{"id":4240,"date":"2016-12-31T13:55:18","date_gmt":"2016-12-31T13:55:18","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/12\/31\/umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi-mu-ihurizo-nk-iry-umwana-w-intama-n-ikirura\/"},"modified":"2025-02-12T17:15:16","modified_gmt":"2025-02-12T15:15:16","slug":"umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi-mu-ihurizo-nk-iry-umwana-w-intama-n-ikirura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240","title":{"rendered":"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura"},"content":{"rendered":"<p>Muri Politiki na Dipolomasi mpuzamahanga hari ubwo ibihugu bikimbirana mu bigaragara nk\u2019ibibazo karundura amahanga yandi agahaguruka reka sinakubwira akajyaho agakiza akitambika hagati y\u2019ibihugu 2 cyangwa byinshi biba bifite ikibazo gishobora kuyahanganisha gisirikare cyangwa mu buryo ubu cyangwa buriya.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nTwagiye twumva aho ibihugu 2 byagiye bikimbirana ndetse bikanakora ku ntwaro bikesurana imbaga y\u2019abantu ikahatikirira.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nCameroun ahagana muri 1981 yakozanyijeho na Nigeria bapfa imipaka batumvikanagaho ku ruhande rw\u2019ahaherereye amazinga [ ibirwa ] bya Bakassi bikungahaye kuri peteroli aho buri kimwe muri ibi bihugu cyashakaga kwiyitirira iki kirwa.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUrukiko mpuzamahanga rugamije gufasha mu makimbirane ashingiye ku mipaka rwaje kwanzura ko Nigeria itakaje burundu kugenzura utu turwa maze Cameroun itwegukana ityo atari ku ruhembe rw\u2019umuheto ahubwo ari uko binyuze mu nzira y\u2019Ubutabera na Dipolomasi.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUrundi rugero rwa hafi ni urwa <strong> <\/strong> Ethiopia na Eritrea bahora bahanganye aho usanga ibi bihugu byararundanije abasirikare ku mipaka yabyo bambariye urugamba ,hamwe n\u2019ibibunda  bya rutura buri ruhande rwiteguye gukora mu mbarutso bapfa uturere twa  Badme na Tigray bahuriraho buri ruhande ruba rushaka kwiyitirira.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNubwo Akanama ka Loni kashyizweho ngo gakore ubukemura mpaka hagati y\u2019ibi bihugu uwavuga ko nanubu bakirebana ay\u2019ingwe cyane ko Ethiopia yanze ko imyanzuro y\u2019ako Kanama  twavuze kari gashinzwe gukemura impaka z\u2019imipaka hagati y\u2019ibi bihugu ku ishyirwa mu bikorwa byayo kugeza magingo aya.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nNta kidasanzwe rero ko ibihugu bibaho birebena ay\u2019ingwe ariko kenshi bikunda kuzana ingorane ku baba babituye cyangwa babituriye ku buryo iyo bidacunzwe neza hajya hadukamo intambara zikaze z\u2019amasasu kandi kuzihosha bikagorana mu gihe ziba zaracumbekaga amahanga arebera.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>1.Politiki y\u2019Ikirura n\u2019Umwana w\u2019intama hagati ya Bujumbura na Kigali [ M\u00e9thode Dipl\u00f4matique du Bouc-\u00e9missaire].<\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\nUburyo bwo kwihunza ikibazo ukakitirira undi ibyo mu ndimi z\u2019amahanga bita \u201cScapegoat diplomatic method \u201ccyangwa \u201cM\u00e9thode dipl\u00f4matique du Bouc-\u00e9missaire\u201d ni sisiteme ya dipolomasi idasanzwe ikoreshwa na bimwe mu bihugu bitandukanye biba bifite ikibazo runaka ariko bigasanga byakoroha kucyumvikanisha mu baturage babyo babyitirira amahanga baturanye cyangwa andi ya kure, muri make biba bisa no kwikuraho ikibazo cyangwa kukihunza.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIbyo bikorwa mu rwego rwo kujijisha abatabizi cyangwa se guha umurongo ikibazo kidahuye n\u2019ukuri kw\u2019ibintu [  <strong>La r\u00e9alite des choses<\/strong>  ].<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52702 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg\" alt=\"4\" width=\"650\" height=\"405\" \/><\/a><br \/>\nUbu buryo bwa dipolomasi kandi buba bwuzuye uburyarya ku rwego ruhanitse kuko ubukora aba agomba kubushakira ibimenyetso ,mu buryo bwose bushoboka yaba abicuze cyangwa abihimbye cyane ko mu kwimakaza ikinyoma kiba muri ubu buryo hakoreshwa inzego za maneko y\u2019igihugu kibukoresha hakanashorwamo imari n\u2019agatubutse mu buryo bwo kugirango abatabizi bemere iki kinyoma.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAbibuka amwe mu masomo abana bigaga kera mu dutabo two mu mashuri mato hari umugani w\u2019umwana w\u2019Intama n\u2019Ikirura .Uyu mugani wavugaga cyane ku buryo iki kirura cyari gishonje gishaka kurya akana k\u2019intama ariko kikabura impamvu nyamukuru  yo kukivovora !<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIcyakurikiyeho ni uko iki kirura cyahisemo gushinja umwana w\u2019intama wari kunywa amazi ku mugezi umwe n\u2019iki kirura, ahagana hepfo ,ko iyi ntama iri gutobera amazi iki kirura cyari cyariye karungu gishaka bubi na bwiza aka gatama .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIsomo abantu bakura muri iki kigisho ni ukwibaza uko intama iri hepfo yari gutobera amazi ikirura ku mugezi ushoka ahamanuka kandi ikirura aricyo kiri haruguru y\u2019umugezi aho uturuka, ikintu byumvikanaga ko bidashoboka.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nAri naho abantu bahera bibaza ukuntu u Rwanda rwatobera u Burundi nkaho bwo ari shyashya mu kwitobera ubwabwo!<br \/>\n\u00a0<br \/>\nAho bitandukanira nuko iki kirura cyarushaga aka gatama imbaraga zo kukimira.Ariko u Burundi bukaba butakwigondera u Rwanda ,buriya iyo bubishobora buba bwararusibye ku ikarita y\u2019isi kera cyane rwaranibagiranye.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>2.U Burundi bwiziritse ku Rwanda aka wa muhoro wizirika ku katsi<\/strong>  <strong>,ikibazo ni<\/strong>  <strong> <\/strong>  <strong>amaherezo yabyo<\/strong>  <strong>!<\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\nIkibazo kiri hagati y\u2019u Rwanda si ikindi ntihazagire ugishakira aho kitari.Ndibaza nk\u2019umwanditsi ko nta kibazo kiri hagati \u2018umuturage w\u2019u Rwanda n\u2019umuturage w\u2019Umurundi ku buryo bwabo bwite .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nAbarundi bamwe bijanditse muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 hafi y\u2019aho babaga bakambitse mu Rwanda iyo za Mayaga mucyahoze ari Butare ,I Gatsibo hafi na Kiziguro ahahoze inkambi y\u2019impunzi ndetse na Gikongoro iyo nta kindi kintu kidasanzwe cyabaye hagati y\u2019abaturage b\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi,icyo kimwaro se nacyo cyaba impamvu da? Simbihamya .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nAhubwo u Burundi busa n\u2019ubufite ikindi bwitwaje kitazwi.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nKuva na kera abanyarwanda babanaga neza n\u2019abarundi. Gusa uguhanahana impunzi igihugu ku kindi zisa n\u2019izisimburana usanga nabyo atari ikibazo nyamukuru umuntu yagira imvo n\u2019imvano ku mubano w\u2019ibihugu byombi nyamara bitavuze ko nabyo bitaza nkizisubiza ibintu I Rudubi kurushaho.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIbi ariko bituma abantu bibaza impamvu n\u2019ubwo ikibazo cyaba icy\u2019impunzi zahungiye mu Rwanda u Burundi butabyifuza ,ni mpamvu ki u Burundi butivovotera Uganda cyangwa Tanzania kandi naho hari izi mpunzi ndetse Tanzania ikaba inarusha u Rwanda impunzi nyinshi!<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nByanatera kwibaza impamvu u Rwanda rutajya rushaka kuganira n\u2019u Burundi ku birego u Burundi burushinja nabwo ukumva harimo tena n\u2019akantu kadasobanutse .<br \/>\n\u00a0<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li>Inzika n\u2019inzigo zishingiye ku myumvire y\u2019ivanguramokonk\u2019imwe mu mbarutso y\u2019amakimbirane<\/li>\n<\/ol>\n<p>\u00a0<br \/>\nHari ikintu muri aka karere k\u2019ibiyaga bigari abantu bamwe bishyizemo kandi kigakomezwa n\u2019abandi baba bagiha imbaraga kidafite .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nKenshi usanga ari wa muzi w\u2019ivangura bantu ryazanywe n\u2019Ababiligi mu buryo bari barise \u201cDivide and Rule\u201d cyangwa \u201cDiviser pour r\u00e9gner \u201c mu mvugo za kizungu.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nTutibagiwe ko ibi abazungu b\u2019abakoloni babizanye nk\u2019imwe mu ntwaro yo gucagagura abantu mo ibice kugirango babone uko babategeka.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nBivugwa ko umwaduko w\u2019abazungu b\u2019abakoloni ubwo bageraga mu karere u Rwanda n\u2019u Burundi biherereyemo basanze ibintu bitoroshye aho ubutegetsi bwariho bwa gakondo bwaziraga amacakubiri bakaza gusanga nta kuntu bari kubameneramo batabaciyemo ibice bakoresheje ivangurabantu cyangwa gutanga amahirwe ashingiye ku bukungu n\u2019imibereho bo ubwabo.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nAbo bakoloni b\u2019abazungu  babonaga ibi nk\u2019intwaro izatuma abantu banga abandi babahora ugutoneshwa kwacuzwe n\u2019uruhande rw\u2019abakoloni noneho abandi bakiyumva nk\u2019abagizwe ibicibwa,inzigo n\u2019inzika zigahera aho .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUyu muzi wa kamere y\u2019ivangura rishingiye ku byiswe amoko mu Rwanda n\u2019u Burundi rero utuma na nubu hari abashaka kwizirika ku butegetsi babeshya imbaga y\u2019abo bayobora ko u Rwanda ruyobowe cyangwa ruba rugomba kuyoborwa n\u2019aba ,ngo mu gihe u Burundi nabwo buba buyobowe na ba kanaka aba cyangwa bariya,ibintu wumva ko nta njyana.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nBitera kwibaza ni ryari abantu bazumva ko umuntu ari nkundi kandi akwiye kuyoborwa nk\u2019umuntu aho kumufata nk\u2019uturuka mu bwoko ubu cyangwa buriya kwanza.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUbutegetsi bwa Petero Nkurunziza na CNDD-FDD muri idewoloji yabwo berekana ko ngo \u201cAbahutu b\u2019i Burundi nibatihagararaho ku butegetsi bazigaranzurwa n\u2019Abatutsi bo mu Rwanda bari ku butegetsi\u201d!<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUbwo amahanga yandi [arimo n\u2019u Rwanda ] bahirimbanira gushyira abaturage babo hamwe ngo bubake ibihugu byabo bizira amacakubiri ,Abarundi bo ntacyo bibabwiye kuko no mi Itegeko Nshinga ryabo mu kitwa Political Quota System twagereranya n\u2019Isaranganyabutegetsi rishingiye ku moko bo baracyemera kubi hamwe usanga imyumvire y\u2019Ababiligi babazaniye barayigotomeye bunguri badakacanze !<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNi nacyo kibazo gisa n\u2019ikitoroshye kubonerwa umuti kuko u Rwanda rwishimira gukora uko rushoboye ngo rwubake ubumwe bw\u2019abaturage barwo ariko Abarundi bagasa na wa wundi wuhagira umwana abandi bakamusiga ivumbi, mbega u Rwanda rurahoma u Burundi buti tukabihomora , ku nyungu utamenya ikizihishe inyuma,ariko hatabuzemo ukuboko kw\u2019abazungu kubiri inyuma.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>Impamvu yabyo ariko niya politiki twavuze yo gutunga agatoki kamwe wirengagije izindi 4 zikureba mu maso hawe . Aha byanatera kwibaza duti :<\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Ese muri aka Karere hari ubwoko cyangwa umuryango wategetse cyangwa uzategeka ukicara ku ngoma wose cyangwa wonyine ku ntebe udasangiye n\u2019abandi benegihugu ?<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Ese abiyita ko basangiye ubwo bwoko [ nk\u2019abarundi babyemera batyo ] ntabwo bo bajya basubiranamo ubwabo nk\u2019abantu,ubu Abarundi bicwe cyangwa bahunze nta bahutu batavuga rumwe n\u2019ubutegetsi?<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Ese u Burundi bushaka kuvuga ko u Rwanda rutariho bwo bwaba ari Paradizo ?<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Ese yaba u Rwanda cyangwa u Burundi hari igihugu cyakwimura ikindi ku ikarita y\u2019isi wenda u Rwanda rukajya kwibera ku mubumbe wa Mars u Burundi bukajya kuri Jupiter ?<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Ese mu biriho byose n\u2019ibyabaye mu Burundi iki gihugu cyo cyumva gifite ruhare ki mu kwikemurira ibibazo,cyangwa bwibwira ko u Burundi buzubakwa n\u2019ibitutsi batuka u Rwanda birirwamo bakararamo?<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<br \/>\n <strong>4.U Rwanda rujya rugwa mu makosa ruba rukoreshwa no gusuzugura ibihugu bituranye kuko rubirusha imbaraga <\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\nKimwe mu makosa u Rwanda rukorera  ibihugu bituranyi ni ukwiyizera rugasa n\u2019urukabya kubera imbaraga mu bya Politiki na Gisirikare ndetse n\u2019Ubukungu ruba rwitwaza rugasa n\u2019urusuzugura ibihugu duturanye.<br \/>\nNdatanga ingero <strong> <\/strong> kandi ingero zifatika za hafi aha :<br \/>\n\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Ese buriya iyo u Rwanda rufata General Nkudamihigo Laurent wa Kongo rusa n\u2019urushaka gutanga umusanzu wo kuzana amahoro muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo ntikwari ugusa no kwishinja ibyo rwaregwaga ko ari rwo nyirabayazana mu kibazo cya Kongo ?<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<\/p>\n<ul>\n<li>Kuba General Jean Bosco Ntaganda yaruririjwe indege i Kanombe International Airport [ nubwo bivugwa ko yifatishije ubwe ku giti cye ] bamujyana The Hague nabyo byasigiye isura mbi u Rwanda yo kuba rwarerekanye ko rwafata kandi rugakemura buri kimwe mu bibazo by\u2019akarere rushatse mu gihe Ingabo za Loni Monusco zari zarahuswe gufata uyu mu General wari utoroshye mu ntambara z\u2019Uburasirazuba bwa Kongo ,muri Kivu zombi yaba iya Ruguru cyangwa iy\u2019Amajyepfo.<\/li>\n<li>Mwibaze ukuntu u Rwanda ruhora rufata bajeyi abasirikare ba Kongo birirwa bakinira ku mipaka yarwo ngo basinze bambuka imipakan\u2019ibibunda byabo\u2026\u2026<\/li>\n<\/ul>\n<p>\u00a0<br \/>\nYewe Rwanda uranshimisha ariko hari nubwo umbabaza .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUtuntu nk\u2019utu nitwo dutuma Abarundi bifata bakanishyiramo  ko u Rwanda rwabasaba imbabazi ku bintu bidasobanutse, byuzuyemo amatiku gusa .<br \/>\nNtekereza ko hari n\u2019uzasinda izi nda za bukuru u Rwanda rutanga maze akarutera n\u2019ubwo u Rwanda ruvuga ko bitamuhira ariko burya aba yaguteye kandi yagutesheje igihe n\u2019umutwe.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>5.CNDD-FDD yatangiye umugambi wayo ku Rwanda kuva kera !<\/strong><br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/CNDD.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-52701\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/CNDD.jpg\" alt=\"cndd\" width=\"652\" height=\"432\" \/><\/a><br \/>\nIyo urebye ukuntu ikibazo cy\u2019imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru n\u2019intureka cyateje mu mubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi ,icyo gihe hari mu 2014 uhita ubona ko u Burundi butigeze na rimwe bushaka kwiyegereza u Rwanda.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nU Burundi  kandi bwari bwariteguye kera gusebya no guharabika u Rwanda kandi ku rwego rudasanzwe ,nyamara u Rwanda rukagirango ahari aba bashingantahe barakina,[ niko mbibona].<br \/>\n\u00a0<br \/>\nMu nkuru dusanga mu Kinyamakuru The EastAfrican cyo kuwa 25 Ukwakira 2014, itubwira ko mu kiyaga cya Rweru  u Rwanda rugabana n\u2019u Burundi icyo gihe havugwaga iboneka ry\u2019imirambo iboheye amaboko inyuma .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIkibazo cy\u2019iyi mirambo u Burundi bwifashishije Umushinjacyaha wabwo mukuru wari uriho icyo gihe Bwana Valentin Bagorikunda bwatangaje ku nta shiti iyo mirambo yari yariciwe mu Rwanda .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nNta n\u2019isoni u Burundi bwari bufite kuko butanatinyaga kwivugira ko [ Abarundi ] batagira uburyo bwo kwica baboshye amaboko bagashaka kugaragaza ko iyo ngo sisiteme yo kwica ari iyo mu Rwanda ugahita wibaza niba hari ubwicanyi bwavumbuwe n\u2019u  Rwanda ku isi bubaho .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nNyamara ibi byaje kunyomozwa n\u2019ubwicanyi ndenga kamera bwakurikiye ukwiyongeza manda ya 3 kwa Bwana Petero Nkurunziza, kwakurikiwe n\u2019ubwicanyi butagira izina bwakorewe abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bagerageje kwamagana manda ya 3 ya Petero Nkurunziza .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUbwo bwicanyi bwibasiraga amakaritsiye atuwe na benshi mu bagaragaye cyane mu myiyerekano yamaganaga ubwo bwikanyize cyane cyane nka karitsiye Musaga n\u2019ahandi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>6.Amaherezo ya byose u Rwanda n\u2019u Burundi bitegerezwa kubana neza cyangwa nabi ariko bikabana nta yandi mahitamo<\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\nNiba hari ibihugu bivandimwe ku isi byangana urunuka kurusha ibindi byose bibaho kuri uyu mugane ni Korea y\u2019Epfo na Korea ya Ruguru .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIbi bihugu nibyo bihugu bifite umupaka muremure urundanijweho abasirikare benshi n\u2019ibitwaro bya kirimbuzi byinshi  kuri iyi isi ya rurema.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nNi nawo mupaka ufite mines nyinshi cyane ziteze mu butaka bwabo. Kenshi bajya banakozanyaho bakoresheje amagambo ,aho Korea y\u2019Epfo iherutse kumanika indangururamajwi karundura ku mipaka yabyo byombi ikajya irangurura ibitutsi na poropaganda yohereza muri Korea ya Ruguru ,ibintu Korea ya Ruguru yahise itegura ibibunda byo guhanura izo ndangururamajwi ariko abadipolomates b\u2019ibyo bihug bakabakiza ishyano ritaragwa.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nNi nka za Cameras u Burundi buherutse kumanika zireba mu Rwanda,buriya mwazajya kubona mukumva u Rwanda rwabihanuje amabombe.<br \/>\nNubwo u Burundi bwatuka cyangwa bwasebya u Rwanda gute ,kandi n\u2019ubwo u Rwanda rwaba rukomeye gute kurusha u Burundi nkuko bamwe babyibwira ,ariko uko byagenda kose abaturage bo mu bihugu byombi barakeneranye ku rwego rwo hejuru,rwose abayobozi bajye bashyira mu gaciro bigengeserere inyungu z\u2019abaturage ba nyarucari,biberaho mu buzima busanzwe,babyitwararike.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nRwose umuti si ugufunga imipaka ngo abaturage badahahirana. Bisa no kudatekereza. Ibi bihugu bikwiye kwigira kuri Korea zombi aho zirengagije ukurasana kwa hato na hato no kuba byaracanye umubano ariko bikavuga biti \u201cReka dusige agace abaturage batitaye mu mateshwa ya politiki z\u2019amakimbirane yacu tubashyirireho aho bahurira bagahahirana,agace ka Keasong Industrial Zone KIZ mu magambo ahinnye\u201d!<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUmupaka wa Kaesong ni urugero abazungu bagaragaza ko barusha abirabura imibare . Kuko ikigomba kurebwa ni inyungu z\u2019umuturage usanzwe utanazi ibya dipolomasi na polotiki zo gusuzugurana gukorwa n\u2019abategetsi aba cyangwa bariya maze we akamera nka za nzovu zirwanira ahantu ubwatsi bukaharenganira.<br \/>\nNamwe mwibaze kuba abaturage baturanye ku misozi yombi bashobora umwe gusonza ntahahire undi murumva ko biteye isoni.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nAbarundi bakeneye u Rwanda babyanga babyemera nkuko u Rwanda n\u2019ubwo nta ruhare rufite mu kurebana ayingwe n\u2019u Burundi narwo rukeneye u Burundi mu buzima busanzwe.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nKuva na kera ibi bihugu ni ibivandimwe kandi binavugwa ko byemera Imana,bikavuga ururimi rumwe ,hamwe n\u2019umuco umwe .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nBirababaje kubona nta rwego na rumwe rwaba urwa sosiyete sivile nka za Kiliziya cyangwa umuryango mpuzamahanga urahagurukira iki kibazo,ngo tubone ko gihawe imbaraga.Habe n\u2019Itangazamakuru ryatereye agati mu ryinyo.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nEse gutungana intoki kwa rumwe mu mpande zishyamiranye nk\u2019u Burundi hano n\u2019u Rwanda hariya buri ruhande rwitagatifuza bizakemura iki kitari uguhoza umuturage mu rungabangabo?<br \/>\n\u00a0<br \/>\nUyu mwaka utaha wari ukwiye gutangirana ibiganiro hagati y\u2019ibi bihugu byombi bikarangiza amakimbirane bafitanye,nta yindi nzira yindi ihari yakoroshya ikibazo,ariko u Burundi bufite umukoro ukomeye wo gukemura ibibazo bufite imbere nta kugihunga no  kukitirira abandi kuko u Burundi buzubakwa n&#8217;Abarundi nkuko ari nabo bazabwisenyera nibatitonda.<br \/>\nItangazamakuru naryo kandi rikwiye gukura amaboko mu mufuka rikandika rigafasha abaturage b\u2019ibihugu byombi kongera kwunga ubumwe,aho kwirirwa rikongeza inzangano,riterana amagambo nk&#8217;irisuka amavuta mu muriro .<br \/>\nNizo nshingano zacu kandi nihaba guhagurukira rimwe bizakunda maze twiyubakire akarere k&#8217;ibiyaga bigari kazira amakimbirane kandi gahahirana nta kibazo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong> <em>Marshall David Eugene\/ Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri Politiki na Dipolomasi mpuzamahanga hari ubwo ibihugu bikimbirana mu bigaragara nk\u2019ibibazo karundura amahanga yandi agahaguruka reka sinakubwira akajyaho agakiza akitambika hagati y\u2019ibihugu 2 cyangwa byinshi biba bifite ikibazo gishobora kuyahanganisha gisirikare cyangwa mu buryo ubu cyangwa buriya. \u00a0 Twagiye twumva aho ibihugu 2 byagiye bikimbirana ndetse bikanakora ku ntwaro bikesurana imbaga y\u2019abantu ikahatikirira. \u00a0 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4240","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri Politiki na Dipolomasi mpuzamahanga hari ubwo ibihugu bikimbirana mu bigaragara nk\u2019ibibazo karundura amahanga yandi agahaguruka reka sinakubwira akajyaho agakiza akitambika hagati y\u2019ibihugu 2 cyangwa byinshi biba bifite ikibazo gishobora kuyahanganisha gisirikare cyangwa mu buryo ubu cyangwa buriya. \u00a0 Twagiye twumva aho ibihugu 2 byagiye bikimbirana ndetse bikanakora ku ntwaro bikesurana imbaga y\u2019abantu ikahatikirira. \u00a0 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-31T13:55:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:15:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura\",\"datePublished\":\"2016-12-31T13:55:18+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:15:16+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240\"},\"wordCount\":2327,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/4-3.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240\",\"name\":\"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/4-3.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-31T13:55:18+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:15:16+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/4-3.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/12\\\/4-3.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4240#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura - BWIZA","og_description":"Muri Politiki na Dipolomasi mpuzamahanga hari ubwo ibihugu bikimbirana mu bigaragara nk\u2019ibibazo karundura amahanga yandi agahaguruka reka sinakubwira akajyaho agakiza akitambika hagati y\u2019ibihugu 2 cyangwa byinshi biba bifite ikibazo gishobora kuyahanganisha gisirikare cyangwa mu buryo ubu cyangwa buriya. \u00a0 Twagiye twumva aho ibihugu 2 byagiye bikimbirana ndetse bikanakora ku ntwaro bikesurana imbaga y\u2019abantu ikahatikirira. \u00a0 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-12-31T13:55:18+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:15:16+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura","datePublished":"2016-12-31T13:55:18+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:15:16+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240"},"wordCount":2327,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240","name":"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg","datePublished":"2016-12-31T13:55:18+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:15:16+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4240"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/12\/4-3.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4240#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi mu ihurizo nk\u2019iry\u2019umwana w\u2019intama n\u2019ikirura"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4240","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4240"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4240\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4240"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4240"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4240"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}