{"id":4514,"date":"2017-01-16T16:48:21","date_gmt":"2017-01-16T16:48:21","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/01\/16\/amatariki-y-ingenzi-yaranze-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-igice-cya-1\/"},"modified":"2025-02-12T17:10:59","modified_gmt":"2025-02-12T15:10:59","slug":"amatariki-y-ingenzi-yaranze-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-igice-cya-1","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514","title":{"rendered":"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1)"},"content":{"rendered":"<p>Mu gihe U Rwanda  rwitegura  kwibuka jenoside  yakorewe abatutsi  ku nshuro ya 23   ubuyobozi bwa  Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)  bwatangaje amwe mu matariki y\u2019ingenzi agaragaza uburyo jenoside yateguwemo kugeza ishyizwe mu bikorwa muri Mata 1994.<br \/>\nNk\u2019uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019umunyamabanga wa Komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene ngo ibi biri mu rwego rwo kugira ngo ukuri gukomeze kumenyekane kandi amateka yoye gukomeza kugorekwa ndetse no mu rwego rwo kwamagana  abakirangwa n\u2019ingengabitekerezo ya Jenoside.<br \/>\n <strong>Amwe murayo matariki arakurikira<\/strong><br \/>\n <strong>MUTARAMA 1991<\/strong><br \/>\n <strong>Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhengeri biba urwitwazo rw\u2019iyicwa ry\u2019Abatutsi<\/strong><br \/>\nMu ijoro ryo ku wa 22-23 Mutarama 1991 ingabo za FPR-INKOTANYI zagabye igitero mu Mujyi wa Ruhengeri zifunguza imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri zarimo Colonel LIZINDE Theoneste n\u2019abandi, maze benshi muri bo basanga FPR gukomeza urugamba rwo kubohora Igihugu. Icyo gikorwa cyakurikiwe n\u2019iyicwa ry\u2019Abagogwe muri Komini za Perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane izegereye ibirunga, Leta yabeshye ko Abatutsi bahatuye aribo bafashije Inkotanyi kugera mu Mujyi wa Ruhengeri. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ubundi bukomeye bwabereye muri Komini Kibilira mu Kwakira 1990 buhitana Abatutsi benshi cyane cyane ku Muhororo.<br \/>\n <strong>Ingabo z\u2019Ubufaransa zahaye icyizere Leta ya HABYARIMANA<\/strong><br \/>\nKu itariki 23 Mutarama 1991, Perezida HABYARIMANA yasabye Ubufaransa kumwoherereza ingabo zo kumufasha kurwana n\u2019Inkotanyi ngo zizivane mu Mujyi wa Ruhengeri abeshya ko abateye uwo Mujyi ari abasilikare ba Uganda. Mu gisubizo Ambasaderi w\u2019Ubufaransa mu Rwanda, Georges MARTRES, yahaye Perezida HABYARIMANA yemeye ubwo bufasha avuga ko ikibazo cy\u2019u Rwanda gifite isura nini y\u2019amoko, ko abateye u Rwanda ari Abatutsi b\u2019Abahima bakomoka mu Karere k\u2019Ibiyaga Bigari ngo ari nabo M&#8211; USEVENI akomokamo.<br \/>\nKu matariki ya 23 na 24 Mutarama 1991, abasilikare b\u2019Abafransa bo mu cyitwaga op\u00e9ration NOROIT batabaye Leta y\u2019u Rwanda mu Ruhengeri bayobowe na Colonel Ren\u00e9 GALINIE. Mu ibaruwa Ambasaderi MARTRES yanditse ku itariki ya 24 mutarama 1991 yavuze ko babikoranye umurava udasanzwe cyane cyane mu masaha abiri ya mbere abanziriza ijoro:<br \/>\nMu rurimi rw\u2019Igifaransa yagize ati \u00ab le respect des instructions n\u2019a pas exclu une certaine audace dont les parachutistes fran\u00e0\u00a7ais ont d\u00e0\u00bb faire preuve dans les deux derni\u00e8res heures pr\u00e9c\u00e9dant la tomb\u00e9e de la nuit. L\u2019\u00e9tat de choc dans lequel se trouvait la population expatri\u00e9e ne permettait pas d\u2019envisager de lui faire subir l\u2019\u00e9preuve d\u2019une nouvelle nuit d\u2019affrontements. \u00bb<br \/>\n <strong>d) Perezida Fran\u00e0\u00a7ois M<\/strong>  <strong>itterrand yihanangirije Abatutsi atangaza ko ubutegetsi mu Rwanda bugomba guhora ari ubwa Rubanda Nyamwinshi.<\/strong><br \/>\nNkuko byagaragajwe n\u2019abanditsi babiri b\u2019Abafaransa, Gabriel Peries na David Servenay mu gitabo cyabo : \u00ab Une guerre noire : enqu\u00e0\u00aate sur les origines du g\u00e9nocide rwandais (1959-1994) \u00bb ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida MITTERRAND yakoranye inama n\u2019abajyanama be ba hafi, barimo umugaba mukuru w\u2019ingabo, Amiral Jacques LANXADE, bavuga ku gitero cya FPR mu Mujyi wa Ruhengeri n\u2019umutekano ku Bafaransa babaga muri uwo Mujyi, ndetse no mu cyo bise uruhare rwa Uganda mu ntambara yari mu Rwanda.<br \/>\nPerezida MITTERRAND yatangaje ko urugamba ruri mu Rwanda ari hagati y\u2019abavuga Igifransa n\u2019Icyongereza, bisobanuye ko Ubufaransa bwagombaga kurwana urwo rugamba rwo kurengera ururimi rwabwo. Yongeyeho ko bagomba kwihaniza Perezida M&#8211; USEVENI, ko kandi batazihanganira ko Abatutsi ba nyamuke bafata ubutegetsi ngo bategeke Rubanda nyamwinshi. Birerekana ko urugamba MITTERRAND n\u2019ingabo ze barwanaga mu Rwanda ari urw\u2019amoko, rukaba rwari rwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Dore amagambo yakoresheje: \u00ab Nous sommes \u00e0\u00a0 la limite du front anglophone. Il ne faut pas que l\u2019Ouganda se permette n\u2019importe quoi. Il faut le dire au pr\u00e9sident M&#8211; USEVEN ; il n\u2019est pas normal que la minorit\u00e9 tutsie veuille imposer sa loi \u00e0\u00a0 la majorot\u00e9. \u00bb<br \/>\nKu itariki ya 30 mutarama 1991, Perezida MITTERRAND yandikiye Perezida HABYARIMANA amumenyesha ko abasilikare b\u2019Ubufaransa bazakomeza kumuha ubufasha nkuko bwabyiyemeje guhera mu Kwakira 1990: \u00ab j\u2019ai d\u00e9cid\u00e9 (\u2026) de maintenir provisoirement et pour une dur\u00e9e li\u00e9e aux d\u00e9veloppements de la situation, la compagnie militaire fran\u00e0\u00a7aise envoy\u00e9e en octobre dernier \u00e0\u00a0 Kigali. \u00bb Ubu bufasha mu bya gisilikare ingabo z\u2019Ubufaransa zakomeje guha u Rwanda bwatumye HABYARIMANA yumva ko ashyigikiwe muri byose n\u2019igihugu cy\u2019igihangange, bityo inzira y\u2019amahoro ayima amatwi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li> <strong> MUTARAMA 1992<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p> <strong>a) Itangwa ry\u2019imbunda na za Grenades<\/strong><br \/>\nKu itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND yakoresheje imyigaragambo ikomeye mu Mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama. Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida HABYARIMANA n\u2019ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro by\u2019amahoro no kugabana ubutegetsi kandi HABYARIMANA yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND. HABYARIMANA icyo gihe yahinduye Guverinoma koko ku itariki ya 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w\u2019Intebe Sylvestre NSANZIMANA ariko ba Minisitiri bose bashyizwemo bari abo muri MRND usibye umwe gusa Gaspard RUHUMURIZA wakomokaga mu Ishyaka rya PDC ryayoborwaga na Jean N\u00e9pomusc\u00e8ne NAYINZIRA. Mu guhangana n\u2019iyo myigaragambyo y\u2019amashyaka, Perezida HABYARIMANA yategetse ko hatoranywa abasore b\u2019intarumikwa bo muri MRND bagahabwa imbunda zo kujya bahangana n\u2019abo muri opposition. Hatanzwe intwaro zirenga 300.<br \/>\nKu itariki ya 22 mutarama 1992, Colonel Bernard CUSSAC, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare hagati y\u2019Ubufaransa n\u2019u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y\u2019Ubufransa i Kigali, yanditse ko izo ntwaro zahawe interahamwe, bikorwa n\u2019ingabo z\u2019u Rwanda hamwe n\u2019abategetsi bo mu nzego z\u2019ibanze bari abayoboke b\u2019Ishyaka rya MRND.<br \/>\n <strong> b) Ishingwa ry\u2019Ikinyamakuru INTERAHAMWE<\/strong><br \/>\nMuri Mutarama 1992 ni nabwo hashinzwe Ikinyamakuru cyitwaga INTERAHAMWE cyari gishamikiye kuri MRND kikayoborwa na Robert KAJUGA wari umuyobozi w\u2019Interahamwe ku rwego rw\u2019Igihugu. Iki kinyamakuru hamwe n\u2019ibyitwaga Kangura, Kamarampaka, La M\u00e9daille Nyiramacibiri, Echos des Mille Collines, Umurwanashyaka, RTLM n\u2019ibindi, kiri mu byakwirakwije urwango n\u2019ubukangurambaga bwa Jenoside.<br \/>\n <strong> MUTARAMA 1993<\/strong><br \/>\na) BAGOSORA yatangaje ko agiye gutegura imperuka y\u2019Abatutsi<br \/>\nItariki ya 9 Mutarama 1993 ni itariki idakwiye kwibagirana mu mateka ya Jenoside. Nibwo Arusha muri Tanzaniya hari hamaze gusinywa igice cy\u2019amasezerano y\u2019Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi, Colonel BAGOSORA wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga aya magambo: \u00ab Ndatashye ngiye gutegura IMPERUKA (yakoresheje ijambo ry\u2019igifransa Apocalypse) \u00bb. Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje cyane BAGOSORA nuko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya 5 y\u2019abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y\u2019Inzibacyuho ndetse n\u2019imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y\u2019inzibacyuho. BAGOSORA ntiyemeraga na buke iri sangira ry\u2019ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda Boniface NGLINZIRA ngo kuba yaragurishije igihugu.<br \/>\nMu mateka y\u2019ubwicanyi mu Rwanda, ijambo IMPERUKA y\u2019ABATUTSI ritavuzwe bwa mbere muri 1993. Perezida KAYIBANDA niwe wa mbere warikoresheje mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 abitewe n\u2019igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963 na bamwe mu mpunzi z\u2019Abanyarwanda bavuye i Burundi ; KAYIBANDA yaravuze ngo : \u00ab Niba Inyenzi zishoboye gufata Kigali, n\u2019ubwo bitazazorohera, izaba Imperuka yihuse y\u2019ubwoko bw\u2019Abatutsi.\u00bb Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ifite amateka ya kera.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>b) Colonel BAGOSORA yashinze Ishyirahamwe ry\u2019ubwicanyi mu Ngabo z\u2019u RWANDA ryiswe AMASASU<\/strong><br \/>\nColonel BAGOSORA akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b\u2018intagondwa, barimo abasilikare bakuru nka Colonel Dr Laurent BARANSARITSE wayoboraga ibitaro bya gisilikare bya Kanombe, Liyetona Kolonel Anatole NSENGIYUMVA wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Major Protais MPIRANYA wayoboraga abasilikare barindaga Perezida HABYARIMANA, Major Aloys NTABAKUZE wayoboraga batayo parakomando, Major Augustin NTIBIHORA wayoboraga serivisi yari ishinzwe ubwubatsi (B\u00e0\u00a2timents militaires), bashinga Ishyirahamwe ry\u2019abicanyi mu ngabo z\u2019u Rwanda baryita  AMASASU. Babimenyesheje Perezida HABYARIMANA mu ibaruwa bamwandikiye ku itariki 20 Mutarama 1993. Iri shyirahamwe ryayoborwaga na BAGOSORA wihimbaga izina rya Komanda Mike TANGO, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z\u2019u Rwanda no gukangurira abasilikare kutazemera kubana n\u2019Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bose bari ibyitso by\u2019INKOTANYI.<br \/>\nBAGOSORA n\u2019izo ntagondwa ntibemeraga kandi igice cy\u2019amasezerano y\u2019Arusha cyirebana no guhuza Ingabo cyateganyaga ko abasilikare ba Guverinoma n\u2019aba FPR-INKOTANYI bazahurizwa mu Mutwe umwe w\u2019Ingabo ugizwe n\u2019abantu 19.000 harimo abasilikare 13.000 n\u2019abajandarume 6.000 ; muri abo bose 60% bakaba abahoze ari abo mu ngabo za Guverinoma naho 40% bakaba abahoze ari aba FPR-INKOTANYI. Ayo masezerano kandi yateganyaga ko mu birebana n\u2019imyanya y\u2019ubuyobozi mu Ngabo nshya, buri ruhande rwagombaga guhabwa 50%. BAGOSORA na bagenzi be ntibemeye na gato ayo masezerano, babigaragariza Perezida HABYARIMANA muri iyo nyandiko yamumenyeshaga ishingwa ry\u2019ishyirahamwe ryabo, bavuga ko ryari rigamije kurwanya amasezerano y\u2019Arusha ryivuye inyuma ndetse ko abarigize batazanatinya kwica uwo ari we wese bazabona ari umugambanyi. Ku matariki ya 20-22 Mutarama 1993, iryo shyirahamwe AMASASU ryayoboye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu bice bitandukanye by\u2019u Rwanda cyane cyane muri Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri, Kibuye na Byumba.<br \/>\n <strong>MRND yakoresheje imyigaragambyo yo kurwanya amasezerano y\u2019amahoro bikurikirwa n\u2019ubwicanyi henshi mu gihugu<\/strong><br \/>\nKu wa 19 Mutarama 1993, imyigaragambyo irangajwe imbere na MRND yabereye mu Mujyi wa Kigali. Ku itariki 21 Mutarama 1993, Matayo NGIRUMPATSE, Perezida wa MRND ku rwego rw\u2019igihugu, yatangaje ko MRND itemera ibyagezweho mu masezerano y\u2019amahoro birebana no gusangira ubutegetsi. Itangazo yasohoye ryahise rikurikirwa n\u2019ubundi bwicanyi bwongeye kwibasira Abatutsi mu Ruhengeri (Komini Mukingo na Kinigi), Gisenyi (Komini Gaseke, Giciye, Karago, na Mutura), Byumba (Komini Tumba) na Kibuye (Komini Rutsiro).<br \/>\nItsinda ry\u2019impuguke mpuzamahanga ryerekanye ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda bwari buyobowe n\u2019abategetsi bakuru<br \/>\nKu matariki ya 07-21 Mutarama 1993, itsinda ry\u2019impuguke mpuzamahanga ryari rigizwe na Jean CARBONARE (France), Dr Philippe DAHINDEN (Ubusuwisi), Prof. Ren\u00e9 DEGNI-SEGUI (C\u00f4te d\u2019Ivoire), Me Eric GILLET (Ububiligi), Dr Alison DES FORGES (USA), Dr Pol DODINVAL (Belgique), Rein ODINK (Ubuholandi), Halidou OUEDRAOGO (Burkina Faso), Andr\u00e9 PARADIS (Canada) na Prof. William SCHABAS (Canada) ryakoze iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bahakorerwaga. Raporo yabo bayitangaje mu kwezi kwa Werurwe 1993 batangaza ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi n\u2019abataravugaga rumwe na Leta bwari buyobowe n\u2019abategetsi bakuru, harimo Perezida HABYARIMANA ubwe, abo mu muryango we, n\u2019abo bakoranaga bya hafi : \u00ab La responsabilit\u00e9 du Chef de l\u2019Etat et de son entourage imm\u00e9diat, entre autre familial, est lourdement engag\u00e9e dans les massacres et dans les exactions perp\u00e9tr\u00e9es \u00e0\u00a0 l\u2019encontre des Tutsi et des membres de l\u2019opposition. \u00bb<br \/>\n <strong>SRC: CNLG<\/strong><br \/>\n <strong>Izagira igice cya kabiri<\/strong><br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n<a href=\"https:\/\/web.facebook.com\/niyoschady\"> <strong>Schadrack@bwiza.com<\/strong> <\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe U Rwanda rwitegura kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 ubuyobozi bwa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwatangaje amwe mu matariki y\u2019ingenzi agaragaza uburyo jenoside yateguwemo kugeza ishyizwe mu bikorwa muri Mata 1994. Nk\u2019uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019umunyamabanga wa Komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4514","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1) - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1) - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe U Rwanda rwitegura kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 ubuyobozi bwa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwatangaje amwe mu matariki y\u2019ingenzi agaragaza uburyo jenoside yateguwemo kugeza ishyizwe mu bikorwa muri Mata 1994. Nk\u2019uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019umunyamabanga wa Komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-16T16:48:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:10:59+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1)\",\"datePublished\":\"2017-01-16T16:48:21+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:10:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514\"},\"wordCount\":1688,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514\",\"name\":\"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1) - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-01-16T16:48:21+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:10:59+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4514#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1) - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1) - BWIZA","og_description":"Mu gihe U Rwanda rwitegura kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 ubuyobozi bwa Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwatangaje amwe mu matariki y\u2019ingenzi agaragaza uburyo jenoside yateguwemo kugeza ishyizwe mu bikorwa muri Mata 1994. Nk\u2019uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019umunyamabanga wa Komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-01-16T16:48:21+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:10:59+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1)","datePublished":"2017-01-16T16:48:21+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:10:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514"},"wordCount":1688,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4514#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514","name":"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1) - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-01-16T16:48:21+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:10:59+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4514"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4514#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amatariki y\u2019ingenzi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IGICE CYA 1)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4514","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4514"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4514\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4514"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4514"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4514"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}