{"id":4624,"date":"2017-01-23T09:57:18","date_gmt":"2017-01-23T09:57:18","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/01\/23\/muhanga-ababyeyi-barishimira-uburyo-reb-yashyize-abana-mu-bigo-by-amashuri\/"},"modified":"2025-02-12T17:09:57","modified_gmt":"2025-02-12T15:09:57","slug":"muhanga-ababyeyi-barishimira-uburyo-reb-yashyize-abana-mu-bigo-by-amashuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624","title":{"rendered":"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri"},"content":{"rendered":"<p>Ababyeyi  batari bake bo mu karere ka Muhanga bahoraga ku nkeke zo kubonera amashuri abana babo batafashwe n\u2019Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe uburezi (REB) nyuma yo gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatandatu w\u2019amashuri abanza cyangwa umwaka wa gatatu w\u2019ikiciro rusange.  Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma y\u2019uko REB igaragaje aho buri mwana wese wakoze ikizamini azakomereza amashuri ye.<br \/>\nGuhangayika bashaka aho abana babo bazakomereza amashuri nyuma y\u2019uko bakoze ikizamini cya leta ntibabone ibigo ni byo byarangaga benshi mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga bafite abana barangije amashuri abanza n\u2019icyiciro rusange. Nk\u2019uko bivugwa na Kanyana Rose, wo mu kagali ka Mubuga, umurenge wa Shyogwe, ngo ababyeyi baruhukaga ari uko abana babonye ibigo. Ati \u201cnta kintu na kimwe umubyeyi yashoboraga gukora atarabonera umwana ikigo!\u201dAkaba yishimira ko noneho REB yakemuye ikibazo igaragaza aho buri mwana azakomereza.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nKuri Nsengimana Joel, umubyeyi wo mu murenge wa Nyamabuye, ngo ababyeyi baruhutse inkeke bashyirwagaho na bamwe mu bana babasaba kubajyana ku kigo runaka. Ati \u201cubwo REB itanze ibigo, ubu noneho umwana ntiyakuzengereza ngo arashaka kujya ku kigo kandi yareretswe aho agomba gukomereza.\u201d Akomeza avuga ko kuba abana batabonye imyanya mu bigo bibacumbikira barashyizwe hafi y\u2019iwabo na byo byorohereje ababyeyi umutwaro.<br \/>\nIkindi ababyeyi bavuga ko baruhutse ni amafaranga bakwaga bagiye kwandikisha abana ku bigo. Kagabo Jean na Nema Tharcilla bo mu murenge wa Cyeza bakaba bavuga ko iki kintu kigiye gutuma abana benshi bakomeza amashuri nta nkomyi.<br \/>\nBakaba bagira bati \u201ckwaka amafaranga yo kwiyandikisha byabaga imbogamizi ku babyeyi bamwe cyane cyane abafite abana barangije amashuri abanza, bigatuma bahitamo kubarekera mu ngo.\u201dBavuga ko bizera ko ayo mafaranga batazayakwa kuko REB isa n\u2019iyamaze kwandikisha abo bana.<br \/>\nBamwe mu bayobozi b\u2019amashuri y\u2019uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 9 na 12 batashatse ko amazina yabo atangazawa, na bo bavuga ko iki gikorwa cya REB kigiye gukemura ikibazo bajyaga bagira cyo kubura abana. Bati \u201cturizera ko noneho tutazabura abana ngo dute umwanya tujya kubashakisha iwabo.\u201d<br \/>\nBakaba ariko basaba ko REB yakaza umurego mu gukumira ko hagira umubyeyi uhindurira umwana ikigo yoherejwemo. Bati \u201cniba koko bikozwe neza n\u2019abana bakabuzwa kuva ku bigo boherejweho bizatuma rwose natwe dukora neza.\u201d<br \/>\n <strong>Bamwe bafite impungenge<\/strong><br \/>\nAbayobozi b\u2019amashuri yigenga bahangayikishijwe n\u2019uko iki gikorwa cyo gushyira abana bose mu mashuri ya leta kizatuma bafunga imiryango. Nubwo banze ko amazina yabo agaragara mu bitangazamakuru, bagize bati \u201cubu se murabona tudakuyeho! Abana tuzongera kubakura he ko bose bahawe imyanya muri leta?\u201d<br \/>\nKu rundi ruhande ariko ababyeyi bamwe bafite impungenge ku bana babo barekewe ku bigo bisanzwe bizwiho ubushobozi buke. Kajyanama Antoine, wo mu kagali ka Ruli, umurenge wa Shyogwe aragira ati \u201cnawe se umwana yize ku kigo cyabonye gusa abana batarenze batanu bahawe imyanya mu bigo bigaragara, none umwana ngo nahakomereze amashuri indi myaka!\u201d Kuri we ngo ababyeyi bakwiye kwemererwa ko abana babo bakomereza amasomo aho babona habafitye akamaro.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIkindi ababyeyi bamwe batishimira ni uko hari abana bashyizwe mu bigo bya kure kandi barabonye amanota meza.<br \/>\n <strong>REB igira icyo ibivugaho<\/strong><br \/>\nGasana Janvier, Umuyobozi wa REB avuga ko abana bashyizwe mu bigo bakurikije amanota babonye, ibigo basabye ndetse n\u2019aho batuye. Asobanura ko hari aho abana batabonye ibigo basabye kuko babihuriyeho n\u2019abandi babarusha amanota. Ati \u201cku bana bagiye bahurira ku kigo ari benshi, habayeho kureba abagize amanota menshi bakaba ari bo bahabwa amahirwe mbere, abasigaye bakoherezwa mu bindi bigo\u201d.<br \/>\nGasana ntiyemeranwa kandi n\u2019abavuga ko hari abana boherejwe kure y\u2019iwabo. Ati \u201cariko buriya mu Rwanda ni he umuntu yavuga ko ari kure?\u201dIkindi atsindagira ni uko nta muyobozi n\u2019umwe w\u2019ikigo ugomba kwemera ko hagira uhindura ikigo. Cyakora avuga ko gushyira abana mu myanya byakorewe ku rwego rw\u2019akarere, kandi ko abana bose bahawe amashuri keretse abo byagaragaye ko bakopeye, ngo uwabigiraho ikibazo akaba yabariza ku mukozi ushinzwe uburezi ku rwego rw\u2019akarere ke.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong> <em>Kaberuka Telesphore\/Bwiza.com<\/em> <\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ababyeyi batari bake bo mu karere ka Muhanga bahoraga ku nkeke zo kubonera amashuri abana babo batafashwe n\u2019Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe uburezi (REB) nyuma yo gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatandatu w\u2019amashuri abanza cyangwa umwaka wa gatatu w\u2019ikiciro rusange. Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma y\u2019uko REB igaragaje aho buri mwana wese wakoze ikizamini [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4624","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ababyeyi batari bake bo mu karere ka Muhanga bahoraga ku nkeke zo kubonera amashuri abana babo batafashwe n\u2019Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe uburezi (REB) nyuma yo gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatandatu w\u2019amashuri abanza cyangwa umwaka wa gatatu w\u2019ikiciro rusange. Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma y\u2019uko REB igaragaje aho buri mwana wese wakoze ikizamini [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-23T09:57:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:09:57+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri\",\"datePublished\":\"2017-01-23T09:57:18+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:09:57+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624\"},\"wordCount\":664,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624\",\"name\":\"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-01-23T09:57:18+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:09:57+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4624#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri - BWIZA","og_description":"Ababyeyi batari bake bo mu karere ka Muhanga bahoraga ku nkeke zo kubonera amashuri abana babo batafashwe n\u2019Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe uburezi (REB) nyuma yo gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatandatu w\u2019amashuri abanza cyangwa umwaka wa gatatu w\u2019ikiciro rusange. Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma y\u2019uko REB igaragaje aho buri mwana wese wakoze ikizamini [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-01-23T09:57:18+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:09:57+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri","datePublished":"2017-01-23T09:57:18+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:09:57+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624"},"wordCount":664,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4624#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624","name":"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-01-23T09:57:18+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:09:57+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4624"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4624#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by\u2019amashuri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4624","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4624"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4624\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4624"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4624"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4624"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}