{"id":4592,"date":"2017-01-20T16:32:09","date_gmt":"2017-01-20T16:32:09","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/01\/20\/bamwe-mu-batarakomeje-gusakuriza-u-rwanda-muri-2016-perezida-kagame-yabishimiye\/"},"modified":"2025-02-12T17:10:17","modified_gmt":"2025-02-12T15:10:17","slug":"bamwe-mu-batarakomeje-gusakuriza-u-rwanda-muri-2016-perezida-kagame-yabishimiye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592","title":{"rendered":"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana"},"content":{"rendered":"<p>Ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati \u201cMuzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego yabo, ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya na byo turabishimira Imana. Kandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka twatangiye wa 2017, icyadushoboresheje ibyo muri 2016 kizatuma byiyongera muri uyu mwaka dutangiye\u201d<br \/>\nIhereye ku mibereho yaranze u Rwanda n\u2019Abanyarwanda mu mwaka wa 2016, bwiza.com yakoze inkuru igaragaza bamwe mu bagiye bakora ibimeze nko gusakuriza u Rwanda mu bihe byashije bitewe n&#8217;uburyo inkubiri y&#8217;ibyo babaga bakoze yagarukwagaho cyane mu itangazamakuru, biganjemo abanyamahanga n\u2019ibihugu nk\u2019u Burundi n\u2019Ubufaransa.<br \/>\n <strong>Samantha power yabonye agosorera mu rucaca ahitamo kugabanya agasaku<\/strong><br \/>\nUmunyamabanga wa leta zunze ubumwe z\u2019Amerika mu muryango w\u2019Abibumbye (LONI), uyu mugore yakunze kummvikana cyane mu mwaka wa 2015 mu mpera ndetse no mu ntangiriro za 2016 aho yanengaga umugambi wa leta y\u2019u Rwanda wo guhindura itegeko nshinga kugirango umukuru w\u2019u Rwanda, Paul Kagame abe yakomeza kuyobora binyuze mu kwiyamamariza indi manda mu matora azaba muri  Kamena 2017<br \/>\nPower yanenze cyane umugambi wo guhindura itegeko nshinga ariko u Rwanda rumwima amatwi, mu biganiro by\u2019Akanama k\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye Gashinzwe Umutekano, byibandaga ku kwirinda no gukemura amakimbirane mu biyaga bigari byabaye ku wa  21 Werurwe 2016, Samantha yagize ati \u201cIcyuho gikomeje kuba mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure buke bw\u2019abaturage n\u2019abanyamakuru mu kuganira ibijyanye na politiki cyangwa gutangaza ibibazo bihari, bifite ingaruka ikomeye ku hazaza heza h\u2019u Rwanda.\u201d<br \/>\nIcyo gihe Ambasaderi Gasana Eugene wari uhagarariye u Rwanda yasubije Power agira ati \u201cMadamu Power nta bubasha afite ku Rwanda, mwari muri hano ubwo muri 1994 ibihumbi by\u2019abantu biricwa, Mwakoze iki? Nta na kimwe! Uyu mugabo turamukeneye niwe wenyine wiyemeje agahagarika Jenoside. Ni intwari yacu. Ntituzigera na rimwe twemerera umuntu wese ushaka gupfobya ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Muri 2016 nta Jane corbin wa BBC wakoze filimi icukumbuye ku Rwanda <\/strong><br \/>\nUmunyamakuru wa BBC, uyu niwe wakoze filimi \u201cRwanda, the untold sory\u201d yasohotse ku wa 01 Ukwakira 2014, muri  iyi filimi icukumbuye, uyu mugore yagaragazaga uruhare rwa Perezida Kagame mu ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye Habyarimana Juvenal ndetse akanagaragaza ko ingabo za FPR zaba zarishe abantu muri 1994,<br \/>\nIyi filimi na nyirayo nabyo byasakurishije u Rwanda mu bihe byakurikiye ishyirwa ahagaragara ryayo kugeza ubwo u Rwanda rwanafashe umwanzuro wo gufunga burundu ikinyamakuru cya BBC kuri ubu cyabaye amateka mu rw\u2019imisozi igihugu.<br \/>\n<figure id=\"attachment_54873\" aria-describedby=\"caption-attachment-54873\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-54873 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg\" alt=\"Jane Corbin muri Rwanda The Untold Story\" width=\"800\" height=\"483\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-54873\" class=\"wp-caption-text\">Jane Corbin muri Rwanda The Untold Story<\/figcaption><\/figure><br \/>\nAgaruka kuri iyi filimi documentary yakozwe na BBC, ubwo yari amaze kwakira indahiro z\u2019abasenaterimuri 2014, perezida Kagame yagize ati \u201cKubona ikigo nka kiriya (BBC) kitwa ngo kiri ku isi hose kandi gikorera ahantu ubundi bakwiye kuba bumva agaciro k\u2019abantu bagahitamo gukorera u Rwanda ibinyuranye n\u2019ibyo ubundi batubwira bahagarariye, babereyeho, bagahitamo gusebya u Rwanda ndetse bakagera n\u2019aho bahakana jenoside ubwabo bavuze banakurikiye kuva yaba nibo bagiye kuvuga ko abapfuye Atari aba ahubwo ari aba, ngo nitwe bicanyi! Ubu nitwe bicanyi abari ahangaha? Abantu bose batavuga rumwe na leta y\u2019u Rwanda nibo batoranyijwe kugira icyo bavuga\u201d<br \/>\n <strong>Muri 2016 ba Kitwete bagabanyije agasaku<\/strong><br \/>\nUbwo yayoboraga Tanzaniya, Jakaya Kikwete nawe yasoje manda ze amaze gusakuriza u Rwanda, agasaku ka Kikwete kashingirwa ku magambo yavuze asaba leta y\u2019u Rwanda kwiyunga n\u2019umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Congo aho bahungiye bamaze gukora jenoside mu Rwanda mu 1994,<br \/>\nKagame yavuze ko ibibazo byari biri hagati ya Tanzaniya n\u2019u Rwanda byanatumye Kikwete yirukana abanyarwanda babaga muri Tanzaniya byashoboraga kuba byarakuruye intambara hagati y\u2019ibihugu byombi ariko nyuma y\u2019uko Kikwete yaje gusoza manda ze akava ku butegetsi agasimburwa na Magufuli, ubu umubano w\u2019ibi bihugu byombi warongeye uba ntamakemwa.<br \/>\n <strong>Igihugu cy\u2019Africa y\u2019Epfo cyagabanyije ubucuti n\u2019impunzi zirwanya leta y\u2019u Rwanda bituma umubano w\u2019ibihugu byombi usubira kuba mwiza binagabanya agasaku <\/strong><br \/>\nu Rwanda na Afurika y\u2019Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, U Rwanda rwakunze gushinja Afurika y\u2019Epfo gucumbikira abarurwanya ndetse no kwemerera aba bagategura ndetse bagashyira mu bikorwa ibijyanye no guhungabanya umutekano w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda. Gusa uyu mubano waje kongera kugaruka nyuma y\u2019uko Afurika y\u2019Efpo yihanangirije impunzi z\u2019Abanyarwanda ziyirimo kongera gukora ibikorwa byo kurwanya u Rwanda<br \/>\nItangazo ry\u2019u rwego rw\u2019ububanyi n\u2019amahanga ryihanangiriza izo mpunzi ryagiraga riki \u201cNi inshingano zanjye kukubwira ko hashingiwe ku itegeko rya Afurika y\u2019Epfo rigenga impunzi numero 130 ryo mu 1998 rivuga ko impunzi zibujijwe gukora ibikorwa bya politiki birwanya igihugu kinyamuryango cya Afurika Yunze Ubumwe, by\u2019umwihariko kuri mwe, mubujijwe gukora ibikorwa bya politiki birwanya Guverinoma y\u2019u Rwanda\u201d.<br \/>\n <strong>U Burundi n\u2019Ubufaransa bo ntiburashyirwa buracyasakuriza u Rwanda<\/strong><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMu mwaka wa 2016 ububanyi n\u2019amahanga bw\u2019u Rwanda ntibwakunze kumvikanamo kugongana n\u2019ibindi bihugu cyane, leta y\u2019u Burundi iyoborwa na Pierre Nkurunziza kimwe n\u2019igihugu cy\u2019Ubufaransa nibo batarashyirwa ku gusakurisha u Rwanda,<br \/>\nNkurunziza avuga ko u Rwanda rufite uruhare mu mvururu zakuruwe no kongera kwiyamamaza kwe kuri manda ya gatatu, byateje imvururu zimaze guhitana Abarundi benshi. Adaciye ku ruhande perezida Kagame na minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda bakunze guhakana kuba mu Burundi ariko Nkurunziza akomeza kubihamya, mu ijambo risoza umwaka wa 2016 Nkurunziza yeruye ko u Rwanda rugomba kumusaba imbabazi bitaba ibyo umubano w\u2019ibihugu ugahagarara.<br \/>\nKimwe n\u2019Ubufaransa, ntiburagashyirwa ku kwemera ku ruhare rwabwo muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwikuraho iki cyaha Abafaransa bashinja leta y\u2019u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry\u2019indege ya Habyarimana, gusa iki kibazo nacyo ntabwo cyagarutsweho cyane muri 2016 uretse ko ubu ubushinjacyaha bw\u2019u Rwanda bwamaze gusaba uburenganzira bwo kwikurikiranira bamwe mu afaransa ku ruhare rwabo muri jenoside.<br \/>\n <strong>Agasaku gakururwa na Kiliziya gatolika isabwa gusabira imbabazi uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ko ntikarashyirwaho iherezo.<\/strong><br \/>\n2016 yarinze irangira kiliziya gatolika y\u2019i Roma idasabye imbabazi ku ruhare rwayo muri jenosside yakorewe Abatutsi mu 1994, n\u2019ubwo abepisikopi 9 b\u2019iri dini mu Rwanda basabiye imbabazi bamwe mu bayoboke b\u2019idini na bagenzi babo izi mbabazi, leta y\u2019u Rwanda yanze kwemera ko ibyo byaba bihagije ngo bifatwe nk\u2019aho ari kiliziya muri rusange isabye imbabazi,<br \/>\nNi ibintu bishobora kutazakorwa vuba kuko nk\u2019uko musenyeri Filipo Rukamba yabisobanuye mu nama y\u2019umushyikirano, iri dini ntiryemera uruhare rwose rishinjwa.<br \/>\n<figure id=\"attachment_54872\" aria-describedby=\"caption-attachment-54872\" style=\"width: 624px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/faustin.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-54872 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/faustin.jpg\" alt=\"Faustin Twagiramungu muri 2016 ntiyavuze cyane\" width=\"624\" height=\"351\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-54872\" class=\"wp-caption-text\">Faustin Twagiramungu muri 2016 ntiyavuze cyane<\/figcaption><\/figure><br \/>\nMu bandi batanze agahenge bagabanya gusakuza muri 2016 harimo abo mu mutwe wa FDLR ugizwe n\u2019abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo bashinzwa kuba barahunze bamaze kwica Abatutsi muri jenoside, imwe mu miryango mpuzamahanga nka Human Right Watch na Amnesty international bagabanyije raporo zabo ku Rwanda, Twagiramungu Faustin utavuga rumwe na leta nawe muri 2016 ntiyavuze ku Rwanda cyane.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n<a href=\"https:\/\/web.facebook.com\/niyoschady\"> <strong>Schadrack@bwiza.com<\/strong> <\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati \u201cMuzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego yabo, ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya na byo turabishimira Imana. Kandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka twatangiye wa 2017, icyadushoboresheje ibyo muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4592","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati \u201cMuzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego yabo, ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya na byo turabishimira Imana. Kandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka twatangiye wa 2017, icyadushoboresheje ibyo muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-20T16:32:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:10:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana\",\"datePublished\":\"2017-01-20T16:32:09+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:10:17+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592\"},\"wordCount\":1115,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/jane-corbin.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592\",\"name\":\"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/jane-corbin.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-20T16:32:09+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:10:17+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/jane-corbin.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/jane-corbin.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4592#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana - BWIZA","og_description":"Ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati \u201cMuzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego yabo, ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya na byo turabishimira Imana. Kandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka twatangiye wa 2017, icyadushoboresheje ibyo muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-01-20T16:32:09+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:10:17+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana","datePublished":"2017-01-20T16:32:09+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:10:17+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592"},"wordCount":1115,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592","name":"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg","datePublished":"2017-01-20T16:32:09+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:10:17+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4592"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/jane-corbin.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4592#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bamwe mu batarakomeje gusakuriza u Rwanda muri 2016, Perezida Kagame yabishimiye Imana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4592","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4592"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4592\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4592"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4592"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4592"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}