intebe wa mbere muri Kenya aho yategekanye na Bwana Uhuru Kenyatta nawe wategetse Kenya ku ncuro ya mbere akanaba se ubyara Uhuru Kenyatta Perezisa wa Kenya uyu munsi.<br \/>\nLaila Amalo Odinga yabaye Minisitiri w\u2019Intebe wa Kenya guhera mu tariki 17 Mata 2008 kugeza ku wa 09 Mata 2013 nyuma yo guhigikwa mu matora yakurikiwe n\u2019ubwicanyi bwisasiye imbaga mu Kenya abasaga 3000 bakahasiga ubuzima.<br \/>\nUyu mugabo nta na rimwe usanga atagaruka muri Politiki ya Kenya nyamara na n\u2019ubu inyota yo kwicara muri Perezidansi ntarayishira na mba. Usanga ari umwe mu bantu baza ku isonga mu kunegura ubutegetsi kandi akaba anashyigikiwe n\u2019abo mu bwoko bwe bwa aba Luo batari bake nabwo muri Kenya.<br \/>\nUwavuga ko yanabashije kwigarurira imitima y\u2019urubyiruko rwinshi muri Kenya ntiyaba abeshye.<br \/>\nKuri bu Laila Odinga abarizwa mu mpuzamashyaka yibumbiye mu kitwa Orange Democratic Change ODM mu magambo ahinnye.<br \/>\nGuhera kera Laila Odinga yaharaniye kwicara ku ntebe y\u2019ubutegetsi kugeza ho yahatanye n\u2019abagabo bakomeye nka Mwai Kibaki na Arap Moi muri 2007 ariko akaza ku mwanya wa 3 ahigitswe na Bwana Mwai Kibaki.<br \/>\nKimwe mu bigaragaza inyota uyu mugabo utoroshye afite yo kwicara ku ntebe ya Perezida, ni aho kuva aho se umubyara apfiriye, ishyaka FORD Kenya rya se rikigarurirwa n\u2019abandi,we yahisemo guhita arisohokamo atangira kwigira mu yandi .<br \/>\nKuva aho rwa Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa The Hague rutangiye gukora amaperereza yo gukurikirana Perezida uriho muri Kenya, Bwana Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we Bwana  William Ruto ariko bikaza kurangira uru rukiko rugaragaje gucika intege no kureka kuburanisha aba bagabo, uretse  W.Ruto bitarasobanuka neza.<br \/>\nRaila Odinga yabaye nk\u2019ubyinira ku rukoma agirango ahari yaseserera muri icyo cyuho akaba umukuru w\u2019igihugu wa Kenya ariko birangira yikoreye amaboko kuva aho aboneye ko Uhuru Kenyatta yigaranzuye urukiko rumaze kumuhanaguraho ibyaha.<br \/>\nEse mama ubu koko Raila Odinga azagezaho nawe abe Perezida wa Kenya cyangwa azageraho ave ku izima !<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>2 . Dr Riek Machar wo muri Sudani y\u2019Epfo<\/strong><br \/>\nDr Riek Machar, nawe ni undi mugabo utoroshye mu gushakisha uko yakandagiza akarenge muri perezidansi ariko byaranze.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/machar-1.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52600 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/machar-1.jpg\" alt=\"machar\" width=\"660\" height=\"371\" \/><\/a><br \/>\nNubwo bwose Riek Machar yabashije kwicara ku ntebe ya Vice-Perezida ya Sudani y\u2019Epfo imyaka ishyika kuri 3 guhera mu 2011 kugeza 2013 ibi ntibyamubujije gushwa na Prezida we Bwana Salva Kiir Mayardit batahwemye gukozanyaho mu ntambara zitandukanye bivugwa ko zitanaburaga kwisasira imbaga.<br \/>\nKuva aho uwahoze ari umukuru wa SPLA\/SPLA, Bwana Colonel John Garang yiciwe mu mpanuka ya kajugujugu aturutse muri Uganda, icyo gihe ariko Sudan y\u2019Epfo ikaba yari ikiri kumwe na Sudani ya Ruguru, iri Shyaka rya SPLM n\u2019ingabo zaryo SPLA byacitsemo ibice ahanini byari bishingiye ku moko manini agize Sudani y\u2019Epfo .<br \/>\nKu ruhande rumwe aba Nuer arinabo Dr Riek Machar akomokamo, nabo ku rundi ruhande aba Dinka, Bwana Salva Kiir akomokamo, buri ruhande rwakubitaga agatoki ku kandi ko uruhande rumwe rwakwigarurira ingoro y\u2019umukuru w\u2019igihugu hakoreshejwe ingufu zose zaba igisirikare ndetse n\u2019inzira z\u2019amayeri ya Politiki.<br \/>\nAha ni naho haturutse umwaduko w\u2019Ishyaka SPLM\/IO [ Sudanese People\u2019s Liberation Movement In-Opposotion ] ryigometse kuri SPLM nyayo .<br \/>\nAya makimbirane kandi mu minsi ishize yatumye izi mpande zongera gukozanyaho kuri Perezidansi nyirizina ubwo aba Bategetsi bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru abashinzwe kubarinda bahukanyemo vutu vutu abasaga amagana bahasiga ubuzima ariko ingabo za Lonu birangira zibashije guhosha aya makimbirane.<br \/>\nRiek Machar ubu ubarizwa muri Afrika y\u2019Epfo ariko biranavugwa ko yaba yaratawe muri yombi mu iki gihugu cyanamaze kwerura ko  kidashaka ko akomeza kugenda ashakisha inkunga zatuma akomeza guhangana.<br \/>\nRiek Machar wavutse mu 1953 na n\u2019ubu aracyahatana ngo arebe ko yazaba Perezida wa Sudani y\u2019Epfo na magingo aya ariko amaso yaheze mu kirere !<br \/>\nNgayo nguko agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo \u201cAbibeshya ibyara simbima ibiheko\u201d reka dutegereze niba ikizere kitazaraza amasinde Riek Machar akazagwa muri Gereza acumbikiwemo muri Afurika y\u2019Epfo.<br \/>\n <strong>3.Bwana Morgan Tsvangirai muri Zimbabwe<\/strong>  <strong> <\/strong><br \/>\nGuhera kera uyu musaza ahirimbana, kugeza naho mu 2002 yahatanye ariko agatsindwa n\u2019umukandida wa ZANU-PF,  Bwana Robert Mugabe uri ku mwanya wa Perezida kuva Zimbabwe yabona ubwigenge kugeza uyu munsi, uyu mukambwe w\u2019imyaka isaga 90  aherutse gutangazwa nk\u2019uzaba umukandida w\u2019iri shyaka na none mu matora ataha yo mu 2018.<br \/>\nBwana Morgan wanicaye ku ntebe ya Minisitiri w\u2019Intebe guhera mu ku wa 15  Gashyantare kugeza kuwa 11 Nzeli 2013, n\u2019ubu ntarava ku izima.<br \/>\nGusa imbaraga yari afite ubu si zo agifite asa numaze gusaza hamwe nta kizere ko na magingo aya yiyamamaje yakwigaranzura muzehe Robert Mugabe usa n\u2019ufatwa nk\u2019umubyeyi w\u2019igihugu.<br \/>\nMorgan Tsvangirai ubwo yinjiraga mu ishyaka ZANU-PF ku myaka ye 28 akiri umusore hari mu 1980 kuva ubwo yakunze kuzamuka mu ntera mu ishyaka ari nako agaragaza imbaga.<br \/>\nUwakwizera ko amaherezo Morgan Tsvangirai azaheza akicara ku ntebe ya Perezida muri Zimbabwe ntiyaba ari kure na cya kizere kiraza amasinde.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Morgan Tsvangirai na Operation yiswe \u201cGukurahundi\u201d<\/strong><br \/>\nKimwe mu byaha Morgan Tsvangirai yakoreye Robert Mugabe, ni uko yatangaje ko aramutse atsinze amatora yahita ata muri yombi umuntu wese wagize uruhare mu gikorwa cya gisirikare cyahawe Code ya \u201c <strong>Operation Gukurahundi\u201d<\/strong>  .<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/morgan.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52599 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/morgan.jpg\" alt=\"morgan\" width=\"620\" height=\"387\" \/><\/a><br \/>\nIyi ni imwe muri Operation yakozwe n\u2019abakomando bahuguriwe muri Korea ya Ruguru, ikozwe n\u2019itsinda ryiswe The Fifth Brigade mu ntara ya Matabeleland aho ZANU-PF yikangaga ivuka ry\u2019umutwe wa gisirikare wari ugamije gusubiza Zimbabwe mu Bukoloni.<br \/>\nMuri iyi operation  bivugwa ko uyu mutwe w\u2019abakomando wishe ugatsemba utababariye n\u2019iyonka mu bashatse kurwanya ubutegetsi bwa Robert Mugabe kugeza aho Morgnan Tsvangirai ubwe  yabifashe nk\u2019ibyaha by\u2019intambara byari bigamije gutsemba imbaga.<br \/>\nIbi rero bikaba bitaramuhaye amahirwe dore ko uruhande rwa Robert Mugabe na ZANU-PF bikangaga ko aramutse atsinze amatora agafata ubutegetsi yabashyira mu butabera mpuzamahanga.<br \/>\n <strong> [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/strong><br \/>\n <strong>4.Bwana Twaguramungu Faustin <\/strong><br \/>\nFaustin Twagiramungu uzwi ku kazina ka Rukokoma na n\u2019ubu ntajya asigara inyuma mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Twagiramungu-Faustin1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52584\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/Twagiramungu-Faustin1-1024x554.jpg\" alt=\"twagiramungu-faustin1\" width=\"596\" height=\"322\" \/><\/a><br \/>\nUyu mugabo utoroshye mu kuvugana igikabwe anenga ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, si uwa none kuko uhereye kera no ku ngoma zabanje atagiye agaragara nk\u2019uwabaga yoroheye ubutegetsi, mu magambo ye y\u2019urudaca yabaga acicikana hose.<br \/>\nFaustin Twagiramungu kandi yanditse izina cyane cyane ubwo yari mu banyapolitiki bari ku ruhembe rw\u2019imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwa Gen Majoro Habyarimana Yuvenali wayoboraga Republika ya 2 hamwe n\u2019ishyaka rya MRND.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nTwagiramungu Faustin wabarizwaga mu Ishyaka MDR yaba MDR Parmehutu n\u2019izindi MDR zayikurikiye ntiyaje ariko kworoherana n\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kuko mu bigaragara ntabwo sisiteme (Systeme) yari amenyereye y\u2019amacakubiri yari guhuza niyo FPR-Inkotanyi yari izanye mu Rwanda yo gushyira Abanyarwanda hamwe.<br \/>\nIcya mbere kigaragara cyo ni uko nubwo Faustin Twagiramungu atari yizeye ingufu zo guhangana na FPR-Inkotanyi mu bikorwa byivugira bizamura igihugu maze we akumva ahubwo yazamukira kuri Idewoloji ya Nyamwinshi ,icyo abazungu bitaga Majorite Populaire .<br \/>\nMajorite Populaire iyi kwari ukuvuga ati \u201cAbantu bitwa Abahutu turi benshi ntawadutsinda nta kindi twitayeho\u201d naho aba cyangwa bariya ni bake ntibadutsinda mu matora twahiganamo,ibintu byari kuzakurura akarambaraye mu Rwanda, nk\u2019igihugu cyari gisohotse mu kaga ka jenoside.<br \/>\nNta n\u2019ubushakashatsi bundi bwo gushyira hamwe Abanyarwanda uyu mugabo yigeze atekereza kuko yumvaga iturufu ye iramutse ivumbuwe yaba ameze nkuhiriye mu nzu.<br \/>\nNi nako byaje kumugendekera kuko aho yavumburiwe ubu asa nuwibagiranye mu ruhando rwa politiki yubaka mu Rwanda.<br \/>\nFPR-Inkotanyi nayo izana icenga rya Politiki iti \u201cTwese nkabitsamuye turi Abanyarwanda umuntu ajye ahabwa amahirwe yo kuyobora ku bw\u2019imihigo ye nta kindi kitaweho\u201d.<br \/>\nIyi rugondihene Twagiramungu Faustin yarwanye nayo na magingo aya yarumiwe, araruca ararumira .<br \/>\nNta n\u2019umwe wibazaga ko mu Rwanda ikigero cyo kwimika ubunyarwanda, ivangura iryo ariryo ryose ryacika rigafata intera ihanitse nkiyo u Rwanda ruriho ubu.<br \/>\nTwagiramungu Fausin ntako atagize ashinga amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali biranga kugeza naho we ubwe yanisunze FDLR akajya abakorera ubuvugizi bikarangira bimunaniye, ibya wa mugani ngo \u2018Aho umutindi yanitse ntiriva\u201d.<br \/>\nFaustin Twagiramungu w\u2019imyaka 71 magingo aya akaba nta kizere cyo kuzakandagiza akarenge muri Village Urugwiro ndetse burundu, byonyine n\u2019imyaka irimo kumusiga.<br \/>\nNyuma yaho ageragereje kwiyamamaza mu matora mu 2003 akabona amajwi 3.62% , yabaye nkugwa mu gahinda kuko we yumvaga atatsindwa amatora.<br \/>\nYatunguwe no kwanikirwa na Paul Kagame wamutsinze  atamubabariye ku rwego rukabakaba 94% muri ayo matora yasaga n\u2019ayahuruje imbaga.<br \/>\nNiba navuga ko Twagiramungu Faustin ubu nta n\u2019inzozi agifite zo kwiyamamaza ndumva ntaba nkabije, gusaza ni ugusahurwa gusa nawe ntako atari yagize nubwo ubu nta kizere na mba nawe ubwe yifitiye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>5 .Etienne Tshisekedi wa Mulumba muri RDC<\/strong><br \/>\nUyu we uwanavuga ko uwamubaza n\u2019icyerekezo cyaho RDC iherereye ku ikarita y\u2019isi ntiyahakubwira. Yarahanyanyaje ku ngoma ya Marchal Mobutu Sese Seko arananirwa ari naho Afurika yari mu Nkundura y\u2019amashyaka menshi ahagana mu myaka ya za 1990.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/etienne-tshisekedi..jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52602\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/etienne-tshisekedi..jpg\" alt=\"etienne-tshisekedi\" width=\"605\" height=\"403\" \/><\/a><br \/>\nIyi Politiki yaterwaga inkunga n\u2019Ubufaransa yari icuriwe mu kitwaga inama ya La Baule, iyi nama ikaba yarahuzaga Ubufaransa n\u2019ibihugu bya Afurika igahamagarira Abaperezida ba Afurika kureka amashyaka menshi akabaho [ Prularisme Politique\/Political Pluralism ].<br \/>\nNguko uko Etienne Tshisekedi na UDPS ye badutse na nubu amaso yaheze mu kirere bari aho barabara inyenyeri zo mu bicu ngo bazategeka RDC.<br \/>\nKugeza magingo aya ntan kizere uyu musaza afite hatanitawe ku kuba Perezida ucyuye igihe, Bwana Joseph Kabila ataragaragaza aho aherereye mu bijyanye n\u2019uko aziyamamaza mu matora ataha.<br \/>\nBigaragara ko hari andi maraso mashya mu ruhando rwa polotiki, aho abaherwe nka Moise Katumbi, abasore nka Vital Kamerhe n\u2019abandi barekereje kugirango bahite bisuka mu nkundura yo guhatanira ubutegetsi bamaze kwigaragaza nk\u2019abafite umuvuduko muri Politiki ya RDC kandi bijyanye naho isi ya none igana .<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong> <em>Eugene David Marshall\/Bwiza.com<\/em> <\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku mugabane wa Afrika ni hamwe mu hantu ku isi usanga akajagari mu gusimburana ku butegetsi kurenza ahandi, bituma umuntu yibaza impamvu ibitera ikakuyobera. Dufashe nk\u2019urugero rwa hafi turahasanga bamwe mu bagabo bahirimbanye bubi na bwiza kuzicara muri za Perezidansi z&#8217;iwabo nyamara kugeza magingo aya izo nzozi zikaba zigenda ziyoyoka. Aba bagabo hamwe na hamwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4221","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku mugabane wa Afrika ni hamwe mu hantu ku isi usanga akajagari mu gusimburana ku butegetsi kurenza ahandi, bituma umuntu yibaza impamvu ibitera ikakuyobera. Dufashe nk\u2019urugero rwa hafi turahasanga bamwe mu bagabo bahirimbanye bubi na bwiza kuzicara muri za Perezidansi z&#8217;iwabo nyamara kugeza magingo aya izo nzozi zikaba zigenda ziyoyoka. Aba bagabo hamwe na hamwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-30T11:13:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:15:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere\",\"datePublished\":\"2016-12-30T11:13:14+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:15:28+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221\"},\"wordCount\":1773,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/RAO-RAO.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221\",\"name\":\"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/RAO-RAO.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-30T11:13:14+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:15:28+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/RAO-RAO.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/RAO-RAO.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4221#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere - BWIZA","og_description":"Ku mugabane wa Afrika ni hamwe mu hantu ku isi usanga akajagari mu gusimburana ku butegetsi kurenza ahandi, bituma umuntu yibaza impamvu ibitera ikakuyobera. Dufashe nk\u2019urugero rwa hafi turahasanga bamwe mu bagabo bahirimbanye bubi na bwiza kuzicara muri za Perezidansi z&#8217;iwabo nyamara kugeza magingo aya izo nzozi zikaba zigenda ziyoyoka. Aba bagabo hamwe na hamwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-30T11:13:14+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:15:28+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere","datePublished":"2016-12-30T11:13:14+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:15:28+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221"},"wordCount":1773,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221","name":"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg","datePublished":"2016-12-30T11:13:14+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:15:28+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4221"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/RAO-RAO.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4221#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyapolitiki 5 bo muri Afurika bifuje kuba abaperezida ariko amaso akaba yaraheze mu kirere"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4221","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4221"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4221\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4221"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4221"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4221"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}