{"id":44217,"date":"2022-01-28T16:55:21","date_gmt":"2022-01-28T16:55:21","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/01\/28\/p-kagame-yagaragaje-impamvu-afurika-ikomeje-kwibasirwa-na-coup-d-etat-n-icyo\/"},"modified":"2022-01-28T16:55:21","modified_gmt":"2022-01-28T16:55:21","slug":"p-kagame-yagaragaje-impamvu-afurika-ikomeje-kwibasirwa-na-coup-d-etat-n-icyo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217","title":{"rendered":"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#8217;Etat n&#8217;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba"},"content":{"rendered":"<p><strong>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko za Coup d&#8217;Etat zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika cyane mu burengerazuba bwawo ari umusaruro w&#8217;imiyoborere mibi.<\/strong><\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n&#8217;ikinyamakuru Jeune Afrique.<\/p>\n<p>Ni ikiganiro cyabaye nyuma y&#8217;iminsi mike uwari Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kabor\u00e9, ahiritswe ku butegetsi n&#8217;abasirikare bamunengaga kutabafasha bihagije ngo bagire imbaraga zo guhangana n\u2019imitwe y\u2019iterabwoba imaze igihe yarayogoje kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.<\/p>\n<p>Aba bayobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahise anafata ubutegetsi by\u2019agateganyo.<\/p>\n<p>Coup d&#8217;Etat yo Burkina Faso yabaye nyuma y&#8217;igihe gito mu bihugu bya Sudani, Mali na Guin\u00e9e-Conakry na ho habayeho ihirika ry&#8217;ubutegetsi, biba ngombwa ko abasirikare bakuru aba ari bo babufata.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yagaragaje ko za Coup d&#8217;Etat zikomeje kwiyongera mu bihugu bya Afurika hanyuma ubutegetsi bugafatwa n&#8217;abasirikare ari umusaruro w&#8217;imiyoborere mibi.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ibi ku rwego runaka ni umusaruro w&#8217;intege nke mu miyoborere. Ntabwo ari amakosa y&#8217;abasirikare gusa kuko abasivili na bo bafite inshingano. Mu by&#8217;ukuri, uruhare rw&#8217;igisirikare ntabwo ari ukuyobora ibikorwa nk&#8217;ibi, ariko ntidushobora kwirengagiza ko mu bihe bimwe na bimwe, abasivili na bo bakora ibikorwa byo kwibazaho.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame yakomeje yibaza uwakwitwa nyirabayazana w&#8217;ibibazo mu gihe ku butegetsi bwa gisivili ibintu byaba bibaye bibi ibibazo bikiyongera, hanyuma abategetsi bagakoresha abasirikare mu kuriganya amatora.<\/p>\n<p>Yavuze ko asanga bidakwiye kunenga igisirikare cyonyine ngo abasivile bareke kugawa kandi na bo babakoresha kugira ngo bafate ubutegetsi.<\/p>\n<p>Yunzemo ati: &#8220;Ndatekereza ko bivuye muri ubu bwoko bw&#8217;isesengura ari yo mpamvu bamwe bavuga ko hariho Coup d&#8217;Etat mbi n&#8217;inziza.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame abajijwe niba atekereza ko Coup d&#8217;Etat idashoboka mu Rwanda, yagize ati: &#8220;Simbizi, ariko reka mbisobanure mu bundi buryo. Icyambere, Abanyarwanda ubwabo ni bo bavuga icyo babitekerezaho, kuko bazi aho twatangiriye, ibyo twakoze n&#8217;ibyo turi gukora. Icya kabiri simbona icyatuma baba abasirikare cyangwa abasivile bagera ku rwego rwo kutishima no kutanyurwa ku buryo bishobora kugeza kuri Coup.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame yavuze ko ku bwe asanga uburyo bw&#8217;imiyoborere buriho mu Rwanda bwarashyizweho mu buryo buhura n&#8217;ibyo abaturage bakeneye, avuga ko kubwe nta kintu na kimwe cyatuma mu Rwanda habaho ihirika ry&#8217;ubutegetsi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko za Coup d&#8217;Etat zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika cyane mu burengerazuba bwawo ari umusaruro w&#8217;imiyoborere mibi. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n&#8217;ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y&#8217;iminsi mike uwari Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kabor\u00e9, ahiritswe ku butegetsi n&#8217;abasirikare bamunengaga kutabafasha [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-44217","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#039;Etat n&#039;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#039;Etat n&#039;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko za Coup d&#8217;Etat zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika cyane mu burengerazuba bwawo ari umusaruro w&#8217;imiyoborere mibi. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n&#8217;ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y&#8217;iminsi mike uwari Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kabor\u00e9, ahiritswe ku butegetsi n&#8217;abasirikare bamunengaga kutabafasha [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-01-28T16:55:21+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#8217;Etat n&#8217;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba\",\"datePublished\":\"2022-01-28T16:55:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217\"},\"wordCount\":387,\"commentCount\":44,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217\",\"name\":\"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d'Etat n'icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-01-28T16:55:21+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44217#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#8217;Etat n&#8217;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d'Etat n'icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d'Etat n'icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba - BWIZA","og_description":"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko za Coup d&#8217;Etat zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika cyane mu burengerazuba bwawo ari umusaruro w&#8217;imiyoborere mibi. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n&#8217;ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y&#8217;iminsi mike uwari Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kabor\u00e9, ahiritswe ku butegetsi n&#8217;abasirikare bamunengaga kutabafasha [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2022-01-28T16:55:21+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#8217;Etat n&#8217;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba","datePublished":"2022-01-28T16:55:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217"},"wordCount":387,"commentCount":44,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=44217#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217","name":"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d'Etat n'icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-01-28T16:55:21+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=44217"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44217#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d&#8217;Etat n&#8217;icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/44217","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=44217"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/44217\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=44217"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=44217"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=44217"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}