{"id":44435,"date":"2022-03-16T19:05:00","date_gmt":"2022-03-16T19:05:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/03\/16\/u-rwanda-rwavuze-ko-nta-ntumwa-zarwo-zajyanye-n-iza-uganda-mu-biganiro-na-gen\/"},"modified":"2022-03-16T19:05:00","modified_gmt":"2022-03-16T19:05:00","slug":"u-rwanda-rwavuze-ko-nta-ntumwa-zarwo-zajyanye-n-iza-uganda-mu-biganiro-na-gen","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435","title":{"rendered":"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#8217;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa"},"content":{"rendered":"<p><strong>Leta y&#8217;u Rwanda yatangaje ko nta ntumwa yigeze yohereza ngo ziherekeze iza Uganda, mu biganiro zagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa byari bigamije kumumenyesha ko nta bufasha buturutse i Kampala we n&#8217;umutwe wa RNC ayoboye bazongera guhabwa.<\/strong><\/p>\n<p>Ni nyuma y&#8217;amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Uganda yohereje intumwa zo kuganira na Gen Nyamwasa mu rwego rwo kumukurira inzira ku murima.<\/p>\n<p>Bivugwa ko Gen Kayumba Nyamwasa yahuye n&#8217;izi ntumwa za Uganda, nyuma y&#8217;uruzinduko umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba n&#8217;Umugaba w&#8217;Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama.<\/p>\n<p>Ni uruzinduko rwasize we na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byatumye umubano w&#8217;u Rwanda na Uganda uzamba, n&#8217;ibyo Uganda isabwa gukora mu rwego rwo kuwuzahura.<\/p>\n<p>Mu bibazo u Rwanda rwari rumaze igihe rugaragaza nka nyirabayazana w&#8217;izamba ry&#8217;uwo mubano harimo kuba Uganda ifasha ndetse ikanatera inkunga imitwe ifite gahunda yo kuruhungabanyiriza umutekano.<\/p>\n<p>Umutwe washyirwaga mu majwi cyane ni uwa RNC uyobowe na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo z&#8217;u Rwanda mbere yo guhungira muri Afurika y&#8217;Epfo.<\/p>\n<p>Gen Muhoozi nyuma y&#8217;iminsi mike avuye mu Rwanda, yihanangirije Gen Kayumba na RNC ye, amubuza kongera gukoresha Uganda nk&#8217;inzira yo guhungabanya umutekano w&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Gen Kayumba na RNC, ntabwo nzi ikibazo wagiranye n&#8217;u Rwanda na RDF. Ndakwihanangirije, ntukongere kugerageza gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.&#8221;<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: &#8220;Ibi ntabwo ari ibitekerezo bijyanye na politiki. Ntabwo nshishikajwe na politiki. Ibikorwa bitemewe n\u2019ibyaha bya RNC muri Uganda, mu gihe cyashize byari bidushoye mu ntambara y\u2019ubucucu. Ababiri inyuma bose bazagaragara.&#8221;<\/p>\n<p>Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyahuje itangazamakuru na bamwe mu ba Minisitiri muri Guverinoma y&#8217;u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko hari intumwa za Leta ya Uganda zahuye na Gen Kayumba, gusa avuga ko nta n&#8217;imwe y&#8217;u Rwanda yitabiriye ibyo biganiro.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ngira ngo twumvise inkuru nk&#8217;uko namwe mwayumvise, ariko Abagande bo bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya, twe nta biganiro turi kugirana na bo nta n&#8217;impamvu.&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Kuko uko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk&#8217;abantu bashaka guhungabanya umutekano w&#8217;igihugu cyacu birazwi, rero nta mpamvu zo kumvikana na bo. Ngira ngo bagiyeyo [Abagande] mu mibanire yabo na bo ariko kuri twebwe ntabwo twagirana ibiganiro na bo, ntibishoboka.&#8221;<\/p>\n<p>Amakuru kuri ubu avuga ko nyuma y&#8217;uko Uganda ikuriye RNC inzira ku murima yatangiye gusaba abayoboke bayo kwimukira muri Afurika y&#8217;Epfo mu rwego rwo kwirinda guhura n&#8217;ibibazo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Leta y&#8217;u Rwanda yatangaje ko nta ntumwa yigeze yohereza ngo ziherekeze iza Uganda, mu biganiro zagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa byari bigamije kumumenyesha ko nta bufasha buturutse i Kampala we n&#8217;umutwe wa RNC ayoboye bazongera guhabwa. Ni nyuma y&#8217;amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Uganda yohereje intumwa zo kuganira na Gen Nyamwasa mu rwego [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[132],"class_list":["post-44435","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-featured-post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#039;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#039;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Leta y&#8217;u Rwanda yatangaje ko nta ntumwa yigeze yohereza ngo ziherekeze iza Uganda, mu biganiro zagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa byari bigamije kumumenyesha ko nta bufasha buturutse i Kampala we n&#8217;umutwe wa RNC ayoboye bazongera guhabwa. Ni nyuma y&#8217;amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Uganda yohereje intumwa zo kuganira na Gen Nyamwasa mu rwego [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-03-16T19:05:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#8217;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa\",\"datePublished\":\"2022-03-16T19:05:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435\"},\"wordCount\":450,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Featured Post\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435\",\"name\":\"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n'iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-03-16T19:05:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44435#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#8217;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n'iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n'iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa - BWIZA","og_description":"Leta y&#8217;u Rwanda yatangaje ko nta ntumwa yigeze yohereza ngo ziherekeze iza Uganda, mu biganiro zagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa byari bigamije kumumenyesha ko nta bufasha buturutse i Kampala we n&#8217;umutwe wa RNC ayoboye bazongera guhabwa. Ni nyuma y&#8217;amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Uganda yohereje intumwa zo kuganira na Gen Nyamwasa mu rwego [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2022-03-16T19:05:00+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#8217;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa","datePublished":"2022-03-16T19:05:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435"},"wordCount":450,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Featured Post"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=44435#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435","name":"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n'iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-03-16T19:05:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=44435"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44435#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n&#8217;iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/44435","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=44435"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/44435\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=44435"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=44435"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=44435"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}