{"id":4301,"date":"2017-01-04T19:07:35","date_gmt":"2017-01-04T19:07:35","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/01\/04\/utanyuze-hano-ngo-babanze-baguhugure-byakubera-ikibazo-kongera-kwibona-mu\/"},"modified":"2025-02-12T17:14:44","modified_gmt":"2025-02-12T15:14:44","slug":"utanyuze-hano-ngo-babanze-baguhugure-byakubera-ikibazo-kongera-kwibona-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301","title":{"rendered":"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu"},"content":{"rendered":"<p>Ibi byatangajwe na Lt Uwayezu Intije Deogratias, wahoze mu mutwe wa   FDLR ariko akaba yari aherutse kwitandukanya na FDLR akajya mu mutwe wa CNRD nawo uherutse gushingwa n\u2019abitandukanyije na FDLR, akaba yari ahagarariye uyu mutwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Ubwo itsinda ry\u2019abanyamakuru ryasuraga Ikigo cya Mutobo, cyakirirwamo abahoze mu mutwe wa FDLR bashyize intwaro hasi bagahitamo gutaha mu gihugu cyabo giherereye mu Karere ka Musanze, ryabashije kugirana ikiganiro na bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bababaza uko bamerewe nyuma yo gutaha mu gihugu cyabo ndetse n\u2019icyo batekereza ku masomo bahabwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe, bagira byinshi batangaza kuri aya masomo n\u2019icyo yabunguye, ndetse uyu Lt Uwayezu abajijwe niba asabwe gusubira mu gisirikare, dore ko akiri muto, yabyemera,  asubiza ko nta cyamubuza kuko imbaraga akizifite.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-53088\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg\" alt=\"img_2336\" width=\"800\" height=\"533\" \/><\/a><\/p>\n<p>Lt Uwayezu Deogratias  wari umaze imyaka 22 mu mashyamba ya Congo, yadutangarije ko yinjiye mu gisirikare mu 1987, aho avuga ko urugamba rwose  kuva mu 1990 FPR Inkotanyi itangiza intambara yarurwanye kugeza ubwo izari ingabo z\u2019u Rwanda(EX-FAR) zatsindwaga nawe agahunga mu 1994, ariko ageze no hanze akomeza igisirikare kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo gutaha akaba yarageze mu Rwanda kuwa 08 Nzeri 2015.<\/p>\n<p>Twamubajije impamvu yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n\u2019umutwe wa CNRD hadaciye kabiri ushinzwe, asubiza muri aya magambo: \u201cNkanjye, by\u2019umwihariko. Njyewe njya gufata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyanjye cy\u2019amavukiro, ni intego nari narihaye ko uyu mwaka wa 2015 utagomba gushira nkiri mu buhungiro. Ubwo rero ngeze I Goma, bamaze kuhampa umwanya ko ngomba kubahagararira aho ngaho, byampaye courage yo gutuma mbasha kubona umwanya uhagije wo kwitegura n\u2019ukuntu nagaruka mu gihugu cyanjye.\u201d<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko yagiye muri uyu mutwe wa CNRD ariko intego ye yari igeze yo kugirango atahe mu gihugu cye nyuma yo kureba ingufu za politiki n\u2019iz\u2019igisirikare bari bafite, akabona ibyo bari bariyemeje kubigeraho bigoranye, ahitamo kubireka afata icyemezo cyo gutaha.<\/p>\n<p>Abajijwe icyo bamaze kungukira mu Kigo cya Mutobo kuva bahagera, Lt Uwayezu yavuze ko muri rusange bamaze kuhungukira byinshi birimo kwerekwa aho igihugu kigeze, gahunda zahindutse, uburyo igihugu cyari cyiyobowe bwahindutse hakaza uburyo bugamije iterambere cyane cyane mu mibereho myiza y\u2019abaturage n\u2019ibindi byinshi ngo bibagirira akamaro.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201c <strong> <em>Muri macye mbese utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda mbese<\/em> <\/strong> \u201d<\/p>\n<p>Hari bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bemera kurambika intwaro hasi ndetse bagasubizwa mu gisirikare cyangwa bagashyirwa mu yindi imirimo ifitanye isano no kurinda umutekano barimo na Gen. Major Rwarakabije wahoze ari n\u2019umuyobozi wa FDLR ariko agataha ndetse agahabwa kuyobora Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Amagereza. Twabajije Lt Uwayezu niba asabwe gukomezanya n\u2019igisirikare cy\u2019u Rwanda yabyemera.<\/p>\n<p>Mu gusubiza iki kibazo yagize ati: \u201c <em> <strong>Hariya aho narindi, narwanaga mparanira ngo ndwanire igihugu niba rero mpavuye, nkaba ngarutse mu gihugu cyanjye, naho ni ukuvunga ngo, izo mbaraga nakoreshaga mu ishyamba ziracyahari kugirango nzikoreshe noneho ndwanira igihugu namaze kugeramo kugirango kigire umutekano, haba ku mbibi zacyo, haba umutekano imbere, ubwo ni ukuvuga ngo ibyo igihugu byose cyansaba niteguye kuba nabikora, ni ibyo umbaza byo kuba nasubira mu gisirikare babinsabye ntabwo nabyanga<\/strong> <\/em> &#8220;.<\/p>\n<figure id=\"attachment_53089\" aria-describedby=\"caption-attachment-53089\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2313.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-53089\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2313.jpg\" alt=\"Imbere mu Kigo cya Mutobo\/Ifoto:Bwiza.com\" width=\"800\" height=\"533\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-53089\" class=\"wp-caption-text\">Imbere mu Kigo cya Mutobo\/Ifoto:Bwiza.com<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ku kijyanye n\u2019uko yiteguye gusubira mu muryango nyarwanda n\u2019uko yumva ubumwe n\u2019ubwiyunge, yasubije ko yavuye mu Banyarwanda kandi agomba kuza abisangamo, aho avuga ko nta kibazo yumva azabigiramo, naho ku kijyanye n\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge avuga ko byateye imbere ubu Abanyarwanda ari bamwe hirengagijwe aho akomoka n\u2019icyo ari cyo.<\/p>\n<p>Abajijwe ubutumwa yaha bagenzi be basigaye mu ishyamba, yavuze ko abashishikariza kureba kure bakagera ikirenge mu cy\u2019abababanjirije barimo na Rwarakabije ndetse n\u2019abandi bagataha bagafatanya n\u2019abandi kubaka igihugu cyabo kuko barimo kudindira mu bijyanye n\u2019imibereho myiza n\u2019ahazaza habo kuko ngo iyo umuntu agarutse asanga yaratakaye cyane ku buryo bibabaje.<\/p>\n<p>\u00a0<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibi byatangajwe na Lt Uwayezu Intije Deogratias, wahoze mu mutwe wa FDLR ariko akaba yari aherutse kwitandukanya na FDLR akajya mu mutwe wa CNRD nawo uherutse gushingwa n\u2019abitandukanyije na FDLR, akaba yari ahagarariye uyu mutwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubwo itsinda ry\u2019abanyamakuru ryasuraga Ikigo cya Mutobo, cyakirirwamo abahoze mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4301","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibi byatangajwe na Lt Uwayezu Intije Deogratias, wahoze mu mutwe wa FDLR ariko akaba yari aherutse kwitandukanya na FDLR akajya mu mutwe wa CNRD nawo uherutse gushingwa n\u2019abitandukanyije na FDLR, akaba yari ahagarariye uyu mutwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubwo itsinda ry\u2019abanyamakuru ryasuraga Ikigo cya Mutobo, cyakirirwamo abahoze mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-04T19:07:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:14:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu\",\"datePublished\":\"2017-01-04T19:07:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:14:44+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301\"},\"wordCount\":663,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/IMG_2336.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301\",\"name\":\"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/IMG_2336.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-04T19:07:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:14:44+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/IMG_2336.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/IMG_2336.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4301#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu - BWIZA","og_description":"Ibi byatangajwe na Lt Uwayezu Intije Deogratias, wahoze mu mutwe wa FDLR ariko akaba yari aherutse kwitandukanya na FDLR akajya mu mutwe wa CNRD nawo uherutse gushingwa n\u2019abitandukanyije na FDLR, akaba yari ahagarariye uyu mutwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubwo itsinda ry\u2019abanyamakuru ryasuraga Ikigo cya Mutobo, cyakirirwamo abahoze mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-01-04T19:07:35+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:14:44+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu","datePublished":"2017-01-04T19:07:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:14:44+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301"},"wordCount":663,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301","name":"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg","datePublished":"2017-01-04T19:07:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:14:44+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4301"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/IMG_2336.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4301#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda \u2014 Lt Uwayezu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4301","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4301"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4301\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4301"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4301"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4301"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}