{"id":44791,"date":"2022-02-19T13:16:23","date_gmt":"2022-02-19T13:16:23","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/02\/19\/pasiteri-ezra-mpyisi-uzwiho-kutaripfana-yujuje-imyaka-100-y-amavuko\/"},"modified":"2022-02-19T13:16:23","modified_gmt":"2022-02-19T13:16:23","slug":"pasiteri-ezra-mpyisi-uzwiho-kutaripfana-yujuje-imyaka-100-y-amavuko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791","title":{"rendered":"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko"},"content":{"rendered":"<p><strong>Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko.<\/strong><\/p>\n<p>Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z\u2019Abami dore ko yabanye cyane n\u2019umuryango w\u2019Umwami Rudahigwa, akaba n\u2019Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.<\/p>\n<p>Pasiteri Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922. Yavukiye hafi y\u2019i Nyanza, i Bwami ku marembo y\u2019u Rwanda. Yisanze ari mu idini rya ba Ryangombe ariko arivamo ari muto, asunikirwa kuyoboka Itorero ry\u2019Abadiventisiti b\u2019Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.<\/p>\n<p>Yabaye ku Ngoma ya Cyami ndetse yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo aya.<\/p>\n<p>Abazungu bageze mu Rwanda abarora, kuko iyo abara inkuru avuga ko bari bafite ububasha bwo kwigarurira abenegihugu.<\/p>\n<p>Yigeze kuvuga ati: &#8220;Abazungu baje badukura mu byacu, baduha ibyabo. Kandi bazanye ububasha baratunesha, ntitwabayobotse kuko kuyoboka ni ukwemera umuntu umukunze. Ntitwigeze tubakunda, ntibadukunze. Baradutegekaga, ntibatuyoboraga.&#8221;<\/p>\n<p>Mpyisi ajya kwinjira mu Itorero ry\u2019Abadiventisiti ngo yahuye n\u2019umuntu amusaba kuyoboka Imana ariko ajyayo ku gahato.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Badusangaga aho turagiye inka i Rwamwata muri Nyanza, bakadufata ku gahato, bamara kukwandika wasiba kujyayo bagakubita so ibiboko. Nemeye abadiventisiti ndetse barambwiye bati uko tukubwiye ubikore utyo ntukabaze.&#8221;<\/p>\n<p>Yize amashuri abanza muri Rwamwata Adventists School, ayisumbuye ayigira mu Ishuri ry\u2019Abamisiyoneri ry\u2019i Gitwe, yiga gusoma, kwandika no kuvuga Igifaransa mu myaka 12.<\/p>\n<p>Mu 1935 nibwo Mpyisi yagiye kwiga, aza gusoza amasomo ku myaka 18, ahita ahabwa akazi ko gukorana n\u2019abazungu nk\u2019umukarani wabo nk\u2019ushinzwe inyandiko z\u2019Ababiligi no kuzibika.<\/p>\n<p>Yize Kaminuza muri Zimbabwe, aba Pasiteri mu 1951, mu 1953 aba n\u2019Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka itatu mbere yo kugaruka mu Rwanda. <\/p>\n<p>Nyuma yo gusoza amasomo yakoze mu biro by\u2019abazungu, byari i Nyanza, akigisha uko yamubwiye. Yarenzaho ibye agakubitwa ibiboko umunani.<\/p>\n<p>Mpyisi avuga ko yagiye i Bwami ahagarariye Itorero ry\u2019Abadiventisiti mu Nama Nkuru y\u2019i Bwami.<\/p>\n<p>Ku Ngoma y\u2019Umwami Mutara III Rudahigwa Pierre Charles yahinduye uburyo bw\u2019imitegekere, ashyiraho abantu bahagarariye amadini i bukuru.<\/p>\n<p>Mu 1959, nyuma yo gutanga k\u2019Umwami, Mpyisi yahise ahunga kubera ikibazo cy\u2019umutekano muke cyari gihari.<\/p>\n<p>Kujya hanze byamufunguriye amarembo, abamisiyoneri bamufasha kujya kwiga muri Zimbabwe aho yakurikiranye Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya muri Solusi Adventists University.<\/p>\n<p>Nyuma yo gusoza amasomo yatangiye gufungura amashuri y\u2019Abadiventisiti mu Burundi no muri RDC. Yaje no gufungura ishuri ryigisha abapasiteri muri Tanzania. Inshingano zo gukora nka misiyoneri yazishyizeho akadomo mu 1992 abarizwa i Nairobi.<\/p>\n<p>Mpyisi yagarutse mu Rwanda mu 1996. Ari mu bashinze Kaminuza y\u2019Abadiventisiti b\u2019Umunsi wa Karindwi ya UNILAK. Nyuma y\u2019umwaka umwe, mu 1997 yatangije Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.<\/p>\n<p>Pasiteri Mpyisi akunze gutindwaho kubera imvugo zidaca ku ruhande zitangaza benshi.<\/p>\n<p>Ku wa 16 Mutarama 2020 yasengeye abarangije muri Kaminuza ya UNILAK, mu buryo bwatumye benshi baseka kubera amagambo yakoresheje.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cAbana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y\u2019uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y\u2019uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu!\u201d<\/p>\n<p>Isengesho ryarangiye abari muri uyu muhango kwihangana byabananiye, bari guseka kubera amagambo uyu musaza yakoresheje.<\/p>\n<p>Mpyisi mu 1944 nibwo yasezeye k\u2019ubusiribateri ahitamo kubaka urugo akaba yaribarutse abana umunani harimo abahungu barindwi n&#8217;umukobwa umwe afite abuzukuru 15 n&#8217;abuzukuruza 2.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko. Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z\u2019Abami dore ko yabanye cyane n\u2019umuryango w\u2019Umwami Rudahigwa, akaba n\u2019Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-44791","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#039;amavuko - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#039;amavuko - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko. Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z\u2019Abami dore ko yabanye cyane n\u2019umuryango w\u2019Umwami Rudahigwa, akaba n\u2019Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-02-19T13:16:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko\",\"datePublished\":\"2022-02-19T13:16:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791\"},\"wordCount\":573,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791\",\"name\":\"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y'amavuko - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-02-19T13:16:23+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=44791#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y'amavuko - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y'amavuko - BWIZA","og_description":"Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko. Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z\u2019Abami dore ko yabanye cyane n\u2019umuryango w\u2019Umwami Rudahigwa, akaba n\u2019Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2022-02-19T13:16:23+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko","datePublished":"2022-02-19T13:16:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791"},"wordCount":573,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=44791#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791","name":"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y'amavuko - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-02-19T13:16:23+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=44791"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=44791#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y&#8217;amavuko"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/44791","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=44791"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/44791\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=44791"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=44791"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=44791"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}