{"id":43190,"date":"2021-12-23T12:42:52","date_gmt":"2021-12-23T12:42:52","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/12\/23\/maj-mudathiru-yavuze-uko-uganda-n-u-burundi-byamuhuje-na-gen-nyamwasa-mbere-yo\/"},"modified":"2021-12-23T12:42:52","modified_gmt":"2021-12-23T12:42:52","slug":"maj-mudathiru-yavuze-uko-uganda-n-u-burundi-byamuhuje-na-gen-nyamwasa-mbere-yo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190","title":{"rendered":"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#8217;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC"},"content":{"rendered":"<p><strong>(Rtd) Maj Habibu Mudathiru kuri ubu ufungiye mu Rwanda, yavuye imuzi uko yafashijwe n&#8217;ibihugu bya Uganda n&#8217;u Burundi guhura na Gen Kayumba Nyamasa, mbere yo kwisanga mu mitwe irwanya u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa.<\/strong><\/p>\n<p>Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mugabo w&#8217;imyaka 51 y&#8217;amavuko yakatiwe n&#8217;Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igifungo cy\u2019imyaka 25, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w\u2019ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n\u2019iterabwoba.<\/p>\n<p>Ibi byaha Mudathiru yabikoze ubwo yari umuyoboke w&#8217;umutwe urwanya ubutegetsi bw&#8217;u wa RNC ya Gen Kayumba Nyamasa, mbere yo gufatwa n&#8217;igisirikare cya Congo Kinshasa muri Kamena 2019 kikamushyikiriza u Rwanda.<\/p>\n<p>Uyu mugabo mu kiganiro n&#8217;ikinyamakuru The Chronicles, yavuze uko ibihugu bya Uganda n&#8217;u Burundi ari byo byamubereye inzira yatumye yisanga mu muri gereza ashobora kumaramo imyaka 25.<\/p>\n<p><strong>Uko (Rtd) Maj Mudathiru yagiye muri Uganda<\/strong><\/p>\n<p>Maj Habibu Mudathiru wabaye mu ngabo z&#8217;u Rwanda kugeza muri 2010 ubwo yasezererwaga mu gisirikare, kugeza muri Mutarama 2014 yari umwe mu bagize umutwe w&#8217;Inkeragutabara.<\/p>\n<p>Avuga ko muri uyu mwaka ari bwo yatse uruhushya rwo rwo kwerekeza muri Uganda, mu rwego rwo gusura umuryango we dore ko ari na ho avuka.<\/p>\n<p>Ni uruhushya yahawe, mbere yo kurira imodoka akerekeza mu karere ka Kasese ababyeyi be batuyemo anyuze i Gatuna, aho yamaze ibyumweru bibiri ari hamwe na bo.<\/p>\n<p>Avuga ko nyuma yerekeje mu mujyi wa Kampala akajya kubana n&#8217;abavandimwe be. Aha i Kampala ngo byabaye ngombwa ko amenyesha Ambasade y&#8217;u Rwanda ko ari yo, kugira ngo haramutse hari ikimubayeho ibe yatanga ubufasha.<\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko nyuma y&#8217;amezi abiri ageze muri Uganda yoherereje ubutumwa bugufi abari bamukuriye mu nkeragutabara, ababwira ko ari muri Uganda ndetse ko atazagaruka mu Rwanda.<\/p>\n<p>Icyo gihe ngo yari afite $ 1,000 (Frw 1,000,000 y&#8217;ubu) yari yarakuye mu bikoresho byo mu nzu yari atuyemo i Kanombe yari yagurishije, amufasha gukodesha inzu ahitwa i Kajjansi ku muhanda uhuza Kampala na Entebbe.<\/p>\n<p>Mudathiru yabajijwe impamvu yari yafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda burundu, asobanura ko yabitewe n&#8217;ikimwaro cyo gupfusha ubusa amafaranga yari yarakuye i Darfur.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Nari naroherejwe i Darfur mu butumwa bwo kubungabunga amahoro nzana amafaranga menshi cyane. Ariko naje kuyakoresha ibidafite umumaro, mu gihe gito yose aba yashize.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mugabo abajijwe uko ayo mafaranga yanganaga yirinze kubitangaza, avuga ko acyisegura ku byabaye icyo gihe. Yunzemo ati: &#8220;Ndumva mfite ikimwaro cyo kuyavugaho.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Uko yatangiye guhamagarirwa kwinjira muri RNC<\/strong><\/p>\n<p>Mudathiru avuga ko bigitangira muri Nzeri 2013, yahamagawe na Maj Higiro uri mu bakozi ba RNC amubwira ko ari mu Bubiligi.<\/p>\n<p>Uyu mugabo uvuga ko bari basanzwe baziranye mu Rwanda ariko akaba atazi uko yabonye num\u00e9ro ye ya terefoni, ngo baganiriye uko yamufasha kubona ubuhunzi muri HCR, byaba ngombwa akaba yajya kwibera i Burayi cyangwa muri Amerika.<\/p>\n<p>Uyu Higiro ngo yaje kumuhuza n&#8217;undi Munyarwanda witwa Rasta, nyuma y&#8217;igihe gito aza kumubonera impapuro z&#8217;ubuhunzi zo muri HCR.<\/p>\n<p>Mu Ukwakira ngo Rasta yaje kumuhuza n&#8217;abagabo babiri bakoraga mu biro bya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bamubwira ko bari kumunogereza gahunda yo kujya muri RNC.<\/p>\n<p>Mudathiru avuga ko &#8220;Nashidikanyije kwemera imipango yabo. Icyo nishakiraga kwari ukujya hanze ngatangira ubuzima bushya.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko gushidikanya kujya muri RNC byatumye atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Jinja aho yamaze ibyumweru bibiri mbere yo kuhavanwa n&#8217;abakozi bo mu biro bya Minisitiri w&#8217;Intebe wa kiriya gihugu bamwakirije ibyangombwa byuzuye bya HCR mbere yo kumujyana muri Hoteli yitwa Sky.<\/p>\n<p>Iyi Hoteli yayivuyemo ajya kuba mu nkambi y&#8217;impunzi ya Rhino iri mu karere ka Arua.<\/p>\n<p>Avuga ko ari muri iyi nkambi Maj Higiro yongeye kumuhamagara amusaba kumushakira abandi bantu bahoze mu gisirikare baba muri Kampala, ntiyongera kumuhamagara.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;ibyumweru bike ngo yaje guhamagarwa na Frank Ntwali [muramu wa Kayumba Nyamasa] amusaba kujya muri RNC, gusa na we ntiyongera kumuhamagara.<\/p>\n<p>Amezi menshi yakurikiyeho, bigera muri 2016 ubwo Mudathiru yamenyeshwaga n&#8217;umwe mu bayobozi bo ku cyicaro gikuru cya HCR i Kampala ko ubusabe bwe bwo kujya mu kindi gihugu butari bugishobotse, ibintu avuga ko byamubabaje cyane.<\/p>\n<p>Avuga ko muri 2017 yahamagawe n&#8217;umuhanzi Ben Rutabana kuri ubu waburiwe irengero, na we akamuha ubutumwa nk&#8217;ubwa Maj Higiro na Ntwali; hashize amezi abiri ahamagarwa na Rugema Kayumba uri mu bayoboke bakomeye ba RNC na we amusaba kwihuza na bo.<\/p>\n<p>Rtd Maj Mudathiru avuga ko nyuma y&#8217;igihe Capt (Rtd) Sibomana Charles uzwi nka Sibo [uyu yishwe na FARDC ubwo Mudathiru yafatwaga], yaje kuba muri iriya nkambi yabagamo, noneho batangira kuganira byeruye n&#8217;abantu bo muri RNC babaharuriraga inzira yo kujya muri Congo Kinshasa gushaka no gutoza abarwanyi b&#8217;umutwe wa P5 ushamikiye kuri RNC yashakaga gutera u Rwanda.<\/p>\n<p>Avuga ko n&#8217;ubwo yahatirwaga kujya mu ishyamba bitari bimurimo, kuko we icyo yishakiraga kwari ukujya mu mahanga.<\/p>\n<p><strong>Uko bavuye muri Uganda bakajya i Burundi, bagakomereza muri RDC<\/strong><\/p>\n<p>(Rtd) Maj Mudathiru avuga ko ku wa 20 Nyakanga 2017 ari bwo umukozi wa RNC witwa Charles Sunday yaje kubavana mu nkambi we na Sibo, kugira ngo batangire urugendo rujya muri RDC banyuze muri Tanzania n&#8217;i Burundi.<\/p>\n<p>Avuga ko bacitse nijoro nta muntu n&#8217;umwe babwiye.<\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko kugira ngo bagere i Bujumbura babifashijwemo n&#8217;abakomeye muri Uganda.<\/p>\n<p>Mu bo yashyize mu majwi harimo Richard Mateeka, umusirikare wa Uganda ukora mu rwego rw&#8217;iki gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).<\/p>\n<p>Uyu asanzwe ari umuhungu wa (Rtd) Maj Gen John Mateeka wasezerewe mu ngabo muri 2017. Mudathiru avuga ko bari baziranye kuko babanye muri NRA mu myaka ya za 80.<\/p>\n<p>Undi ni Dr Sam Ruvuma, umuvandimwe wa Lt Col Gideon Katinda. Uyu ngo yabafashije kugera ku mupaka wa Tanzania, ubundi bakomeza nzira berekeza iya Bujumbura bari kumwe na Sunday.<\/p>\n<p>Uyu mugabo wo muri RNC ngo bamaranye i Bujumbura iminsi ibiri, ubundi aza kubasiga kuri Hoteli bari bacumbitsemo aragenda mbere yo kongera guhurira mu birindiro bya P5 muri Congo Kinshasa.<\/p>\n<p>Mudathiru avuga ko kuri Hoteli bari bacumbitsemo i Bujumbura basurwaga na Maj Bertin Gahungu bita Moses ukora muri SNR (Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi).<\/p>\n<p>Undi wabasuraga ngo ni Col Ignace Sibomana na we ukora mu butasi bwa gisirikare akaba n&#8217;umuyobozi w&#8217;Imbonerakure, akabasobanurira byimbitse ibikubiye muri Misiyo bari bagiyemo muri Kivu y&#8217;Amajyepfo.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;ibyumweru bibiri bari i Bujumbura, Habibu Mudathiru na mugenzi we binjijwe mu modoka yari iherekejwe n&#8217;ingabo z&#8217;u Burundi ibageza ku kiyaga cya Tanganyika, mbere yo kurira ubwato bakerekeza muri Congo Kinshasa.<\/p>\n<p>Avuga ko bakigera mu birindiro bya P5 biri mu mashyamba y&#8217;inzitane bahasanze abarwanyi nka 70 bari bavanze n&#8217;ab&#8217;Abanyamulenge bo mu mutwe wa GUMINO, nyuma y&#8217;igihe gito hatangira kujya haza abarwanyi bashya babaga biganjemo Abanyarwanda n&#8217;Abanye-Congo.<\/p>\n<p><strong>Uko gushwana k&#8217;u Burundi na Nyamwasa byatumye Mudathiru afatwa, bagenzi be bakicwa<\/strong><\/p>\n<p>Maj Habibu Mudathiru wageze mu ishyamba agahabwa akabyiniriro ka &#8216;Col Musa&#8217; avuga ko mu mpera za 2018 yarwaye mu nda, bikaba ngombwa ko ajya kwivuriza i Bujumbura aho yamaze ibyumweru bitatu.<\/p>\n<p>Icyo gihe arwaye ngo haje kubaho ubwumvikane buke bwatumye P5 yari imaze kugeza ku barwanyi 200 iva mu nkambi yari isangiye na GUMINO, yerekeza mu gice cy&#8217;amajyaruguru.<\/p>\n<p>Avuga ko yavuye i Bujumbura agahita yerekeza mu birindiro bishya byari ku rugendo nk&#8217;urw&#8217;iminsi ibiri uvuye ku bya mbere.<\/p>\n<p>Icyo gihe ngo yahamagawe kuri terefoni na Kayumba Nyamwasa, amutegeka ko we n&#8217;abandi barwanyi barimo Richard Hitimana wari ushinzwe ibikoresho, Richard Ntare wari ushinzwe imiyoborere na Jean-Paul Nyirinkindi wari ukuriye Politiki bimukira muri Kivu y&#8217;Amajyaruguru.<\/p>\n<p>Gen Kayumba kuri terefoni ngo yamubwiye ko Guverinoma y&#8217;u Burundi yari yaciye umubano na bo kubera ibibazo yari yateje.<\/p>\n<p>Mudathiru avuga ko ubwo yari i Bujumbura, Abarundi bamusabye gupanga gahunda yo kwica Gen Aloys Nzabampema ukuriye inyeshyamba za FNL zirwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu akabyanga, ibyatumye barakara.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ako kanya bahise bansaba kubavira mu gihugu. Byasaga n&#8217;aho bari kunyirukana.&#8221;<\/p>\n<p>Bijyanye n&#8217;uko u Burundi bwari bwafungiye P5 inzira yo kunyuramo itera u Rwanda, byabaye ngombwa ko abarwanyi bayo berekeza muri Kivu y&#8217;Amajyaruguru kugira ngo bazatere binjiriye muri Uganda.<\/p>\n<p>Mu rugendo rw&#8217;amezi abiri bimuka, Maj Mudathiru avuga ko rimwe na rimwe bagwaga mu bico by&#8217;ingabo za Congo Kinshasa zikica bamwe muri bagenzi be, abarokotse bagakomeza urugendo.<\/p>\n<p>Avuga ko ijoro rimwe baguye mu gico gikomeye, biba ngombwa ko urugamba ruhinda. Icyo gihe ngo yararashwe ahita ata ubwenge, akanguka asanga akikijwe n&#8217;abasirikare ahantu hose.<\/p>\n<p>Uru rugamba ni rwo rwaguyemo Capt Sibo bavanye muri Uganda, we na bagenzi be 31 bari hamwe bafatwa mpiri mbere yo gushyikirizwa u Rwanda.<\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko yicuza kuba igihugu cyaramwituye ineza akagiha inyishyu yo kukigambanira.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Nakoreye iki gihugu ubutananirwa. Cyampaye byinshi cyane kinyitura. Nyamara mu kucyitura, naracyigambaniye. Nta magambo nabona asobanura uburyo ibyo bimbabaza.&#8221;<\/p>\n<p>Mudathiru wacishagamo akarira, yunzemo ko akumbuye kubona abana be yataye mu nkambi y&#8217;impunzi muri Uganda, ntagire umuntu n&#8217;umwe abasigira.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Rwose ndashaka kubabona. Iyi nkuru ikwiriye gutuma bamenya ko nkiri muzima, meze neza kandi ko nzishimira kubahobera.&#8221;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>(Rtd) Maj Habibu Mudathiru kuri ubu ufungiye mu Rwanda, yavuye imuzi uko yafashijwe n&#8217;ibihugu bya Uganda n&#8217;u Burundi guhura na Gen Kayumba Nyamasa, mbere yo kwisanga mu mitwe irwanya u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mugabo w&#8217;imyaka 51 y&#8217;amavuko yakatiwe n&#8217;Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igifungo cy\u2019imyaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[132],"class_list":["post-43190","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-featured-post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#039;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#039;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"(Rtd) Maj Habibu Mudathiru kuri ubu ufungiye mu Rwanda, yavuye imuzi uko yafashijwe n&#8217;ibihugu bya Uganda n&#8217;u Burundi guhura na Gen Kayumba Nyamasa, mbere yo kwisanga mu mitwe irwanya u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mugabo w&#8217;imyaka 51 y&#8217;amavuko yakatiwe n&#8217;Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igifungo cy\u2019imyaka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-12-23T12:42:52+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#8217;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC\",\"datePublished\":\"2021-12-23T12:42:52+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190\"},\"wordCount\":1476,\"commentCount\":12,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Featured Post\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190\",\"name\":\"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n'u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-12-23T12:42:52+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=43190#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#8217;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n'u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n'u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC - BWIZA","og_description":"(Rtd) Maj Habibu Mudathiru kuri ubu ufungiye mu Rwanda, yavuye imuzi uko yafashijwe n&#8217;ibihugu bya Uganda n&#8217;u Burundi guhura na Gen Kayumba Nyamasa, mbere yo kwisanga mu mitwe irwanya u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mugabo w&#8217;imyaka 51 y&#8217;amavuko yakatiwe n&#8217;Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igifungo cy\u2019imyaka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-12-23T12:42:52+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#8217;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC","datePublished":"2021-12-23T12:42:52+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190"},"wordCount":1476,"commentCount":12,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Featured Post"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=43190#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190","name":"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n'u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-12-23T12:42:52+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=43190"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=43190#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Maj Mudathiru yavuze uko Uganda n&#8217;u Burundi byamuhuje na Gen Nyamwasa, mbere yo gufatwa na FARDC"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/43190","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=43190"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/43190\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=43190"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=43190"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=43190"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}